Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 14

Ni iki twakora kugira ngo dusenge Imana mu buryo buyishimisha?

Ni iki twakora kugira ngo dusenge Imana mu buryo buyishimisha?

Nk’uko twabibonye mu isomo ribanziriza iri, amadini yose si ko ashimisha Imana. Ariko dushobora gusenga Umuremyi wacu mu buryo bumushimisha. None se, ni ubuhe ‘buryo bwo gusenga bumushimisha’ cyangwa ni irihe dini rimushimisha (Yakobo 1:27)? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

1. Ni iki cyadufasha kumenya uko twasenga Imana mu buryo yemera?

Bibiliya ni yo yabidufashamo. Yesu yabwiye Imana ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Hari amadini yirengagiza inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya, akazisimbuza inyigisho z’abantu n’imigenzo yabo. Ariko Yehova ntiyemera abo bantu basuzugura cyangwa ‘bahigika amategeko ye.’ (Soma muri Mariko 7:9.) Abo yemera ni abayoborwa na Bibiliya kandi bagakurikiza inama zayo.

2. Twagombye gusenga Yehova dute?

Yehova ni we wenyine tugomba gusenga, kuko ari we waturemye (Ibyahishuwe 4:11). Ibyo bisobanura ko tugomba kumukunda kandi tukamusenga nta kindi twifashishije, urugero nk’ibigirwamana cyangwa ibishushanyo.—Soma muri Yesaya 42:8.

Tugomba gusenga mu buryo ‘bwera kandi bwemewe’ na Yehova (Abaroma 12:1). Ibyo bisobanura ko tugomba kumvira amategeko ye. Urugero, abakunda Yehova, bakunda n’amategeko ye areba abashakanye kandi bakayakurikiza. Nanone birinda ibintu byabateza akaga harimo kunywa itabi, gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi. a

3. Kuki tugomba kujya mu materaniro?

Kuyajyamo bidufasha ‘gusingiza Yehova turi mu iteraniro’ (Zaburi 111:1, 2). Kimwe mu byo dukora kugira ngo tumusingize ni ukuririmba. (Soma muri Zaburi 104:33.) Yehova adusaba kujya mu materaniro kubera ko adukunda kandi akaba azi ko bizadufasha kwishimira ubuzima iteka ryose. Iyo turi mu materaniro duterana inkunga.

IBINDI WAMENYA

Menya impamvu Yehova atemera ko abantu bamusenga bakoresheje amashusho. Menya nanone ibintu by’ingenzi twakora kugira ngo dusingize Imana.

4. Ntitugomba gusenga Imana dukoresheje amashusho

Ni iki kigaragaza ko gusenga dukoresheje amashusho bibabaza Imana? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Igihe bamwe mu basengaga Yehova, bamusengaga bakoresheje igishushanyo, byagenze bite?

Hari abantu basenga Imana bakoresheje amashusho kuko baba batekereza ko bituma barushaho kuyegera. Ese ahubwo, ibyo si byo bibatandukanya na yo? Musome mu Kuva 20:4-6 no muri Zaburi 106:35, 36, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni ayahe mashusho cyangwa ibindi bintu wabonye abantu bakoresha mu gihe basenga?

  • Yehova abona ate ibyo gusenga dukoresheje amashusho?

  • Wowe ubibona ute?

5. Gusenga Yehova wenyine bituma tureka inyigisho z’ibinyoma

Reba ukuntu gusenga Yehova uko bikwiriye bituma tureka inyigisho z’ibinyoma. Murebe VIDEWO.

Musome muri Zaburi 91:14, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Yehova adusezeranya ko azadukorera iki nitugaragaza ko tumukunda tumusenga wenyine?

6. Amateraniro adufasha gusenga Imana

Iyo turirimba kandi tugatanga ibitekerezo mu materaniro, tuba dusingiza Yehova kandi tuba duterana inkunga. Musome muri Zaburi 22:22, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ese hari ibitekerezo wumvise mu materaniro bikagushimisha?

  • Ese wifuza gutegura igitekerezo ukazagitanga mu materaniro?

7. Kubwira abandi ibyo twiga bishimisha Yehova

Hari uburyo bwinshi dushobora gukoresha tubwira abandi ibyo twiga muri Bibiliya. Musome muri Zaburi 9:1 n’iya 34:1, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni ibiki wize muri Bibiliya wifuza kubwira abandi?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Turi abanyabyaha cyane ku buryo tudashobora gushimisha Imana.”

  • Wowe ubibona ute?

INCAMAKE

Kugira ngo dushimishe Umuremyi wacu, tugomba kumusenga wenyine, tukamusingiza turi mu materaniro kandi tukabwira abandi ibyo twize muri Bibiliya.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni iki cyadufasha kumenya uko twasenga Imana mu buryo bukwiriye?

  • Kuki tugomba gusenga Yehova wenyine?

  • Kuki tugomba guteranira hamwe n’abandi bashaka gushimisha Imana?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Soma inkuru ivuga ngo “Singisenga ibishushanyo” umenye uko umugore uvugwamo yaretse gusenga ibishushanyo.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nyakanga 2011)

Menya icyagufasha gutanga ibitekerezo mu materaniro.

“Jya usingiza Yehova mu materaniro” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mutarama 2019)

Reba uko amateraniro yafashije umusore nubwo kuyajyamo bitari bimworoheye.

Yehova ntiyigeze antererana (3:07)

Abantu benshi bumva ko umusaraba ari ikimenyetso kiranga Abakristo. Ariko se, twagombye kuwukoresha mu gihe dusenga?

“Kuki Abahamya ba Yehova badakoresha umusaraba?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

a Ibyo tuzabyiga mu yandi masomo.