Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 11

Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro

Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro

Ese wigeze ugira umushinga ukomeye, ariko wajya kuwutangira ukumva ufite ubwoba? Kugira ngo uwo mushinga ukorohere, ushobora kuba waragiye uwukora gake gake. Uko ni na ko bigenda iyo umuntu agiye gutangira gusoma Bibiliya. Ushobora kwibaza uti “ese ndahera he?” Muri iri somo turi burebe ibintu byoroshye wakora kugira ngo gusoma Bibiliya no kuyiga bigushimishe.

1. Kuki twagombye gusoma Bibiliya buri gihe?

Umuntu usoma Bibiliya cyangwa “amategeko ya Yehova” buri gihe, agira ibyishimo kandi ibyo akora bikagenda neza. (Soma muri Zaburi 1:1-3.) Kugira ngo bikorohere, uzatangire usoma iminota mike buri munsi. Uko uzagenda umenya byinshi ku Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya, ni ko uzagenda urushaho kwishimira kuyisoma.

2. Ni iki wakora ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro?

Kugira ngo gusoma Bibiliya bitugirire akamaro tugomba kujya dufata akanya tugatekereza ku byo dusoma. Ubwo rero tugomba kuyisoma ‘twibwira,’ mu yandi magambo tugatekereza ku byo dusoma (Yosuwa 1:8). Mu gihe uyisoma ujye wibaza uti “ni iki ibyo nsomye binyigishije kuri Yehova? Nabishyira mu bikorwa nte? Ibyo nsomye muri iyi mirongo nabikoresha nte mfasha abandi?”

3. Wakora iki ngo ubone igihe cyo gusoma Bibiliya?

Ese kubona igihe cyo gusoma Bibiliya birakugora? Abenshi muri twe biratugora. Niba nawe ari uko, jya ugerageza ‘kwicungurira igihe’ ugikoresha neza (Abefeso 5:16). Kugira ngo ubigereho ushobora guteganya igihe kidahindagurika cyo gusoma Bibiliya buri munsi. Hari abahitamo kuyisoma kare mu gitondo, abandi ku manywa, wenda nko mu kiruhuko cya saa sita, naho abandi bo bakayisoma nijoro mbere yo kuryama. None se wowe wumva igihe cyakubera cyiza ari ikihe?

IBINDI WAMENYA

Menya icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya birusheho kugushimisha. Nanone, reba uko wakwitegura kugira ngo kwiga Bibiliya birusheho kukugirira akamaro.

Nk’uko kwishimira ibyokurya runaka biza buhoro buhoro, ni na ko kwishimira gusoma Bibiliya biza buhoro buhoro

4. Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bigushimishe

Gutangira gusoma Bibiliya bishobora kugorana. Ariko nk’uko umuntu agenda amenyera buhoro buhoro ibyokurya atari asanzwe azi, ni na ko gukunda gusoma Bibiliya cyangwa kugira “ipfa” ryo kuyisoma, biza buhoro buhoro. Musome muri 1 Petero 2:2, maze muganire kuri iki kibazo:

  • Ese utekereza ko usomye Bibiliya buri munsi wagera aho ukayikunda, ku buryo wakwifuza kujya uyisoma buri gihe?

Murebe VIDEWO igaragaza icyafashije abantu bamwe na bamwe kwishimira gusoma Bibiliya, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ni izihe ngorane abakiri bato bavugwa muri iyi videwo bashoboye gutsinda?

  • Ni iki cyabafashije gukomeza gusoma Bibiliya nk’uko bari barabyiyemeje?

  • Bakoze iki kugira ngo gusoma Bibiliya birusheho kubashimisha?

Inama zagufasha:

  • Hitamo Bibiliya ihinduye neza kandi ikoresha imvugo ihuje n’igihe tugezemo. Gerageza gusoma Bibilliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, niba iboneka mu rurimi rwawe.

  • Tangira usoma ibyo wumva byagushimisha kurusha ibindi. Niba ushaka inama zagufasha, reba imbonerahamwe ivuga ngo “Tangira gusoma Bibiliya.”

  • Jya ushyira akamenyetso aho ugeze usoma. Koresha imbonerahamwe iri muri iki gitabo ivuga ngo “Aho ngeze nsoma Bibiliya.”

  • Jya ukoresha porogaramu ya JW Library®. Ishobora kugufasha gusoma Bibiliya cyangwa kuyumva aho waba uri hose, ukoresheje terefone cyangwa ikindi gikoresho cya eregitoronike.

  • Jya ukoresha Imigereka iri muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Iyo migereka irimo amakarita, imbonerahamwe n’ibindi byatuma gusoma Bibiliya birushaho kugushimisha.

5. Jya utegura aho muri bwige

Musome muri Zaburi ya 119:34, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Kuki byaba byiza ubanje gusenga mbere yo gusoma Bibiliya cyangwa gutegura aho muri bwige?

Wakora iki ngo ibyo wiga muri buri somo bikugirire akamaro? Igihe utegura buri somo, jya ugerageza gukora ibi bikurikira:

  1. Soma ingingo zibanza z’isomo.

  2. Shaka imirongo ya Bibiliya yatanzwe uyisome kandi urebe aho ihuriye n’ibivugwa mu isomo.

  3. Jya ushyira akamenyetso ku magambo cyangwa ku nteruro zisubiza ikibazo cyabajijwe. Ibyo bizagufasha igihe uzaba wiga iryo somo uri kumwe n’ukwigisha.

Ese wari ubizi?

Abahamya ba Yehova bagiye bakoresha Bibiliya zitandukanye, ariko bakunda Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya kuko ivuga ukuri, ikaba yumvikana kandi ikaba ikoresha izina ry’Imana.—Reba ingingo yo ku rubuga rwacu ivuga ngo Ese Abahamya ba Yehova bagira Bibiliya yabo?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Ibyo kwiga Bibiliya nta wabivamo. Sinabona igihe cyo kuyiga mba ninaniriwe.”

  • Wowe ubibona ute?

INCAMAKE

Kugira ngo urusheho gusobanukirwa Bibiliya, jya ushaka igihe cyo kuyisoma, usenge Imana uyisaba gusobanukirwa ibyo usoma kandi ujye utegura buri somo ugiye kwiga.

Ibibazo by’isubiramo

  • Wakora iki ngo ibyo usoma muri Bibiliya bikugirire akamaro?

  • Wumva wasoma Bibiliya kandi ukayiyigisha ryari?

  • Kuki gutegura mbere yo kwiga buri somo ari byiza?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba inama zagufasha gusobanukirwa ibyo usoma muri Bibiliya.

“Ni iki cyagufasha gusobanukirwa Bibiliya?” (Umunara w’Umurinzi No. 1 2017)

Umva inama zatanzwe n’abantu bamaze imyaka myinshi basoma Bibiliya.

Jya wiyigisha mu buryo bufite ireme (2:06)