ISOMO RYA 8
Yosiya yari afite incuti nziza
Ese utekereza ko gukora ibyiza bigoye?— Abantu benshi batekereza ko bigoye. Bibiliya itubwira ko gukora ibyiza byagoye cyane umwana w’umuhungu witwaga Yosiya. Ariko yari afite incuti nziza zamufashaga. Reka dusuzume ibyerekeye Yosiya n’incuti ze.
Se wa Yosiya yitwaga Amoni, akaba yari umwami w’u Buyuda. Amoni yari mubi cyane kandi yasengaga ibigirwamana. Igihe se wa Yosiya yapfaga, Yosiya yabaye umwami w’u Buyuda. Ariko yari afite imyaka umunani gusa! Ese utekereza ko yari mubi nka se?— Oya, ntiyari mubi rwose!
N’igihe Yosiya yari akiri muto cyane yifuzaga kumvira Yehova. Ni yo mpamvu yahisemo kugirana ubucuti n’abantu bakundaga Yehova gusa. Kandi bafashije Yosiya gukora ibyiza. Bamwe mu ncuti za Yosiya ni ba nde?
Umwe mu ncuti ze yitwaga Zefaniya. Zefaniya yari umuhanuzi waburiye
abantu b’i Buyuda ababwira ko iyo basenga ibigirwamana bari kuzagerwaho n’ibintu bibi. Yosiya yateze amatwi Zefaniya kandi asenga Yehova aho gusenga ibigirwamana.Undi muntu wari incuti ya Yosiya yitwaga Yeremiya. Bendaga kungana kandi bakuriye hamwe. Bari bafitanye ubucuti bukomeye ku buryo igihe Yosiya yapfaga, Yeremiya yanditse indirimbo yihariye ivuga ukuntu yari abuze incuti ikomeye. Yeremiya na Yosiya bateranaga inkunga yo gukora ibyiza no kumvira Yehova.
Yosiya na Yeremiya bateranaga inkunga yo gukora ibyiza
Ni iki urugero rwa Yosiya rukwigisha?— N’igihe Yosiya yari akiri muto, yashakaga gukora ibyiza. Yari azi ko yagombaga kugirana ubucuti n’abantu bakunda Yehova. Jya uhitamo incuti zikunda Yehova kandi zishobora kugufasha gukora ibyiza!