Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese hari igihe hazabaho isi itarangwamo intambara?

Mbese hari igihe hazabaho isi itarangwamo intambara?

1, 2. Ni ibihe bibazo bizamurwa ku bihereranye n’igihe kizaza cy’isi?

KUVA Isirayeli yaba Leta yigenga mu wa 1948, yakomeje gushyamirana n’ibihugu bituranye na yo. Ayo makimbirane n’izo mvururu, byatumye ababyeyi benshi, abagore, abana n’abandi benshi baba imfusha, bacura imiborogo—ku mpande zombi. Nyamara kandi, burya icyifuzo cy’abantu, cyane cyane ku bihereranye n’umuryango, ni uko babaho mu mahoro.

2 Ibyo ari byo byose ariko, ibibazo by’intambara n’amahane ntibiri mu Burasirazuba bwo Hagati gusa. Hari ibitwaro bisa n’aho bitegereje guturitswa bikikije isi yose. Ikibazo rero umuntu yakwibaza ni iki: “mbese amahoro, atari ayo mu Burasirazuba bwo Hagati gusa ahubwo ay’isi yose, azagerwaho koko?” Niba azagerwaho se, ni mu buhe buryo? Mbese azazanwa na politiki, hamwe n’amadini by’abantu, cyangwa ivangura ry’amoko? Mbese ibyo birashoboka? Cyangwa se, Imana, Nyir’isi ikaba n’Umuremyi wayo, izabigiramo uruhare?

3-5. (a) Ni irihe sezerano rihereranye n’amahoro dusanga muri Bibiliya? (b) Ni ibihe bibazo bikeneye kurushaho gukorerwa ubushakashatsi?

3 Ibyanditswe bya Giheburayo bitanga ubuhanuzi bugera ku mutima buhereranye n’igihe amahanga ‘azacura inkota zayo mo amasuka n’amacumu akayacuramo impabuzo: nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota; kandi ntibazongera kwiga kurwana.’—Yesaya 2:4.

4 Ntabwo Yesaya ari we wenyine wavuze ibihereranye n’amahoro agomba gusakara ku isi hose (Zaburi 46:9-11). Mu by’ukuri, igihe cy’amahoro n’umutekano mu bantu, ni yo nteruro nkuru ya Bibiliya. Nk’uko umutegetsi umwe, akaba n’umwanditsi w’Umwisirayeli witwa Abba Eban, yabivuze, Ibyanditswe bya Giheburayo byahaga Abisirayeli ba kera icyizere kimwe rukumbi cyangwa amizero, y’uko “Isirayeli ari yo yonyine yari ihanze amaso iby’igihe cyiza cyane kizaza.”1 Ni byo koko, igihe cyiza cy’igitangaza kiri bugufi kugera ku bantu bose, kandi kizaba ari n’iherezo ry’intambara, n’ibindi byinshi. Yesaya yanahanuye ibihereranye n’imimerere ya Paradizo izaba iri ku isi hose—iherezo ry’ubukene, indwara, n’urupfu.—Yesaya 11:9; 25:8; 33:24; 35:5, 6; 65:21.

5 Wenda hari abavuga bati, ‘ko hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi ubwo buhanuzi buhanuwe se, ariko intambara ikaba igikomeza kuyogoza ibintu. Ni gute twakwizera ko Bibiliya ari isoko nyakuri y’ibyiringiro ikwiriye kwizerwa koko? Ni ibihe bimenyetso simusiga bihamya ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana koko?’