Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Hitamo inshuti zikunda Imana

Hitamo inshuti zikunda Imana

“Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”​—IMIGANI 13:20.

1-3. (a) Mu Migani 13:20 hatwigisha iki? (b) Kuki tugomba guhitamo inshuti nziza?

ESE wabonye ukuntu umwana yitegereza ababyeyi be? Na mbere y’uko atangira kuvuga, ashishikazwa n’ibyo abonye n’ibyo yumvise byose. Uko agenda akura, atangira kwigana ababyeyi be, wenda akabikora atanabizi. Ntibitangaje rero ko n’abantu bakuru bashobora gutangira kwigana imitekerereze n’ibikorwa by’abo bamarana igihe.

2 Mu Migani 13:20 hagira hati: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.” ‘Kugendana’ n’umuntu byumvikanisha kumarana na we igihe, ari wowe ubyihitiyemo. Ibyo bisobanura ibirenze kuba uri iruhande rw’umuntu. Hari umuhanga mu bya Bibiliya wavuze ko kugendana n’umuntu bikubiyemo kumukunda ukumva uri inshuti ye magara. Tubangukirwa no kwigana abantu tumarana igihe kinini, cyanecyane iyo twumva tubakunze.

3 Inshuti zacu zishobora gutuma dukora ibikorwa byiza cyangwa bibi. Mu Migani 13:20 hakomeza hagira hati: “Ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.” Mu Giheburayo, ‘kugirana imishyikirano’ n’umuntu bishobora kumvikanisha igitekerezo cyo ‘kuba hamwe’ na we, cyangwa kuba inshuti ye (Imigani 22:24; Abacamanza 14:20). Inshuti zikunda Imana zituma dukomeza kuyibera indahemuka. Nimucyo dusuzume abo Yehova ahitamo kugira inshuti, kugira ngo natwe bizadufashe guhitamo inshuti nziza.

NI BA NDE IMANA IGIRA INSHUTI?

4. Kuki kuba inshuti y’Imana ari ibintu bihebuje? Kuki Yehova yise Aburahamu “incuti” ye?

4 Yehova we Mutegetsi w’Ikirenga w’Ijuru n’Isi, atwemerera kuba inshuti ze. Ibyo ni ibintu bihebuje rwose. Yehova ahitamo inshuti ze abyitondeye. Ahitamo abamukunda kandi bamwizera. Reka dufate urugero rwa Aburahamu. Yari yiteguye gukora ikintu cyose Imana yari kumusaba. Yagaragaje kenshi ko yumviraga Imana kandi akayibera indahemuka. Yari yiteguye no gutanga umwana we Isaka ho igitambo. Aburahamu yizeraga ko “Imana yashoboraga ndetse no kumuzura mu bapfuye” (Abaheburayo 11:17-19; Intangiriro 22:1, 2, 9-13). Yumviraga Yehova kandi akamubera indahemuka. Ibyo byatumye Yehova amwita “incuti” ye.—Yesaya 41:8; Yakobo 2:21-23.

5. Yehova abona ate abamubera indahemuka?

5 Yehova abona ko inshuti ze zifite agaciro. Inshuti ze na zo zibona ko kumubera indahemuka ari byo bifite agaciro kuruta ikindi kintu cyose. (Soma muri 2 Samweli 22:26.) Zimubera indahemuka kandi zikamwumvira kubera ko zimukunda. Bibiliya ivuga ko “abakiranutsi,” ni ukuvuga abantu bumvira Yehova, ari bo “nkoramutima ze” (Imigani 3:32). Yehova atumira inshuti ze, akazakira mu “ihema” rye. Azisaba kumukorera no kumusenga igihe cyose.—Zaburi 15:1-5.

6. Twagaragaza dute ko dukunda Yesu?

6 Yesu yaravuze ati: “Niba umuntu ankunda, azubahiriza ijambo ryanjye kandi Data azamukunda” (Yohana 14:23). Ubwo rero kugira ngo tube inshuti za Yehova, tugomba no gukunda Yesu kandi tugakora ibyo atwigisha. Urugero, twumvira itegeko rya Yesu ryo kubwiriza ubutumwa bwiza no guhindura abantu abigishwa (Matayo 28:19, 20; Yohana 14:15, 21). ‘Tugera ikirenge’ mu cya Yesu kubera ko tumukunda (1 Petero 2:21). Iyo Yehova abona twihatira kwigana Umwana we mu byo tuvuga no mu byo dukora, biramushimisha.

7. Kuki tugomba kwihatira gushaka inshuti zikunda Yehova?

7 Inshuti za Yehova ziramwiringira, zikamubera indahemuka, zikamwumvira kandi zigakunda Umwana we. Ese duhitamo inshuti za Yehova? Iyo inshuti zawe zigana Yesu kandi zikagira ishyaka mu murimo wo kwigisha abandi iby’Ubwami bw’Imana, ziba zishobora kugufasha kurushaho kuba umuntu mwiza no gukomeza kubera Yehova indahemuka.

ICYO INGERO ZO MURI BIBILIYA ZITWIGISHA

8. Kuki ubucuti bwa Rusi na Nawomi butari busanzwe?

8 Muri Bibiliya, tubonamo ingero z’abantu benshi bagiranye ubucuti, urugero nka Rusi na nyirabukwe Nawomi. Abo bagore bakomokaga mu bihugu bitandukanye, kandi Nawomi yarutaga Rusi cyane. Ariko babaye inshuti magara, bitewe n’uko bombi bakundaga Yehova. Igihe Nawomi yashakaga kuva i Mowabu ngo asubire muri Isirayeli, ‘Rusi yamwihambiriyeho.’ Yabwiye Nawomi ati: “Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye” (Rusi 1:14, 16). Rusi yagaragarije Nawomi ineza. Bageze muri Isirayeli, Rusi yakoranye umwete kugira ngo yite ku nshuti ye. Nawomi yakundaga cyane Rusi kandi yamugiraga inama nziza. Rusi yumviye izo nama, maze bombi babona imigisha myinshi.​—Rusi 3:6.

9. Ni iki kigutangaza ku birebana n’ubucuti bwa Dawidi na Yonatani?

9 Abandi bantu babaye inshuti magara, ni Dawidi na Yonatani, bombi bakaba barabereye Yehova indahemuka. Yonatani yarushaga Dawidi imyaka nka 30, kandi ni we wagombaga kuzasimbura umwami wa Isirayeli (1 Samweli 17:33; 31:2; 2 Samweli 5:4). Icyakora, igihe Yonatani yamenyaga ko Yehova yatoranyije Dawidi ngo azabe umwami, ntiyamugiriye ishyari cyangwa ngo amurwanye. Ahubwo yakoze ibishoboka byose ashyigikira Dawidi. Urugero, igihe Dawidi yari mu kaga, Yonatani yamufashije “gukomeza kwiringira Imana.” Yemeye no gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo afashe Dawidi (1 Samweli 23:16, 17). Dawidi na we yabereye Yonatani indahemuka. Yamusezeranyije ko azita ku muryango we kandi yakomeje iryo sezerano n’igihe Yonatani yari yarapfuye.​—1 Samweli 18:1; 20:15-17, 30-34; 2 Samweli 9:1-7.

10. Ubucuti Abaheburayo batatu bari bafitanye butwigisha iki?

10 Abasore batatu b’Abaheburayo, ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego bavanywe iwabo bakiri bato. Igihe bari kure y’imiryango yabo, bateranye inkunga, bakomeza kubera Yehova indahemuka. Nyuma yaho bamaze gukura, bahuye n’ikigeragezo, igihe Umwami Nebukadinezari yabategekaga kuramya igishushanyo cya zahabu. Banze kuramya icyo gishushanyo, maze babwira umwami bati: ‘Ntituzakorera imana zawe cyangwa ngo turamye igishushanyo cya zahabu wahagaritse.’ Izo nshuti uko ari eshatu, zakomeje kubera Imana indahemuka igihe ukwizera kwazo kwageragezwaga.​—Daniyeli 1:1-17; 3:12, 16-28.

11. Ni iki kigaragaza ko Pawulo na Timoteyo bari inshuti?

11 Igihe intumwa Pawulo yahuraga na Timoteyo wari ukiri muto, yabonye ko Timoteyo yakundaga Yehova kandi ko yitaga by’ukuri ku itorero. Pawulo yamutoje gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu turere dutandukanye (Ibyakozwe 16:1-8; 17:10-14). Timoteyo yagiraga umwete ku buryo Pawulo yamuvuzeho ati: “Yakoranye nanjye mu murimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza.” Pawulo yari azi ko Timoteyo yari ‘kwita by’ukuri’ ku bavandimwe na bashiki bacu. Igihe Pawulo na Timoteyo bakoreraga hamwe umurimo wa Yehova, babaye inshuti.​—Abafilipi 2:20-22; 1 Abakorinto 4:17.

UKO TWAHITAMO INSHUTI

12, 13. (a) Kuki no mu itorero tugomba guhitamo inshuti tubyitondeye? (b) Kuki intumwa Pawulo yatanze umuburo uboneka mu 1 Abakorinto 15:33?

12 Mu itorero, dushobora kwigira ku bavandimwe na bashiki bacu kandi tugaterana inkunga kugira ngo dukomeze kuba indahemuka. (Soma mu Baroma 1:11, 12.) Icyakora na ho, tugomba kwitonda mu gihe duhitamo inshuti. Haba harimo abavandimwe na bashiki bacu benshi beza, bafite imico itandukanye. Bamwe bamazemo igihe gito, abandi bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova. Nk’uko bisaba igihe kugira ngo urubuto rwere maze rusarurwe, no kugira ngo ubucuti umuntu afitanye na Yehova bukure bitwara igihe. Ubwo rero tugomba kwihanganirana, tugakundana kandi buri gihe tugahitamo inshuti tubyitondeye.​—Abaroma 14:1; 15:1; Abaheburayo 5:12–6:3.

13 Mu itorero hashobora kuvuka ikibazo gikomeye, bikaba ngombwa ko tugaragaza ubushishozi. Hari igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akora ibintu Bibiliya iciraho iteka. Nanone umuntu ashobora kwadukwaho n’umwuka wo kwitotomba bikaba byakwangiza itorero. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kubera ko no mu kinyejana cya mbere ibibazo byajyaga bivuka mu itorero. Intumwa Pawulo yaburiye Abakristo b’icyo gihe ati: “Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:12, 33). Nanone Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo guhitamo inshuti abyitondeye. Muri iki gihe natwe twagombye kubigenza dutyo.​—Soma muri 2 Timoteyo 2:20-22.

14. Inshuti duhitamo zishobora kugira izihe ngaruka ku bucuti dufitanye na Yehova?

14 Tugomba kubumbatira ubucuti dufitanye na Yehova. Ni cyo kintu cy’agaciro kenshi dufite. Bityo rero, twirinda kugirana ubucuti n’umuntu uwo ari we wese watuma ukwizera kwacu gucogora n’ubucuti dufitanye na Yehova bukazamo agatotsi. Nk’uko tudashobora kwinika ipamba mu mazi y’ibiziba ngo twitege ko ryuzuramo amazi meza, ni na ko tudashobora kugira inshuti zitwara nabi ngo gukora ibintu byiza bitworohere. Tugomba guhitamo inshuti tubyitondeye.​—1 Abakorinto 5:6; 2 Abatesalonike 3:6, 7, 14.

Ushobora kubona inshuti nziza zikunda Yehova

15. Wakora iki ngo ugire inshuti nziza mu itorero?

15 Mu itorero ushobora kuhabona abantu bakunda Yehova by’ukuri. Bashobora kukubera inshuti nziza (Zaburi 133:1). Ntugashakire inshuti mu bo mungana cyangwa mu bo muhuje umuco gusa. Ibuka ko Yonatani yarutaga cyane Dawidi, na Rusi akaba yari muto cyane kuri Nawomi. Twifuza gukurikiza inama ya Bibiliya igira iti: “Mwaguke.” (2 Abakorinto 6:13; soma muri 1 Petero 2:17.) Uko urushaho kwigana Yehova, ni ko abandi bazarushaho kwifuza kukubera inshuti.

MU GIHE HAVUTSE IBIBAZO

16, 17. Mu gihe hari umuntu watubabaje mu itorero, ni iki twagombye kwirinda?

16 Muri buri muryango, habamo abantu bafite kamere zitandukanye, batabona ibintu kimwe kandi bakora ibintu mu buryo butandukanye. Ni na ko bimeze mu itorero. Kuba abantu batandukanye, bituma ubuzima bushimisha kandi tukigira byinshi ku bandi. Icyakora hari igihe iryo tandukaniro rituma tutumvikana n’abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabarakarira. Hari n’igihe bashobora kutubabaza (Imigani 12:18). Ese twakwemera ko ibibazo nk’ibyo biduca intege cyangwa bikadutandukanya n’itorero?

17 Oya rwose. Niyo umuntu yakora ikintu kikatubabaza, ntibyadutandukanya n’itorero. Si Yehova uba watubabaje. Yaduhaye ubuzima n’ibindi bintu byose. Tugomba kumukunda kandi tukamubera indahemuka (Ibyahishuwe 4:11). Itorero ni impano Yehova yaduhaye kugira ngo dukomeze kugira ukwizera gukomeye (Abaheburayo 13:17). Ntitwagombye kwanga iyo mpano, ngo ni uko gusa hari uwaduhemukiye.​—Soma muri Zaburi ya 119:165.

18. (a) Ni iki cyadufasha gukomeza kubana amahoro n’abavandimwe na bashiki bacu? (b) Kuki tugomba kubabarira abandi?

18 Dukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi twifuza gukomeza kubana na bo amahoro. Nta muntu Yehova yitegaho ubutungane, kandi natwe nta we tugomba kubwitegaho (Imigani 17:9; 1 Petero 4:8). Twese dukora amakosa, ariko urukundo ruzadufasha gukomeza “kubabarirana rwose” (Abakolosayi 3:13). Ruzaturinda kuremereza agakosa gato, ngo tugahindure ikibazo gikomeye. Ni iby’ukuri ko iyo umuntu yatubabaje, kureka kubitekerezaho bishobora kutatworohera. Dushobora guhita tumurakarira kandi tukamurwara inzika. Ariko ibyo nta kindi byamara uretse gutuma tubura ibyishimo kandi tukaba abarakare. Icyakora, iyo tubabariye abadukoshereje tugira amahoro yo mu mutima, itorero rikunga ubumwe kandi ik’ingenzi cyane tugakomeza kugirana ubucuti na Yehova.​—Matayo 6:14, 15; Luka 17:3, 4; Abaroma 14:19.

IGIHE UMUNTU ACIWE MU ITORERO

19. Ni ryari tugomba kureka kwifatanya n’umuntu mu itorero?

19 Mu muryango urangwa n’urukundo, buri wese akora uko ashoboye ngo abandi bishime. Reka tuvuge ko umwe yigometse, buri wese akagerageza kumufasha, ariko akabyanga. Ashobora kwiyemeza kuva mu rugo, cyangwa umutware w’umuryango akamwirukana. Ibintu nk’ibyo bishobora no kuba mu itorero. Umuntu ashobora guhitamo gukomeza gukora ibyo Yehova yanga kandi byakwangiza itorero. Ashobora kwanga kugirwa inama n’ibikorwa bye bikagaragaza ko atagishaka kuba mu itorero. Ashobora kwihitiramo kuva mu itorero, cyangwa agacibwa. Mu gihe ibyo bibaye, Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza ko tugomba ‘kureka kwifatanya’ n’uwo muntu. (Soma mu 1 Abakorinto 5:11-13; 2 Yohana 9-11.) Ibyo bishobora kugorana mu gihe uwo muntu ari inshuti yacu cyangwa ari mwene wacu. Iyo bigenze bityo, tuba tugomba kubera Yehova indahemuka kuruta undi muntu wese.—Reba Ibisobanuro bya 8.

20, 21. (a) Ni mu buhe buryo guca umunyabyaha mu itorero bigaragaza urukundo? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko duhitamo inshuti tubyitondeye?

20 Kuba Yehova yarateganyije ko umunyabyaha utihana acibwa mu itorero, bigaragaza urukundo. Ibyo bituma abantu badakurikiza amahame ya Yehova batangiza itorero (1 Abakorinto 5:7; Abaheburayo 12:15, 16). Bidufasha kwerekana ko dukunda Yehova, izina rye ryera n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru (1 Petero 1:15, 16). Nanone bigaragaza ko dukunda uwo muntu uba waraciwe mu itorero. Icyo gihano gishobora kumufasha kubona ko ibyo akora ari bibi, maze bikamushishikariza guhinduka. Abantu benshi bari baraciwe mu itorero bongeye kugarukira Yehova, maze bakiranwa urugwiro.—Abaheburayo 12:11.

21 Uko byagenda kose, inshuti zacu ziraduhindura. Ubwo rero tugomba kuzitoranya twitonze. Nidukunda inshuti za Yehova, tuzagira abantu benshi bashobora kudufasha gukomeza kuba indahemuka kugeza iteka ryose.