Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 53

Jya uhitamo imyidagaduro ishimisha Yehova

Jya uhitamo imyidagaduro ishimisha Yehova

Yehova ni “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11). Yifuza ko natwe twishima kandi tukishimira ubuzima. Iyo turangije akazi maze tukidagadura na we biramushimisha. Muri iri somo, turi burebe uko twakoresha icyo gihe cyo kwidagadura mu buryo butuma twishima kandi tukanezerwa, ariko nanone tugashimisha Yehova.

1. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe duhitamo imyidagaduro?

Mu gihe cyo kuruhuka ukunda gukora iki? Hari abahitamo kwigumira mu rugo biturije hanyuma bagasoma ibitabo, bakumva umuziki, bakareba firime cyangwa bakajya kuri interineti. Abandi bo bashimishwa no kuba bari kumwe n’incuti zabo batembera, basura ahantu nyaburanga, boga muri pisine cyangwa mu biyaga cyangwa bakina imikino itandukanye. Ibyo twaba dukunda gukora byose, tugomba kureba niba ‘Umwami abyemera’ (Abefeso 5:10). Ni iby’ingenzi ko tubimenya, kubera ko imyidagaduro abantu benshi bakunda iba irimo ibintu Yehova yanga, urugero nk’urugomo, ubusambanyi n’ubupfumu. (Soma muri Zaburi 11:5.) Ni iki kizadufasha guhitamo imyidagaduro ikwiriye?

Iyo dufite incuti zikunda Yehova zishobora kudufasha gufata imyanzuro myiza no guhitamo imyidagaduro ikwiriye. Muri rimwe mu masomo twize, twabonye ko ‘ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.’ Ariko nanone niba duhorana n’abantu badakunda amategeko y’Imana, ‘bizatugwa nabi.’—Imigani 13:20.

2. Kuki tugomba kugenzura igihe tumara mu myidagaduro?

Nubwo twaba duhitamo imyidagaduro myiza, tugomba kuba maso tukirinda kuyimaramo igihe kinini cyane, kuko bishobora gutuma tutabona igihe gihagije cyo kwita ku bintu by’ingenzi. Bibiliya itugira inama yo ‘kwicungurira igihe, cyangwa gukoresha neza igihe cyacu.—Soma mu Befeso 5:15, 16.

IBINDI WAMENYA

Menya uko wahitamo imyidagaduro ikwiriye.

3. Jya wirinda imyidagaduro idakwiriye

Kuki tugomba kuba maso mu gihe duhitamo imyidagaduro? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Imikino ya kera y’abakurankota ihuriye he n’imwe mu mikino yo muri iki gihe?

  • Ni iki Danny uvugwa muri iyi videwo yamenye ku birebana n’imyidagaduro?

Musome mu Baroma 12:9, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibivugwa muri uwo murongo byagufasha bite guhitamo imyidagaduro ikwiriye?

Ni ibihe bintu bimwe na bimwe Yehova yanga? Musome mu Migani 6:16, 17 no mu Bagalatiya 5:19-21. Nimumara gusoma buri mirongo muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni ibihe bintu byavuzwe muri uwo murongo bigaragara cyane mu myidagaduro yo muri iki gihe?

 Uko wahitamo imyidagaduro ikwiriye

Jya wibaza uti:

  • Iyo myidaduro ni iyihe? Ese iyi myidagaduro yaba irimo ibintu Yehova yanga?

  • Nzayijyamo ryari? Ese iyi myidagaduro yaba iri buntware igihe nagombaga gukoresha mu bintu by’ingenzi?

  • Ni ba nde nzifatanya na bo? Ese iyi myidagaduro izatuma nsabana cyane n’abantu badasenga Yehova cyangwa itume mporana na bo?

Kugendera kure ibintu biteje akaga biraturinda cyane. Ni yo mpamvu tugomba kwirinda imyidagaduro iyo ari yo yose dukeka ko ari mibi

4. Jya ukoresha neza igihe cyawe

Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni ikihe kibazo umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo yari afite nubwo atarebaga ibintu bibi?

Musome mu Bafilipi 1:10, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibivugwa muri uyu murongo byadufasha bite kugena igihe tumara mu myidagaduro?

5. Jya uhitamo imyidagaduro ikwiriye

Nubwo hari imyidagaduro idashimisha Yehova, hari indi myinshi ishobora kumushimisha. Musome mu Mubwiriza 8:15 no mu Bafilipi 4:8, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Mu myidagaduro ikwiriye ni iyihe igushimisha?

Yehova yifuza ko twishimisha kandi tukidagadura mu buryo bukwiriye

UKO BAMWE BABYUMVA: “Imyidagaduro irimo urugomo, ubusambanyi n’ubupfumu nta cyo itwaye, ikibi ni ugukora ibyo bintu.”

  • Abantu nk’abo wababwira iki?

INCAMAKE

Yehova yifuza ko twidagadura mu buryo bukwiriye kandi tukishima.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni iyihe myidagaduro Abakristo bagombye kwirinda?

  • Kuki twagombye kugenzura igihe tumara mu myidagaduro?

  • Kuki wifuza guhitamo imyidagaduro ishimisha Yehova?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uko wahitamo neza icyo wakora mu gihe wishimisha.

“Ese imyidagaduro ujyamo ikugirira akamaro?” (Umunara w’Umurinzi, 15 Ukwakira 2011)

Soma inkuru ivuga ngo “Nanesheje urwikekwe,” umenye impamvu umugabo uvugwamo yahindutse akagira imyidagaduro areka.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Gashyantare 2010)

Reba uko umugore uvugwa muri iyi videwo yafashe imyanzuro myiza ku birebana n’imyidagaduro irimo inkuru zivuga iby’abadayimoni.

Irinde imyidagaduro irimo ubupfumu (2:02)