Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 12

Tuge tuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi’

Tuge tuvuga ‘amagambo meza yo kubaka abandi’

“Ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi.”​—ABEFESO 4:29.

1-3. (a) Imwe mu mpano nziza Yehova yaduhaye ni iyihe? Ni mu buhe buryo dushobora kuyikoresha nabi? (b) Twayikoresha neza dute?

REKA tuvuge ko umubyeyi ahaye umwana we w’umuhungu igare. Uwo mubyeyi ashimishijwe no guha umwana we iyo mpano nziza cyane. Ariko se uwo mwana atwaye iryo gare nabi, akagonga umuntu wenda akamukomeretsa, byagenda bite? Uwo mubyeyi yakumva ameze ate?

2 Yehova ni we utanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye” (Yakobo 1:17). Imwe mu mpano nziza yaduhaye ni ubushobozi bwo kuvuga. Iyo mpano ituma tugaragaza ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu. Dushobora kuvuga ibintu byafasha abandi kandi bigatuma bumva bamerewe neza. Ariko nanone ibyo tuvuga bishobora kubabaza abandi kandi bikabakomeretsa.

3 Amagambo agira imbaraga, kandi Yehova atwigisha uko twakoresha neza impano yo kuvuga. Yaravuze ati: “Ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo mujye muvuga ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi mu gihe bikenewe, kugira ngo abaryumvise ribahe ikintu cyiza” (Abefeso 4:29). Reka dusuzume uko twakoresha iyo mpano mu buryo bushimisha Imana, bukanatera abandi inkunga.

JYA WITONDERA IBYO UVUGA

4, 5. Igitabo k’Imigani kitwigisha iki ku birebana n’imbaraga z’amagambo?

4 Tugomba kwitondera ibyo tuvuga n’uko tubivuga, kubera ko amagambo agira imbaraga. Mu Migani 15:4 hagira hati: “Ururimi rutuje ni igiti cy’ubuzima, ariko ururimi rwuzuye ubutiriganya rushengura umutima.” Nk’uko igiti kiza kigarurira abantu ubuyanja, amagambo meza na yo akomeza uyabwiwe. Ku rundi ruhande, amagambo akarishye akomeretsa abandi, kandi akabababaza.—Imigani 18:21.

Amagambo meza agarurira umuntu ubuyanja

5 Mu Migani 12:18 hagira hati: “Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota.” Amagambo mabi ashobora kubabaza umuntu kandi agatanya inshuti. Ushobora kuba wibuka igihe umuntu yakubwiye amagambo mabi akakubabaza cyane. Icyakora uwo murongo ukomeza ugira uti: “Ururimi rw’abanyabwenge rurakiza.” Amagambo meza ashobora guhumuriza, kandi agatuma abantu bari bafitanye ibibazo bongera kuba inshuti. (Soma mu Migani 16:24.) Nituzirikana ko amagambo tuvuga ashobora kubabaza abandi cyangwa akabubaka, tuzitondera ibyo tuvuga.

6. Kuki kugenzura ibyo tuvuga bitoroshye?

6 Indi mpamvu ituma twitondera ibyo tuvuga ni uko twese tudatunganye. “Imitima y’abantu ibogamira ku bibi,” kandi ibyo tuvuga akenshi bigaragaza ibiri mu mitima yacu (Intangiriro 8:21; Luka 6:45). Kugenzura ibyo tuvuga ntibyoroshye. (Soma muri Yakobo 3:2-4.) Ariko tugomba kwihatira kubwira abandi amagambo meza.

7, 8. Ibyo tuvuga bigira izihe ngaruka ku bucuti dufitanye na Yehova?

7 Indi mpamvu ituma twitondera ibyo tuvuga, ni uko Yehova azatubaza ibyo tuvuga n’uko tubivuga. Muri Yakobo 1:26 hagira hati: “Nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “imfabusa” rishobora nanone gusobanura ikintu ‘kidafite icyo kimaze’ (1 Abakorinto 15:17). Bityo rero, iyo tutitondeye ibyo tuvuga, dushobora kwangiza ubucuti dufitanye na Yehova cyangwa akaba yatwanga.—Yakobo 3:8-10.

8 Dufite impamvu zumvikana zo kwitondera ibyo tuvuga n’uko tubivuga. Kugira ngo dukoreshe neza impano yo kuvuga Yehova yaduhaye, tugomba kumenya amagambo dukwiriye kwirinda.

AMAGAMBO ASENYA

9, 10. (a) Ni ayahe magambo yogeye muri iki gihe? (b) Kuki tugomba kwirinda kuvuga amagambo ateye isoni?

9 Amagambo ateye isoni cyangwa imvugo nyandagazi birogeye muri iki gihe. Abantu benshi bumva ko bagomba gukoresha amagambo y’urukozasoni kugira ngo bumvikanishe igitekerezo cyabo. Abantu batera urwenya bakunze gukoresha amagambo ateye isoni n’imvugo nyandagazi, bagamije gusetsa abantu. Icyakora intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu” (Abakolosayi 3:8). Nanone yavuze ko “amashyengo ateye isoni” adakwiriye ‘kuvugwa’ mu Bakristo b’ukuri.​—Abefeso 5:3, 4.

10 Yehova n’abamukunda banga amagambo ateye isoni. Amagambo nk’ayo aba yanduye. Bibiliya ivuga ko “ibikorwa by’umwanda” biri mu bigize “imirimo ya kamere” (Abagalatiya 5:19-21). “Ibikorwa by’umwanda” bikubiyemo ibyaha bitandukanye, kandi igikorwa kimwe cy’umwanda gishobora gutuma umuntu akora ikindi. Iyo umuntu akomeje gukora ibikorwa by’umwanda cyangwa akajya avuga amagambo ateye isoni, acibwa mu itorero.​—2 Abakorinto 12:21; Abefeso 4:19; reba Ibisobanuro bya 23.

11, 12. (a) Amazimwe ni iki? (b) Kuki tugomba kwirinda gusebanya?

11 Nanone tugomba kwirinda amazimwe. Ni ibisanzwe ko dushishikazwa no kumenya amakuru y’abantu kandi tukishimira kubwira abandi amakuru y’inshuti n’abavandimwe. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bishimiraga kumenya uko abavandimwe na bashiki bacu babaga bamerewe n’icyo bashoboraga gukora ngo babafashe (Abefeso 6:21, 22; Abakolosayi 4:8, 9). Ariko ibyo tuvuga ku bandi bishobora guhinduka amazimwe mu buryo bworoshye. Biba amazimwe mu gihe ibyo tuvuga atari byo cyangwa ari ibintu byagombye kuba ibanga. Tutabaye maso, ibyo bintu tuba twavuze bishobora kuba ari uguharabika abandi cyangwa kubasebya. Abafarisayo basebeje Yesu igihe bamushinjaga ibinyoma (Matayo 9:32-34; 12:22-24). Gusebya umuntu bimutesha agaciro, bikamubabaza, kandi biteza amakimbirane bikanatanya inshuti.​—Imigani 26:20.

12 Yehova ashaka ko dukoresha ururimi rwacu dutera abandi inkunga. Ntiyifuza ko turukoresha dutanya inshuti. Yehova yanga “umuntu wese ukurura amakimbirane hagati y’abavandimwe” (Imigani 6:16-19). Gusebanya byatangijwe na Satani, igihe yasebyaga Imana (Ibyahishuwe 12:9, 10). Muri iki gihe, abantu bakunda kubeshyera abandi. Ariko ibyo ntibikwiriye mu itorero rya gikristo (Abagalatiya 5:19-21). Ni yo mpamvu tugomba kwitondera ibyo tuvuga, kandi tukajya dutekereza mbere yo kuvuga. Mbere yo kubwira abandi icyo wumvise ku muntu, jya ubanza wibaze uti: “Ese ibyo ngiye kuvuga ni ukuri? Ese birakwiriye? Ese birubaka? Ese uwo ngiye kuvuga aramutse ahari, nabivuga? Ese ari nge babivuzeho nakumva meze nte?”​—Soma mu 1 Abatesalonike 4:11.

13, 14. (a) Amagambo akomeretsa atuma abandi bumva bameze bate? (b) Kuki Abakristo bagomba kwirinda gutukana?

13 Twese hari igihe tuvuga ibintu, tukazabyicuza. Ariko ntitwifuza kurangwa n’ingeso yo kunenga abandi cyangwa kubavuga nabi. Ntitugomba kuvuga amagambo akomeretsa abandi. Amagambo nk’ayo atesha abantu agaciro, kandi agatuma bumva nta cyo bamaze. By’umwihariko, tugomba kwirinda kubwira abana amagambo mabi, kuko bababazwa n’ubusa.​—Abakolosayi 3:21.

14 Bibiliya idusaba kwirinda ikintu kibi cyane kurusha amagambo akomeretsa, ari cyo gutukana. Pawulo yaravuze ati: “Gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose” (Abefeso 4:31). Umuntu atuka abandi afite intego yo kubababaza. Niba utuka uwo mwashakanye cyangwa abana bawe, birababaje. Mu by’ukuri, umuntu udacika ku ngeso yo gutukana, agomba gucibwa mu itorero (1 Abakorinto 5:11-13; 6:9, 10). Nk’uko twabibonye, iyo tuvuga amagambo mabi, ateye isoni kandi y’ibinyoma, byangiza ubucuti dufitanye na Yehova kandi bikaduteranya n’abandi.

AMAGAMBO YUBAKA

15. Amagambo akomeza ubucuti aba ameze ate?

15 Twakoresha neza dute impano yo kuvuga Yehova yaduhaye? Bibiliya ntigaragaza urutonde rw’amagambo tugomba kuvuga n’ayo tutagomba kuvuga. Ahubwo idusaba kuvuga “ijambo ryose ryiza ryo kubaka abandi” (Abefeso 4:29). Amagambo yubaka ni amagambo atanduye, arangwa n’ineza kandi y’ukuri. Yehova yifuza ko tubwira abandi amagambo abatera inkunga kandi abafitiye akamaro. Ibyo bishobora kutatworohera. Kuvuga amagambo akomeretsa cyangwa tutatekerejeho ni byo bitworohera kuruta kuvuga amagambo yubaka (Tito 2:8). Reka dusuzume ingero z’amagambo yubaka twabwira abandi.

16, 17. (a) Kuki tugomba gushimira abandi? (b) Ni ba nde twagombye gushimira?

16 Yehova na Yesu bakunda gushimira abandi. Twifuza kubigana (Matayo 3:17; 25:19-23; Yohana 1:47). Kugira ngo dushimire umuntu mu buryo bumwubaka, tugomba kumutekerezaho no kumwitaho. Mu Migani 15:23 hagira hati: “Mbega ukuntu ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ari ryiza!” Iyo umuntu adushimiye abikuye ku mutima kubera ibyo dukora cyangwa ibyo twakoze, bidutera inkunga.​—Soma muri Matayo 7:12; reba Ibisobanuro bya 27.

17 Iyo wita ku byiza abandi bakora, kubashimira ubivanye ku mutima birakorohera. Urugero, ushobora gushimira umuntu utegura neza ibiganiro atanga mu materaniro cyangwa wihatira gusubiza mu materaniro. Nanone ushobora gushimira abakiri bato basobanura neza imyizerere yabo ku ishuri, cyangwa umuntu ukuze ugira umwete mu murimo wo kubwiriza. Ushobora gusanga amagambo yo kubashimira ubabwiye ari yo bari bakeneye. Nanone umugabo agomba kubwira umugore we ko amukunda kandi ko yishimira ibyo akora (Imigani 31:10, 28). Abantu bakenera gushimirwa nk’uko ibimera bikenera urumuri n’amazi. Abana ni bo ahanini bakenera gushimwa. Jya ubashimira imico bagaragaje cyangwa ibintu byiza bakoze. Kubashimira bishobora kubatera inkunga, bigatuma bigirira ikizere, bakifuza gukora ibyiza kurushaho.

Ibyo tuvuga n’uko tubivuga bishobora gutera inkunga abandi kandi bikabahumuriza

18, 19. Kuki tugomba gukora uko dushoboye tugatera abandi inkunga kandi tukabahumuriza? Twabikora dute?

18 Iyo duteye inkunga abandi kandi tukabahumuriza, tuba twiganye Yehova. Yita cyane ku ‘boroheje n’abashenjaguwe’ (Yesaya 57:15). Yehova yifuza ko ‘dukomeza guhumurizanya,’ kandi ‘tugahumuriza abihebye’ (1 Abatesalonike 5:11, 14). Iyo tubigenje dutyo, arabibona kandi akabyishimira.

19 Tuvuge ko ubonye mu itorero umuntu wacitse intege kandi wihebye. Ni iki wamubwira kikamutera inkunga? Ushobora kudakemura ikibazo afite, ariko ukamwereka ko umwitayeho. Urugero, ushobora kumarana na we igihe muganira. Ushobora kumusomera umurongo wa Bibiliya utera inkunga, cyangwa mugasengera hamwe (Zaburi 34:18; Matayo 10:29-31). Jya wizeza abantu bihebye ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero babakunda (1 Abakorinto 12:12-26; Yakobo 5:14, 15). Jya uvugana ikizere kandi ugaragaze ko ibyo uvuga ubivanye ku mutima.​—Soma mu Migani 12:25.

20, 21. Ni iki cyatuma umuntu yemera inama bitagoranye?

20 Nanone twubaka abandi mu gihe tubagira inama nziza. Twese tujya dukenera kugirwa inama kubera ko tudatunganye. Mu Migani 19:20 hagira hati: “Jya wumvira inama kandi wemere impanuro, kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.” Abasaza si bo bonyine bagomba kugira abandi inama. Ababyeyi bagomba kuyobora abana babo (Abefeso 6:4). Bashiki bacu na bo bashobora kugira abandi inama (Tito 2:3-5). Kubera ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu, tuba twifuza kubagira inama mu buryo butabaca intege. Ni iki cyabidufashamo?

21 Ushobora kuba wibuka umuntu wakugiriye inama nziza ugahita uyemera. Ni iki cyatumye uhita uyemera? Ni uko wabonaga ko uwo muntu akwitaho by’ukuri. Nanone ashobora kuba yarakugiriye iyo nama abigiranye urukundo n’ubugwaneza (Abakolosayi 4:6). Biranashoboka ko iyo nama yari ishingiye kuri Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Inama yose dutanga yagombye kuba ishingiye kuri Bibiliya, twaba tuyisomye cyangwa tutayisomye. Nta muntu ukwiriye guhatira abandi kubona ibintu nk’uko abibona, cyangwa gukoresha nabi Ibyanditswe kugira ngo ashyigikire ibitekerezo bye bwite. Kwibuka uko wagiriwe inama bishobora kugufasha mu gihe ugira inama abandi.

22. Wifuza gukoresha ute impano wahawe yo kuvuga?

22 Ubushobozi bwo kuvuga ni impano twahawe n’Imana. Urukundo dukunda Imana rwagombye gutuma dukoresha iyo mpano neza. Ibuka ko amagambo ashobora kubaka cyangwa gusenya. Bityo rero, tuge dukoresha ururimi rwacu dukomeza abandi kandi tubatera inkunga.