Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijambo ry’ibanze

Ijambo ry’ibanze

IMANA ISHOBORABYOSE ni yo Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Ubuzima bwacu bwa none n’ubwo mu gihe kizaza ni yo tubukesha. Ifite ububasha bwo kugororera umuntu n’ubwo kumuhana. Ifite ububasha bwo gutanga ubuzima n’ubwo kubwambura umuntu. Niba twemerwa na yo, tuzagira imigisha; niba tutemerwa na yo, tuzabona amakuba. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ugusenga kwacu kwemerwa na yo!

Abantu basenga mu buryo bwinshi. Niba idini ari nk’inzira, mbese, twavuga ko amadini yose yemerwa n’Imana? Oya rwose. Yesu, umuhanuzi w’Imana, yagaragaje ko hariho inzira ebyiri gusa. Yagize ati ‘irembo rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ni nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.’—Matayo 7:13, 14.

Hari ubwoko bubiri gusa bw’amadini: irijyana abantu mu bugingo, n’irijyana abantu kurimbuka. Intego y’aka gatabo ni iyo kugufasha kubona inzira iyobora ku buzima bw’iteka.