Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 54

Yehova yihanganiye Yona

Yehova yihanganiye Yona

Abantu bo mu mugi wa Nineve muri Siriya bari babi. Yehova yabwiye umuhanuzi we witwaga Yona ngo ajye kubaburira ko bagomba guhindura imyifatire yabo. Ariko Yona yahise afata indi nzira, atega ubwato bwerekezaga i Tarushishi.

Igihe ubwo bwato bwari mu nyanja, haje umuhengeri mwinshi abasare bagira ubwoba. Batakambiye imana zabo bati “kuki ibi bitubayeho?” Yona yababwije ukuri ati “ni jye wabiteye. Nanze kujya aho Yehova yantumye. Munjugunye mu nyanja, irahita ituza.” Abasare babanje kwanga ariko akomeza kubibasaba. Amaherezo bamuroshye mu nyanja, ihita ituza.

Yona yatekerezaga ko agiye gupfa. Mu gihe yamanukaga hasi mu nyanja, yasenze Yehova. Yehova yohereje urufi runini ruramumira ariko ntirwamwica. Igihe Yona yari mu nda y’urwo rufi yasenze Yehova ati “ngusezeranyije ko nzahora nkumvira.” Yehova yarindiye Yona mu nda y’urwo rufi amaramo iminsi itatu, hanyuma rumuruka ku nkombe.

Ese kuba Yehova yarakijije Yona, byasobanuraga ko atagomba kujya i Nineve? Oya. Yehova yongeye kubwira Yona ngo ajyeyo. Noneho Yona yarumviye. Yagiyeyo abwira abo bantu bari babi ati “hasigaye iminsi mirongo ine Nineve ikarimburwa.” Icyakora habaye ikintu atari yiteze. Abantu b’i Nineve barihannye. Umwami wabo yarababwiye ati “mutakambire Imana kandi mwihane. Nta wamenya, izisubiraho ntiturimbure.” Yehova yabonye ko abaturage b’i Nineve bihannye, ntiyabarimbura.

Yona yarakajwe n’uko uwo mugi utarimbuwe. Bitekerezeho nawe! Yehova yihanganiye Yona aramubabarira, ariko Yona we ntiyashakaga kubabarira abantu b’i Nineve. Ahubwo yagiye hanze y’umugi yicara munsi y’uruyuzi yijujuta. Hanyuma urwo ruyuzi rwarumye, Yona ararakara cyane. Nuko Yehova aramubwira ati “ubabajwe n’uruyuzi aho kubabazwa n’abantu b’i Nineve! Nabagiriye imbabazi none barokotse.” Ni irihe somo yashakaga kumwigisha? Abantu b’i Nineve barushaga agaciro ikimera icyo ari cyo cyose.

“Yehova . . . arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9