Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iriburiro

Iriburiro

Mbese hari igihe hazabaho isi itarangwamo intambara?—Muri iki gihe twagiye twibonera intambara za kirimbuzi cyane kurusha izindi zose zagiye zishavuza abantu. Hari za miriyoni na za miriyoni z’abagore n’abagabo b’abapfakazi, hamwe n’imfubyi, bari mu gahinda batewe no gutakaza abantu babo bakundaga. Mu nama yari igamije kuzana amahoro yabereye mu Burasirazuba bwo Hagati ya Madrid mu wa 1991, Yitzhak Shamir yagize ati “ndemeza rwose ko nta mubyeyi n’umwe w’Umwarabu wifuza ko hagira umwana we ugwa ku rugamba—kimwe n’uko nta mubyeyi n’umwe w’Umuyahudi wifuza ko umwana we apfira mu ntambara.” Bityo rero, uyu mutwe w’aka gatabo kacu uvuga ngo “Mbese hari igihe hazabo isi itarangwamo intambara?” urakwiriye rwose.

Ikindi kandi, mbese wagize ubwo wibaza uti “ese haba hari icyemeza ko Imana ibaho? Niba ibaho se, ni kuki yaretse iyi mibabaro yose ikabaho? Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye kandi twawumenya dute? Dufite gihamya ki cy’uko Bibiliya yahumetswe n’Imana? Mu by’ukuri se, abapfuye bari mu yihe mimerere, kandi se ni ikihe cyiringiro bafite, niba gihari? Ibi bibazo hamwe n’ibindi byinshi, biri buze gusuzumwa muri iki kiganiro.

Umusozi wa Herumoni

Inyanja ya Galilaya

Umusozi wa Tabori

Isi yashoboraga kuba paradizo none umuntu yayihinduye isibaniro