Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 7

Ni Bande Bayoboka Idini ry’Ukuri?

Ni Bande Bayoboka Idini ry’Ukuri?

1. Ni iki tugomba gukora kugira ngo dushimishe Imana?

NIBA dushaka kugirana n’Imana imishyikirano irangwa n’ibyishimo kandi yuje urukundo, tugomba guca ukubiri n’idini ry’ikinyoma. Tugomba kuyoboka idini ry’ukuri. Muri iki gihe, ku isi hose hari abantu babarirwa muri za miriyoni babigenza batyo.

2. Ni hehe ushobora gusanga Abahamya ba Yehova, kandi se, ni uwuhe murimo bakora?

2 Nk’uko Bibiliya yabihanuye, abasenga Imana by’ukuri bagize “[imbaga y’]abantu benshi” bavuye “mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:9). Mu bihugu bigera kuri 235, Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni barimo barafasha abandi bantu kumenya ibihereranye n’inzira zuje urukundo za Yehova hamwe n’ibyo ashaka babishishikariye.

Tumenye Abasenga Imana by’Ukuri

3. Ni nde Abahamya basenga, kandi se, ni ubuhe buryo bwo gusenga birinda?

3 Abahamya bemera ko Yehova wenyine ari we ukwiriye gusengwa. Banga kunamira ibigirwamana cyangwa ibishushanyo bisengwa by’amadini (1 Yohana 5:21). Ntibaramya abapfuye binyuriye mu kwifatanya mu kurara ku biriyo cyangwa mu yindi mihango iteza imbere imyizerere y’idini ry’ikinyoma n’“inyigisho z’abadayimoni” (1 Timoteyo 4:1). Icyakora, bahumuriza abapfushije ababo binyuriye mu kubasobanurira iby’isezerano ry’Imana ry’uko hazabaho umuzuko w’abapfuye, bakazukira kubaho mu isi izahinduka paradizo.—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.

4. Ni ikihe gihagararo ubwoko bw’Imana bugira ku bihereranye n’ubumaji?

4 Abahamya birinda ubumaji, ubupfumu cyangwa kuroga kubera ko bazi ko bikomoka kuri Diyabule. Ntibiringira ubumaji ngo babushakireho uburinzi—ahubwo biringira Yehova.—Imigani 18:10.

5. Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova “[atari] ab’isi”?

5 Yesu yavuze ko abigishwa be batari kuba “ab’isi” (Yohana 17:16). Yesu ubwe yanze kwivanga muri politiki yo mu gihe cye (Yohana 6:15). Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ntibagira uruhare mu bya politiki, mu bikorwa byo gukunda igihugu by’agakabyo no mu bibazo by’ubusumbane byo muri iyi si. Icyakora, bishyura imisoro kandi bubahiriza amategeko agenga ibihugu batuyemo.—Yohana 15:19; Abaroma 13:1, 7.

6. Ni ayahe mabwiriza abagaragu b’Imana bakurikiza mu bihereranye n’ishyingirwa no gutana kw’abashakanye?

6 Kubera ko Abahamya bubahiriza amabwiriza ya leta, bashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko gusa (Tito 3:1). Bumvira ubuyobozi bw’Imana, bityo bakirinda kugira abagore barenze umwe (1 Timoteyo 3:2). Byongeye kandi, kubera ko abagaragu b’Imana bubahiriza amahame ya Bibiliya mu mibereho yabo, ntibapfa gutana n’abo bashakanye.

7. Ni gute Abahamya bagaragarizanya urukundo?

7 Abahamya barakundana. Urwo rukundo bakundana hamwe n’urukundo bakunda Imana bituma bunga ubumwe mu muryango w’abavandimwe nyakuri nubwo bakomoka mu moko menshi no mu bihugu bitandukanye. Iyo habayeho ibyago bitewe n’impanuka kamere cyangwa ibihe by’ubukene, Abahamya bihutira kugoboka bagenzi babo. Abahamya bagaragaza urukundo mu mibereho yabo yose.—Yohana 13:35.

Abahamya ba Yehova bunze ubumwe mu muryango w’abavandimwe wo ku isi hose

8. Ni ibihe bikorwa bibi abagize ubwoko bw’Imana birinda?

8 Abagize ubwoko bwa Yehova bihatira kugira imibereho izira umugayo kandi iboneye. Birinda ubujura, kubeshya, ubwiyandarike, ubusinzi n’ibikorwa by’ubucuruzi birangwa n’ubuhemu. Abagabo ntibakubita abagore babo. Hari bamwe bakoraga ibyo mbere y’uko bahinduka Abahamya, ariko baje kubireka babifashijwemo na Yehova. ‘Baruhagiwe’ mu maso y’Imana.—1 Abakorinto 6:9-11.

Abakora Ibyo Imana Ishaka

9. Ni iki igitabo kimwe cyavuze ku bihereranye n’amadini y’umwuka yo muri Afurika?

9 Amadini menshi yihandagaza avuga ko afite ukuri. Mu gushyigikira ayo mirariro yayo, bashobora kwerekeza ku bikorwa bitangaje akora. Urugero, ku bihereranye n’ibyitwa amadini y’umwuka yo muri Afurika, igitabo kimwe kigira kiti “umurimo w’umupfumu cyangwa umuvuzi wa gihanga wasimbuwe mu rugero rwagutse n’[udutsiko dushya twa Gikristo]. . . . Abatugize bihandagaza bavuga ko bahanura kandi bagakora ibitangaza. Abahanuzi bo muri bo barerekwa kandi bagasobanura inzozi. Bakoresha amazi y’umugisha, amavuta yera, ivu, za buji n’imibavu mu kuvura no kurinda abantu indwara.”

10, 11. Kuki ibyitwa ko ari ibitangaza muri iki gihe atari byo bigaragaza ko idini runaka riva ku Mana?

10 Abayoboke b’ayo madini bihandagaza bavuga ko ibitangaza ari igihamya kigaragaza ko Imana yemera amadini yabo. Ariko kandi, ibyo byitwa ko ari ibitangaza si byo bigaragaza ko idini runaka ryemerwa na Yehova. Satani aha abayoboke bamwe b’idini ry’ikinyoma ububasha bwo gukora “ibitangaza” (2 Abatesalonike 2:9). Byongeye kandi, Bibiliya yahanuye ko impano zo gukora ibitangaza zavaga ku Mana, urugero nko guhanura, kuvuga izindi ndimi n’ubumenyi bwihariye, zari ‘kuzakurwaho.’—1 Abakorinto 13:8.

11 Yesu yatanze umuburo ugira uti “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya, nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.’”—Matayo 7:21-23.

12. Ni bande bazinjira mu Bwami bwo mu ijuru?

12 None se, ni bande bazinjira mu Bwami bwo mu ijuru? Ni abakora ibyo Yehova ashaka.

Ababwiriza b’Ubwami bw’Imana

13. Imana itegeka ubwoko bwayo gukora uwuhe murimo muri iki gihe, kandi se, ni bande barimo bawukora?

13 Ni iki Imana ishaka ku bwoko bwayo muri iki gihe? Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose” (Matayo 24:14). Uwo ni wo murimo Abahamya ba Yehova barimo basohozanya umwete.

14. Ubwami bw’Imana ni iki, kandi se, ni bande bazategeka muri ubwo Bwami?

14 Abahamya ba Yehova batangaza “mu isi yose [ituwe]” ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi bwo mu ijuru buzategeka isi yose mu buryo bukiranuka. Bigisha ko Yehova yashyizeho Kristo Yesu kugira ngo abe Umwami w’ubwo Bwami, hamwe n’abategetsi 144.000 bazafatanya na we batoranyijwe mu bantu.—Daniyeli 7:14, 18; Ibyahishuwe 14:1, 4.

15. Ni iki Ubwami bw’Imana buzarimbura?

15 Abahamya, bifashishije Bibiliya, bereka abantu ko Ubwami bw’Imana buzarimbura gahunda ya Satani yose aho iva ikagera. Idini ry’ikinyoma rizavanwaho hamwe n’inyigisho zaryo zitesha Imana icyubahiro zigahesha Diyabule ikuzo (Ibyahishuwe 18:8)! Ubutegetsi bw’abantu bwose, burwanya Imana, na bwo buzavanwaho!—Daniyeli 2:44.

16. Ni bande bazaba abayoboke ba Kristo Yesu, kandi se, bazatura he?

16 Byongeye kandi, Abahamya ba Yehova bamenyesha abantu ko Kristo Yesu azazanira imigisha ihebuje abantu bose bakora ibyo Imana ibasaba. Bazaba abayoboke be bo ku isi. Bibiliya isezeranya igira iti “azakiza umukene, ubwo azataka; n’umunyamubabaro, utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza.”—Zaburi 72:12, 13.

17. Ni bande bonyine batangaza Ubwami bw’Imana?

17 Nta rindi tsinda ry’abantu rikora ibyo Imana ishaka binyuriye mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Abahamya ba Yehova bonyine ni bo bamenyekanisha Ubwami bw’Imana ku isi hose.