Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

Mbese, Amadini Yose Yigisha Ukuri?

Mbese, Amadini Yose Yigisha Ukuri?

1. Amwe mu madini abantu bayoboka muri Afurika ni ayahe?

MURI Afurika, abantu hafi ya bose bemeranya ko gusenga Imana ari iby’ingenzi. Ariko kandi, ntibemeranya ku buryo bwo kuyisenga. Bamwe basengera mu misigiti, abandi bagasengera mu ngoro za gakondo. Abandi na bo bajya mu nsengero. Ariko kandi, byaba ari ukwibeshya gutekereza ko muri Afurika hari amadini atatu gusa. Mu Bisilamu haba amategeko n’imyizerere bitandukanye. Amadini ya gakondo agiye atandukana cyane akurikije uko uturere dutandukanye. Mu madini yiyita aya Gikristo ho harimo amacakubiri akomeye kurushaho. Uretse ayo madini akomeye, hari n’andi madini yigenga abarirwa mu bihumbi muri Afurika yose.

Idini Ryacu Rigomba Kuba Rishingiye ku Kuri

2. (a) Ubusanzwe, ni ibihe bintu bigena idini ry’umuntu? (b) Ni iki kitagaragaza ko idini ryacu rishimisha Imana?

2 Kuki abantu basenga batyo? Abantu benshi bayoboka idini ry’ababyeyi babo. Ibintu byabayeho kera na byo bigira uruhare ku madini abantu bayoboka muri iki gihe. Igitabo cyitwa The Africans—A Triple Heritage (AbanyafurikaUmurage wo mu Buryo Butatu), kigira kiti “Isilamu yakwirakwiriye mu majyaruguru ya Sahara binyuriye mu bitero byo kuhigarurira, . . . Ubukristo na bwo bwakwirakwiriye mu majyepfo ya Sahara bubigenje butyo. Niba Isilamu yarakwirakwiriye mu majyaruguru ya Sahara yifashishije inkota, Ubukristo bwo bwakwirakwiriye mu majyepfo ya Sahara bwifashishije imbunda.” Icyakora, abenshi muri twe bizera ko idini ryabo rishimisha Imana. Ariko kandi, nta bwo idini riba iry’ukuri kubera ko ababyeyi bacu bariyoboka cyangwa ko abakurambere bacu bategetswe n’igihugu runaka cy’amahanga kuriyoboka.

3-5. Ni uruhe rugero rudufasha gusobanukirwa ko amadini yose atigisha ukuri?

3 Nubwo amadini yose yihandagaza avuga ko atanga ubuyobozi bwiringirwa mu bihereranye no gukorera Imana, ibitekerezo byayo bigiye bitandukana. Yigisha ibintu byinshi bitandukanye ku bihereranye n’Imana ubwayo, n’icyo idutezeho. Tekereza kuri ibi bikurikira: tuvuge ko ubonye akazi mu isosiyete ikomeye. Ku munsi wa mbere w’akazi, umenye ko umukoresha wawe ari muri konji. Noneho, ubajije abakozi batatu mukorana icyo ugomba gukora. Umukozi wa mbere akubwiye ko umukoresha wawe ashaka ko uzajya ukubura. Uwa kabiri avuze ko ugomba gusiga inzu amarangi. Naho uwa gatatu we akubwiye gutanga amabaruwa.

4 Nyuma y’aho, ubajije abakozi ibihereranye na wa mukoresha. Uwa mbere avuze ko umukoresha wawe ari muremure, ko ari umusore, kandi ko ari umuntu ukagatiza. Uwa kabiri we avuze ko ari mugufi, ko akuze, kandi ko agwa neza. Naho uwa gatatu we akubwiye ko umukoresha wawe atari umugabo—ko ahubwo ari umugore. Birashoboka ko wafata umwanzuro w’uko abo bakozi batatu bose batarimo bavuga ukuri. Niba ushaka gukomeza ako kazi kawe gashya, birashoboka ko wazabaririza kugira ngo umenye umukoresha wawe nyakuri uwo ari we n’icyo ashaka ko wakora.

5 Ibyo ni ko bimeze no mu bihereranye n’idini. Kubera ko hariho ibitekerezo byinshi ku bihereranye n’Imana no ku cyo idutezeho, tugomba kugenzura neza kugira ngo turebe niba ugusenga kwacu guhuje n’ukuri. Ariko se, ni gute dushobora kumenya ukuri ku byerekeye Imana?