Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Ni Gute Ushobora Kumenya Ukuri ku Byerekeye Imana?

Ni Gute Ushobora Kumenya Ukuri ku Byerekeye Imana?

1, 2. Ni uruhe rugero rugaragaza ko hakenewe igipimo fatizo mu gufata umwanzuro ku birebana n’idini?

NI GUTE dushobora kumenya Imana? Ese ni ngombwa kugenzura inyigisho zose z’amadini menshi? Ibyo ntibyashoboka. N’iyo byashoboka se, ni gute twamenya inyigisho y’ukuri muri zo?

2 Nta gushidikanya ko iyo turebye ibitekerezo byose bitandukanye bitangwa ku bihereranye n’Imana, tubona ko dukeneye uburyo bwo kumenya ibiri ukuri, igipimo fatizo abantu bashobora kwemeranyaho. Urugero: tuvuge ko mu isoko abantu barimo bajya impaka ku burebure bw’umwenda runaka. Umucuruzi aravuga ko uwo mwenda ufite metero eshatu, naho umuguzi we akaba atekereza ko zituzuye neza. Ni gute icyo kibazo gishobora gukemurwa? Cyakemurwa no gupima uwo mwenda hakoreshejwe imetero.

3. Kuki Bibiliya yanditswe?

3 Mbese, haba hariho imetero cyangwa igipimo fatizo twakwifashisha mu bihereranye no gufata umwanzuro ku birebana n’idini? Yego rwose, icyo gipimo ni Bibiliya. Imana yandikishije Bibiliya kugira ngo abantu aho baba bari hose bashobore kumenya ukuri ku bihereranye na yo. Hacapwe kopi zayo zibarirwa muri za miriyari. Yahinduwe mu ndimi zisaga 2.100, yaba ari yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo. Abantu hafi ya bose bashobora kwisomera ukuri ku bihereranye n’Imana mu rurimi rwabo bwite.

4. Ni ibihe bintu bikubiye muri Bibiliya?

4 Bibiliya ni impano y’agaciro ikomoka ku Mana. Isobanura ibintu tutari kuzigera na rimwe tumenya mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ivuga ibihereranye n’abatuye mu buturo bw’umwuka. Ihishura ibitekerezo by’Imana, kamere yayo n’umugambi wayo. Ivuga uburyo Imana yagiye ishyikirana n’abantu mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi. Ivuga ibizabaho mu gihe kizaza. Nanone kandi, igaragaza uko dushobora kubona inzira iyobora ku buzima bw’iteka.

Impamvu Ushobora Kwizera Bibiliya

5. Ni uruhe rugero rugaragaza ko Bibiliya ihuza na siyansi?

5 Hari impamvu nyinshi zituma dushobora kwizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko. Impamvu imwe muri zo ni uko Bibiliya ihuza na siyansi. Mu bihe bya kera, mu isi yose abantu batekerezaga ko isi iteretse ku kintu runaka. Urugero, muri Afurika y’i Burengerazuba, hari igihe abantu bizeraga ko isi ishyigikiwe n’inzoka yizinze mu bizingo 3.500 hejuru y’isi n’ibindi 3.500 munsi yayo. Nyamara kandi, mu buryo buhuje na siyansi, umwanditsi wa Bibiliya yanditse yerekeza ku Mana, ubu hakaba hashize imyaka isaga 3.500, agira ati “isi yayitendetse ku busa.”—Yobu 26:7.

6. Ni ikihe gihamya gikomeye kurusha ibindi kigaragaza ko Bibiliya ikomoka ku Mana?

6 Igihamya gikomeye kurusha ibindi kigaragaza ko Bibiliya ikomoka ku Mana koko, ni uko ihanura ibizaba mu gihe kizaza nta kwibeshya. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bapfumu, Imana yo izi iby’igihe kizaza rwose; ikintu cyose ivuze kirasohora nta kabuza.

7. Ni ubuhe buhanuzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya bwasohoye mu bihe byahise?

7 Hari ubuhanuzi bwa Bibiliya bubarirwa mu magana bwasohoye mu bihe bya kera. Urugero, imyaka 700 mbere y’uko Yesu avuka, Bibiliya yari yarahanuye ko yari kuzavukira mu mudugudu w’i Betelehemu, kandi ni ko byagenze. (Mika 5:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Matayo 2:3-9.) Uretse kuba Bibiliya ivuga n’ubundi buhanuzi bwinshi bwerekezaga kuri Yesu, nanone yahanuye ko yari kuzabyarwa n’umwari w’isugi, kandi ko yari kuzagambanirwa ku bice by’ifeza 30. Ubwo buhanuzi na bwo bwarasohoye. Nta gushidikanya ko nta muntu washoboraga guhanura ibyo bintu!—Yesaya 7:14; Zekariya 11:12, 13; Matayo 1:22, 23; 27:3-5.

8. Ni ubuhe buhanuzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya burimo busohora muri iki gihe, kandi se ibyo bigaragaza iki?

8 Hari ubuhanuzi bwinshi bwa Bibiliya burimo busohora muri iki gihe. Bumwe muri bwo ni ubu bukurikira:

  • “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami butere ubundi bwami. Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara.”—Luka 21:10, 11.

  • “Ubugome buzagwira.”—Matayo 24:12.

  • “Mu minsi y’imperuka . . . abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, . . . batumvira ababyeyi babo, . . . batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, . . . bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.”—2 Timoteyo 3:1-5.

Mbese, ntiwemera ko ibyo bintu biriho biba muri iki gihe? Ukuri k’ubuhanuzi bwa Bibiliya kugaragaza ko Bibiliya atari igitabo gisanzwe. Ni Ijambo ryahumetswe n’Imana!—2 Timoteyo 3:16.

Mbese, Bibiliya Yaba Yaragize Icyo Ihindurwaho?

9, 10. Ni iki kigaragaza ko Imana itaretse ngo abantu bagire icyo bahindura kuri Bibiliya?

9 Tuvuge ko uri nyir’uruganda runaka, maze ukaba waramanitse icyapa kiriho urutonde rw’amategeko agenga abakozi bawe. Hagize nk’umwanzi ugira icyo ahindura ku byo wanditse, wabyifatamo ute? Mbese, ntiwakosora ibyo yaba yahinduye? Mu buryo nk’ubwo, Imana ntiyemerera abantu guhindura ukuri kw’Ijambo ryayo Bibiliya.

10 Abagerageje guhindura inyigisho z’Ijambo ry’Imana ntibabigezeho. Iyo tugereranyije Bibiliya dufite ubu na kopi za kera za Bibiliya, dusanga ari bimwe. Ibyo bigaragaza ko Bibiliya itigeze igira icyo ihindurwaho kuva kera.