Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Yehova yifuza ko tuba abantu batanduye

Yehova yifuza ko tuba abantu batanduye

“Ku muntu utanduye, uzigaragaza ko utanduye.” —ZABURI 18:26.

1-3. (a) Kuki umubyeyi agirira isuku umwana we? (b) Kuki Yehova yifuza ko tuba abantu batanduye?

SA N’UREBA umubyeyi urimo ategura umwana we ngo age ku ishuri. Aramwuhagiye, maze amwambika utwenda twiza dufite isuku. Gusukura uwo mwana bituma agira ubuzima bwiza kandi byereka abandi ko ababyeyi be bamwitaho.

2 Data Yehova yifuza ko natwe tuba abantu batanduye, mbese barangwa n’isuku (Zaburi 18:26). Azi ko kugira isuku bidufitiye akamaro. Iyo dufite isuku, bimuhesha icyubahiro.​—Ezekiyeli 36:22; soma muri 1 Petero 2:12.

3 Kuba umuntu utanduye bisobanura iki? Kuki bidufitiye akamaro? Ibisubizo by’ibyo bibazo, biri budufashe kubona niba hari ibyo dukwiriye guhindura.

KUKI TUGOMBA KUBA ABANTU BATANDUYE?

4, 5. (a) Kuki tugomba kuba abantu batanduye? (b) Ibyaremwe bitwigisha iki ku birebana n’uko Yehova abona isuku?

4 Tugomba kuba abantu batanduye kuko na Yehova atanduye (Abalewi 11:44, 45). Ubwo rero, impamvu y’ingenzi ituma tuba abantu batanduye, ni uko twifuza ‘kwigana Imana.’​—Abefeso 5:1.

5 Ibyaremwe bitwigisha byinshi ku birebana n’uko Yehova abona isuku. Yehova yashyizeho gahunda ituma umwuka n’amazi bigira isuku (Yeremiya 10:12). Nubwo abantu banduza isi, ishobora kwisukura mu buryo butandukanye. Urugero, Yehova yaremye utunyabuzima duto cyane twitwa mikorobe, tutaboneshwa amaso. Mikorobe zituma imyanda yashoboraga guteza akaga ihinduka ibintu bitangiza. Ibyo bintu birahambaye rwose! Hari n’igihe abahanga bakoresha izo mikorobe kugira ngo basukure ahantu hahumanye.​—Abaroma 1:20.

6, 7. Amategeko ya Mose agaragaza ate ko abasenga Yehova bagomba kuba abantu batanduye?

6 Nanone Amategeko Yehova yahaye Abisirayeli binyuze kuri Mose, agaragaza ko isuku ifite akamaro. Urugero, basabwaga kugira isuku kugira ngo Yehova yemere ibyo bamukoreraga. Ku Munsi w’Impongano, umutambyi mukuru yagombaga kwiyuhagira inshuro ebyiri (Abalewi 16:4, 23, 24). Nanone mbere y’uko abandi batambyi batamba ibitambo, bagombaga gukaraba intoki no koga ibirenge (Kuva 30:17-21; 2 Ibyo ku Ngoma 4:6). Hari igihe uwarengaga ku mategeko agenga isuku yicwaga.​—Abalewi 15:31; Kubara 19:17-20.

7 Bimeze bite muri iki gihe? Amategeko ya Mose atwigisha byinshi ku birebana n’uko Yehova abona ibintu (Malaki 3:6). Agaragaza neza ko abasengaga Yehova bagombaga kuba abantu batanduye. Amahame ya Yehova ntiyigeze ahinduka. No muri iki gihe, Yehova asaba abamusenga kuba abantu bafite isuku kandi batanduye.​—Yakobo 1:27.

KUBA UMUNTU UTANDUYE BISOBANURA IKI?

8. Ni mu buhe buryo tugomba kuba abantu batanduye?

8 Kugira ngo Yehova abone ko turi abantu batanduye, tugomba gukaraba, kwambara imyenda imeshe no gusukura aho tuba. Nanone tugomba kuba abantu batanduye mu mibereho yacu yose, haba mu buryo bw’umwuka, mu myifatire yacu no mu byo dutekereza. Tugomba kugira isuku kandi tukaba abantu batanduye muri byose.

9, 10. Kutandura mu buryo bw’umwuka bisobanura iki?

9 Kutandura mu buryo bw’umwuka. Ntitugomba kwifatanya n’idini ry’ikinyoma mu buryo ubwo ari bwo bwose. Igihe Abisirayeli bari mu bunyage i Babuloni, bari bakikijwe n’abasambanyi basengaga ibigirwamana. Yesaya yahanuye ko Abisirayeli bari kuzasubira mu gihugu cyabo, bagasubizaho gahunda yo gukorera Imana y’ukuri. Yehova yarababwiye ati: “Musohoke muri Babuloni; ntimukore ku kintu gihumanye; muyisohokemo, mwe kwiyanduza.” Gahunda yo kuyoboka Imana y’ukuri ntiyagombaga kuvangwamo inyigisho, imigenzo n’imihango by’idini ry’ikinyoma ry’i Babuloni.—Yesaya 52:11.

10 Muri iki gihe na bwo, Abakristo b’ukuri birinda idini ry’ikinyoma. (Soma mu 1 Abakorinto 10:21.) Imigenzo, imihango n’imyizerere byogeye hirya no hino ku isi, bishingiye ku nyigisho z’idini ry’ikinyoma. Urugero, hirya no hino ku isi, abantu benshi bemera ko hari ikintu kitubamo, gikomeza kubaho umuntu amaze gupfa, kandi bagira imigenzo myinshi ishingiye kuri icyo gitekerezo (Umubwiriza 9:5, 6, 10). Abakristo b’ukuri bagomba kwirinda iyo migenzo. Bene wacu bashobora kuduhatira kuyifatanyamo, ariko ntitubumvira kubera ko twifuza ko Yehova abona ko turi abantu batanduye.—Ibyakozwe 5:29.

11. Kugira imyifatire itanduye bisobanura iki?

11 Imyifatire itanduye. Niba twifuza ko Yehova abona ko turi abantu batanduye, tugomba kwirinda ubusambanyi bw’uburyo bwose. (Soma mu Befeso 5:5.) Muri Bibiliya, Yehova adusaba ‘guhunga ubusambanyi.’ Agaragaza neza ko abasambanyi batihana ‘batazaragwa Ubwami bw’Imana.’—1 Abakorinto 6:9, 10, 18; reba Ibisobanuro bya 22.

12, 13. Kuki tugomba kugira ibitekerezo bitanduye?

12 Ibitekerezo bitanduye. Akenshi umuntu akora ibyo yatekereje (Matayo 5:28; 15:18, 19). Iyo dufite ibitekerezo byiza dukora ibikorwa byiza. Ariko kubera ko tudatunganye, hari igihe tugira ibitekerezo bibi. Mu gihe bitujemo, tugomba guhita tubyikuramo. Tutabyikuyemo, twagira ibyifuzo bibi. Dushobora kwifuza gukora ibintu duhora dutekereza. Bityo rero, tugomba gushyira mu bwenge bwacu ibitekerezo bitanduye. (Soma mu Bafilipi 4:8.) Ni yo mpamvu tugomba kwirinda imyidagaduro irimo ubusambanyi cyangwa urugomo. Tuge duhitamo twitonze ibyo dusoma, ibyo tureba n’ibyo tuganiraho.​—Zaburi 19:8, 9.

13 Kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana, tugomba kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka, mu myifatire yacu no mu byo dutekereza. Ariko nanone Yehova adusaba kuba abantu barangwa n’isuku.

UKO TWABA ABANTU BARANGWA N’ISUKU

14. Kuki tugomba kuba abantu barangwa n’isuku?

14 Iyo twihatiye kugira isuku, haba ku mubiri cyangwa aho dutuye, bitugirira akamaro bikakagirira n’abandi. Tumererwa neza n’abandi bakishimira kubana natwe. Ariko hari impamvu y’ingenzi ituma tugira isuku. Iyo dufite isuku bihesha Yehova icyubahiro. Urugero, iyo umwana ahorana umwanda, abantu bashobora gutekereza ko ababyeyi be batamwitaho. Natwe rero, turamutse tutagize isuku kandi ngo twiyiteho, bishobora gutukisha Yehova. Pawulo yaravuze ati: “Mu buryo ubwo ari bwo bwose, ntiduha urwaho ikintu icyo ari cyo cyose cyabera abandi igisitaza, kugira ngo umurimo wacu utabonekaho umugayo. Ahubwo mu buryo bwose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana.”​—2 Abakorinto 6:3, 4.

Twe abagaragu ba Yehova, tugomba kurangwa n’isuku

15, 16. Ni iki twakora ngo duhorane isuku?

15 Isuku y’umubiri n’imyambaro. Kugira ngo tube abantu batanduye, tugomba kugira isuku buri munsi. Urugero, tugomba kwiyuhagira buri gihe, byashoboka tukabikora buri munsi. Tugomba gukaraba intoki dukoresheje amazi n’isabune, cyanecyane mbere yo guteka cyangwa kurya, n’igihe cyose tuvuye mu bwiherero cyangwa twakoze ku kintu cyanduye. Nubwo gukaraba intoki ari ibintu byoroheje, ni iby’ingenzi cyane kuko bituma tudakwirakwiza indwara. Bishobora no kurokora ubuzima. Nubwo twaba tudafite ubwiherero cyangwa uburyo bwo gutwara imyanda, tugomba byanze bikunze gushaka uburyo bwo kwikiza imyanda. Kubera ko Abisirayeli ba kera batagiraga imisarani, iyo bashakaga kwituma, baracukuraga bagataba umwanda kure y’ingo n’amasoko y’amazi.​—Gutegeka kwa Kabiri 23:12, 13.

16 Si ngombwa ko twambara imyenda y’akataraboneka, ihenze cyangwa igezweho. Ahubwo igomba kuba ari myiza kandi ifite isuku. (Soma muri 1 Timoteyo 2:9, 10.) Buri gihe tuba twifuza ko uko tugaragara byahesha Yehova ikuzo.​—Tito 2:10.

17. Kuki ingo zacu n’ibyo dutunze bigomba kuba bifite isuku?

17 Isuku mu ngo zacu. Aho twaba dutuye hose, tugomba kuhagirira isuku. Nanone niba dufite imodoka, moto cyangwa igare, bigomba kuba bisukuye cyanecyane mu gihe tugiye mu materaniro cyangwa kubwiriza. N’ubundi kandi iyo tubwiriza, twigisha abantu ko tuzaba mu isi izaba yahindutse paradizo, izaba irangwa n’isuku (Luka 23:43; Ibyahishuwe 11:18). Ingo zacu n’ibyo dutunze, byagombye kugaragaza ko twitegura kuzaba muri iyo si nshya izaba irangwa n’isuku.

18. Kuki aho duteranira hagomba kuba hari isuku?

18 Isuku y’aho duteranira. Tugaragaza ko duha agaciro isuku iyo dusukura aho duteranira, haba ku Nzu y’Ubwami cyangwa aho amakoraniro abera. Iyo abantu baje ku Nzu y’Ubwami ku nshuro ya mbere, bahita bibonera ko hari isuku. Ibyo bihesha Yehova ikuzo. Twese abagize itorero tugomba kugira uruhare mu gusukura Inzu y’Ubwami no kuyisana.​—2 Ibyo ku Ngoma 34:10.

UKO TWAKWIRINDA IBIKORWA BYANDUYE

19. Ni iki tugomba kwirinda?

19 Nubwo muri Bibiliya hatarimo urutonde rw’ibikorwa bibi tugomba kwirinda, tubonamo amahame adufasha gusobanukirwa uko Yehova abona ibintu. Ntashaka ko tunywa itabi, inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge. Niba koko turi inshuti z’Imana, tuzirinda ibyo bintu. Kubera iki? Ni ukubera ko twubaha cyane ubuzima. Izo ngeso zishobora gutuma dupfa imburagihe kandi zikangiza ubuzima bwacu n’ubw’abandi. Abantu benshi bagerageza kuzireka kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Ariko twe impamvu y’ibanze ituma tuzireka ni urukundo dukunda Imana yacu. Hari umugore wagize ati: “Yehova yaramfashije ndeka ibikorwa bibi nakoraga n’ibintu byari byarambase. . . . Ntekereza ko iyo atamfasha ntari kubishobora.” Reka dusuzume amahame atanu yo muri Bibiliya ashobora gufasha umuntu gucika ku ngeso mbi.

20, 21. Ni ibihe bintu Yehova ashaka ko twirinda?

20 “Bakundwa, ubwo dufite ayo masezerano, nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana” (2 Abakorinto 7:1). Yehova ashaka ko twirinda ibintu bibi byangiza ubwenge bwacu cyangwa umubiri wacu.

21 Impamvu ikomeye yagombye gutuma ‘twiyezaho umwanda wose,’ tuyisanga mu 2 Abakorinto 6:17, 18. Muri iyi mirongo Yehova agira ati: “Ntimukongere gukora ku kintu gihumanye.” Hanyuma agira ati: “Nanjye nzabakira. Kandi nzababera so, namwe muzambera abahungu n’abakobwa.” Koko rero, nitureka ikintu cyose cyanduye, Yehova azadukunda nk’uko umubyeyi akunda abana be.

22-25. Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe yadufasha kwirinda ingeso mbi?

22 “Ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37). Iryo ni ryo tegeko rikomeye kuruta ayandi (Matayo 22:38). Tugomba gukunda Yehova n’umutima wacu wose. Ubwo se turamutse dukoze ibintu byatuvutsa ubuzima cyangwa byakwangiza ubwenge bwacu, twaba dukunda Imana mu buryo bwuzuye? Bityo rero, tuge dukora ibishoboka byose tugaragaze ko twubaha ubuzima yaduhaye.

23 ‘[Yehova] aha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose’ (Ibyakozwe 17:24, 25). Ese inshuti iguhaye impano, wayijugunya cyangwa ukayangiza? Ubuzima ni impano y’agaciro Imana yaduhaye. Twishimira cyane iyo mpano. Birakwiriye rero ko dukoresha ubuzima bwacu mu buryo buhesha Imana icyubahiro.—Zaburi 36:9.

24 “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Ingeso mbi si twe twenyine zigiraho ingaruka. Zishobora no kugira ingaruka ku bandi, cyanecyane abo dukunda. Urugero, umuntu uba mu nzu imwe n’umuntu unywa itabi, ashobora kurwara indwara zikomeye bitewe n’umwotsi w’itabi. Iyo tuzicitseho, tuba tugaragaje ko dukunda bagenzi bacu.​—1 Yohana 4:20, 21.

25 “Ujye ukomeza ubibutse kugandukira ubutegetsi n’abatware no kubumvira” (Tito 3:1). Mu bihugu byinshi, amategeko abuza abantu gukoresha ibiyobyabwenge. Kubera ko Yehova adusaba kubaha abategetsi, tugomba kumvira ayo mategeko.​—Abaroma 13:1.

Kuba abantu batanduye bihesha Yehova ikuzo

26. (a) Twakora iki kugira ngo Yehova atwemere? (b) Kuki kuba abantu batanduye mu maso y’Imana, ari byo bidufitiye akamaro?

26 Niba twifuza kuba inshuti za Yehova, dushobora kubona ko hari ibyo twahindura. Mu gihe tubibonye, tugomba guhita tugira icyo dukora. Gucika ku ngeso mbi si ko buri gihe byoroha, ariko birashoboka. Yehova adusezeranya ko azadufasha. Agira ati: “Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yesaya 48:17). Iyo dukoze uko dushoboye ngo tube abantu batanduye, byubahisha Imana yacu.