Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

Abakurambere Bacu Bari Hehe?

Abakurambere Bacu Bari Hehe?

1, 2. Ni iki abantu benshi bizera ku bihereranye n’abapfuye?

ABANTU babarirwa muri za miriyoni muri Afurika bizera ko urupfu atari iherezo ry’ubuzima; ko ahubwo ari ihinduka gusa, ni ukuvuga kuva muri ubu buzima ujya mu bundi buturo. Abantu benshi batekereza ko abakurambere babo bapfuye bavuye mu isi igaragara bakajya mu isi itagaragara, bakaba baravuye mu isi y’abantu bakajya mu buturo bw’imyuka.

2 Abantu bizera ko abo bakurambere, cyangwa imyuka y’abakurambere, ari bo baha ubuzima n’uburumbuke imiryango yabo iri ku isi. Dukurikije ubwo buryo bwo kubona ibintu, imyuka y’abakurambere ni incuti zifite ububasha bwinshi, zishobora gutuma habaho umusaruro mwiza, guteza imbere imibereho myiza no kurinda abantu kugerwaho n’ibyago. Bavuga ko iyo batitaweho cyangwa bakenderezwa, bateza abantu ibyago—urugero nk’indwara, ubukene n’andi makuba.

3. Ni gute abantu bamwe na bamwe basenga abakurambere babo?

3 Abakiri bazima bagira imihango n’imigenzo yo guha icyubahiro imyuka y’abakurambere no kugira ngo bakomeze kugirana imishyikirano myiza na yo. Iyo migenzo igaragarira cyane cyane mu mihango y’ihamba, urugero nko kurara ku kiriyo no guhamba bwa kabiri. Kuramya abakurambere bigaragarira no mu bundi buryo. Urugero, mbere y’uko abantu bamwe na bamwe banywa inzoga, babanza kugira iyo baha abakurambere babo bayimena hasi. Nanone kandi, nyuma yo guteka, bagira ibyokurya basigaza mu nkono kugira ngo abakurambere nibaza babone icyo barya.

4. Ni iki abantu benshi bizera ku bihereranye n’ubugingo?

4 Hari abandi bantu bizera ko abazima bafite ubugingo budapfa bukomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Bavuga ko iyo umuntu yagize imyifatire myiza mu mibereho ye, ubugingo bwe bujya mu ijuru cyangwa muri paradizo, ariko iyo yagize imyifatire mibi, bavuga ko ubugingo bwe bucirwaho iteka ryo kujya mu muriro. Akenshi usanga abantu bafatanya icyo gitekerezo n’imyizerere gakondo. Urugero, rimwe na rimwe usanga amatangazo yo kubika amenyesha iby’imihango y’ihamba anakoresha imvugo ngo ‘kanaka “yitabye Imana”’ cyangwa ngo “yasanze abakurambere.” Iyo myizerere yose ishingiye ku gitekerezo cy’uko ubugingo cyangwa umwuka bikomeza kubaho nyuma yo gupfa k’umubiri. Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ubugingo n’Umwuka

5, 6. Dukurikije Bibiliya, ubugingo ni iki?

5 Bibiliya igaragaza ko ubugingo atari ikintu kiba imbere mu muntu; ubugingo ni umuntu ubwe. Urugero, igihe Imana yaremaga Adamu, uwo ‘muntu yahindutse ubugingo buzima’ (Itangiriro 2:7). Nta bwo Adamu yahawe ubugingo; yari ubugingo, ni ukuvuga umuntu wuzuye.

6 Ni yo mpamvu dusoma ko ubugingo bushobora kwiyiriza ubusa (Zaburi 35:13). Ubugingo bushobora kunamishwa. (Zaburi 44:26, umurongo wa 25 muri Biblia Yera.) Bushobora guhigwa no guhunga. (Zaburi 57:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Mu guhindura ijambo ry’umwimerere rivuga ubugingo, hari ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya bukoresha ijambo “ubugingo” muri iyo mirongo, mu gihe ubundi bukoresha amagambo “ikiremwa” cyangwa “umuntu.” Ibyo byose bisobanura ikintu kimwe.

7. Ni iyihe mirongo ya Bibiliya igaragaza ko ubugingo bushobora gupfa?

7 Kubera ko ubugingo ari umuntu, iyo umuntu apfuye ubugingo burapfa. Muri Ezekiyeli 18:4 hagira hati “ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.” Nanone mu Byakozwe 3:23 hagira hati “umuntu wese [“ubugingo bwose,” NW] utazumvira uwo muhanuzi, azarimburwa mu bantu.” Bityo rero, ubugingo si ikintu gikomeza kubaho iyo umubiri upfuye.

8. Umwuka uba mu bantu ni iki?

8 Umwuka si kimwe n’ubugingo. Mu bantu, uwo mwuka ni imbaraga y’ubuzima ibabashisha gukora ibikorwa byo mu buzima busanzwe. Umwuka ni nk’amashanyarazi. Amashanyarazi ashobora gukoresha icyuma kizana umuyaga mu nzu cyangwa icyuma gikonjesha ibintu, ariko yo ubwayo ntashobora kuzana umuyaga cyangwa gukonjesha ibintu. Mu buryo nk’ubwo, umwuka wacu utuma dushobora kubona, kumva no gutekereza. Ariko umwuka ubwawo ntushobora kugira icyo ukora muri ibyo byose nta maso, amatwi cyangwa ubwonko. Ni yo mpamvu Bibiliya yerekeza ku muntu igira iti “umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira.”—Zaburi 146:4.

9. Ni iki ubugingo n’umwuka bidakora?

9 Ariko kandi dukurikije Bibiliya, bwaba ubugingo cyangwa umwuka, nta na kimwe kiva mu mubiri ngo gikomereze ubuzima mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka nyuma yo gupfa k’umubiri.

Imimerere y’Abapfuye

10. Ni iki Bibiliya ivuga ku mimerere y’abapfuye?

10 None se, abapfuye bari mu yihe mimerere? Kubera ko Yehova ari we waremye abantu, azi uko bitugendekera iyo dupfuye. Ijambo rye ryigisha ko abapfuye nta buzima bafite, ko badashobora kumva, kubona, kuvuga cyangwa kugira icyo batekereza. Bibiliya igira iti

  • “Abapfuye bo nta cyo bakizi.”​—Umubwiriza 9:5.

  • “Urukundo rwabo, n’urwangano rwabo, n’ishyari ryabo, byose biba bishize.”​—Umubwiriza 9:6.

  • “[Mu mva] aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.”​—Umubwiriza 9:10.

11. Ni iki Yehova yabwiye Adamu amaze gukora icyaha?

11 Tekereza ku cyo Bibiliya ivuga ku mukurambere wacu, Adamu. Yehova yaremye Adamu “mu mukungugu wo hasi” (Itangiriro 2:7). Iyo Adamu aza kumvira itegeko rya Yehova, aba yarabayeho ubuziraherezo mu byishimo ku isi. Nyamara kandi, Adamu yanze kumvira itegeko rya Yehova, maze ahabwa igihano cyo gupfa. Ni hehe Adamu yagiye amaze gupfa? Imana yaramubwiye iti “uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”—Itangiriro 3:19.

12. Ni gute byagendekeye Adamu igihe yapfaga?

12 Ni hehe Adamu yari ari mbere y’uko Yehova amurema mu mukungugu wo hasi? Nta ho yari ari. Ntiyabagaho. Bityo rero, igihe Yehova yavugaga ko Adamu yari ‘kuzasubira mu butaka,’ yashakaga kuvuga ko Adamu yari kuzasubira mu mimerere yo kutagira ubuzima, kimwe n’umukungugu. Adamu ntiyakomeje kubaho mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka. Nta bwo ‘yambutse ngo ajye’ mu buturo bw’imyuka y’abakurambere. Nta n’ubwo yagiye mu ijuru cyangwa mu muriro. Yasubiye mu mimerere yo kutagira ubuzima; yaretse kubaho.

13. Bigendekera bite abantu n’inyamaswa iyo bipfuye?

13 Mbese, ibyo ni ko bigendekera abantu muri rusange? Yego rwose. Bibiliya isobanura igira iti “byose [umuntu kimwe n’inyamaswa] bijya hamwe; byose byavuye mu mukungugu, kandi byose bizawusubiramo.”—Umubwiriza 3:19, 20.

14. Ni ibihe byiringiro dufite ku bantu bapfuye?

14 Bibiliya isezeranya ko Imana izakangura abapfuye kugira ngo babeho ku isi izahinduka paradizo (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Icyakora, icyo gihe ntikiragera. Ubu ngubu, abapfuye basinziriye mu rupfu (Yohana 11:11-14). Ntitugomba kubatinya cyangwa kubaramya, kuko badashobora kudufasha cyangwa kutugirira nabi.

15, 16. Ni gute Satani agerageza gutuma abantu bizera ko abapfuye baba batarapfuye koko?

15 Igitekerezo cy’uko tudapfa rwose ni ikinyoma cyakwirakwijwe na Satani Diyabule. Kugira ngo yemeze abantu icyo kinyoma, we n’abadayimoni be bagerageza gutera abantu gutekereza ko indwara n’ibindi bibazo biterwa n’imyuka y’abapfuye. Ni iby’ukuri ko hari ingorane zimwe na zimwe ziterwa n’abadayimoni ubwabo. Nanone kandi, ni iby’ukuri ko hari ingorane zidafite inkomoko ndengakamere. Ariko rero, kuba twamererwa nabi biturutse ku basinziriye mu rupfu byo, si ukuri.

16 Hari n’ubundi buryo abadayimoni bakoresha iyo bagerageza gutera abantu gutekereza ko ibyo Bibiliya ivuga ku rupfu ari ibinyoma. Babeshya abantu babatera gutekereza ko babonye abapfuye, cyangwa ko bavuganye na bo. Ibyo abadayimoni babikora binyuriye mu iyerekwa, inzozi, abapfumu cyangwa ubundi buryo. Ariko kandi, abantu ntibashyikirana n’abapfuye, ahubwo bashyikirana n’abadayimoni bigira nk’aho ari abantu bapfuye. Ni yo mpamvu Yehova aciraho iteka cyane abapfumu n’abashikisha.—Gutegeka 18:10-12; Zekariya 10:2.