Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 6

Mbese, Imana Yemera Amadini Yose?

Mbese, Imana Yemera Amadini Yose?

1. Dukurikije Ijambo ry’Imana, hariho ubuhe bwoko bubiri gusa bw’amadini?

YESU yaravuze ati “munyure mu irembo rifunganye: kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” (Matayo 7:13, 14). Dukurikije Ijambo ry’Imana, hariho ubwoko bubiri gusa bw’amadini: ni ukuvuga iry’ukuri n’iry’ikinyoma; irivuga ukuri n’irivuga ibinyoma; irijyana abantu mu bugingo n’irijyana abantu kurimbuka.

2. Ni gute Ibyanditswe bigaragaza ko amadini yose adashimisha Imana?

2 Hari abantu batekereza ko amadini yose ashimisha Imana. Imirongo ya Bibiliya ikurikira igaragaza ko ibyo atari ukuri:

  • “Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti n’imana z’i Siriya n’imana z’i Sidoni n’imana z’i Mowabu n’imana z’Abamori n’imana z’Abafilisitiya; bimūra Uwiteka, ntibongera kumukorera. Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro” (Abacamanza 10:6, 7). Niba dusenga ibigirwamana cyangwa indi mana iyo ari yo yose itari Imana y’ukuri, ntituzemerwa na Yehova.

  • “Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo, ariko imitima yabo indi kure; bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu” (Mariko 7:6, 7). Niba abantu bihandagaza bavuga ko basenga Imana bigisha ibitekerezo byabo bwite aho kwigisha ibyo Bibiliya yigisha, gusenga kwabo ni imfabusa. Ntikwemerwa n’Imana.

  • “Imana ni Umwuka; n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu [m]wuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Gusenga kwacu kugomba kuba guhuje n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana.

Imbuto z’Idini ry’Ikinyoma

3. Ni ubuhe buryo bumwe bwo gutandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma?

3 Ni gute dushobora kumenya niba idini runaka rishimisha Imana cyangwa ritayishimisha? Yesu yagize ati “igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi . . . Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.” Mu yandi magambo, niba idini runaka rikomoka ku Mana, rizera imbuto nziza; ariko niba rikomoka kuri Satani, rizera imbuto mbi.—Matayo 7:15-20.

4. Ni uwuhe muco uranga abasenga Yehova?

4 Idini ry’ukuri rituma abayoboke baryo bagirirana urukundo hagati muri bo kandi bakanarugaragariza abandi. Ibyo ni ukubera ko Yehova ubwe ari Imana y’urukundo. Yesu yagize ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Ni mu ruhe rugero amadini agaragazamo icyo kimenyetso kiranga ugusenga k’ukuri?—Yohana 13:35; Luka 10:27; 1 Yohana 4:8.

5. Ni gute igitabo kimwe gisobanura iby’ubucuruzi bw’abacakara muri Afurika?

5 Tekereza ku bihereranye n’ubucuruzi bw’abacakara muri Afurika. Igitabo cyitwa The New Encyclopædia Britannica kigira kiti “hagati y’umwaka wa 650 n’uwa 1905, Abanyafurika bagera kuri 18.000.000 ugereranyije bajyanywe mu bucuruzi bw’abacakara bwakorwaga n’Abisilamu banyuze muri Sahara no mu Nyanja y’u Buhindi. Mu mpera z’ikinyejana cya 15, Abanyaburayi batangiye gucururiza ku nkengero z’inyanja z’iburengerazuba bw’Afurika, kandi kugeza mu mwaka wa 1867, Abanyafurika babarirwa hagati ya 7.000.000 na 10.000.000 bari barajyanywe mu Mugabane Mushya ari abacakara.”

6. Ni mu buhe buryo idini ryagize uruhare mu bucuruzi bw’abacakara?

6 Ni ikihe gihagararo amadini yagize muri icyo gihe cy’imivurungano muri Afurika ubwo abagabo, abagore n’abana bajyanwaga ku ngufu kure y’iwabo na kure y’imiryango yabo baboheshejwe iminyururu, bagashyirwaho ibimenyetso hakoreshejwe ibyuma bishyushye, bakagurwa kandi bakanagurishwa nk’inka? Uwitwa Bethwell Ogot, yanditse mu kinyamakuru cyitwa The Daily Nation cy’i Nairobi ho muri Kenya, agira ati “ari Ubukristo ari n’Ubwisilamu, byombi byigisha ku mugaragaro imyizerere irebana n’ubumwe bw’abantu bose, nyamara kandi byombi byanatangije imiryango yashyigikiye ubucakara ikanakwirakwiza urwikekwe rushingiye ku moko. . . . Tugomba kwemera ko Abisilamu n’Abakristo, u Burengerazuba n’u Burasirazuba bwo Hagati hamwe n’ubuhumyi mu by’umuco byagize uruhare mu gutuma habaho ibinyejana byaranzwe n’imibabaro itagira ingano ku Banyafurika.”

Amadini n’Intambara

7. Ni uruhe ruhare abayobozi b’amadini bagiye bagira mu ntambara?

7 Idini ry’ikinyoma ryagaragaje imbuto mbi zaryo no mu bundi buryo. Urugero, nubwo Bibiliya ivuga ngo “ukunde mugenzi wawe,” abayobozi b’amadini ku isi hose bagiye bashyigikira kandi bagashoza intambara babigiranye umwete.—Matayo 22:39.

Idini ry’ikinyoma ryagize uruhare mu ntambara no mu bucuruzi bw’abacakara

8. (a) Ni gute abayobozi b’amadini bashyigikiye ubwicanyi mu ntambara zo muri Afurika? (b) Ni iki umupasiteri umwe yavuze ku myifatire y’abayobozi b’amadini mu ntambara yashyamiranyaga abenegihugu muri Nijeriya?

8 Birazwi neza ko mu mwaka wa 1994, hari ababikira n’abapadiri bamwe na bamwe bagize uruhare mu bwicanyi bwo mu Rwanda. Amadini yagiye agira uruhare runini no mu zindi ntambara zo muri Afurika. Urugero, mu ntambara yamennye amaraso yashyamiranyaga abenegihugu muri Nijeriya, ku mpande zombi amadini yagiye ashishikariza abantu kurwana. Igihe iyo ntambara yari igikomeza, umupasiteri umwe yavuze ko abayobozi b’amadini “birengagije umurimo bahawe n’Imana.” Nanone yagize ati “twe twiyita abakozi b’Imana, twahindutse abakozi ba Satani”!

9. Ni iki Bibiliya ivuga ku bakozi ba Satani?

9 Bibiliya ivuga ibintu bisa n’ibyo igira iti “Satani ubwe yihindura nka malayika w’umucyo. Nuko rero, ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka” (2 Abakorinto 11:14, 15). Nk’uko hari abantu benshi babi bihandagaza bavuga ko ari beza, Satani na we ashuka abantu yifashishije abakozi bagaragara nk’aho ari abakiranutsi ariko ibikorwa byabo ari bibi, kandi imbuto bera na zo zikaba ari mbi.

10. Ni mu buhe buryo abayobozi b’amadini bihakanye Imana?

10 Ku isi hose, abayobozi b’amadini bagiye babwiriza urukundo, amahoro no kugira neza, ariko bagiye barangwa n’inzangano, intambara no kutubaha Imana. Bibiliya ibavuga neza uko bari. Igira iti “bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora.”—Tito 1:16.

Nimusohoke Muri “Babuloni Ikomeye”

11. Ni gute Bibiliya ivuga idini ry’ikinyoma?

11 Dushobora kumenya icyo Yehova atekereza ku idini ry’ikinyoma dusomye igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe. Aho ngaho, idini ry’ikinyoma rishushanywa n’umugore w’ikigereranyo, ari we “Babuloni Ikomeye” (Ibyahishuwe 17:5). Zirikana ukuntu Imana imuvuga:

  • “Maraya ukomeye . . . [uwo] abami bo mu isi basambanaga na we” (Ibyahishuwe 17:1, 2). Aho kugira ngo idini ry’ikinyoma ribe iryizerwa ku Mana, ryagiye ryivanga mu bya politiki, akenshi ugasanga ribwiriza ubutegetsi icyo bukora.

  • “Muri uwo mudugudu ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse” (Ibyahishuwe 18:24). Idini ry’ikinyoma ryagiye ritoteza kandi rikica abagaragu bizerwa b’Imana, kandi ni na ryo nyirabayazana w’urupfu rw’abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bagwa mu ntambara.

  • “Nk’uko wihimbazaga, ukidamararira, ukishima ibyishimo bibi” (Ibyahishuwe 18:7). Idini ry’ikinyoma rifite ubutunzi bwinshi, ubwo abayobozi baryo bakoresha kugira ngo babeho mu mudamararo.

  • “Amahanga yose yayobejwe n’uburozi [bwe]” (Ibyahishuwe 18:23). Idini ry’ikinyoma ryafunguriye inzira uburyo bwose bw’ibikorwa by’ubupfumu no kuroga kandi riteza imbere ibyo gutinya abapfuye no kuramya abakurambere binyuriye ku nyigisho yaryo y’ikinyoma y’ukudapfa k’ubugingo.

12. Ni uwuhe muburo Bibiliya itanga ku bihereranye n’idini ry’ikinyoma?

12 Bibiliya itanga umuburo ukomeye wo kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma igira iti “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.”—Ibyahishuwe 18:4, 5.

13. Bizagendekera bite idini ry’ikinyoma n’abayoboke baryo?

13 Vuba aha, Babuloni Ikomeye, ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, igiye kurimburwa burundu. Bibiliya igira iti “ibyago byawo byose bizaza ku munsi umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara, kandi uzatwikwa ukongoke: kuko Umwami Imana iwuciriyeho iteka ari iy’imbaraga” (Ibyahishuwe 18:8). Kugira ngo twirinde guhabwa ku byago byawo, tugomba kwitandukanya n’ikintu gifitanye isano n’idini ry’ikinyoma, tugaca ukubiri n’imigenzo, iminsi mikuru n’imyizerere idashimisha Imana. Ibyo birihutirwa. Ubuzima bwacu buri mu kaga!—2 Abakorinto 6:14-18.