Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 2
Ganira n’ukwigisha Bibiliya ku bibazo bikurikira:
Imana izakorera iki amadini y’ikinyoma?
(Reba Isomo rya 13.)
Musome mu Kuva 20:4-6.
Yehova yumva ameze ate iyo abantu basenze bakoresheje amashusho, bibwira ko ari we basenga?
(Reba Isomo rya 14.)
Yesu ni nde?
(Reba Isomo rya 15.)
Ni iyihe mico ya Yesu ukunda cyane?
(Reba Isomo rya 17.)
Musome muri Yohana 13:34, 35 no mu Byakozwe 5:42.
Abakristo b’ukuri ni ba nde muri iki gihe? Ni ibihe bimenyetso bikwemeza ko ari bo Bakristo b’ukuri?
(Reba Isomo rya 18 n’irya 19.)
Umutware w’itorero ni nde kandi se ariyobora ate?
(Reba Isomo rya 20.)
Musome muri Matayo 24:14.
Ubwo buhanuzi busohora bute muri iki gihe?
Ni nde wabwirije ubutumwa bwiza?
(Reba Isomo rya 21 n’irya 22.)
Ese utekereza ko kubatizwa ari intego umuntu akwiriye kwihatira kugeraho? Kubera iki?
(Reba Isomo rya 23.)
Wakwirinda ute Satani n’abadayimoni?
(Reba Isomo rya 24.)
Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?
(Reba Isomo rya 25.)
Kuki abantu bahura n’imibabaro kandi bagapfa?
(Reba Isomo rya 26.)
Musome muri Yohana 3:16.
Ni iki Yehova yakoze kugira ngo adukize icyaha n’urupfu?
(Reba Isomo rya 27.)
Musome mu Mubwiriza 9:5.
Bigenda bite iyo umuntu apfuye?
Ni iki Yesu azakorera abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye?
(Reba Isomo rya 29 n’irya 30.)
Kuki Ubwami bw’Imana ari bwo bwiza kurusha ubutegetsi bw’abantu bwose?
(Reba Isomo rya 31 n’irya 33.)
Ese wemera ko Ubwami bw’Imana butegeka muri iki gihe? Ubyemezwa n’iki? Bwatangiye gutegeka ryari?
(Reba Isomo rya 32.)