Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 27

Ni mu buhe buryo urupfu rwa Yesu rudukiza?

Ni mu buhe buryo urupfu rwa Yesu rudukiza?

Dukora icyaha, tugahura n’imibabaro kandi tugapfa bitewe n’uko umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, basuzuguye Imana. a Nubwo bimeze bityo ariko, dufite ibyiringiro. Yehova yateganyije uburyo bwo kudukiza icyaha n’urupfu akoresheje umwana we Yesu Kristo. Bibiliya yigisha ko Yesu yapfuye kugira ngo aducungure. Incungu ni ikiguzi gitangwa kugira ngo umuntu arekurwe. Ikiguzi Yesu yatanze, ni ubuzima bwe butunganye. (Soma muri Matayo 20:28.) Igihe Yesu yemeraga guhara uburenganzira yari afite bwo kubaho iteka ku isi, yari aduhaye uburyo bwo kongera kubona ibyo Adamu na Eva batakaje byose. Nanone, Yesu yagaragaje ko we na Yehova badukunda cyane. Iri somo rizatuma urushaho guha agaciro urupfu rwa Yesu.

1. Urupfu rwa Yesu rutugirira akahe kamaro muri iki gihe?

Dukora ibintu byinshi bibabaza Yehova kubera ko turi abanyabyaha. Ariko iyo tubabajwe by’ukuri n’ibyaha byacu, tugasaba Yehova imbabazi binyuze kuri Yesu Kristo, kandi tugakora uko dushoboye ntitwongere gukora ibyo byaha, dushobora kugirana ubucuti bukomeye n’Imana (1 Yohana 2:1). Bibiliya igira iti “Kristo yapfuye rimwe na rizima ku birebana n’ibyaha, umukiranutsi apfira abakiranirwa kugira ngo abayobore ku Mana.”1 Petero 3:18.

2. Urupfu rwa Yesu ruzatugirira akahe kamaro mu gihe kizaza?

Yehova yohereje Yesu ngo atange ubuzima bwe butunganye “kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Ibyo Yesu yakoze, bizatuma vuba aha Yehova avanaho ibibi byose byatewe n’uko Adamu yasuzuguye Imana. Ibyo bisobanura ko nitwizera igitambo cya Yesu, tuzishimira ubuzima iteka ryose ku isi izahinduka paradizo.—Yesaya 65:21-23.

IBINDI WAMENYA

Sobanukirwa neza impamvu Yesu yatanze ubuzima bwe n’akamaro urupfu rwe rugufitiye.

3. Urupfu rwa Yesu rudukiza icyaha n’urupfu

Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni iyihe migisha Adamu yitesheje igihe yasuzuguraga Imana?

Musome mu Baroma 5:12, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Icyaha cya Adamu cyakugizeho izihe ngaruka?

Musome muri Yohana 3:16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki Yehova yohereje umwana we ku isi?

  1. Adamu yari atunganye. Ariko yasuzuguye Imana araga abamukomotseho icyaha n’urupfu

  2. Yesu yari atunganye kandi yumviye Imana bituma abantu bagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka batunganye

4. Urupfu rwa Yesu rushobora kugirira abantu bose akamaro

Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni mu buhe buryo urupfu rw’umuntu umwe rushobora kugirira abantu bose akamaro?

Musome muri 1 Timoteyo 2:5, 6, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Nubwo Adamu yari atunganye, igihe yakoraga icyaha yaraze abantu icyaha n’urupfu. Yesu na we yari atunganye. Ni mu buhe buryo ‘incungu yatanze’ inganya agaciro n’icyo Adamu yatakaje?

5. Incungu ni impano Yehova yaguhaye

Incuti za Yehova zibona ko incungu ari impano Yehova yahaye buri wese ku giti cye. Urugero, musome mu Bagalatiya 2:20, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Pawulo yagaragaje ate ko incungu ari impano yahawe ku giti cye?

Igihe Adamu yakoraga icyaha, we n’abari kuzamukomokaho bose bakatiwe urwo gupfa. Ariko Yehova yohereje Umwana we aradupfira, kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka.

Igihe muri buze kuba musoma imirongo ikurikira, use n’ureba uko Yehova yumvaga ameze, igihe umwana we yababaraga. Musome muri Yohana 19:1-7, 16-18, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibyo Yehova na Yesu bagukoreye bituma wiyumva ute?

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Bishoboka bite ko umuntu umwe yapfira abantu bose?”

  • Wabasubiza ute?

INCAMAKE

Urupfu rwa Yesu rushobora gutuma Yehova atubabarira ibyaha byacu kandi tukagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki Yesu yapfuye?

  • Ni mu buhe buryo ubuzima butunganye bwa Yesu bwanganyaga agaciro n’icyo Adamu yatakaje?

  • Urupfu rwa Yesu rugufitiye akahe kamaro?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uko umugabo yahindutse nyuma yo kumenya ibirebana n’igitambo cya Kristo.

“Nsigaye ndi umunyamahoro” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

a Icyaha nticyerekeza gusa ku gikorwa kibi. Ahubwo kinerekeza ku byifuzo bibi twarazwe, byo gukora icyaha.