Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 3

Rahabu yizeye Yehova

Rahabu yizeye Yehova

Reka tuvuge ko turi mu mugi wa Yeriko. Uwo mugi uri mu gihugu cya Kanani, kandi abantu baho ntibizera Yehova. Hari umugore witwa Rahabu utuye muri uwo mugi.

Igihe Rahabu yari akiri muto, yumvise inkuru zavugaga ukuntu Mose yagabanyije Inyanja Itukura mo kabiri, akavana Abisirayeli muri Egiputa. Nanone yumvise ukuntu Yehova yabafashije gutsinda intambara barwanaga n’abanzi babo. None ubu yumvise ko Abisirayeli bakambitse hafi y’umugi wa Yeriko!

Rahabu yarinze abatasi bitewe n’uko yizeraga Yehova

Umunsi umwe ari nimugoroba, Abisirayeli babiri baje gutata umugi wa Yeriko. Nuko baraza bagera mu nzu ya Rahabu, arabakira abasaba kurara. Bigeze nijoro, umwami wa Yeriko amenya ko hari abatasi bari muri uwo mugi kandi ko bacumbitse mu nzu ya Rahabu. Nuko umwami yohereza abantu ngo bajye kubafata. Rahabu ahisha abo batasi babiri hejuru y’inzu, hanyuma abwira abo bantu boherejwe n’umwami ati ‘ni byo koko abatasi bageze hano, ariko ubu bavuye mu mugi. Muhise mubakurikira, mushobora kubafata!’ Ese waba uzi impamvu Rahabu arimo arinda abo batasi?— Ni ukubera ko yizera Yehova, kandi akaba azi ko Yehova azaha Abisirayeli igihugu cya Kanani.

Mbere y’uko abo batasi bava mu nzu ya Rahabu, bamwijeje ko we n’umuryango we bari kurokoka igihe Yeriko yari kuba irimburwa. Ese waba uzi icyo bamusabye kuzakora?— Baramubwiye bati ‘fata uyu mugozi w’umutuku maze uwuzirike ku idirishya ry’inzu yawe. Nubigenza utyo, abantu bose bazaba bari mu nzu yawe bazarokoka.’ Nuko Rahabu akora ibyo abo batasi bamubwiye byose. None se uzi uko byagenze nyuma yaho?—

Yehova yarokoye Rahabu n’umuryango we

Hashize iminsi mike nyuma yaho, Abisirayeli bazengurutse uwo mugi bacecetse. Bamaze iminsi itandatu bazenguruka uwo mugi incuro imwe ku munsi. Ariko ku munsi wa karindwi, bazengurutse uwo mugi incuro ndwi. Hanyuma barangurura ijwi icyarimwe, maze Yehova atuma inkuta zikikije umugi ziriduka. Ariko inzu iriho umugozi w’umutuku uziritse mu idirishya yo ntiyaguye! Ese urayibona ku ifoto?— Rahabu n’umuryango we bararokotse!

Ni irihe somo uvana kuri Rahabu?— Rahabu yizeye Yehova bitewe n’uko yari yaramenye ibintu bihebuje yakoze. Nawe ugenda umenya ibintu byinshi bihebuje Yehova yakoze. Mbese uramwizera nk’uko Rahabu yamwizeraga?— Tuzi ko umwizera!

SOMA MURI BIBILIYA YAWE