Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ku bakunda Yehova n’Ijambo rye, ari ryo Bibiliya:

Yesu yaravuze ati: “Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yohana 8:32). Tekereza uko wumvise umeze, igihe wamenyaga ukuri ko muri Bibiliya ku nshuro ya mbere. Washimishijwe cyane n’uko dushobora kumenya ukuri muri iyi si yuzuye ibinyoma.​—2 Timoteyo 3:1.

Yehova yifuza ko tumenya ukuri. Natwe twifuza kubwira abandi uko kuri kubera ko tubakunda. Ariko gukorera Imana ntibihagije. Tugomba no kwihatira kugira imibereho ya gikristo kubera ko twubaha cyane amahame ya Yehova. Yesu yasobanuye ikintu k’ingenzi twakora kugira ngo tugaragaze ko dukunda Imana. Yaravuze ati: “Nimwubahiriza amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nubahirije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.”​—Yohana 15:10.

Yesu akunda Se by’ukuri, kandi akora ibyo amusaba byose. Nitwigana Yesu tukabaho nk’uko yabagaho, Yehova azadukunda kandi tuzagira ibyishimo nyakuri. Yesu yaravuze ati: “Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora.”​—Yohana 13:17.

Twiringiye ko iki gitabo kizabafasha gukurikiza inyigisho mwize muri Bibiliya no kuba inshuti z’Imana. Dusenga dusaba ko mwarushaho gukunda Imana, kandi mukaguma ‘mu rukundo rwayo mwiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka.’​—Yuda 21.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova