Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibisobanuro

Ibisobanuro

 1 AMAHAME

Amategeko y’Imana ashingiye ku mahame yayo. Ayo mahame ni inyigisho z’ibanze dusanga muri Bibiliya. Adufasha kumenya uko Imana ibona ibintu. Nanone adufasha gufata imyanzuro myiza no gukora ibikwiriye. Amahame y’Imana adufasha kumenya icyo twakora, cyanecyane ku bintu amategeko y’Imana atavugaho mu buryo bweruye.

Igice cya 1, paragarafu ya 8

 2 KUMVIRA

Kumvira Yehova ni ugukora ibyo ashaka nta gahato. Yehova yifuza ko tumwumvira bitewe n’uko tumukunda (1 Yohana 5:3). Niba dukunda Imana kandi tukayiringira, tuzakurikiza inama itugira mu mimerere yose twaba turimo. Tuzayumvira no mu gihe byaba bitugoye. Iyo twumviye Yehova bitugirira akamaro, kuko ari we utwigisha uko twagira ubuzima bwiza muri iki gihe kandi adusezeranya ko tuzabona imigisha myinshi mu gihe kizaza.​—Yesaya 48:17.

Igice cya 1, paragarafu ya 10

 3 UMUDENDEZO

Yehova yahaye abantu bose umudendezo, ni ukuvuga ubushobozi bwo kwihitiramo ibibanogeye. Ntitumeze nk’imashini (Gutegeka kwa Kabiri 30:19; Yosuwa 24:15). Dushobora gukoresha uwo mudendezo tugafata imyanzuro myiza. Ariko tutabaye maso, twafata imyanzuro mibi. Kuba dufite umudendezo bisobanura ko ari twe tugomba kwihitiramo kubera Yehova indahemuka kandi tukagaragaza ko tumukunda.

Igice cya 1, paragarafu ya 12

 4 AMAHAME MBWIRIZAMUCO

Yehova yashyizeho amahame mbwirizamuco cyangwa amabwiriza atuyobora mu myifatire yacu no mu byo dukora. Bibiliya itwigisha ayo amahame, ikatwereka n’akamaro kayo (Imigani 6:16-19; 1 Abakorinto 6:9-11). Ayo mahame adufasha kumenya icyo Imana ibona ko ari kiza cyangwa kibi. Nanone adufasha kumenya uko twakunda abandi, uko twafata imyanzuro myiza n’uko twaba abagwaneza. Amahame yo mu isi agenda ata agaciro, ariko aya Yehova yo ntahinduka (Gutegeka kwa Kabiri 32:4-6; Malaki 3:6). Kuyakurikiza biturinda mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo.

Igice cya 1, paragarafu ya 17

 5 UMUTIMANAMA

Umutimanama ni ubushobozi Imana yaturemanye bwo kumenya ikiza n’ikibi. Yehova yahaye abantu bose umutimanama (Abaroma 2:14, 15). Kugira ngo umutimanama wacu ukore neza, tugomba kuwutoza twifashishije amahame mbwirizamuco ya Yehova. Iyo tuwutoje udufasha gufata imyanzuro ishimisha Imana (1 Petero 3:16). Umutimanama wacu ushobora kutuburira igihe tugiye guhitamo nabi, cyangwa ukaducira urubanza mu gihe twakoze ibibi. Hari igihe umutimanama wacu ushobora kudakora neza, ariko iyo Yehova adufashije, ushobora kongera kuba muzima. Umutimanama ukeye utuma tugira amahoro yo mu mutima kandi tukumva twiyubashye.

Igice cya 2, paragarafu ya 3

 6 GUTINYA IMANA

Gutinya Imana ni ukuyikunda kandi tukayubaha cyane, ku buryo tutifuza gukora ikintu cyose cyayibabaza. Gutinya Imana bidufasha gukora ibyiza, bikaturinda gukora ibibi (Zaburi 111:10). Bituma twitondera ikintu cyose Yehova avuga. Binadufasha kubahiriza ibyo twamusezeranyije. Gutinya Imana bigira uruhare ku byo dutekereza, ku kuntu dufata abandi no ku myanzuro dufata.

Igice cya 2, paragarafu ya 9

 7 KWICUZA

Kwicuza ni ukubabazwa cyane n’uko twakoze ikintu kibi. Iyo abantu bakunda Imana bamenye ko bakoze ikintu kinyuranyije n’amahame yayo barababara cyane. Mu gihe twakoze ikintu kibi, tugomba kwinginga Yehova ngo atubabarire ashingiye ku gitambo k’inshungu cya Yesu (Matayo 26:28; 1 Yohana 2:1, 2). Iyo twicujije by’ukuri kandi tukareka gukora ibibi, dushobora kwiringira ko Yehova azatubabarira. Ntitwongera kwicira urubanza bitewe n’ibyo twakoze (Zaburi 103:10-14; 1 Yohana 1:9; 3:19-22). Tugomba kwihatira kuvana isomo ku makosa twakoze, tukikuramo ibitekerezo bibi twaba dufite, kandi tugakurikiza amahame ya Yehova.

Igice cya 2, paragarafu ya 18

 8 GUCA UMUNYABYAHA MU ITORERO

Iyo umuntu wakoze icyaha gikomeye aticujije kandi akanga gukurikiza amahame ya Yehova, ntaguma mu itorero. Aba agomba gucibwa. Iyo umuntu aciwe, ntidukomeza gushyikirana na we, kandi ntitwongera gusabana na we (1 Abakorinto 5:11; 2 Yohana 9-11). Guca umunyabyaha birinda izina rya Yehova n’itorero (1 Abakorinto 5:6). Nanone bishobora gufasha umuntu kwicuza, akagarukira Yehova.​—Luka 15:17.

Igice cya 3, paragarafu ya 19

 9 AMABWIRIZA, UBUYOBOZI N’INAMA

Yehova aradukunda kandi yifuza kudufasha. Ni yo mpamvu aduha amabwiriza, akatuyobora kandi akatugira inama akoresheje Bibiliya n’abantu bamukunda. Kubera ko tudatunganye, tuba dukeneye cyane ko Yehova adufasha (Yeremiya 17:9). Iyo twumviye abo akoresha kugira ngo batuyobore, tuba tugaragaje ko tumwubaha kandi ko dushaka kumwumvira.​—Abaheburayo 13:7.

Igice cya 4, paragarafu ya 2

 10 UBWIBONE NO KWICISHA BUGUFI

Kubera ko tudatunganye, kugira ubwibone n’ubwikunde biratworohera. Ariko Yehova adusaba kwicisha bugufi. Akenshi, twitoza kwicisha bugufi iyo twigereranyije na Yehova tukabona ko turi abantu boroheje cyane (Yobu 38:1-4). Ikindi kigaragaza ko twicisha bugufi ni ukwita ku bandi kuruta uko twiyitaho, kandi tukamenya icyababera kiza. Akenshi ubwibone butuma umuntu yumva ko aruta abandi. Umuntu wicisha bugufi yisuzuma atibereye maze akabona aho afite imbaraga n’aho afite intege nke. Ntatinya kwemera amakosa ye, gusaba imbabazi no kwemera inama n’ibitekerezo by’abandi. Umuntu wicisha bugufi yishingikiriza kuri Yehova kandi agakurikiza inama ze.​—1 Petero 5:5.

Igice cya 4, paragarafu ya 4

 11 UBUTWARE

Ubutware ni uburenganzira bwo gutanga amategeko no gufata imyanzuro. Yehova ni we wenyine ufite ubutware bw’ikirenga mu ijuru no ku isi. Ni we ukomeye kuruta abandi mu ijuru no mu isi kubera ko ari we waremye ibintu byose. Buri gihe akoresha ubutware bwe afasha abandi. Hari abantu Yehova yahaye inshingano y’ubutware. Urugero, ababyeyi, abasaza b’itorero n’abategetsi baratuyobora, kandi Yehova yifuza ko dukorana na bo neza (Abaroma 13:1-5; 1 Timoteyo 5:17). Ariko iyo amategeko y’abantu ahabanye n’amategeko y’Imana, twumvira Imana kuruta abantu (Ibyakozwe 5:29). Iyo twemeye ubutware bw’abo Yehova akoresha, tuba tumweretse ko twumvira imyanzuro ye.

Igice cya 4, paragarafu ya 7

 12 ABASAZA B’ITORERO

Yehova akoresha abasaza, ni ukuvuga abavandimwe b’inararibonye, kugira ngo bite ku itorero (Gutegeka kwa Kabiri 1:13; Ibyakozwe 20:28). Abo bagabo badufasha gukomeza kugirana na Yehova ubucuti bukomeye no kumukorera mu mahoro no kuri gahunda (1 Abakorinto 14:33, 40). Kugira ngo abasaza bashyirweho n’umwuka wera, baba bagomba kugaragaza imico ivugwa muri Bibiliya (1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9; 1 Petero 5:2, 3). Kubera ko twizera umuryango w’Imana kandi tukawushyigikira, tugomba gukorana n’abasaza b’itorero twishimye.​—Zaburi 138:6; Abaheburayo 13:17.

Igice cya 4, paragarafu ya 8

 13 UMUTWARE W’UMURYANGO

Yehova yahaye ababyeyi inshingano yo kwita ku bana babo no ku bandi bantu baba mu rugo rwabo. Icyakora Bibiliya ivuga ko umugabo ari we mutware w’umuryango. Iyo mu muryango hatabamo umugabo, umugore ni we uba umutware. Inshingano z’umutware w’umuryango zikubiyemo kuwushakira ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Umutware w’umuryango ni we ugomba gufata iya mbere agafasha abawugize gukorera Yehova. Urugero, abajyana mu materaniro, mu murimo wo kubwiriza kandi bakigira hamwe Bibiliya. Ni na we ufata iya mbere mu gufata imyanzuro ireba umuryango. Buri gihe yihatira kwigana Yesu, akaba umugwaneza, agashyira mu gaciro, akirinda urugomo n’uburakari. Ibyo bituma mu muryango harangwa urukundo, abawugize bose bakumva bafite umutekano, kandi ubucuti bafitanye na Yehova bukiyongera.

Igice cya 4, paragarafu ya 12

 14 INTEKO NYOBOZI

Inteko Nyobozi igizwe n’abagabo bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, akaba ari bo Imana ikoresha iyobora umurimo ukorwa n’abagize ubwoko bwayo. Mu kinyejana cya mbere, Yehova yakoresheje inteko nyobozi kugira ngo iyobore itorero rya gikristo muri gahunda zo gusenga Imana no mu murimo wo kubwiriza (Ibyakozwe 15:2). Muri iki gihe, itsinda ry’abo bavandimwe bagize Inteko Nyobozi ni ryo riha amabwiriza abagize ubwoko bw’Imana, rikabayobora kandi rikabarinda. Iyo abo bavandimwe bafata imyanzuro, bayoborwa n’Ijambo ry’Imana n’umwuka wera. Yesu yavuze ko abagize iryo tsinda ari ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’​—Matayo 24:45-47.

Igice cya 4, paragarafu ya 15

 15 GUTWIKIRA UMUTWE

Hari ubwo mushiki wacu asabwa gusohoza inshingano ubusanzwe yagombye gusohozwa n’umuvandimwe. Icyo gihe, yitwikira umutwe kugira ngo agaragaze ko yubaha gahunda ya Yehova. Ariko ibyo bikorwa mu mimerere imwe n’imwe. Urugero, mushiki wacu agomba kwitwikira umutwe mu gihe yigisha Bibiliya ari kumwe n’umugabo we cyangwa undi muvandimwe wabatijwe.​—1 Abakorinto 11:11-15.

Igice cya 4, paragarafu ya 17

 16 KUTABOGAMA

Twirinda kugira uruhande tubogamiraho muri poritiki (Yohana 17:16). Abagize ubwoko bwa Yehova bashyigikira Ubwami bwe. Nta ho tubogamira mu bibera ku isi, nk’uko na Yesu atabogamaga.

Yehova adusaba “kugandukira ubutegetsi n’abatware no kubumvira” (Tito 3:1, 2; Abaroma 13:1-7). Ariko nanone atubuza kwica. Ubwo rero, umutimanama w’Umukristo ntumwemerera kujya mu ntambara. Niba Umukristo ashobora guhitamo gukora imirimo isimbura iya gisirikare, agomba gusuzuma niba umutimanama we ubimwemerera.

Dusenga Yehova wenyine kuko ari we waturemye. Nubwo twubaha ibirango by’igihugu, ntituramutsa ibendera cyangwa ngo turirimbe indirimbo yubahiriza igihugu (Yesaya 43:11; Daniyeli 3:1-30; 1 Abakorinto 10:14). Nanone buri mugaragu wa Yehova yifatira umwanzuro wo kudatora ishyaka cyangwa umukandida runaka. Ibyo tubiterwa n’uko twamaze kujya ku ruhande rw’abashyigikiye ubutegetsi bw’Imana.​—Matayo 22:21; Yohana 15:19; 18:36.

Igice cya 5, paragarafu ya 2

 17 UMWUKA W’ISI

Isi ikwirakwiza imitekerereze ya Satani. Iyo mitekerereze irogeye mu bantu badakunda Yehova, batamwigana kandi ntibagendere ku mahame ye (1 Yohana 5:19). Iyo mitekerereze n’ibikorwa bijyana na yo byitwa umwuka w’isi (Abefeso 2:2). Abagaragu ba Yehova bihatira kudatwarwa n’uwo mwuka (Abefeso 6:10-18). Ahubwo dukunda inzira za Yehova kandi tukihatira kubona ibintu nk’uko abibona.

Igice cya 5, paragarafu ya 7

 18 UBUHAKANYI

Ubuhakanyi ni ukurwanya ukuri ko muri Bibiliya. Abahakanyi bigomeka kuri Yehova na Yesu, ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana, kandi bagerageza kuyobya abandi (Abaroma 1:25). Baba bashaka ko abagaragu ba Yehova bashidikanya ku nyigisho ze. Mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, hari bamwe bahindutse abahakanyi kandi no muri iki gihe barahari (2 Abatesalonike 2:3). Abifuza kubera Yehova indahemuka birinda abahakanyi. Ntitugomba gusoma cyangwa gutega amatwi ibitekerezo byabo, twaba tubitewe n’amatsiko cyangwa hari umuntu udushyizeho agahato. Tubera Yehova indahemuka kandi akaba ari we wenyine dusenga.

Igice cya 5, paragarafu ya 9

 19 IMPONGANO

Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, abari bagize ishyanga rya Isirayeli basabaga Yehova imbabazi z’ibyaha byabo. Bajyanaga mu rusengero ibitambo by’impongano birimo ingano, amavuta n’amatungo. Ibyo byabibutsaga ko Yehova yifuzaga kubababarira ibyaha byabo, yaba buri muntu ku giti ke cyangwa ishyanga ryose. Nyuma yaho, Yesu amaze gutanga ubuzima bwe kubera ibyaha byacu, ibyo bitambo by’impongano ntibyari bigikenewe. Yesu yatanze igitambo gitunganye “rimwe na rizima.”—Abaheburayo 10:1, 4, 10.

Igice cya 7, paragarafu ya 6

 20 KUBAHA UBUZIMA BW’INYAMASWA

Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, abantu bari bemerewe kurya inyama. Nanone basabwaga gutanga ibitambo by’amatungo (Abalewi 1:5, 6). Ariko Yehova ntiyigeze yemerera abagaragu be kwica inyamaswa urubozo (Imigani 12:10). Muri ayo Mategeko harimo arengera inyamaswa, asaba abantu kutazikorera urugomo. Abisirayeli basabwaga gufata neza inyamaswa.—Gutegeka kwa Kabiri 22:6, 7.

Igice cya 7, paragarafu ya 6

 21 AMARASO N’UBURYO BWO KWIVUZA

Ibice bigize amaraso. Amaraso agizwe n’ibice bine by’ingenzi: Insoro zitukura, insoro zera, udufashi n’umushongi. Ibyo bice bine by’ingenzi bishobora kuvanwamo utundi duce duto tw’amaraso. *

Abakristo ntibemera guterwa amaraso yuzuye cyangwa kimwe mu bice bine by’ingenzi biyagize. Ariko se bakwemera kuvurwa hakoreshejwe uduce duto twavanywe mu bice by’ingenzi bigize amaraso? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Ubwo rero, buri Mukristo yifatira umwanzuro ashingiye ku mutimanama we watojwe na Bibiliya.

Hari Abakristo bahitamo kwanga kuvurwa hakoreshejwe ibice byose bigize amaraso, byaba ibice by’ingenzi cyangwa uduce duto. Bashingira ku itegeko Imana yahaye Abisirayeli ryasabaga ko amaraso yose y’inyamaswa avushirizwa “hasi.”—Gutegeka kwa Kabiri 12:22-24.

Abandi bo umutimanama wabo ubemerera kuvurwa hakoreshejwe tumwe mu duce duto tugize amaraso. Bashobora kuba batekereza ko utwo duce duto tuba tutakigereranya ubugingo.

Mu gihe ufata umwanzuro urebana no kwemera cyangwa kwanga kuvurwa hakoreshejwe uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso, jya wibaza ibibazo bikurikira:

  • Ese nsobanukiwe ko kwanga uduce duto twose twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso, bisobanura ko ntazemera imiti imwe n’imwe ikoreshwa mu kurwanya indwara zitandukanye cyangwa se imiti ifasha amaraso kuvura kugira ngo adakomeza kuva?

  • Nasobanurira nte muganga impamvu nemera uduce duto twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso cyangwa impamvu ntatwemera?

Uburyo bwo kuvurwa. Twebwe Abakristo ntidutanga amaraso cyangwa ngo tubike amaraso yacu bwite mbere y’uko tubagwa, kugira ngo azakoreshwe bibaye ngombwa. Ariko hari ubundi buryo bwo kuvurwa hakoreshejwe amaraso yacu bwite. Buri Mukristo agomba kwifatira umwanzuro w’uko amaraso ye azakoreshwa, haba mu gihe abagwa, atanga ibizamini kwa muganga cyangwa mu gihe avurwa. Icyo gihe amaraso y’umurwayi ashobora kumara igihe runaka atari mu mubiri we.—Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2000, ku ipaji ya 30-31.

Hari uburyo bwo kuyobya amaraso amwe bakayakura mu mubiri, asigaye bakayafungura bakoresheje ibintu byongera amaraso, ku buryo ajya kungana nk’uko yari asanzwe angana. Ibyo bikorwa mbere gato y’uko umurwayi abagwa. Nyuma yaho, mu gihe bamubaga cyangwa barangije, bamusubizamo ya maraso bari bayobeje.

Hari ubundi buryo bwo gufata amaraso ava mu gihe barimo babaga umuntu, bakayayungurura, bakaza kongera kuyasubiza mu murwayi.

Ubwo buryo bwombi bukorwa mu buryo butandukanye bitewe na muganga. Ubwo rero, mbere y’uko Umukristo yemera uburyo runaka, agomba kubanza kumenya neza uko amaraso ye azakoreshwa.

Mu gihe ufata imyanzuro ku birebana n’ubwo buryo bwo kuvurwa, jya wibaza ibibazo bikurikira:

  • Ese niba amwe mu maraso yange azayobywa akanyuzwa hanze y’umubiri, kandi akaba yamara igihe runaka adatembera, umutimanama wange uzanyemerera gukomeza kubona ko akiri ayange, bityo ntibibe ngombwa ko ‘avushirizwa hasi’?—Gutegeka kwa Kabiri 12:23, 24.

  • Ese umutimanama wange watojwe na Bibiliya uzambuza amahwemo, niba mu gihe mvurwa abaganga bafashe ku maraso yange bakayashyiramo imiti, maze bakongera bakayantera?

  • Ese nsobanukiwe ko kwanga uburyo bwose bwo kumvura bwasaba gukoresha amaraso yange, bisobanura ko ntashobora no kwemera gukoresha ibizamini by’amaraso, ko ntakwemera ko amaraso yange atembera mu mashini iyayungurura ikanayasukura mbere y’uko asubizwa mu mubiri wange, cyangwa ko ntakwemera ko amaraso yange ayoborerwa mu mashini ikora nk’umutima?

Mbere yo gufata imyanzuro ku birebana n’amaraso n’uburyo bwo kuvura busaba ko hakoreshwa amaraso yacu bwite, tuba tugomba gusenga Yehova tumusaba ko atuyobora, hanyuma tugakora ubushakashatsi (Yakobo 1:5, 6). Nyuma yaho, tugomba gukoresha umutimanama wacu watojwe na Bibiliya tugafata umwanzuro. Ntitwagombye kubaza abandi icyo bakora baramutse bafite ikibazo nk’icyacu, cyangwa ngo dufate umwanzuro dukurikije uko babibona.—Abaroma 14:12; Abagalatiya 6:5.

Igice cya 7, paragarafu ya 11

 22 KUBA UMUNTU UTANDUYE

Kuba umuntu utanduye bisobanura kugira imyifatire n’ibikorwa Imana ibona ko ari ibyera. Bikubiyemo kutandura mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Yehova adusaba kwirinda ubusambanyi (Imigani 1:10; 3:1). Tugomba kwiyemeza kuyoborwa n’amahame yera ya Yehova, na mbere y’uko tugera mu bishuko byadutera gukora ibibi. Tugomba gusenga ubudacogora dusaba Imana kudufasha tukagira ibitekerezo bizima kandi tukiyemeza kwirinda ibishuko.—1 Abakorinto 6:9, 10, 18; Abefeso 5:5.

Igice cya 8, paragarafu ya 11

 23 IMYIFATIRE Y’URUKOZASONI N’IBIKORWA BY’UMWANDA

Imyifatire y’urukozasoni ikubiyemo kuvuga cyangwa gukora ibintu bihabanye cyane n’amahame y’Imana kandi biteye isoni. Umuntu witwara atyo, ntaba yubaha amategeko y’Imana. Umuntu ugaragaweho imyifatire y’urukozasoni, agomba gushyirirwaho komite y’urubanza. Ibikorwa by’umwanda bikubiyemo ibikorwa bibi bitandukanye. Umuntu wakoze ibikorwa by’umwanda ashobora gushyirirwaho komite y’urubanza bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze.—Abagalatiya 5:19-21; Abefeso 4:19; niba wifuza ibindi bisobanuro, reba “Ibibazo by’Abasomyi” byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2006.

Igice cya 9, paragarafu ya 7; Igice cya 12, paragarafu ya 10

 24 KWIKINISHA

Yehova yateganyije ko imibonano mpuzabitsina iba uburyo butanduye bwo kugaragarizanya urukundo hagati y’abashakanye. Iyo umuntu yikinisha, cyangwa agakoresha nabi imyanya ndangagitsina ye agamije kwishimisha, aba akora ibikorwa by’umwanda. Ingeso yo kwikinisha ishobora kwangiza ubucuti umuntu afitanye na Yehova. Ishobora no gutuma umuntu agira ibyifuzo bibi kandi akabona imibonano mpuzabitsina mu buryo budakwiriye (Abakolosayi 3:5). Umuntu ufite iyo ngeso, kuyicikaho bikaba bimugora, ntiyagombye gucika intege (Zaburi 86:5; 1 Yohana 3:20). Niba nawe ufite icyo kibazo, senga Yehova ubikuye ku mutima, umusabe ko agufasha. Irinde ibintu bituma ugira ibitekerezo by’umwanda, urugero nka porunogarafiya. Bwira umubyeyi wawe w’Umukristo ikibazo ufite cyangwa ukibwire inshuti yawe ikuze mu buryo bw’umwuka (Imigani 1:8, 9; 1 Abatesalonike 5:14; Tito 2:3-5). Iringire udashidikanya ko Yehova abona ukuntu wihatira kuba umuntu utanduye, kandi ko abiha agaciro.​—Zaburi 51:17; Yesaya 1:18.

Igice cya 9, paragarafu ya 9

 25 GUSHAKA ABAGORE BENSHI

Yehova yateganyije ko umugabo ashaka umugore umwe n’umugore agashaka umugabo umwe. Muri Isirayeli ya kera, Imana yemeraga ko umugabo ashaka abagore benshi, ariko uwo si wo mugambi yari ifite mbere. Muri iki gihe, Yehova ntiyemerera abagaragu be gushaka abagore benshi. Umugabo yemerewe kugira umugore umwe, n’umugore akagira umugabo umwe.​—Matayo 19:9; 1 Timoteyo 3:2.

Igice cya 10, paragarafu ya 12

 26 GUTANA NO KWAHUKANA

Yehova ashaka ko umugabo n’umugore babana akaramata (Intangiriro 2:24; Malaki 2:15, 16; Matayo 19:3-6; 1 Abakorinto 7:39). Yemera ko abashakanye batana ari uko gusa umwe aciye inyuma mugenzi we. Icyo gihe Yehova abona ko uwahemukiwe afite uburenganzira bwo gusaba ubutane.​—Matayo 19:9.

Hari igihe Umukristo afata umwanzuro wo kwahukana bidatewe n’ubusambanyi (1 Abakorinto 7:11). Dore zimwe mu mpamvu zishobora kubitera:

  • Kudatunga abagize umuryango: Umugabo yanga nkana guha abagize umuryango ibyo bakeneye, ku buryo babura ibyokurya cyangwa amafaranga.​—1 Timoteyo 5:8.

  • Urugomo: Umwe mu bashakanye ashobora kuba akorera mugenzi we ibikorwa by’urugomo ku buryo yumva ubuzima bwe buri mu kaga.​—Abagalatiya 5:19-21.

  • Kwangiza ubucuti afitanye na Yehova: Umwe mu bashakanye abuza mugenzi we gukorera Yehova.​—Ibyakozwe 5:29.

Igice cya 11, paragarafu ya 19

 27 GUSHIMIRA ABANDI NO KUBATERA INKUNGA

Twese dukenera gushimwa no guterwa inkunga (Imigani 12:25; 16:24). Dushobora gukomezanya no guhumurizanya, tubwirana amagambo arangwa n’urukundo n’ineza. Amagambo nk’ayo ashobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu kwihangana no gukomeza gukorera Yehova nubwo baba bafite ibibazo bikomeye (Imigani 12:18; Abafilipi 2:1-4). Mu gihe umuntu yumva yacitse intege, tuba tugomba kumutega amatwi tumwubashye kandi tukagerageza kwiyumvisha uko amerewe. Ibyo bishobora kudufasha kumenya icyo twavuga cyangwa icyo twakora kugira ngo tumukomeze (Yakobo 1:19). Ishyirireho intego yo kumenyana neza n’abavandimwe na bashiki bacu, ku buryo umenya ibyo bakeneye by’ukuri. Ibyo bizatuma ubafasha kumenya Isoko y’ihumure ryose, bityo bashobore guhumurizwa by’ukuri.—2 Abakorinto 1:3, 4; 1 Abatesalonike 5:11.

Igice cya 12, paragarafu ya 16

 28 UBUKWE

Bibiliya ntitanga amategeko yihariye ku birebana n’ubukwe. Imihango ikorwa mu gace runaka n’ibyo amategeko ya leta asaba, bigenda bitandukana bitewe n’akarere (Intangiriro 24:67; Matayo 1:24; 25:10; Luka 14:8). Umuhigo abageni bahigira Yehova wo kuzabana akaramata ni wo w’ingenzi kuruta ibindi byose bikorwa mu bukwe. Abasore n’inkumi benshi bahitamo guhigira uwo muhigo imbere y’ababyeyi n’inshuti zabo, kandi bagahabwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya n’umusaza w’itorero. Abageni ni bo bahitamo uko bazakira abaje muri uwo muhango w’ubukwe bwabo, niba babishaka (Luka 14:28; Yohana 2:1-11). Mu gihe umusore n’inkumi bategura ubukwe, bagomba gukora ibishoboka byose bukazahesha Yehova icyubahiro (Intangiriro 2:18-24; Matayo 19:5, 6). Amahame ya Bibiliya ashobora kubafasha gufata imyanzuro myiza (1 Yohana 2:16, 17). Niba abageni bahisemo gutanga inzoga mu gihe bakira abantu, bagomba kumenya uko zizatangwa (Imigani 20:1; Abefeso 5:18). Mu gihe bateganya umuzika cyangwa indi myidagaduro, bagomba kumenya niba ibintu byose biri bukorwe bihesha Yehova icyubahiro. Bagomba kwita ku bucuti bafitanye n’Imana n’ubwo bo ubwabo bafitanye, aho kwita gusa ku munsi w’ubukwe.—Imigani 18:22; niba wifuza ibindi bisobanuro, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2006, ku ipaji ya 18-31.

Igice cya 13, paragarafu ya 18

 29 GUFATA IMYANZURO MYIZA

Twifuza gufata imyanzuro myiza ishingiye ku mahame yo mu Ijambo ry’Imana. Urugero, umugore cyangwa umugabo utari Umuhamya wa Yehova ashobora gusaba uwo bashakanye w’Umukristo kumuherekeza mu munsi mukuru runaka. Ibyo bikubayeho wakora iki? Niba umutimanama wawe ukwemerera kujyayo, ushobora gusobanurira uwo mwashakanye ko nihagira imihango ya gipagani ikorwamo, utazayifatanyamo. Ugomba no gusuzuma niba uramutse ugiyeyo bitabera bamwe igisitaza.​—1 Abakorinto 8:9; 10:23, 24.

Nanone umukoresha wawe ashobora kuguha amafaranga y’inyongera atangwa mu gihe k’iminsi mikuru runaka. Ese uzayanga? Si ngombwa ko uyanga byanze bikunze. Umwanzuro wo kuyakira cyangwa kuyanga uzaterwa n’uko umukoresha wawe abibona. Ese abona ko ayo mafaranga afite aho ahuriye n’uwo munsi mukuru? Cyangwa ni uburyo bwo kugushimira gusa? Gusuzuma ibyo bibazo ndetse n’ibindi bintu, bizagufasha kwakira ayo mafaranga cyangwa kuyanga.

Nanone umuntu ashobora kuguha impano mu gihe cy’umunsi mukuru runaka, akakubwira ati: “Nzi ko utizihiza uyu munsi mukuru, ariko ndifuza kuguha iyi mpano.” Ashobora kuba yifuza kukwihera iyo mpano. Icyakora, ashobora no kuba ashaka kukugerageza, cyangwa akaba ashaka ko wizihiza uwo munsi mukuru. Bityo rero, banza usuzume impamvu itumye aguha iyo mpano, hanyuma ubone gufata umwanzuro wo kuyemera cyangwa kuyanga. Mu myanzuro dufata yose, twifuza kugira umutimanama utaducira urubanza no kubera Yehova indahemuka.​—Ibyakozwe 23:1.

Igice cya 13, paragarafu ya 22

 30 UBUCURUZI N’IBIREBANA N’AMATEGEKO

Akenshi, iyo abantu bagiranye amakimbirane bagahita bakemura ikibazo bafitanye mu mahoro, biba byiza (Matayo 5:23-26). Abakristo bose babona ko ik’ingenzi ari uguhesha Yehova ikuzo no kubumbatira ubumwe mu itorero.​—Yohana 13:34, 35; 1 Abakorinto 13:4, 5.

Mu gihe Abakristo bagiranye ibibazo birebana n’ubucuruzi, ntibagombye kuregana mu nkiko. Mu 1 Abakorinto 6:1-8 hari inama intumwa Pawulo yatanze ku birebana n’Abakristo baregana mu nkiko. Yehova abona ko kujyana umuvandimwe mu rukiko bidakwiriye kandi bitukisha itorero. Muri Matayo 18:15-17, hari intambwe eshatu Abakristo bakwiriye gutera, kugira ngo bakemure ibibazo bikomeye bafitanye, urugero nko gusebanya cyangwa uburiganya. (1) Bagomba kubanza gukemura icyo kibazo bari bonyine. (2) Niba badashoboye kugikemura, bashobora gusaba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka cyangwa babiri kugira ngo babafashe. (3) Iyo bibaye ngombwa, bakigeza ku nteko y’abasaza. Abasaza bakoresha amahame ya Bibiliya bakagerageza gufasha abafitanye ibibazo kugira ngo bumvikane mu mahoro. Iyo umwe mu bafitanye ikibazo adashaka gukurikiza amahame ya Bibiliya, bishobora kuba ngombwa ko abasaza b’itorero bamushyiriraho komite y’urubanza.

Ariko hari igihe kujya mu rukiko biba ngombwa, wenda nk’igihe hakenewe ubutane, kugena uzasigarana abana, kugena amafaranga uwatandukanye n’uwo bashakanye azajya ahabwa, kwishyurwa amafaranga y’ubwishingizi, gushyirwa ku rutonde rw’abagomba kwishyurwa mu gihe umushinga wahombye cyangwa kwandikisha impapuro z’imirage. Iyo Umukristo yitabaje inkiko kugira ngo akemure ibyo bibazo neza, ntaba arenze ku nama yatanzwe na Pawulo.

Hari igihe Umukristo akorera Umukristo mugenzi we icyaha gikomeye cyane, urugero nko kumufata ku ngufu, guhohotera umwana, ubugizi bwa nabi, kumwiba akamucucura cyangwa kumwicira umuntu. Uwakorewe icyaha aramutse amureze mu bategetsi, ntiyaba arenze ku nama Pawulo yatanze.

Igice cya 14, paragarafu ya 14

 31 AMAYERI YA SATANI

Satani yatangiye gushuka abantu igihe bari mu busitani bwa Edeni (Intangiriro 3:1-6; Ibyahishuwe 12:9). Azi ko aramutse adushutse tugahindura ibitekerezo, twakora ibibi (2 Abakorinto 4:4; Yakobo 1:14, 15). Akoresha poritiki, amadini, ubucuruzi, imyidagaduro, amashuri n’ibindi, kugira ngo akwirakwize imitekerereze ye kandi atume abantu bayemera.​—Yohana 14:30; 1 Yohana 5:19.

Satani azi ko asigaranye igihe gito cyo gushuka abantu. Ni yo mpamvu akora ibishoboka byose kugira ngo ayobye benshi. Yibasira cyanecyane abakorera Yehova (Ibyahishuwe 12:12). Tutabaye maso, Satani yakwangiza imitekerereze yacu buhorobuhoro (1 Abakorinto 10:12). Urugero, Yehova ashaka ko abashakanye babana akaramata (Matayo 19:5, 6, 9). Ariko muri iki gihe, abantu benshi bumva ko ishyingiranwa ari isezerano ry’igihe gito bashobora gusesa uko bishakiye. Amafirimi menshi n’ibiganiro byo kuri tereviziyo na byo bikwirakwiza icyo gitekerezo. Ntitukemere ko uko isi ibona ishyingiranwa bitugiraho ingaruka.

Andi mayeri Satani akoresha kugira ngo atuyobye, ni uguteza imbere umwuka wo kwigenga (2 Timoteyo 3:4). Tutabaye maso, dushobora kugwa mu mutego wo kutubaha abo Yehova yashyizeho kugira ngo batuyobore. Urugero, umuvandimwe ashobora kutumvira amabwiriza atangwa n’abasaza b’itorero (Abaheburayo 12:5). Nanone mushiki wacu ashobora kutumvira ubutware Yehova yashyizeho mu muryango.​—1 Abakorinto 11:3.

Ntitukemere ko Satani ayobora imitekerereze yacu. Ahubwo, twifuza kugira imitekerereze nk’iya Yehova, tugakomeza ‘kwerekeza ubwenge bwacu ku byo mu ijuru.’​—Abakolosayi 3:2; 2 Abakorinto 2:11.

Igice cya 16, paragarafu ya 9

 32 KWIVUZA

Twese twifuza kugira ubuzima bwiza no kuvurwa neza (Yesaya 38:21; Mariko 5:25, 26; Luka 10:34). Muri iki gihe, hari imiti itandukanye n’uburyo bwinshi bwo kuvura. Mu gihe duhitamo uburyo bwo kwivuza cyangwa imiti, tugomba gukurikiza amahame ya Bibiliya. Tuzi neza ko mu gihe cy’Ubwami bw’Imana ari bwo tuzakira burundu indwara zose. Ntitugahangayikire cyane ubuzima bwacu ku buryo twakwirengagiza umurimo dukorera Yehova.​—Yesaya 33:24; 1 Timoteyo 4:16.

Tugomba kwirinda uburyo bwose bwo kwivuza bufitanye isano n’abadayimoni (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12; Yesaya 1:13). Bityo rero, mbere yo kwivuza mu buryo runaka cyangwa gukoresha imiti runaka, tugomba kubanza kumenya inkomoko yabyo cyangwa niba bifitanye isano n’abadayimoni (Imigani 14:15). Ntitukibagirwe ko Satani ashaka kutuyobya kugira ngo dushyikirane n’abadayimoni. Niba dukeka ko uburyo runaka bwo kwivuza bufitanye isano n’abadayimoni, byaba byiza tuburetse.​—1 Petero 5:8.

Igice cya 16, paragarafu ya 18

^ par. 98 Hari abaganga bashobora kubona ko ibyo bice bine by’ingenzi ari kimwe n’utwo duce duto. Bityo rero, bishobora kuba ngombwa ko ubasobanurira impamvu wafashe umwanzuro wo kudaterwa amaraso cyangwa ibice bine by’ingenzi biyagize.