Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

Guma mu rukundo rw’Imana

Guma mu rukundo rw’Imana

“Nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane. . . . Mugume mu rukundo rw’Imana.”—YUDA 20, 21.

1, 2. Twakora iki ngo tugume mu rukundo rw’Imana?

TWESE twifuza kugira imbaraga n’ubuzima buzira umuze. Ni yo mpamvu tugerageza kurya neza, tugakora siporo buri gihe, kandi tukiyitaho. Nubwo bitugora, iyo tubikoze bikagira icyo bitumarira, turakomeza. Ariko nanone tugomba kugira imbaraga n’ubuzima bwiza mu bundi buryo.

2 Nubwo twatangiye neza ubu tukaba twaramenye Yehova, tugomba kubumbatira ubucuti dufitanye na we, bukarushaho gukomera. Igihe Yuda yashishikarizaga Abakristo ‘kuguma mu rukundo rw’Imana,’ yabasobanuriye uko bari kubigeraho. Yarababwiye ati: “Nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane” (Yuda 20, 21). None se twakora iki ngo ukwizera kwacu kurusheho gukomera?

KOMEZA KUBAKA UKWIZERA KWAWE

3-5. (a) Satani yifuza ko ubona ute amahame ya Yehova? (b) Ubona ute amategeko n’amahame ya Yehova?

3 Ni iby’ingenzi ko wemera udashidikanya ko inzira za Yehova ari zo nziza kuruta izindi. Satani yifuza ko utekereza ko gukurikiza amahame ya Yehova bitoroshye kandi ko uramutse wihitiyemo ikiza n’ikibi, warushaho kugira ibyishimo. Satani yahereye mu busitani bwa Edeni yumvisha abantu ko ibyo ari ukuri (Intangiriro 3:1-6). No muri iki gihe ni ko abigenza.

4 Ese ibyo Satani avuga ni ukuri? Ese koko amahame ya Yehova aratubangamira? Oya rwose. Kugira ngo ubyumve neza, tekereza urimo utembera muri pariki nziza cyane. Ubonye uruzitiro rurerure rukubuza kwinjira ahantu. Ushobora gutekereza uti: “Kuki uru ruzitiro rumbujije gukomeza kwitemberera?” Ariko uhise wumva intare itontomeye aho hantu hazitiye. Ubwo se ntumenye ko rwa ruzitiro rugufitiye akamaro? Ushimishijwe n’uko rwakurinze, intare ntikurye. Amahame ya Yehova ameze nk’urwo ruzitiro, naho Satani ameze nk’iyo ntare. Ijambo ry’Imana riduha umuburo ugira uti: “Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.”—1 Petero 5:8.

5 Yehova yifuza ko tugira ubuzima bwiza. Ntashaka ko Satani adushuka. Ni yo mpamvu Yehova yaduhaye amategeko n’amahame kugira ngo biturinde, bityo tugire ibyishimo (Abefeso 6:11). Yakobo yaranditse ati: “Ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho . . . azagira ibyishimo nabigenza atyo.”​—Yakobo 1:25.

6. Twakora iki ngo turusheho kwiringira tudashidikanya ko inzira za Yehova ari zo nziza kuruta izindi?

6 Iyo dukurikije inama Yehova atugira, turushaho kugira ubuzima bwiza kandi ubucuti dufitanye na we bukarushaho gukomera. Urugero, iyo tumusenga buri gihe nk’uko abidusaba, bitugirira akamaro (Matayo 6:5-8; 1 Abatesalonike 5:17). Iyo tumwumviye tugateranira hamwe, tugaterana inkunga, kandi tugakora umurimo wo kubwiriza no kwigisha abandi, biradushimisha (Matayo 28:19, 20; Abagalatiya 6:2; Abaheburayo 10:24, 25). Gutekereza ukuntu ibyo bintu byadufashije kugira ukwizera gukomeye, bituma turushaho kwiringira tudashidikanya ko inzira za Yehova ari zo nziza kuruta izindi.

7, 8. Ni iki kizatuma tudahangayikishwa n’ibigeragezo dushobora kuzahura na byo?

7 Dushobora guhangayikishwa n’uko tuzahura n’ibigeragezo bikomeye cyane mu gihe kiri imbere. Niba ujya wiyumva utyo, ibuka ko Yehova yavuze ati: “Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi, no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.”​—Yesaya 48:17, 18.

8 Nitwumvira Yehova, tuzagira amahoro ameze nk’uruzi rutajya rukama, kandi gukiranuka kwacu kuzamera nk’imiraba y’inyanja ihora yikubita ku nkombe. Tuzakomeza kuba indahemuka n’iyo twahura n’ibigeragezo bikaze bite. Bibiliya igira iti: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa.”​—Zaburi 55:22.

‘HATANIRA GUKURA MU BURYO BW’UMWUKA’

9, 10. Gukura mu buryo bw’umwuka bisobanura iki?

9 Ugomba ‘guhatanira gukura mu buryo bw’umwuka’ kugira ngo ubucuti ufitanye na Yehova burusheho gukomera (Abaheburayo 6:1). Gukura mu buryo bw’umwuka bisobanura iki?

10 Gukura mu buryo bw’umwuka ntibishingira ku myaka umuntu afite. Kugira ngo tube Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, tugomba kugirana na Yehova ubucuti bukomeye kandi tukagerageza kubona ibintu nk’uko abibona (Yohana 4:23). Pawulo yaravuze ati: “Abakurikiza iby’umubiri berekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umubiri, ariko abakurikiza iby’umwuka bo bakerekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umwuka” (Abaroma 8:5). Umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka ntiyibanda ku binezeza cyangwa ubutunzi. Ahubwo yibanda ku murimo akorera Yehova kandi agafata imyanzuro imushimisha. (Imigani 27:11; soma muri Yakobo 1:2, 3.) Yirinda gukora ibibi. Nanone kandi, amenya ikiza akiyemeza kugikora.

11, 12. (a) Ni iki Pawulo yavuze ku birebana n’“ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” buranga Umukristo? (b) Ni mu buhe buryo Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka agereranywa n’umuntu uzi kwiruka?

11 Kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka bisaba gushyiraho umwete. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ibyokurya bikomeye ni iby’abakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha” (Abaheburayo 5:14). Ijambo “bwatojwe” rishobora gutuma dutekereza ku muntu witoza kujya mu isiganwa ry’amaguru.

12 Iyo tubonye umuntu wirutse agasiga abandi, tumenya ko byamusabye igihe n’imyitozo myinshi. Ntaba yaravutse azi kwiruka. Iyo umwana avutse, ntaba azi gukoresha neza amaguru n’amaboko. Ariko nyuma y’igihe, yitoza kugenda afashe ku bintu, amaherezo akazamenya kugenda nta kintu afasheho. Uko agenda akura ari na ko akora imyitozo, ageraho akamenya kwiruka. Kugira ngo Abakristo na bo bakure mu buryo bw’umwuka bibasaba igihe n’imyitozo.

13. Ni iki cyadufasha kugira imitekerereze nk’iya Yehova?

13 Muri iki gitabo, twabonye uko twagira imitekerereze nk’iya Yehova n’uko twabona ibintu nk’uko abibona. Nanone twabonye ko tugomba guha agaciro amahame ya Yehova kandi tukayakunda. Mu gihe tugiye gufata imyanzuro, tuge twibaza tuti: “Ni ayahe mategeko cyangwa amahame yo muri Bibiliya afitanye isano n’ibi bintu? Nayakurikiza nte? Yehova ashaka ko nkora iki?”​—Soma mu Migani 3:5, 6; Yakobo 1:5.

14. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye?

14 Tugomba kugira icyo dukora kugira ngo ukwizera kwacu kurusheho gukomera. Nk’uko indyo yuzuye ituma tugira imbaraga, kwiga ibyerekeye Yehova na byo bikomeza ukwizera kwacu. Igihe twatangiraga kwiga Bibiliya, twamenye inyigisho z’ibanze ku byerekeye Yehova n’inzira ze. Ariko uko igihe kigenda gihita, tuba tugomba kumenya ibintu byimbitse. Ibyo ni byo Pawulo yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati: “Ibyokurya bikomeye ni iby’abakuze mu buryo bw’umwuka.” Iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga, twunguka ubwenge. Bibiliya igira iti: “Ubwenge ni bwo bw’ingenzi cyane.”​—Imigani 4:5-7; 1 Petero 2:2.

15. Gukunda Yehova n’Abakristo bagenzi bacu ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?

15 Umuntu ashobora kugira imbaraga kandi akaba afite amagara mazima, ariko aba azi ko agomba gukomeza kwiyitaho kugira ngo akomeze kugira ubuzima bwiza. Umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka na we aba azi ko agomba gushyiraho umwete kugira ngo akomeze kugirana ubucuti na Yehova. Pawulo yaravuze ati: “Mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera, mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze” (2 Abakorinto 13:5). Ariko hari ikindi dukeneye kirenze kugira ukwizera gukomeye. Tugomba kurushaho gukunda Yehova na bagenzi bacu. Pawulo yaravuze ati: ‘Niyo nagira ubumenyi, kandi nkagira ukwizera kose kwatuma nimura imisozi nkayitereka ahandi, ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo.’​—1 Abakorinto 13:1-3.

JYA UHOZA UBWENGE KU BYIRINGIRO UFITE

16. Satani ashaka ko twiyumva dute?

16 Satani ashaka ko dutekereza ko tudashobora gushimisha Yehova. Yifuza kuduca intege, maze tukumva ko ibibazo dufite bidashobora gukemuka. Ntashaka ko twizera Abakristo bagenzi bacu, kandi ntashaka ko tugira ibyishimo (Abefeso 2:2). Satani azi ko ibitekerezo bibi bishobora kutwangiza, bikanangiza ubucuti dufitanye n’Imana. Icyakora Yehova yaduhaye ibyiringiro bidufasha kurwanya ibitekerezo bibi.

17. Ibyiringiro bifite agaciro kangana iki?

17 Mu 1 Abatesalonike 5:8, Bibiliya igereranya ibyiringiro byacu n’ingofero irinda umutwe w’umusirikare ku rugamba. Ivuga ko iyo ngofero ari “ibyiringiro by’agakiza.” Kwiringira amasezerano ya Yehova bishobora kurinda ubwenge bwacu kandi bikadufasha kurwanya ibitekerezo bibi.

18, 19. Ibyiringiro byakomeje Yesu bite?

18 Ibyiringiro Yesu yari afite byaramukomeje. Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe ku isi, yahanganye n’ingorane nyinshi. Umuntu wari inshuti ye yaramugambaniye. Undi yaramwihakanye. Abandi bo baramutaye barahunga. Abaturage b’iwabo baramurwanyije, basaba ko yicwa urw’agashinyaguro. Ni iki cyamufashije kwihanganira iyo mibabaro yose? Bibiliya igira iti: “Kubera ibyishimo byamushyizwe imbere, yihanganiye igiti cy’umubabaro ntiyita ku isoni, yicara iburyo bw’intebe y’ubwami y’Imana.”—Abaheburayo 12:2.

19 Yesu yari azi ko kuba indahemuka byari guhesha Se ikuzo kandi bikagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Ibyo byiringiro byamuteraga ibyishimo. Nanone yari azi ko yari hafi kongera kubana na Se mu ijuru. Ibyo byiringiro byamufashije kwihangana. Kimwe na Yesu, natwe tugomba guhoza ubwenge ku byiringiro byacu. Ibyo bizadufasha kwihanganira ibibazo byose twahura na byo.

20. Ni iki cyagufasha kurangwa n’ikizere?

20 Yehova abona ukwizera kwawe no kwihangana kwawe. (Yesaya 30:18; soma muri Malaki 3:10.) Agusezeranya ko “azaguha ibyo umutima wawe wifuza” (Zaburi 37:4). Bityo rero, jya uhoza ubwenge ku byiringiro ufite. Satani ashaka ko ibyiringiro byawe biyoyoka maze ukumva ko amasezerano y’Imana atazasohora. Ariko ntugahe urwaho ibitekerezo bibi. Nubona ko ibyiringiro byawe bigenda bicogora, uge usaba Yehova agufashe. Jya wibuka amagambo ari mu Bafilipi 4:6, 7 agira ati: “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.”

21, 22. (a) Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? (b) Ni iki wiyemeje gukora?

21 Jya ufata igihe utekereze ku bintu byiza utegereje mu gihe kiri imbere. Icyo gihe abantu bose bazaba basenga Yehova (Ibyahishuwe 7:9, 14). Tekereza ukuntu ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya. Buzaba ari bwiza cyane kuruta uko tubitekereza! Satani, abadayimoni n’ibibi byose bizaba byakuweho. Ntuzarwara kandi ntuzapfa. Ahubwo buri munsi uzajya ubyuka wumva ufite imbaraga kandi wishimiye ubuzima. Abantu bose bazafatanya guhindura isi paradizo. Buri wese azabona ibyokurya byiza kandi ature ahantu heza. Abantu ntibazongera kuba abanyarugomo, ahubwo bazabana amahoro. Amaherezo abantu bose bazaba batuye ku isi bazishimira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”​—Abaroma 8:21.

22 Yehova yifuza kukubera inshuti iruta izindi. Ubwo rero, uge ukora ibishoboka byose umwumvire, kandi urusheho kumwegera uko bwije n’uko bukeye. Nimucyo twese tugume mu rukundo rw’Imana kugeza iteka ryose!​—Yuda 21.