ISOMO RYA 10
Buri gihe Yesu yarumviraga
Ese buri gihe kumvira ababyeyi bawe birakorohera?— Hari igihe biba bigoye. Ese wari uzi ko Yesu yumviraga Yehova akumvira n’ababyeyi be?— Urugero rwe rushobora kugufasha kumvira ababyeyi bawe no mu gihe biba bitoroshye. Reka tubyigeho byinshi.
Mbere y’uko Yesu aza ku isi, yabanaga na Se Yehova mu ijuru. Ariko nanone Yesu yari afite ababyeyi igihe yari ku isi. Bitwaga Yozefu na Mariya. None se uzi uko byagenze ngo babe ababyeyi be?—
Yehova yafashe ubuzima bwa Yesu mu ijuru, abushyira mu nda ya Mariya kugira ngo Yesu azavukire ku isi ahabe. Icyo cyari igitangaza! Yesu yakuriye mu nda ya Mariya nk’uko n’abandi bana bose bakurira mu nda za ba nyina. Hashize amezi icyenda, Yesu yaravutse. Nguko uko Mariya n’umugabo we Yozefu babaye ababyeyi ba Yesu ku isi.
Igihe Yesu yari afite imyaka 12 gusa, yakoze ikintu cyagaragaje ko yakundaga cyane se Yehova. Ibyo byabaye igihe Yesu n’umuryango we bakoraga urugendo rurerure bagiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Igihe bari mu nzira basubiye mu rugo, Yozefu na Mariya bashakishije Yesu ahantu hose baramubura. Waba uzi aho yari ari?—
Kuki Yesu yari mu rusengero?
Yozefu na Mariya bahise basubira i Yerusalemu maze bashakisha Yesu ahantu hose. Bari bahangayitse cyane kuko bari bamubuze. Ariko hashize iminsi itatu bamushakisha, bamusanze mu rusengero! Uzi impamvu Yesu yari mu rusengero?— Ni ukubera ko ari ho yashoboraga kwigira ibyerekeye Se Yehova. Yakundaga Yehova kandi yifuzaga kwiga uko yamushimisha. N’igihe Yesu yari amaze kuba mukuru, buri gihe yumviraga Yehova. Yesu yarumviraga no mu gihe byabaga bimugoye kandi bikaba ngombwa ko ababara. Ese Yesu yumviraga Yozefu na Mariya?— Yee, Bibiliya ivuga ko yabumviraga.
Urugero rwa Yesu rukwigisha iki?— Ugomba kumvira ababyeyi bawe, ndetse n’iyo byaba bigoye. Ese uzabikora?—