Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 4

Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 4

Ganira n’ukwigisha Bibiliya ku bibazo bikurikira:

  1. Musome mu Migani 13:20.

    • Kuki guhitamo incuti neza ari iby’ingenzi?

      (Reba Isomo rya 48.)

  2. Ni izihe nama zo muri Bibiliya zagufasha niba uri . . .

    • umugabo cyangwa umugore?

    • umubyeyi cyangwa umwana?

      (Reba Isomo rya 49 n’irya 50.)

  3. Ni ayahe magambo ashimisha Yehova? Ni ayahe magambo atamushimisha?

    (Reba Isomo rya 51.)

  4. Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yagufasha gufata imyanzuro myiza mu birebana no kwambara no kwirimbisha?

    (Reba Isomo rya 52.)

  5. Ni iki cyagufasha guhitamo imyidagaduro ishimisha Yehova?

    (Reba Isomo rya 53.)

  6. Musome muri Matayo 24:45-47.

    • ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ni nde?

      (Reba Isomo rya 54.)

  7. Wafasha itorero ryanyu ute ukoresheje igihe cyawe, imbaraga zawe n’ubutunzi bwawe?

    (Reba Isomo rya 55.)

  8. Musome muri Zaburi 133:1.

    • Ni ibihe bintu wakora kugira ngo uharanire ubumwe bw’itorero?

      (Reba Isomo rya 56.)

  9. Ni iki twakora kugira ngo Yehova adufashe mu gihe twakoze icyaha gikomeye?

    (Reba Isomo rya 57.)

  10. Musome mu 1 Ngoma 28:9.

    • Wagaragaza ute ko wiyeguriye Yehova “n’umutima wuzuye” mu gihe abandi barwanyije ukuri cyangwa bakareka ukuri?

    • Ese haba ari icyo ukeneye guhindura kugira ngo ukomeze kubera Yehova indahemuka kandi witandukanye burundu n’idini ry’ikinyoma?

      (Reba Isomo rya 58.)

  11. Wakwitegura ute ibitotezo?

    (Reba Isomo rya 59.)

  12. Ni iki uteganya gukora kugira ngo uzakomeze gutera imbere mu buryo bw’umwuka?

    (Reba Isomo rya 60.)