Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma, Uyoboke Idini ry’Ukuri

Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma, Uyoboke Idini ry’Ukuri

1. Mu bihereranye no gusenga, ni ayahe mahitamo abantu basabwa kugira muri iki gihe?

YESU yaravuze ati “uwo tutabana ni umwanzi wanjye” (Matayo 12:30). Niba tutari ku ruhande rwa Yehova, turi ku rwa Satani. Abantu benshi batekereza ko bakorera Imana mu buryo yemera, ariko Bibiliya ivuga ko Satani ‘ayobya abari mu isi bose’ (Ibyahishuwe 12:9). Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bizera ko basenga Imana, ariko mu by’ukuri bakaba bakorera Satani Diyabule! Muri iki gihe, abantu basabwa kugira amahitamo hagati yo gukorera Yehova, we “Mana y’ukuri,” no gukorera Satani, “se w’ibinyoma.”—Zaburi 31:5, NW; Yohana 8:44.

Ca Ukubiri n’Idini ry’Ikinyoma

2. Ni ubuhe buryo bumwe Satani agerageza gukoresha kugira ngo abuze abantu gusenga Yehova?

2 Gufata umwanzuro wo gukorera Yehova ni yo mahitamo ahuje n’ubwenge, amahitamo atuma twemerwa n’Imana. Ariko kandi, Satani ntiyishimira umuntu uwo ari we wese ukorera Imana; abayikorera bose abateza ibibazo. Uburyo bumwe yifashisha ni ukuduterereza abantu badukoba cyangwa abaturwanya, ndetse ashobora no kwifashisha incuti zacu n’abagize umuryango wacu. Yesu yatanze umuburo agira ati “abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe.”—Matayo 10:36.

3. Mu gihe abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe baba barwanyije uburyo bwawe bwo gusenga Imana, wabyifatamo ute?

3 Mbese, ibyo biramutse bikubayeho, wabyifatamo ute? Hari abantu benshi bazi neza ko uburyo bwabo bwo gusenga atari ubw’ukuri, ariko bakajijinganya guca ukubiri na bwo. Batekereza ko byaba ari uguhemukira imiryango yabo. Mbese, ibyo bihuje n’ubwenge? Mbese, uramutse umenye ko hari abantu mufitanye isano rya bugufi bakoresha ibiyobyabwenge, ntiwababurira ubabwira ko ibyo biyobyabwenge bizangiza ubuzima bwabo? Mbese, wakwifatanya na bo mu gukoresha ibyo biyobyabwenge?

4. Ni iki Yosuwa yabwiye Abisirayeli bo mu gihe cye ku bihereranye n’uburyo bwo gusenga?

4 Yosuwa yateye Abisirayeli inkunga yo kuzibukira imihango n’imigenzo mibi ya kidini ba sekuruza bagenderagamo. Yagize ati “nuko noneho mwubahe Uwiteka, mumukorere mu by’ukuri mutaryarya; kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no mu Egiputa; mujye mukorera Uwiteka” (Yosuwa 24:14). Yosuwa yari indahemuka ku Mana, kandi Yehova yamuhaye imigisha. Nituba indahemuka kuri Yehova, natwe azaduha imigisha.—2 Samweli 22:26.

Itandukanye n’Ibintu Bikoreshwa mu Gusenga kw’Ikinyoma

5. Kuki tugomba kwivanaho ibikoresho bifitanye isano n’ubukonikoni?

5 Guca ukubiri n’idini ry’ikinyoma nanone bisobanura ko tugomba kwivanaho ikintu icyo ari cyo cyose dushobora kuba dufite gifitanye isano n’ubumaji, urugero nk’impigi, impeta n’imiringa by’ubumaji n’ibindi nk’ibyo. Ibyo ni iby’ingenzi cyane kuko bigaragaza ko twiringira Yehova mu buryo bwuzuye.

6. Ni iki Abakristo ba mbere bakoresheje ibitabo byabo by’ubumaji?

6 Reka turebe icyo bamwe mu Bakristo ba mbere bakoze igihe bafataga umwanzuro wo kuyoboka idini ry’ukuri. Bibiliya igira iti “benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose.”—Ibyakozwe 19:19.

7. Ni iki twakora igihe twaba tubujijwe amahwemo n’abadayimoni?

7 Bamwe mu bigeze kugira uruhare mu buryo butaziguye mu bikorwa byo kuroga, ubupfumu cyangwa ubumaji, bashobora kubuzwa amahwemo n’abadayimoni mu gihe batangiye gukorera Yehova. Ibyo nibiramuka bikubayeho, uziyambaze Yehova mu isengesho mu ijwi riranguruye ukoresha izina rye. Na we azagufasha.—Imigani 18:10; Yakobo 4:7.

8. Ni gute Abakristo babona ibigirwamana, ibishushanyo bisengwa n’amashusho akoreshwa mu gusenga kw’ikinyoma?

8 Abifuza gukorera Yehova ntibagomba gutunga cyangwa kwifashisha ibigirwamana, ibishushanyo bisengwa cyangwa ishusho iyo ari yo yose ikoreshwa mu gusenga kw’ikinyoma. Abakristo b’ukuri ‘bagenda bayoborwa no kwizera; ntibayoborwa n’ibyo bareba’ (2 Abakorinto 5:7). Bubaha itegeko ry’Imana ribuzanya gukoresha igishushanyo icyo ari cyo cyose mu gusenga.—Kuva 20:4, 5.

Ifatanye n’Ubwoko bwa Yehova

9. Ni iyihe nama Bibiliya itanga ku bihereranye no kuba umunyabwenge?

9 Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we” (Imigani 13:20). Niba dushaka kuba abanyabwenge, tugomba kugendana n’Abahamya ba Yehova cyangwa tukifatanya na bo. Ni bo bantu bagendera mu nzira ijya mu bugingo.—Matayo 7:14.

10. Ni gute Abahamya ba Yehova bashobora kugufasha gukorera Imana?

10 Abahamya bita ku bantu by’ukuri. Umurimo wabo ni uwo gufasha abantu b’imitima itaryarya gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya kuyobora ku buzima bw’iteka. Bashobora kugufasha binyuriye mu kwigana nawe Bibiliya nta kiguzi. Bazasubiza ibibazo wibaza kandi bakwereke uburyo bwo gushyira mu bikorwa ubumenyi bwa Bibiliya mu mibereho yawe.—Yohana 17:3.

11. Ni gute amateraniro ya Gikristo azagufasha?

11 Mu materaniro yabo asanzwe abera mu Nzu y’Ubwami, uzahamenyera byinshi ku bihereranye n’inzira za Yehova. Uzarushaho gushimangira icyifuzo cyawe cyo kuyoboka idini ry’ukuri. Nanone kandi, uzahabwa imyitozo mu bihereranye n’uburyo bwo gufasha abandi kumenya ukuri kwa Bibiliya.—Abaheburayo 10:24, 25.

12. Ni gute isengesho rishobora kugufasha gukorera Imana?

12 Uko uzagenda umenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’ibyo Yehova ashaka hamwe n’umugambi we, uzarushaho kunyurwa mu buryo bwimbitse n’inzira ze zuje urukundo. Ugomba nanone kurushaho gushimangira icyifuzo cyawe cyo gukora ibimushimisha no kwirinda ibimubabaza. Wibuke ko ushobora kwegera Yehova mu isengesho kugira ngo umusabe ko yagufasha gukora ibyiza no kwirinda ibibi.—1 Abakorinto 6:9, 10; Abafilipi 4:6.

Ni gute ushobora kuyoboka idini ry’ukuri?

13. Ni gute ushobora gushimisha umutima wa Yehova?

13 Nyuma y’igihe runaka, uko uzagenda urushaho gukura mu buryo bw’umwuka, nta gushidikanya ko uzumva ukeneye kuba Umuhamya wa Yehova wamwiyeguriye kandi akabatizwa. Niwifatanya n’abagize ubwoko bwa Yehova, uzashimisha umutima we (Imigani 27:11). Uzaba umwe mu bantu bishimye, abo Imana yerekezaho igira iti “nzatura muri bo, ngendere muri bo; nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.”—2 Abakorinto 6:16.