Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 10

Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana

Ishyingiranwa ni impano ituruka ku Mana

“Umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.”​—UMUBWIRIZA 4:12.

1, 2. (a) Abageni baba bizeye iki? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

KU MUNSI w’ubukwe, abageni baba bishimye, bizeye ko bazabana neza, bakagira ishya n’ihirwe. Baba bizeye ko bazabana akaramata kandi bakagira urugo ruhire.

2 Nyamara, ingo nyinshi zitangira neza, ariko ntibikomeze bityo. Kugira ngo abashakanye babane akaramata kandi bishimye, bagomba kuyoborwa n’inama zituruka ku Mana. Muri iki gice, turi busuzume uko Bibiliya isubiza ibibazo bikurikira: Ni izihe mpamvu zagombye gutuma umuntu ashaka? Ni iki cyagufasha guhitamo neza uwo muzabana? Wakora iki ngo ube umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza? Ni iki cyafasha abashakanye kubana akaramata?—Soma mu Migani 3:5, 6.

IMPAMVU ZAGOMBYE GUTUMA UMUNTU ASHAKA

3. Ese gushaka ni byo bituma umuntu agira ibyishimo? Sobanura.

3 Hari abatekereza ko umuseribateri adashobora kugira ibyishimo. Ariko ibyo si byo. Yesu yavuze ko ubuseribateri ari impano (Matayo 19:11, 12). Intumwa Pawulo na we yavuze ko hari ibyiza byo kuba umuseribateri (1 Abakorinto 7:32-38). Gushaka cyangwa kudashaka ni umwanzuro w’umuntu ku giti ke. Ntiwagombye gushaka bitewe n’uko ubihatiwe n’inshuti zawe, abagize umuryango, cyangwa umuco wakuriyemo.

4. Iyo abashakanye babana neza bigira akahe kamaro?

4 Nanone Bibiliya ivuga ko gushaka ari impano ituruka ku Mana, kandi ko bifite akamaro. Yehova yagize icyo avuga ku mugabo wa mbere ari we Adamu. Yaravuze ati: “Si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine. Ngiye kumuha umufasha wo kumubera icyuzuzo” (Intangiriro 2:18). Yehova yaremye Eva ngo abe umugore wa Adamu, maze baba umuryango wa mbere. Iyo abashakanye babyaye abana, baba bagomba kubana neza kugira ngo batoze abana babo uburere bwiza. Ariko kubyara si byo byonyine byagombye gutuma umuntu ashaka.​—Zaburi 127:3; Abefeso 6:1-4.

5, 6. Ni iki cyatuma umugabo n’umugore baba nk’“umugozi w’inyabutatu”?

5 Umwami Salomo yaranditse ati: “Ababiri baruta umwe kuko babona ingororano nziza y’imirimo bakorana umwete. Kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa. Ariko se bizagendekera bite umuntu umwe ugwa adafite uwo kumuhagurutsa? . . . Kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.”​—Umubwiriza 4:9-12.

6 Iyo abashakanye bafashanya, bagahumurizanya kandi bakitanaho, ubucuti bwabo burakomera, kandi bakagira urugo rwiza. Iyo bakundana bagira urugo rukomeye, ariko iyo bombi basenga Yehova urugo rwabo rurushaho gukomera. Icyo gihe umuryango wabo umera nk’“umugozi w’inyabutatu.” Umugozi w’inyabutatu uba ukomeye cyane kuruta umugozi w’inyabubiri. Abashakanye barushaho kugira urugo rukomeye iyo Yehova ari kumwe na bo.

7, 8. Ni iki Pawulo yavuze ku birebana no gushaka?

7 Umugabo n’umugore bamaze gushyingiranwa, ni bo baba bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina (Imigani 5:18). Ariko iyo umuntu agiye gushaka agamije gusa guhaza irari ry’ibitsina, bishobora gutuma ahitamo nabi uwo bazabana. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko umuntu yagombye gushaka arenze “igihe cy’amabyiruka,” ubwo irari ry’ibitsina riba ari ryinshi cyane (1 Abakorinto 7:36). Byaba byiza umuntu ategereje, akazashaka iryo rari rimaze gucogora. Icyo gihe aba ashobora gushishoza, agahitamo neza.​—1 Abakorinto 7:9; Yakobo 1:15.

8 Niba uteganya gushaka, byaba byiza witeze ibintu bishoboka kandi ukazirikana ko abashakanye bose batabura guhura n’ibibazo. Pawulo yavuze ko abashyingiranwa “bazagira imibabaro mu mubiri wabo” (1 Abakorinto 7:28). Niyo umuntu yaba yarashatse neza, ntabura guhura n’ibibazo. Ubwo rero niba wiyemeje gushaka, uzahitemo witonze uwo muzabana.

UKO WAHITAMO NEZA UWO MUZABANA

9, 10. Byagenda bite uramutse ushakanye n’umuntu udasenga Yehova?

9 Ihame ry’ingenzi ryo muri Bibiliya wagombye kuzirikana mu gihe ugiye guhitamo uwo muzabana, rigira riti: “Ntimukifatanye n’abatizera kuko mudahuje” (2 Abakorinto 6:14). Ibyo twabigereranya n’uko umuhinzi yahingisha amatungo abiri atanganya ubunini n’imbaraga. Ibyo byaba ari bibi kuko yombi yahazaharira. Ibyo ni na ko bigenda iyo umuntu usenga Yehova ashakanye n’utamusenga. Bombi bahura n’ibibazo byinshi. Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama yo gushakana n’“uri mu Mwami gusa.”​—1 Abakorinto 7:39.

10 Hari Abakristo batekereza ko gushakana n’umuntu udasenga Yehova biruta kubaho badashatse. Ariko iyo twirengagije inama duhabwa na Bibiliya, akenshi tugira agahinda n’imibabaro. Twe abasenga Yehova tubona ko kumukorera ari byo by’ingenzi mu mibereho yacu. Wakumva umeze ute mu gihe waba udafatanya n’uwo mwashakanye gukorera Yehova? Hari benshi bahisemo gukomeza kuba abaseribateri, aho gushakana n’umuntu udakunda Yehova kandi ntamukorere.​—Soma muri Zaburi ya 32:8.

11. Ni iki cyagufasha guhitamo neza uwo muzabana?

11 Ibyo ntibisobanura ko umuntu wese usenga Yehova yakubera umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza. Niba wifuza gushaka, byaba byiza ushatse umuntu ukunda by’ukuri kandi na we akaba agukunda. Tegereza uzabone umuntu muhuje intego kandi ushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere. Jya usoma inyandiko z’umugaragu wizerwa zitanga inama ku birebana no gushaka, kandi uzitekerezeho.​—Soma muri Zaburi ya 119:105.

12. Inkuru zo muri Bibiliya zivuga uko ababyeyi bahitiragamo abana babo abo bazabana, zitwigisha iki?

12 Mu duce tumwe na tumwe, ababyeyi ni bo bahitiramo umwana wabo uwo bazabana. Abantu baho baba bumva ko ababyeyi ari bo bazi ukwiranye n’umwana wabo. Mu bihe bya Bibiliya na bwo ni uko byari bimeze. Niba n’iwanyu ari uko bimeze, Bibiliya ni yo yafasha ababyeyi bawe kumenya imico uwo wifuza kuzabana na we yaba afite. Urugero, igihe Aburahamu yashakiraga umuhungu we Isaka umugore, ntiyitaye ku mafaranga cyangwa umuryango yakomokagamo. Ahubwo yamushakiye umugore ukunda Yehova.​—Intangiriro 24:3, 67; reba Ibisobanuro bya 25.

WAKWITEGURA UTE GUSHAKA?

13-15. (a) Umusore yakwitegura ate kuzaba umugabo mwiza? (b) Umukobwa yakwitegura ate kuzaba umugore mwiza?

13 Niba wifuza gushaka, banza witegure. Ni iki kigaragaza ko umuntu yiteguye? Reka tubisuzume. Ibyo tugiye gusuzuma bishobora kugutangaza.

Jya usoma inama Bibiliya igira abashakanye kandi uzitekerezeho

14 Bibiliya igaragaza ko abagabo n’abagore bafite inshingano zitandukanye mu muryango. Ni yo mpamvu umusore n’inkumi bitegura mu buryo butandukanye. Niba umusore yifuza gushaka, agomba kwibaza niba yiteguye kuba umutware w’umuryango. Yehova aba yiteze ko umugabo aha umugore we n’abana be ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo. Ik’ingenzi kurushaho, umugabo aba agomba gufata iya mbere muri gahunda yo kuyoboka Imana mu muryango. Bibiliya ivuga ko umugabo utita ku muryango we “aba ari mubi cyane hanyuma y’utizera” (1 Timoteyo 5:8). Ubwo rero niba uri umusore, uge utekereza uko washyira mu bikorwa ihame rya Bibiliya rigira riti: “Tegura imirimo yawe yo hanze, utunganye imirimo yo mu murima wawe, hanyuma uzubake n’urugo rwawe.” Mu yandi magambo, banza usuzume niba wujuje ibyo Yehova asaba umugabo.—Imigani 24:27.

15 Umukobwa wifuza gushaka, agomba kwibaza niba yiteguye gusohoza inshingano Yehova yahaye umugore cyangwa umubyeyi. Bibiliya ivuga bimwe mu biranga umugore ushoboye, wita ku mugabo we n’abana be (Imigani 31:10-31). Muri iki gihe, abasore n’inkumi benshi batekereza gusa ku cyo uwo bazashakana azabamarira. Ariko Yehova adusaba gutekereza ku cyo tuzamarira uwo tuzashakana.

16, 17. Niba wifuza gushaka, ni iki ukwiriye gutekerezaho?

16 Mbere yo gushaka, banza utekereze ibyo Yehova avuga ku bagabo n’abagore. Kuba umutware w’umuryango si ugutwaza igitugu. Umutware mwiza w’umuryango yigana Yesu, we urangwa n’urukundo n’ineza (Abefeso 5:23). Umugore na we agomba kuzirikana ko agomba gushyigikira umugabo we (Abaroma 7:2). Agomba kwibaza niba azagandukira umugabo udatunganye, abyishimiye. Mu gihe asanze atabishobora, byaba byiza abaye aretse gushaka.

17 Abagabo n’abagore bagomba kwita ku bishimisha abo bashakanye, aho kwishimisha bo ubwabo. (Soma mu Bafilipi 2:4.) Pawulo yaranditse ati: “Umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we” (Abefeso 5:21-33). Abagabo n’abagore bakenera kumva bakunzwe kandi bubashywe. Ariko kugira ngo bagire urugo rwiza, umugabo agomba kumva ko umugore we amwubaha cyane, n’umugore akumva ko umugabo we amukunda cyane.

18. Kuki umusore n’inkumi bagomba kuba maso mu gihe cyo kurambagizanya?

18 Igihe cyo kurambagizanya ni igihe gifasha umusore n’inkumi kurushaho kumenyana. Nanone muri icyo gihe bagomba kubwizanya ukuri kandi bakitega ibishoboka mbere yo gufata umwanzuro wo kubana. Bagomba no kwitoza gushyikirana, kugira ngo buri wese amenye ikiri mu mutima wa mugenzi we. Uko ubucuti bwabo bugenda burushaho gukomera, ni ibisanzwe ko buri wese yumva yifuje mugenzi we. Ariko bagomba kwitondera uko bagaragarizanya urukundo kugira ngo batagwa mu cyaha cy’ubusambanyi mbere y’uko bashyingiranwa. Urukundo nyakuri ruzatuma bifata, birinde gukora ikintu cyakwangiza ubucuti bwabo n’ubwo bafitanye na Yehova.​—1 Abatesalonike 4:6.

Mu gihe cyo kurambagizanya, umusore n’umukobwa bitoza gushyikirana

UKO WABANA AKARAMATA N’UWO MWASHAKANYE?

19, 20. Abakristo babona bate ishyingiranwa?

19 Ibitabo byinshi na za firimi bisoza bigaragaza ukuntu abageni bagize ubukwe bwiza. Icyakora, umunsi w’ubukwe uba ari intangiriro. Yehova yifuza ko umugabo n’umugore babana akaramata.​—Intangiriro 2:24.

20 Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko ishyingiranwa ari isezerano ry’igihe gito. Gushyingiranwa no gutana bisigaye byoroshye. Bamwe batekereza ko mu gihe ibibazo bivutse bagomba gutana n’abo bashakanye. Ariko ibuka rwa rugero rwo muri Bibiliya rw’umugozi w’inyabutatu. Umugozi nk’uwo ntupfa gucika. Iyo abashakanye bishingikirije kuri Yehova, babana akaramata. Yesu yaravuze ati: “Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”​—Matayo 19:6.

21. Ni iki cyafasha abashakanye gukomeza gukundana?

21 Twese hari aho dufite imbaraga n’aho dufite intege nke. Kubona intege nke z’abandi, cyanecyane iz’uwo twashakanye, biroroha. Iyo twibanze ku ntege nke ze, ntitugira ibyishimo. Ariko iyo twibanze ku mico myiza y’uwo twashakanye, tugira ibyishimo mu muryango. Ese ushobora kubona ibyiza ku wo mwashakanye kandi adatunganye? Yego rwose! Yehova azi ko tudatunganye, ariko yibanda ku mico myiza dufite. Tekereza aramutse yibanze ku ntege nke zacu! Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Yah Yehova, uramutse ugenzuye amakosa, ni nde wahagarara adatsinzwe” (Zaburi 130:3)? Abashakanye bashobora kwigana Yehova bakibanda ku mico myiza y’abo bashakanye kandi bakihutira kubabarira.​—Soma mu Bakolosayi 3:13.

22, 23. Ni mu buhe buryo Aburahamu na Sara babereye abashakanye urugero rwiza?

22 Uko imyaka ihita indi igataha, abashakanye bashobora kugenda barushaho gukundana. Aburahamu na Sara bagize urugo rwiza rurangwa n’ibyishimo. Igihe Yehova yabwiraga Aburahamu kuva aho yari atuye mu mugi wa Uri, Sara ashobora kuba yari afite imyaka isaga 60. Tekereza ukuntu gusiga urugo rwe rukomeye akajya kuba mu mahema byamugoye. Ariko kuba Sara yari afitanye ubucuti bukomeye n’umugabo we Aburahamu, babanye neza kandi amwubaha cyane, byatumye ashyigikira imyanzuro ye, ibintu bigenda neza.​—Intangiriro 18:12; 1 Petero 3:6.

23 Birumvikana ko kuba ubanye neza n’uwo mwashakanye bitavuga ko muzemeranya muri byose. Hari igihe Aburahamu atemeye ibyo Sara yamusabaga, maze Yehova aramubwira ati: “Ibyo akubwira umwumvire.” Aburahamu yumviye Sara, kandi byagize akamaro (Intangiriro 21:9-13). Mu gihe wowe n’uwo mwashakanye mutabona ibintu kimwe, ntugacike intege. Ik’ingenzi ni uko mukomeza gukundana no kubahana no mu gihe hari ibyo mutumvikanaho.

Kuva mugishinga umuryango muge muyoborwa n’Ijambo ry’Imana

24. Wakora iki ngo wowe n’uwo mwashakanye muheshe Yehova ikuzo?

24 Mu itorero rya gikristo, harimo imiryango myinshi ibanye neza. Niba wifuza gushaka, jya wibuka ko gushaka ari umwe mu myanzuro ikomeye umuntu ashobora gufata. Uko uzahitamo, bizagira ingaruka ku buzima bwawe bwose. Bityo rero, uge usaba Yehova akuyobore. Ibyo bizagufasha kwitegura neza no guhitamo uwo muzabana ubigiranye ubushishozi, binagufashe kubana neza n’uwo muzashakana, bityo biheshe Yehova ikuzo.