ISOMO RYA 47
Yehova akomeza Eliya
Yezebeli yumvise ibyari byabaye ku bahanuzi ba Bayali, ararakara cyane. Yatumye kuri Eliya ati “ejo uzicwa nk’uko nawe wishe abahanuzi ba Bayali.” Eliya yagize ubwoba bwinshi ahungira mu butayu. Yarasenze ati “Yehova, singishoboye kwihangana! Reka nipfire birangire.” Eliya yaryamye munsi y’igiti arasinzira, kuko yari ananiwe cyane.
Umumarayika yaramukanguye aramubwira ati “byuka urye.” Eliya yahise abona umugati ku mabuye ashyushye hamwe n’amazi yo kunywa, ararya aranywa arongera arasinzira. Umumarayika yarongeye aramubyutsa, aramubwira ati “byuka urye ubone imbaraga zo gukora urugendo.” Eliya yarongeye ararya, maze agenda iminsi 40 n’amajoro 40 agera ku musozi wa Horebu. Ahageze, yagiye kuryama mu buvumo. Ariko Yehova yaramuvugishije, aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aha?” Eliya yaramushubije ati “Abisirayeli bishe isezerano mwagiranye. Basenye ibicaniro byawe, bica n’abahanuzi bawe. None nanjye barashaka kunyica.”
Yehova yaramubwiye ati “genda uhagarare ku musozi.” Habanje kuza inkubi y’umuyaga unyura ku buvumo yarimo. Hakurikiyeho umutingito, hanyuma hakurikiraho umuriro. Birangiye, Eliya yumvise ijwi rituje, nuko yitwikira umwambaro we mu maso ahagarara hanze y’ubuvumo. Yehova yamubajije impamvu yari yahunze. Eliya yaravuze ati “ni jye jyenyine usigaye.” Ariko Yehova yaramubwiye ati “nturi wenyine. Muri Isirayeli haracyari abantu 7.000 bansenga. Genda ushyireho Elisa abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe.” Eliya yahise ajya gukora ibyo Yehova amubwiye. Ese utekereza ko nawe Yehova azagufasha nukora ibyo ashaka? Azagufasha rwose! Reka turebe ikintu cyabaye muri cya gihe cy’amapfa.
“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”—Abafilipi 4:6