Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 5

Uko twakomeza kwitandukanya n’isi

Uko twakomeza kwitandukanya n’isi

‘Ntimuri ab’isi.’​—YOHANA 15:19.

1. Yesu yari ahangayikishijwe n’iki mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe?

HARI mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu. Yari azi ko yari agiye gutandukana n’abigishwa be, kandi yari ahangayikishijwe n’uko byari kuzabagendekera nyuma yaho. Yarababwiye ati: ‘Ntimuri ab’isi’ (Yohana 15:19). Nyuma yaho, Yesu yasenze Se abasabira ati: “Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:15, 16). Yashakaga kuvuga iki?

2. “Isi” Yesu yavugaga ni iyihe?

2 “Isi” ivugwa hano, yerekeza ku bantu batazi Imana kandi bayoborwa na Satani (Yohana 14:30; Abefeso 2:2; Yakobo 4:4; 1 Yohana 5:19). Twakwirinda dute kuba “ab’isi”? Muri iki gice, turi busuzume uko twakomeza kubera indahemuka Ubwami bw’Imana n’uko twakwirinda kugira aho tubogamira muri poritiki. Nanone turi busuzume uko twakwirinda umwuka w’isi, uko twakwambara kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye n’uko twaha amafaranga umwanya akwiriye. Hanyuma turi busuzume uko twakwambara intwaro zose Imana iduha.​—Reba Ibisobanuro bya 16.

KOMEZA KUBERA INDAHEMUKA UBWAMI BW’IMANA

3. Yesu yabonaga ate poritiki?

3 Igihe Yesu yari ku isi, yabonye ko abantu bari bafite ibibazo byinshi kandi ko ubuzima butari buboroheye. Yabitagaho akifuza kubafasha. Ese yabaye umuyobozi wo mu rwego rwa poritiki? Oya. Yari azi ko abantu bari bakeneye Ubwami bw’Imana cyangwa ubutegetsi bwayo. Yesu yari kuzaba Umwami w’ubwo Bwami, kandi ni bwo yibandagaho mu nyigisho ze (Daniyeli 7:13, 14; Luka 4:43; 17:20, 21). Ntiyigeze yivanga muri poritiki, kandi ntiyigeze agira aho abogamira. Igihe yari imbere ya Guverineri w’Umuroma witwaga Pontiyo Pilato, yaravuze ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Abigishwa be na bo ntibagiraga aho babogamira. Hari igitabo cyavuze ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere “batagiraga imyanya y’ubuyobozi muri poritiki” (On the Road to Civilization). Ibyo ni na ko bimeze ku Bakristo b’ukuri bo muri iki gihe. Dushyigikira Ubwami bw’Imana mu budahemuka, kandi nta ho tubogamira muri poritiki y’iyi si.—Matayo 24:14.

Ese ushobora gusobanura impamvu ushyigikira Ubwami bw’Imana?

4. Abakristo b’ukuri bashyigikira bate Ubwami bw’Imana?

4 Ba ambasaderi bahagararira ibihugu byabo mu bihugu by’amahanga. Ubwo rero birinda kwivanga muri poritiki y’ibyo bihugu. Abasutsweho umwuka bafite ibyiringiro byo gutegeka hamwe na Kristo mu ijuru, na bo ni uko babigenza. Pawulo yandikiye Abakristo basutsweho umwuka ati: “Turi ba ambasaderi mu cyimbo cya Kristo” (2 Abakorinto 5:20). Abasutsweho umwuka bahagarariye ubutegetsi bw’Imana. Ntibivanga muri poritiki no mu bibazo by’ubutegetsi bw’iyi si (Abafilipi 3:20). Ahubwo, bafasha abantu benshi kumenya ibyerekeye ubutegetsi bw’Imana. Abagize “izindi ntama” bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana, bashyigikira abasutsweho umwuka. Na bo nta ho babogamira (Yohana 10:16; Matayo 25:31-40). Bityo rero, nta Mukristo w’ukuri ukwiriye kwivanga muri poritiki y’iyi si.—Soma muri Yesaya 2:2-4.

5. Kuki Abakristo bativanga mu ntambara?

5 Abakristo b’ukuri babona bagenzi babo bahuje ukwizera nk’abagize umuryango wabo, kandi bunze ubumwe nubwo badahuje ibihugu, bakaba bafite n’imibereho itandukanye (1 Abakorinto 1:10). Turamutse tugiye mu ntambara, twaba turwana n’abagize umuryango wacu, ni ukuvuga bagenzi bacu duhuje ukwizera, abo Yesu yadutegetse gukunda (Yohana 13:34, 35; 1 Yohana 3:10-12). Byongeye kandi, Yesu yasabye abigishwa be gukunda abanzi babo.—Matayo 5:44; 26:52.

6. Abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye babona bate ubutegetsi?

6 Twebwe Abakristo nta ho tubogamira muri poritiki, ahubwo duharanira kuba abaturage beza. Urugero, tugaragaza ko twubaha leta twumvira amategeko ishyiraho, kandi tukishyura imisoro. Ariko buri gihe twihatira ‘guha Imana ibyayo’ (Mariko 12:17; Abaroma 13:1-7; 1 Abakorinto 6:19, 20). “Iby’Imana” bikubiyemo kuyikunda, kuyumvira no kuyisenga. Dushobora kwemera no gupfa aho gusuzugura Yehova.—Luka 4:8; 10:27; soma mu Byakozwe 5:29; Abaroma 14:8.

MWIRINDE “UMWUKA W’ISI”

7, 8. “Umwuka w’isi” ni iki, kandi se ugira izihe ngaruka ku bantu?

7 Kwitandukanya n’isi ya Satani ni ukwirinda gutwarwa n’“umwuka w’isi.” Uwo mwuka ni imitekerereze n’imyitwarire ikomoka kuri Satani, kandi ni wo uyobora abadakorera Yehova. Abakristo bagomba kuwirinda. Pawulo yaravuze ati: “Ntitwahawe umwuka w’isi, ahubwo twahawe umwuka uturuka ku Mana.”—1 Abakorinto 2:12; Abefeso 2:2, 3; reba Ibisobanuro bya 17.

8 Umwuka w’isi utuma abantu bagira ubwikunde, ubwibone n’ubwigomeke. Utuma bibwira ko batagomba kumvira Imana. Satani ashaka ko abantu bakora ibyo bashaka byose, batitaye ku ngaruka byabagiraho. Aba ashaka ko bemera ko guhaza irari bafite ari byo by’ingenzi mu buzima bwabo (1 Yohana 2:16; 1 Timoteyo 6:9, 10). Satani agerageza kutuyobya no kutwoshya kugira ngo tugire imitekerereze nk’iye.—Yohana 8:44; Ibyakozwe 13:10; 1 Yohana 3:8.

9. Umwuka w’isi watwigarurira ute?

9 Umwuka w’isi uba ahantu hose, nk’uko umwuka duhumeka uba ahantu hose. Tudashyizeho umwete ngo tuwurwanye, watwigarurira. (Soma mu Migani 4:23.) Ibyo bishobora gutangira bisa naho nta cyo bitwaye, wenda tukumva dukunze imitekerereze y’abantu badasenga Yehova n’imyitwarire yabo (Imigani 13:20; 1 Abakorinto 15:33). Nanone dushobora gutwarwa na porunogarafiya, ubuhakanyi cyangwa imikino iteje akaga.—Reba Ibisobanuro bya 18.

10. Twakora iki ngo twirinde umwuka w’isi?

10 None se twakora iki ngo twirinde umwuka w’isi? Tugomba gukomeza kuba hafi ya Yehova kandi tukemera kuyoborwa na we. Nanone tugomba kumusenga tumusaba umwuka wera kandi tugakomeza gukora umurimo we. Yehova ni we ukomeye mu ijuru no ku isi. Twizera ko ashobora kudufasha kurwanya umwuka w’isi.​—1 Yohana 4:4.

TUGE TWAMBARA MU BURYO BUHESHA IMANA IKUZO

11. Umwuka w’isi utuma abantu bambara bate?

11 Nanone tugaragaza ko tutari ab’isi mu myambarire yacu no mu buryo twirimbishamo. Abantu benshi bo mu isi bahitamo imyambaro ituma abandi babarangarira, ituma babararikira, igaragaza ubwigomeke, cyangwa imyambaro igaragaza ko bafite amafaranga menshi. Abandi bo nta cyo bitaho. Bashobora kwambara imyambaro itiyubashye cyangwa idafite isuku. Ntitukemere kuyoborwa n’umwuka w’isi mu gihe duhitamo uko twambara n’uko twirimbisha.

Ese imyambarire yange ihesha Yehova icyubahiro?

12, 13. Ni ayahe mahame adufasha guhitamo ibyo twambara?

12 Twe abagaragu ba Yehova, buri gihe twifuza kwambara imyenda myiza, ifite isuku, yiyubashye kandi ikwiranye n’aho turi. Twambara mu buryo ‘bwiyubashye kandi tugashyira mu gaciro,’ kugira ngo tugaragaze ko ‘twubaha Imana.’—1 Timoteyo 2:9, 10; Yuda 21.

13 Imyambarire yacu igira icyo yigisha abandi ku byerekeye Yehova n’abagaragu be. Twifuza gukora ‘ibintu byose tugamije guhesha Imana ikuzo’ (1 Abakorinto 10:31). Niba twicisha bugufi tuzubaha ibyiyumvo by’abandi n’ibitekerezo byabo. Ubwo rero mu gihe duhitamo imyambaro cyangwa uko twirimbisha, tuge twibuka ko ibyo duhitamo bigira icyo byigisha abandi.—1 Abakorinto 4:9; 2 Abakorinto 6:3, 4; 7:1.

14. Ni iki tugomba gutekerezaho mu gihe duhitamo ibyo twambara tugiye mu bikorwa bya gikristo?

14 Twambara dute iyo tugiye kubwiriza cyangwa mu materaniro? Ese duhangayikishwa cyane n’uko tugaragara? Ese imyambaro yacu ibangamira abandi? Ese twumva ko ntawushinzwe kugenzura ibyo twambara, ko ari twe bireba gusa (Abafilipi 4:5; 1 Petero 5:6)? Birumvikana ko tuba twifuza kugaragara neza, ariko imico ya gikristo ni yo ituma abandi badukunda. Iyo mico ni yo Yehova abona iyo aturebye. Igaragaza abo turi bo imbere, ni ukuvuga ‘umuntu uhishwe mu mutima,’ kandi ‘ifite agaciro kenshi mu maso y’Imana.’—1 Petero 3:3, 4.

15. Kuki Yehova atadutegeka uko twambara n’uko twirimbisha?

15 Yehova ntadutegeka ibyo tugomba kwambara. Ahubwo yaduhaye amahame yo muri Bibiliya, adufasha guhitamo neza ibyo twambara (Abaheburayo 5:14). Yifuza ko imyanzuro dufata, yaba ikomeye cyangwa iyoroheje, yaba ishingiye ku rukundo tumukunda n’urwo dukunda abandi. (Soma muri Mariko 12:30, 31.) Ku isi hose, abagaragu ba Yehova bambara mu buryo butandukanye, bitewe n’umuco wabo n’ibyo bakunda. Kuba dutandukanye ni byiza kandi birashimishije.

TUGE TUBONA AMAFARANGA MU BURYO BUSHYIZE MU GACIRO

16. Uko isi ibona amafaranga bitandukaniye he n’ibyo Yesu yigishije? Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

16 Satani yifuza ko abantu batekereza ko amafaranga n’ubutunzi ari byo bituma bishima, ariko abagaragu ba Yehova bo si uko babibona. Tuzi ko ibyo Yesu yavuze ari ukuri. Yaravuze ati: “Niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Amafaranga ntashobora kuduhesha ibyishimo nyakuri. Ntiyatuma tugira inshuti nyakuri, umutuzo cyangwa ubuzima bw’iteka. Birumvikana ko hari ibintu tuba dukeneye, kandi twifuza kwishimira ubuzima. Ariko Yesu yatwigishije ko tuzagira ibyishimo ari uko dufitanye ubucuti n’Imana, kandi tukayikorera tubishyizeho umutima (Matayo 5:3; 6:22). Ibaze uti: “Ese natwawe n’uko isi ibona amafaranga? Ese amafaranga ni yo mpora ntekereza cyangwa mpora mvuga?”—Luka 6:45; 21:34-36; 2 Yohana 6.

17. Iyo wirinze imitekerereze y’isi ku birebana n’amafaranga, bikumarira iki?

17 Nitwibanda ku murimo dukorera Yehova kandi tukirinda imitekerereze y’isi ku birebana n’amafaranga, tuzagira ubuzima bufite intego (Matayo 11:29, 30). Tuzanyurwa, dutuze kandi tugire amahoro (Matayo 6:31, 32; Abaroma 15:13). Ntituzakabya guhangayikishwa n’ubutunzi. (Soma muri 1 Timoteyo 6:9, 10.) Gutanga bizaduhesha ibyishimo (Ibyakozwe 20:35). Nanone tuzabona igihe cyo gusabana n’abo dukunda, kandi dusinzire neza.—Umubwiriza 5:12.

“INTWARO ZUZUYE”

18. Satani agerageza gukora iki?

18 Satani agerageza kwangiza ubucuti dufitanye na Yehova. Bityo rero, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo butazamo agatotsi. Turwana n’“ingabo z’imyuka mibi” (Abefeso 6:12). Satani n’abadayimoni ntibifuza ko tubaho twishimye cyangwa ko twazabona ubuzima bw’iteka (1 Petero 5:8). Nubwo abo banzi baturwanya bafite imbaraga, iyo Yehova adufashije turabatsinda!

19. “Intwaro zuzuye” z’Umukristo zivugwa mu Befeso 6:14-18, ni izihe?

19 Mu bihe bya kera, abasirikare bambaraga intwaro zo kubarinda ku rugamba. Natwe tugomba kwambara “intwaro zuzuye” Yehova yaduhaye (Abefeso 6:13). Izo ntwaro zizaturinda tuzisanga mu Befeso 6:14-18. Hagira hati: “Muhagarare mushikamye, mukenyeye ukuri kandi mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mu birenge byanyu mwambaye inkweto z’ubutumwa bwiza bw’amahoro. Ikirenze byose, mwitwaze ingabo nini yo kwizera, kuko ari yo muzashobora kuzimisha imyambi y’umubi yaka umuriro. Nanone, mwemere ingofero y’agakiza n’inkota y’umwuka, ari yo jambo ry’Imana, ari na ko mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga mukomeza gusenga mu mwuka igihe cyose.”

20. Tugomba gukora iki ngo “intwaro” zacu zuzuye zitugirire akamaro?

20 Iyo umusirikare yibagirwaga imwe muri izo ntwaro, maze hakagira igice cy’umubiri we gisigara kidakingiye, ni cyo umwanzi yibasiraga. Niba twifuza ko “intwaro” zacu ziturinda, tugomba kuzitwara nta n’imwe twibagiwe. Tugomba kuzambara igihe cyose, kandi tugahora tureba niba zikora neza. Tuzakomeza kurwana kugeza igihe isi ya Satani izarimburirwa, maze we n’abadayimoni be bagakurwa ku isi (Ibyahishuwe 12:17; 20:1-3). Bityo rero, niba tujya duhangana n’ibyifuzo bibi cyangwa izindi ntege nke, ntitugacike intege!​—1 Abakorinto 9:27.

21. Twatsinda dute intambara turwana?

21 Twe ubwacu ntitwarwana na Satani ngo tumutsinde. Ariko Yehova adufashije twabishobora. Kugira ngo dukomeze kuba indahemuka, tugomba gusenga Yehova, tukiga Ijambo rye kandi tukaba hafi y’abavandimwe na bashiki bacu (Abaheburayo 10:24, 25). Ibyo bizadufasha gukomeza kubera Imana indahemuka kandi tube twiteguye kuvuganira ukwizera kwacu.

JYA UHORA WITEGUYE GUSOBANURA IBYO WIZERA

22, 23. (a) Twakora iki ngo duhore twiteguye gusobanura ibyo twizera? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 Tugomba buri gihe kuba twiteguye gusobanura ibyo twizera (Yohana 15:19). Ku bibazo bimwe na bimwe, Abahamya ba Yehova babona ibintu mu buryo butandukanye n’uko abandi babibona. Bityo rero, jya wibaza uti: “Ese nsobanukiwe neza impamvu tubona ibintu dutyo? Ese nemera ntashidikanya ko ibyo Bibiliya yigisha, n’ibyo umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge avuga ari ukuri (Matayo 24:45; Yohana 17:17)? Ese nterwa ishema no kuba ndi Umuhamya wa Yehova (Zaburi 34:2; Matayo 10:32, 33)? Ese nshobora gusobanurira abandi ibyo nizera?”​—Soma muri 1 Petero 3:15.

23 Akenshi, ibyo tugomba gukora ngo twitandukanye n’isi biba bigaragara. Ariko si uko biba bimeze buri gihe. Satani ashaka kutugusha mu mitego akoresheje amayeri atandukanye. Umwe mu mitego akoresha ni imyidagaduro. Twahitamo dute imyidagaduro myiza? Tuzabisuzuma mu gice gikurikira.