Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 12

Mwishywa wa Pawulo yari intwari

Mwishywa wa Pawulo yari intwari

Reka dusuzume inkuru y’umusore wakijije ubuzima bwa nyirarume. Nyirarume w’uwo musore yari intumwa Pawulo. Ntituzi izina ry’uwo musore, ariko tuzi ko yakoze igikorwa cy’ubutwari bwinshi. Ese wifuza kumenya icyo yakoze?—

Pawulo yari afungiwe i Yerusalemu. Yari yarafashwe azira ko yabwirizaga ibyerekeye Yesu. Hari abantu babi bangaga Pawulo, maze bacura umugambi mubi. Baravuze bati ‘reka dusabe umukuru w’abasirikare abwire abasirikare be bajyane Pawulo mu rukiko. Tuzihisha ku muhanda, maze Pawulo nahanyura tuzamwice!’

Mwishywa wa Pawulo yabwiye Pawulo n’umukuru w’abasirikare iby’uwo mugambi mubi

Mwishywa wa Pawulo yumvise iby’uwo mugambi. Yari gukora iki? Yagiye kubibwira Pawulo muri gereza. Pawulo yamubwiye ko ahita ajya kumenyesha umukuru w’abasirikare iby’uwo mugambi mubi. Ese utekereza ko byari byoroheye mwishywa wa Pawulo kujya kuvugana n’umukuru w’abasirikare?— Ntibyari byoroshye kubera ko umukuru w’abasirikare yari umuntu ukomeye. Ariko mwishywa wa Pawulo yagize ubutwari bwo kuvugisha umukuru w’abasirikare.

Uwo mukuru w’abasirikare yari azi icyo agomba gukora. Yashatse umutwe w’ingabo ugizwe n’abasirikare bagera kuri 500 kugira ngo barinde Pawulo! Yabategetse kujyana Pawulo i Kayisariya muri iryo joro. Ese Pawulo yararokotse?— Yego, abo bantu babi ntibashoboye kumugirira nabi! Umugambi mubi bari bacuze warapfubye.

Ni irihe somo wavana muri iyi nkuru?— Nawe ushobora kuba intwari nka mwishywa wa Pawulo. Tugomba kugira ubutwari mu gihe tubwira abandi ibyerekeye Yehova. Mbese uzagira ubutwari kandi ukomeze kuvuga ibyerekeye Yehova?— Nugira ubutwari, ushobora kuzarokora ubuzima bw’umuntu.

SOMA MURI BIBILIYA YAWE