Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 6

Uko twahitamo imyidagaduro

Uko twahitamo imyidagaduro

“Mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.”​—1 ABAKORINTO 10:31.

1, 2. Kubera iki tugomba guhitamo imyidagaduro tubyitondeye?

TEKEREZA ugiye kurya urubuto, ugahita ubona hari aho rwaboze. Wabigenza ute? Ese wapfa kururya? Warujugunya se? Cyangwa wakataho igice cyaboze ukarya ikizima?

2 Imyidagaduro na yo yagereranywa n’urwo rubuto. Imyidagaduro imwe ni myiza, ariko indi ni mibi kubera ko iba irimo ubusambanyi, urugomo cyangwa ubupfumu. Hari abatekereza ko umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo imyidagaduro ashaka. Hari n’abumva ko imyidagaduro yose ari mibi. Abandi bo bahitamo imyidagaduro babyitondeye, bakareka imibi bagahitamo imyiza.

3. Ni iki tugomba kwibaza mu gihe duhitamo imyidagaduro?

3 Twese dukenera kwidagadura. Ariko kandi tugomba guhitamo neza imyidagaduro. Bityo rero, dukwiriye kwibaza niba imyidagaduro twahisemo itabangamira umurimo dukorera Yehova.

“MUJYE MUKORA IBINTU BYOSE MUGAMIJE GUHESHA IMANA IKUZO”

4. Ni irihe hame ryo muri Bibiliya ryadufasha guhitamo imyidagaduro?

4 Iyo twiyegurira Yehova, tumusezeranya ko tuzamukorera ubuzima bwacu bwose. (Soma mu Mubwiriza 5:4.) Twiyemeza ko ‘tuzakora ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo’ (1 Abakorinto 10:31). Ibyo bisobanura ko tugomba kugaragaza ko twiyeguriye Imana, atari mu gihe turi mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza gusa, ahubwo no mu gihe twidagadura.

5. Twagombye gukorera Yehova dute?

5 Ibyo dukora bishobora gutuma Yehova yemera umurimo tumukorera cyangwa ntawemere. Pawulo yabisobanuye agira ati: “Mutange imibiri yanyu ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana” (Abaroma 12:1). Yesu na we yaravuze ati: “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Twifuza guha Yehova ibyiza kuruta ibindi. Igihe Abisirayeli batambiraga Yehova ibitambo by’amatungo, babaga bitezweho gutanga itungo ridafite inenge. Iyo igitambo cyabaga gifite inenge, Yehova ntiyakemeraga (Abalewi 22:18-20). Natwe hari ibintu bishobora gutuma Yehova atemera umurimo tumukorera. Ibyo bintu ni ibihe?

6, 7. Imyidagaduro duhitamo igira izihe ngaruka ku murimo dukorera Yehova?

6 Yehova yaravuze ati: “Mugomba kuba abera kuko ndi uwera” (1 Petero 1:14-16; 2 Petero 3:11). Yehova azemera umurimo tumukorera ari uko udafite inenge (Gutegeka kwa Kabiri 15:21). Umurimo dukorera Yehova ntiwaba wera mu gihe dukora ibintu yanga, bifitanye isano n’ubusambanyi, urugomo cyangwa ubupfumu (Abaroma 6:12-14; 8:13). Ikindi kandi iyo duhisemo imyidagaduro irimo ibyo bintu, Yehova arababara. Ibyo bishobora gutuma atemera umurimo tumukorera bitewe n’uko ufite inenge, kandi byatuma tudakomeza kuba inshuti ze.

7 None se twahitamo imyidagaduro myiza dute? Ni ayahe mahame yadufasha gutandukanya imyidagaduro ikwiriye n’idakwiriye?

MWANGE IBIBI

8, 9. Ni iyihe myidagaduro tugomba kwirinda? Kubera iki?

8 Muri iki gihe, hari imyidagaduro myinshi. Abakristo babona ko imwe muri yo ikwiriye. Icyakora imyidagaduro myinshi yo muri iyi si ntikwiriye. Reka tubanze dusuzume imyidagaduro tugomba kwirinda.

9 Imyidagaduro myinshi yo muri iki gihe, yaba firimi, imbuga za interineti, ibiganiro byo kuri tereviziyo, imikino yo kuri mudasobwa n’indirimbo, iba yiganjemo ubusambanyi, urugomo n’ubupfumu. Inshuro nyinshi, iba igaragaza ko ibibi nta cyo bitwaye, kandi ko bishimishije. Ariko Abakristo b’ukuri birinda imyidagaduro itandukira amahame ya Yehova atanduye (Ibyakozwe 15:28, 29; 1 Abakorinto 6:9, 10). Iyo twirinze iyo myidagaduro, tuba tweretse Yehova ko twanga ibibi.​—Zaburi 34:14; Abaroma 12:9.

10. Iyo duhisemo imyidagaduro mibi bitugiraho izihe ngaruka?

10 Icyakora hari abumva ko imyidagaduro irimo urugomo, ubusambanyi n’ubupfumu nta cyo itwaye. Baratekereza bati: “Ko ntazigera nkora ibintu nk’ibi se, ikibazo kiri he?” Iyo dutekereje dutyo, tuba twishuka. Bibiliya igira iti: “Umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane” (Yeremiya 17:9). None se niba imyidagaduro twahisemo irimo ibintu Yehova yanga, ubwo koko natwe turabyanga? Uko tugenda tubimenyera, ni ko turushaho kumva ko nta cyo bitwaye. Nyuma y’igihe, umutimanama wacu urangirika ntiwongere kutuburira mu gihe tugiye guhitamo nabi.​—Zaburi 119:70; 1 Timoteyo 4:1, 2.

11. Mu Bagalatiya 6:7 hadufasha hate guhitamo imyidagaduro?

11 Ijambo ry’Imana rigira riti: ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura’ (Abagalatiya 6:7). Iyo duhisemo imyidagaduro irimo ibintu bibi, amaherezo dushobora kubikora. Urugero, hari bamwe batwawe n’imyidagaduro irimo ubusambanyi, maze amaherezo na bo barasambana. Ariko Yehova adufasha guhitamo imyidagaduro myiza.

JYA UFATA IMYANZURO IHUJE N’AMAHAME YO MURI BIBILIYA

12. Ni iki cyadufasha guhitamo imyidagaduro myiza?

12 Hari imyidagaduro umuntu ahita abona ko idashimisha Yehova, kandi tuzi ko tugomba kuyirinda. Ariko se byagenda bite mu gihe bitagaragara neza ko imyidagaduro runaka ari mibi? Yehova ntiyaduhaye urutonde rw’ibyo dushobora kureba, kumva cyangwa gusoma. Ahubwo, yifuza ko dukoresha umutimanama wacu watojwe na Bibiliya. (Soma mu Bagalatiya 6:5.) Yehova yaduhaye amahame adufasha kumenya uko abona ibintu. Ayo mahame adufasha gutoza umutimanama wacu, agatuma tumenya “ibyo Yehova ashaka,” ku buryo dushobora guhitamo ibimushimisha.​—Abefeso 5:17.

Amahame ya Bibiliya adufasha guhitamo imyidagaduro

13. Kuki Abakristo bahitamo imyidagaduro itandukanye? Abakristo bose basabwa iki?

13 Inshuro nyinshi, Abakristo ntibahitamo imyidagaduro imwe. Kubera iki? Ni ukubera ko dukunda ibintu bitandukanye. Nanone ibyo umwe abona ko bikwiriye, undi ashobora kubona ko bidakwiriye. Nubwo bimeze bityo ariko, kugira ngo Abakristo bose bafate imyanzuro myiza, bagomba kuyoborwa n’amahame ya Bibiliya (Abafilipi 1:9). Ibyo bizabafasha guhitamo imyidagaduro Imana yemera.​—Zaburi 119:11, 129; 1 Petero 2:16.

14. (a) Ni iki tugomba kwitaho mu gihe dusuzuma uko dukoresha igihe? (b) Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abakristo?

14 Ikindi kintu tugomba kwitaho ni igihe tumara mu myidagaduro, kuko kigaragaza agaciro tuyiha. Twebwe Abakristo tubona ko umurimo dukorera Yehova ari wo w’ingenzi mu mibereho yacu. (Soma muri Matayo 6:33.) Ariko tutabaye maso, imyidagaduro ishobora kudutwara igihe kinini. Pawulo yagiriye Abakristo inama igira iti: “Mwirinde cyane kugira ngo mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mwicungurira igihe gikwiriye” (Abefeso 5:15, 16). Ubwo rero, tugomba kugena igihe tumara mu myidagaduro kandi buri gihe tukihatira gushyira umurimo dukorera Imana mu mwanya wa mbere.—Abafilipi 1:10.

15. Twakwirinda dute imyidagaduro ishobora kwangiza ubucuti dufitanye na Yehova?

15 Nk’uko tumaze kubibona rero, tugomba kwirinda imyidagaduro tuzi neza ko Yehova yanga. Ariko se twakora iki mu gihe tutazi neza uko Yehova abona imyidagaduro tugiye guhitamo? Ese na bwo tugomba kuba maso? Tekereza kuri ibi: Ese uramutse urimo ugenda ku musozi, wagendera ahantu hahanamye? Oya. Iyo wubaha ubuzima bwawe, wirinda ahantu hateje akaga. Ibyo ni na ko bigenda mu gihe duhitamo imyidagaduro. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Kura ikirenge cyawe mu bibi” (Imigani 4:25-27). Ubwo rero, ntitwirinda gusa imyidagaduro tuzi ko ari mibi. Ahubwo nanone twirinda imyidagaduro dukeka ko yaba atari myiza kandi ikaba yakwangiza ubucuti dufitanye na Yehova.

JYA UBONA IBINTU NK’UKO YEHOVA ABIBONA

16. (a) Ni ibihe bintu Yehova yanga? (b) Twagaragaza dute ko twanga ibyo Yehova yanga?

16 Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi” (Zaburi 97:10). Bibiliya itwereka uko Yehova abona ibintu n’uko yiyumva. Jya wibaza uko ibyo wiga byagufasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Urugero, tuzi ko Yehova yanga ‘ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza, umutima ucura imigambi mibisha n’ibirenge byirukira kugira nabi’ (Imigani 6:16-19). Tuzi ko tugomba kwirinda ‘gusambana, gusenga ibigirwamana, ubupfumu, ishyari, kuzabiranywa n’uburakari, kwifuza, kunywera gusinda, kurara inkera n’ibindi nk’ibyo’ (Abagalatiya 5:19-21). Ese ubona ukuntu ayo mahame ya Bibiliya yagufasha guhitamo imyidagaduro? Twifuza kuyoborwa n’amahame ya Yehova mu mibereho yacu yose, twaba turi kumwe n’abandi cyangwa turi twenyine (2 Abakorinto 3:18). Koko rero, ibyo duhitamo turi twenyine bigaragaza abo turi bo by’ukuri.​—Zaburi 11:4; 16:8.

17. Ni ibihe bibazo twakwibaza mbere yo guhitamo imyidagaduro?

17 Bityo rero, mu gihe duhitamo imyidagaduro tugomba kwibaza tuti: “Imyidagaduro mpitamo igira izihe ngaruka ku bucuti mfitanye na Yehova? Ni izihe ngaruka izagira ku mutimanama wange?” Reka dusuzume andi mahame yadufasha guhitamo imyidagaduro.

18, 19. (a) Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abakristo? (b) Ni ayahe mahame yadufasha guhitamo imyidagaduro?

18 Iyo duhisemo imyidagaduro, tuba duhisemo ibyo dushyira mu bwenge bwacu. Pawulo yaranditse ati: “Iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho” (Abafilipi 4:8). Iyo dushyize mu bwenge bwacu ibyo bintu byiza, ni bwo dushobora kuvuga tuti: ‘Yehova, amagambo ava mu kanwa kanjye n’ibyo umutima wanjye utekereza bigushimishe.’​—Zaburi 19:14.

19 Jya wibaza uti: “Ni ibihe bintu nshyira mu bwenge bwange? Ese iyi firimi maze kureba imfashije kurushaho kugira ibitekerezo byiza? Ese ndumva mfite amahoro yo mu mutima n’umutimanama utuje (Abefeso 5:5; 1 Timoteyo 1:5, 19)? Ese nshobora gusenga Yehova nta kibazo? Cyangwa ndumva mfite umutimanama unshira urubanza? Ese iyi myidagaduro yatumye ntekereza urugomo cyangwa ubusambanyi (Matayo 12:33; Mariko 7:20-23)? Ese imyidagaduro mpitamo ituma ‘nishushanya n’iyi si’” (Abaroma 12:2)? Gusubiza ibyo bibazo tutibereye, bishobora kudufasha kubona icyo tugomba gukora, kugira ngo ubucuti dufitanye na Yehova burusheho gukomera. Tuge dusenga nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati: “Utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.” *​—Zaburi 119:37.

IMYANZURO DUFATA IGIRA INGARUKA KU BANDI

20, 21. Kuki tugomba kuzirikana imitimanama y’abandi mu gihe duhitamo imyidagaduro?

20 Irindi hame tugomba kuzirikana ni irigira riti: “Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose byubaka. Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we” (1 Abakorinto 10:23, 24). Kuba dufite uburenganzira bwo gukora ibintu, ntibivuga ko byanze bikunze tugomba kubikora. Tugomba gutekereza twitonze uko abavandimwe na bashiki bacu bazabona imyanzuro twafashe.

21 Imitimanama y’abantu ikora mu buryo butandukanye. Urugero, umutimanama wawe ushobora kukwemerera kureba ikiganiro runaka kuri tereviziyo. Ariko se umenye ko icyo kiganiro kibangamira umutimanama w’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, wakora iki? Nubwo ufite uburenganzira bwo kureba icyo kiganiro, ushobora kwiyemeza kutakireba. Kubera iki? Ni ukubera ko utifuza ‘gucumura ku bavandimwe bawe’ cyangwa ‘gucumura kuri Kristo’ (1 Abakorinto 8:12). Ntitwifuza gukora ikintu cyabera igisitaza Umukristo mugenzi wacu.​—Abaroma 14:1; 15:1; 1 Abakorinto 10:32.

22. Twagaragaza dute ko dushyira mu gaciro ku birebana n’uko abandi Bakristo babona ibintu?

22 Ariko se byagenda bite niba umutimanama wawe utakwemerera kureba, gusoma cyangwa gukora ikintu umuvandimwe wawe yumva ko nta cyo gitwaye? Kubera ko ukunda umuvandimwe wawe kandi ukaba umwubaha, ntiwagombye kumuhatira kubona ibintu nk’uko ubibona. Umushoferi aba azi ko abandi bashoferi bashobora gutwara imodoka mu buryo butandukanye n’uko we ayitwara, wenda bakagendera ku muvuduko mwinshi cyangwa muke, ariko na bo bakaba batwara neza. Abakristo na bo bashobora kuba bakurikiza amahame ya Bibiliya, ariko bakaba batabona ibintu kimwe ku birebana n’imyidagaduro yemewe n’itemewe.​—Umubwiriza 7:16; Abafilipi 4:5.

23. Ni iki cyadufasha guhitamo imyidagaduro myiza?

23 Ni iki cyadufasha guhitamo imyidagaduro myiza? Nidukoresha umutimanama wacu watojwe n’amahame ya Bibiliya kandi tukaba twita by’ukuri ku bavandimwe na bashiki bacu, tuzahitamo imyidagaduro myiza. Nanone tuzumva twishimye kuko tuzaba dukora ‘ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo.’

^ par. 19 Andi mahame yadufasha guhitamo imyidagaduro aboneka mu Migani 3:31; 13:20; Abefeso 5:3, 4 no mu Bakolosayi 3:5, 8, 20.