Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 52

Kuki twagombye kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha?

Kuki twagombye kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha?

Buri wese muri twe yihitiramo uko yambara n’uko yirimbisha. Hari amahame yo muri Bibiliya yoroheje ashobora kubidufashamo. Iyo tuyakurikije adufasha guhitamo ibyo dukunda kandi tugashimisha Yehova. Reka dusuzume amwe muri ayo mahame.

1. Ni ayahe mahame yatuyobora mu gihe duhitamo imyambaro n’uko twirimbisha?

Twagombye kwambara ‘imyambaro ikwiriye, tukiyubaha kandi tugashyira mu gaciro.’ Nanone tugomba guhora dukeye kandi tukirimbisha mu buryo bugaragaza ko ‘twubaha Imana’ (1 Timoteyo 2:9, 10). Reka dusuzume ayo mahame uko ari ane: (1) Imyambaro yacu igomba kuba “ikwiriye.” Nk’uko wabibonye mu materaniro, Abahamya ba Yehova bakunda ibintu bitandukanye. Ariko nubwo bimeze bityo, imyambaro yabo n’uko batunganya imisatsi bigaragaza ko bubaha Imana dusenga. (2) Kwambara mu buryo ‘bwiyubashye’ ni ukwirinda kwambara imyenda ibyutsa irari ry’ibitsina cyangwa ituma abantu baturangarira. (3) Tugaragaza ko ‘dushyira mu gaciro’ twirinda kujyana n’ibigezweho mu bijyanye n’imyambarire no kwirimbisha. (4) Uko twambara n’uko twirimbisha byagombye kugaragaza buri gihe ko ‘twubaha Imana’ maze n’abandi bakabona ko dusenga Imana y’ukuri.—1 Abakorinto 10:31.

2. Kuki twagombye kuzirikana abo duhuje ukwizera mu gihe duhitamo ibyo twambara?

Nubwo dufite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo twambara n’uko twirimbisha, twagombye kubitekerezaho tukareba niba bitazateza abandi ikibazo. Dukora uko dushoboye tukirinda gukomeretsa abandi, ahubwo ‘tukanezeza bagenzi bacu mu byiza kugira ngo bibubake.’—Soma mu Baroma 15:1, 2.

3. Ni mu buhe buryo uko twambara n’uko twirimbisha bituma abantu bifuza kumenya Yehova?

Nubwo tugerageza kwambara mu buryo bukwiriye igihe cyose, iyo tugiye mu materaniro cyangwa kubwiriza, turushaho kubyitondera. Ntituba twifuza ko abantu baturangarira ngo bibabuze kwita ku butumwa bw’ingenzi tubabwira. Ahubwo uko twambaye n’uko twirimbishije byagombye gukurura abantu bigatuma bita ku butumwa tubagezaho kandi ‘tukarimbisha inyigisho z’Imana umukiza wacu.’Tito 2:10.

IBINDI WAMENYA

Suzuma icyo twakora kugira ngo twambare mu buryo bukwiriye ku buryo n’abandi babona ko turi Abakristo.

Uko twambara n’uko twirimbisha bigaragaza niba twubaha abayobozi. Nubwo Yehova areba mu mutima, uko twambara n’uko twirimbisha byagombye kugaragaza ko tumwubaha

4. Kugaragara neza byubahisha Yehova

Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma twambara kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye? Musome muri Zaburi 47:2, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kuba duhagarariye Yehova byagombye gutuma twambara dute?

  • Ese ubona ari ngombwa kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha, mu gihe tugiye mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza? Sobanura.

5. Ni iki cyadufasha guhitamo neza ibyo twambara n’uko kwirimbisha?

Murebe VIDEWO.

Twagombye kwambara imyenda ifite isuku kandi ihuje n’aho turi, yaba ihenze cyangwa idahenze. Musome mu 1 Abakorinto 10:24 no muri 1 Timoteyo 2:9, 10, hanyuma murebere hamwe impamvu tugomba kwirinda imyambaro . . .

  • idafite isuku, ijagaraye cyangwa itagaragara neza.

  • idufashe cyane, yerekana ibice by’umubiri, ibonerana cyane cyangwa ibyutsa irari ry’ibitsina.

Nubwo Abakristo batayoborwa n’Amategeko ya Mose, ayo mategeko agaragaza uko Yehova abona ibintu. Musome mu Gutegeka kwa Kabiri 22:5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki tugomba kwirinda kwambara cyangwa kwirimbisha ku buryo abantu batwitiranya n’abagore kandi turi abagabo, cyangwa bakatwitiranya n‘abagabo kandi turi abagore?

Musome mu 1 Abakorinto 10:32, 33 no muri 1 Yohana 2:15, 16, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kuki twagombye gusuzuma niba uko twambara n’uko twirimbisha bibangamira abaturanyi bacu cyangwa abagize itorero ryacu?

  • Ni iyihe myambaro cyangwa uburyo bwo kwirimbisha byiganje mu gace k’iwanyu?

  • Ese muri ibyo hari ibyo ubona bidakwiriye ku Mukristo? Sobanura.

Dushobora kwambara no kwirimbisha mu buryo butandukanye, ariko tugashimisha Yehova

UKO BAMWE BABYUMVA: “Mfite uburenganzira bwo kwambara uko nshaka.”

  • Ese nawe ni uko ubibona? Sobanura.

INCAMAKE

Iyo twambara kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye, biba bigaragaza ko twubaha Yehova n’abandi bantu.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki uko twambara n’uko twirimbisha ari iby’ingenzi kuri Yehova?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yadufasha gufata imyanzuro myiza mu bijyanye no kwambara no kwirimbisha?

  • Ni mu buhe buryo uko twambara n’uko twirimbisha bigira uruhare mu gutuma abantu biga Bibiliya?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uko imyenda wambara igaragaza uwo uri we.

“Nambara nte?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Menya impamvu tugomba gutekereza twitonze mbere yo kwishyiraho tatuwaje.

“Ni iki Bibiliya ivuga ku byerekeye kwicisha imanzi?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba andi mahame yagufasha gufata imyanzuro mu birebana no kwambara no kwirimbisha.

“Ese imyambarire yawe ihesha Imana ikuzo?” (Umunara w’Umurinzi, Nzeri 2016)

Menya impamvu umugore uvugwa muri iyi nkuru, yaje kubona mu buryo bushyize mu gaciro uko abandi bambaraga?

“Uko abandi bambaraga byamberaga igisitaza” (Nimukanguke!, 22 Ukuboza 2003)