Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

Impamvu tugomba kubaha ubutware

Impamvu tugomba kubaha ubutware

“Mwubahe abantu b’ingeri zose, mukunde umuryango wose w’abavandimwe, mutinye Imana, mwubahe umwami.”​—1 PETERO 2:17.

1, 2. (a) Tugomba kumvira ubutware bwa nde? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

IGIHE wari ukiri umwana, birashoboka ko hari igihe ababyeyi bawe bagusabaga gukora ikintu utashakaga gukora. Wakundaga ababyeyi bawe kandi wari uzi ko ugomba kubumvira. Ariko wenda si ko buri gihe wumvaga ushaka kubumvira.

2 Tuzi ko Yehova ari Data, kandi ko adukunda. Atwitaho kandi aduha ibyo dukeneye byose ngo twishimire ubuzima. Aratuyobora kugira ngo tugire icyo tugeraho. Rimwe na rimwe atuyobora akoresheje abandi bantu. Tugomba kubaha ubutware bwa Yehova (Imigani 24:21). Ariko se kuki hari igihe kumvira bitugora? Kuki Yehova adusaba kumvira? Twagaragaza dute ko twemera ubutware bwe?​—Reba Ibisobanuro bya 9.

KUKI KUBAHA UBUTWARE BITOROSHYE?

3, 4. Byagenze bite ngo abantu batakaze ubutungane? Kuki kumvira abandi bitugora?

3 Kamere yacu ibangukirwa no kwigomeka. Ibyo byatangiye igihe umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bakoraga icyaha. Nubwo bari bararemwe batunganye, bigometse ku butware bw’Imana. Kuva icyo gihe, abantu bose bavuka badatunganye. Kudatungana bituma kubaha ubutware bwa Yehova n’ubw’abantu bitatworohera. Indi mpamvu ituma kubaha ubutware bwa Yehova bitugora, ni uko abo akoresha kugira ngo atuyobore na bo badatunganye.​—Intangiriro 2:15-17; 3:1-7; Zaburi 51:5; Abaroma 5:12.

4 Kudatungana bituma tugira ubwibone. Ubwibone butuma kumvira ubutware bitugora. Urugero, Yehova yatoranyije Mose ngo ayobore Abisirayeli. Umugabo witwaga Kora wari waramaze imyaka myinshi akorera Yehova, yagize ubwibone maze asuzugura Mose cyane. Nubwo Mose yayoboraga ubwoko bw’Imana, ntiyari umwibone. Koko rero, Bibiliya ivuga ko yari umuntu wicisha bugufi cyane kurusha abantu bose bari ku isi. Ariko Kora yanze kumvira Mose. Ahubwo yashutse abantu benshi bafatanya na we kwigomeka kuri Mose. Byagendekeye bite Kora n’abifatanyije na we? Barishwe (Kubara 12:3; 16:1-3, 31-35). Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi zitwigisha ko ubwibone ari bubi cyane.​—2 Ibyo ku Ngoma 26:16-21; reba Ibisobanuro bya 10.

5. Ni mu buhe buryo abantu bamwe bakoresheje nabi ububasha bari bafite?

5 Ushobora kuba warumvise bavuga ko iyo umuntu agize ububasha ahinduka. Kuva kera, abantu benshi bagiye bakoresha nabi ububasha bafite. (Soma mu Mubwiriza 8:9.) Urugero, igihe Yehova yatoranyaga Sawuli ngo abe umwami wa Isirayeli, yari umuntu mwiza kandi wicisha bugufi. Ariko ubwibone n’ishyari byatumye atoteza Dawidi amuhora ubusa (1 Samweli 9:20, 21; 10:20-22; 18:7-11). Nyuma yaho, Dawidi yabaye umwami, kandi yari umwe mu bami beza cyane Isirayeli yagize. Icyakora, Dawidi na we yageze aho akoresha nabi ububasha yari afite. Yasambanye na Batisheba, umugore wa Uriya, hanyuma yohereza Uriya ku rugamba kugira ngo agweyo, agamije guhisha icyo cyaha.​—2 Samweli 11:1-17.

IMPAMVU TWUBAHA UBUTWARE BWA YEHOVA

6, 7. (a) Gukunda Yehova bituma dukora iki? (b) Ni iki kizadufasha kumvira no mu gihe bitugoye?

6 Twubaha ubutware bwa Yehova kubera ko tumukunda kuruta byose. Ibyo bituma twifuza kumushimisha. (Soma mu Migani 27:11; Mariko 12:29, 30.) Kuva kera, igihe umugabo n’umugore ba mbere babaga mu busitani bwa Edeni, Satani yashakaga ko abantu bashidikanya ku butegetsi bwa Yehova. Satani ashaka ko dutekereza ko Yehova adafite uburenganzira bwo kutubwira icyo dukora. Ariko tuzi ko icyo ari ikinyoma. Twemeranya n’aya magambo agira ati: “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose.”​—Ibyahishuwe 4:11.

7 Ukiri umwana, ushobora kuba warigishijwe ko ugomba kumvira ababyeyi bawe, kabone n’iyo waba utabishaka. Natwe abagaragu ba Yehova, hari igihe kumvira bitugora. Ariko dukora uko dushoboye kose tukamwumvira kubera ko tumukunda. Yesu yaduhaye urugero. Yumviraga Yehova no mu gihe bitabaga byoroshye. Ni yo mpamvu yabwiye Se ati: “Ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”​—Luka 22:42; reba Ibisobanuro bya 11.

8. Yehova atuyobora ate? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Jya wumvira inama.”)

8 Muri iki gihe, Yehova atuyobora mu buryo butandukanye. Urugero, yaduhaye Bibiliya. Yanaduhaye abasaza b’itorero. Tugaragaza ko twumvira ubutware bwa Yehova, twumvira abo yaduhaye ngo batuyobore. Iyo twanze ko badufasha, ni Yehova tuba twanze kumvira. Igihe Abisirayeli bangaga kumvira Mose, Yehova yabonye ko ari ikibazo gikomeye cyane. Yabonye ko ari we banze kumvira.—Kubara 14:26, 27; reba Ibisobanuro bya 12.

9. Kuki twavuga ko urukundo rutuma twumvira amabwiriza duhabwa?

9 Iyo twumvira ubutware, nanone tuba tugaragaje ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu. Urugero, tekereza nk’iyo habaye ibiza. Abatabazi bakorera hamwe kugira ngo barokore abantu benshi uko bishoboka. Kugira ngo bagire icyo bageraho, bagomba kugira umuntu ubayobora, abandi bose bagakurikiza amabwiriza atangwa. Ariko se byagenda bite hagize umuntu udakurikiza ayo mabwiriza, akikorera ibyo yishakiye? Nubwo yaba afite intego nziza, ashobora guteza ibibazo bagenzi be akaba yanatuma bakomereka cyane. Natwe turamutse twirengagije amabwiriza Yehova aduha cyangwa ayo duhabwa n’abo yahaye inshingano, bishobora guteza abandi akaga. Ariko iyo twumviye Yehova, tuba tugaragaje ko dukunda abavandimwe kandi ko twubaha gahunda Yehova yashyizeho.​—1 Abakorinto 12:14, 25, 26.

10, 11. Ni iki tugiye gusuzuma?

10 Ibyo Yehova adusaba gukora byose ni twe bigirira akamaro. Iyo twubaha ubutware mu muryango, mu itorero, cyangwa tukumvira abayobozi ba leta, bigirira abandi akamaro.​—Gutegeka kwa Kabiri 5:16; Abaroma 13:4; Abefeso 6:2, 3; Abaheburayo 13:17.

11 Iyo dusobanukiwe impamvu Yehova adusaba kubaha abandi, bituma tububaha. Nimucyo dusuzume ahantu hatatu dusabwa kubaha ubutware.

KUBAHA UBUTWARE MU MURYANGO

12. Umugabo yagaragaza ate ko yubaha ubutware?

12 Yehova ni we watangije umuryango kandi yahaye buri wese mu bawugize inshingano. Iyo buri wese asobanukiwe icyo Yehova amusaba, umuryango ugira ibyishimo, kandi bigirira akamaro abawugize bose (1 Abakorinto 14:33). Yehova yahaye umugabo inshingano yo kuba umutware w’umuryango. Ibi bisobanura ko amwitezeho kwita ku mugore we n’abana be kandi akabayobora mu rukundo. Ubwo rero, umugabo azabazwa uko yabitayeho. Umugabo w’Umukristo agomba kugwa neza, agakunda umuryango we kandi akawufata neza nk’uko Yesu yafataga itorero rye. Iyo umugabo abigenje atyo, aba agaragaje ko yubaha Yehova.​—Abefeso 5:23; reba Ibisobanuro bya 13.

Umugabo w’Umukristo yigana Kristo mu gihe yita ku muryango we

13. Umugore yagaragaza ate ko yubaha ubutware?

13 Umugore w’Umukristo na we afite inshingano ikomeye kandi yiyubashye. Ashyigikira umugabo we ukora uko ashoboye kose ngo abe umutware mwiza. Afite inshingano yo kurera abana afatanyije n’umugabo we. Yigisha abana be kubaha, abaha urugero rwiza (Imigani 1:8). Yubaha umugabo we kandi agashyigikira imyanzuro afata. Niyo hari ibyo atumvikanaho n’umugabo we, amusobanurira uko abibona mu bugwaneza kandi amwubashye. Iyo Umukristokazi afite umugabo utari Umuhamya, ahura n’ibibazo byihariye. Ariko iyo akomeje gukunda umugabo we no kumwubaha, bishobora gutuma yifuza kumenya Yehova no kumusenga.—Soma muri 1 Petero 3:1.

14. Abana bagaragaza bate ko bubaha ubutware?

14 Yehova abona ko abana bafite agaciro, kandi bakeneye kurindwa no kuyoborwa. Iyo abana bumvira ababyeyi babo, bibatera ibyishimo. Nanone iyo abana bumviye ababyeyi babo, baba bumviye Yehova, kandi biramushimisha (Imigani 10:1). Mu miryango myinshi, abana barerwa n’umubyeyi umwe. Ibi bishobora kugora umubyeyi ndetse n’abana. Ariko iyo abana bumvira nyina cyangwa se, umuryango urushaho kugira ibyishimo. Uko byaba bimeze kose, nta muryango utunganye ubaho. Ariko umuryango ushobora kurushaho kugira ibyishimo mu gihe buri wese mu bawugize yumvira amabwiriza Yehova atanga. Ibyo bihesha Yehova ikuzo, we washinze imiryango yose.—Abefeso 3:14, 15.

KUBAHA UBUTWARE MU ITORERO

15. Twagaragaza dute ko twubaha ubutware mu itorero?

15 Yehova atuyobora binyuze ku itorero rya gikristo, kandi yahaye Yesu ubutware bwose bwo kuyobora itorero (Abakolosayi 1:18). Yesu na we yahaye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ inshingano yo kwita ku bagaragu b’Imana bari ku isi (Matayo 24:45-47). Muri iki gihe, ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ni Inteko Nyobozi. Inteko Nyobozi iduha ibyo dukeneye mu gihe gikwiriye kugira ngo idufashe kugira ukwizera gukomeye. Abasaza, abakozi b’itorero n’abagenzuzi basura amatorero, bafasha amatorero yo ku isi hose kandi bayoborwa n’Inteko Nyobozi. Abo bavandimwe bafite inshingano yo kutwitaho. Yehova azababaza uko bashohoje iyo nshingano. Bityo rero, iyo tububashye tuba twubashye Yehova.​—Soma mu 1 Abatesalonike 5:12; Abaheburayo 13:17; reba Ibisobanuro bya 14.

16. Kuki twavuga ko abasaza n’abakozi b’itorero bashyirwaho n’umwuka wera?

16 Abasaza n’abakozi b’itorero bafasha itorero kunga ubumwe no kubera Yehova indahemuka. Birumvikana ko na bo badatunganye kimwe natwe. Ariko se batoranywa bate? Abo bavandimwe bagomba kuzuza ibisabwa bivugwa muri Bibiliya (1 Timoteyo 3:1-7, 12; Tito 1:5-9). Yehova yakoresheje umwuka wera afasha abanditsi ba Bibiliya gusobanura ibyo bintu bisabwa. Mu gihe abasaza basuzuma umuntu ukwiriye guhabwa inshingano yo kuba umusaza cyangwa umukozi w’itorero, basenga Yehova bakamusaba umwuka wera. Biragaragara rero ko Yesu na Yehova ari bo bayobora amatorero (Ibyakozwe 20:28). Abo bagabo bahabwa inshingano kugira ngo badushyigikire kandi batwiteho, ni impano zituruka ku Mana.​—Abefeso 4:8.

17. Rimwe na rimwe ni iki mushiki wacu aba agomba gukora kugira ngo agaragaze ko yubaha ubutware?

17 Hari igihe itorero riba ridafite abasaza cyangwa abakozi b’itorero. Icyo gihe abandi bavandimwe babatijwe bashobora gusohoza inshingano mu itorero. Ariko iyo itorero ridafite abavandimwe, mushiki wacu ashobora gusohoza inshingano ubusanzwe isohozwa n’umuvandimwe. Icyo gihe, uwo mushiki wacu agomba gutwikira umutwe, wenda akitega igitambaro cyangwa akambara ingofero (1 Abakorinto 11:3-10). Iyo atwikiriye umutwe, aba agaragaje ko yubaha ubutware bwa Yehova, haba mu muryango no mu itorero.​—Reba Ibisobanuro bya 15.

KUBAHA ABATEGETSI BA LETA

18, 19. (a) Mu Baroma 13:1-7 hatwigisha iki? (b) Twagaragaza dute ko twubaha leta?

18 Yehova yemera ko abategetsi bayobora, kandi tugomba kububaha. Bayobora ibihugu bikabamo gahunda, kandi bafasha abantu mu bintu by’ingenzi bakenera. Abakristo bumvira amagambo avugwa mu Baroma 13:1-7. (Hasome.) Twubaha “abategetsi bakuru” kandi tukumvira amategeko y’igihugu tubamo. Ayo mategeko tuyakurikiza mu bibazo birebana n’umuryango, ubucuruzi n’imitungo. Urugero, twishyura imisoro kandi tukuzuza neza impapuro leta isaba kuzuza. Ariko se twakora iki mu gihe leta idusabye gukora ikintu kinyuranyije n’amategeko y’Imana? Intumwa Petero yaravuze ati: “Tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”—Ibyakozwe 5:28, 29.

19 Mu gihe tuvugana n’umutegetsi, urugero nk’umucamanza cyangwa umuporisi, tugomba kumwubaha. Abakristo bakiri bato bubaha abarimu babo n’abandi bakozi bo ku ishuri. Ku kazi, twubaha umukoresha wacu, nubwo abandi bakozi baba batamwubaha. Iyo tubigenza dutyo, tuba twigana intumwa Pawulo wubahaga abategetsi no mu gihe byabaga bitoroshye (Ibyakozwe 26:2, 25). Dukomeza kubaha abantu n’iyo baba badutoteza.​—Soma mu Baroma 12:17, 18; 1 Petero 3:15.

20, 21. Iyo twubashye abandi bigira akahe kamaro?

20 Hirya no hino ku isi, abantu bagenda barushaho kutubaha abandi. Icyakora twebwe abagaragu ba Yehova ntitumeze dutyo. Twihatira kubaha abantu bose. Twumvira inama intumwa Petero yatanze igira iti: “Mwubahe abantu b’ingeri zose” (1 Petero 2:17). Iyo twubashye abandi, barabibona. Yesu yaravuze ati: “Mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.”​—Matayo 5:16.

21 Iyo twubashye ubutware mu muryango, mu itorero n’ahandi, bishobora gutuma abandi bifuza kumenya Yehova. Iyo twubashye abandi, tuba twubashye na Yehova. Ibyo biramushimisha kandi bigaragaza ko tumukunda.