Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 1

Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 1

Ganira n’ukwigisha Bibiliya ku bibazo bikurikira:

  1. Ni ikihe kintu wifuza cyane mu byo Bibiliya idusezeranya?

    (Reba Isomo rya 02.)

  2. Ni iki kikwemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana?

    (Reba Isomo rya 03 n’irya 05.)

  3. Kuki tugomba gukoresha izina ry’Imana ari ryo Yehova?

    (Reba Isomo rya 04.)

  4. Bibiliya ivuga ko Imana ari yo ‘soko y’ubuzima’ (Zaburi 36:9). Ese urabyemera?

    (Reba Isomo rya 06.)

  5. Musome mu Migani 3:32.

    • Kuki Yehova ari we ncuti nziza kurusha izindi?

    • Yehova yifuza ko incuti ze zikora iki? Ese ubona ibyo adusaba bikwiriye?

      (Reba Isomo rya 07 n’irya 08.)

  6. Musome muri Zaburi ya 62:8.

    • Ni ibihe bintu wabwiye Yehova mu isengesho? Ni iki kindi wifuza kumubwira?

    • Yehova asubiza amasengesho ate?

      (Reba Isomo rya 09.)

  7. Musome mu Baheburayo 10:24, 25.

    • Amateraniro y’Abahamya ba Yehova yagufasha ate?

    • Ese nubwo kujya mu materaniro bisaba imihati, ubona bifite akamaro?

      (Reba Isomo rya 10.)

  8. Kuki ari ngombwa gusoma Bibiliya buri munsi? Wowe uyisoma ryari?

    (Reba Isomo rya 11.)

  9. Ni iki cyagushimishije kuruta ibindi mu byo umaze kwiga muri iki gitabo?

  10. Kuva watangira kwiga Bibiliya, ni izihe ngorane waba warahuye na zo? Ni iki cyagufasha gukomeza kwiga Bibiliya?

    (Reba Isomo rya 12.)