Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 13

Timoteyo yifuzaga gufasha abantu

Timoteyo yifuzaga gufasha abantu

Timoteyo yari umusore wishimiraga gufasha abantu. Yagiye mu turere twinshi kugira ngo afashe abandi. Ibyo byatumye agira ubuzima bushimishije cyane. Ese wifuza kumva uko byagenze?—

Nyina wa Timoteyo na nyirakuru bamwigishije ibyerekeye Yehova

Timoteyo yakuriye mu mugi witwaga Lusitira. Akiri muto, nyirakuru Loyisi na nyina Unike batangiye kumwigisha ibyerekeye Yehova. Uko Timoteyo yagendaga akura, yifuzaga gufasha abandi kumenya ibyerekeye Yehova.

Igihe Timoteyo yari akiri umusore muto, Pawulo yamusabye ko bajyana kubwiriza mu tundi turere. Timoteyo yarabyemeye! Yari yiteguye kujya gufasha abandi.

Timoteyo yajyanye na Pawulo mu mugi wo muri Makedoniya witwaga Tesalonike. Kugira ngo bagereyo, bagombaga gukora urugendo rurerure ku maguru hanyuma bagafata ubwato. Bagezeyo bafashije abantu benshi kumenya ibyerekeye Yehova. Ariko hari abantu barakaye bagerageza kubagirira nabi. Ibyo byatumye Pawulo na Timoteyo bahava bajya kubwiriza mu tundi turere.

Timoteyo yagize imibereho ishimishije

Hashize amezi runaka, Pawulo yasabye Timoteyo gusubira i Tesalonike akareba uko abavandimwe bari bamerewe. Byamusabye kugira ubutwari bwinshi kugira ngo asubire muri uwo mugi wari uteje akaga! Ariko Timoteyo yagiyeyo, kubera ko yari ahangayikiye abavandimwe baho. Yaragarutse abwira Pawulo amakuru meza. Abavandimwe b’i Tesalonike bari bamerewe neza cyane!

Timoteyo yakoranye na Pawulo imyaka myinshi. Hari igihe Pawulo yanditse avuga ko Timoteyo ari we muntu yari yizeye yashoboraga gutuma ngo ajye gufasha amatorero. Timoteyo yakundaga Yehova agakunda n’abantu.

Ese ukunda abantu kandi wifuza kubafasha kumenya Yehova?— Niba ari uko bimeze, ushobora kugira imibereho ishimishije kandi ishishikaje cyane, kimwe na Timoteyo!

SOMA MURI BIBILIYA YAWE