Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 9

“Muhunge ubusambanyi”

“Muhunge ubusambanyi”

“Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana.”​—ABAKOLOSAYI 3:5.

1, 2. Ni ayahe mayeri Balamu yakoresheje kugira ngo agushe Abisirayeli mu mutego?

REKA tuvuge ko umurobyi agiye kuroba amafi. Ashyize icyambo ku rurobo maze arujugunya mu mazi. Arategereje, maze ifi iraza irya cya cyambo, irafatwa, arayizamura.

2 Abantu na bo bashobora kugwa mu mutego nk’uwo. Urugero, igihe Abisirayeli bari hafi kugera mu Gihugu k’Isezerano, bakambitse mu Bibaya by’i Mowabu. Umwami w’i Mowabu yasabye Balamu kuvuma Abisirayeli, maze amwemerera ko azamuhemba amafaranga menshi. Amaherezo, Balamu yabonye uko yagusha Abisirayeli mu mutego, bakikururira umuvumo. Yahisemo abyitondeye amayeri yakoresha. Yohereje Abamowabukazi mu nkambi y’Abisirayeli, kugira ngo bareshye abagabo.​—Kubara 22:1-7; 31:15, 16; Ibyahishuwe 2:14.

3. Abisirayeli baguye mu mutego wa Balamu bate?

3 Ese amayeri Balamu yakoresheje hari icyo yagezeho? Yego rwose. Abagabo b’Abisirayeli babarirwa mu bihumbi ‘basambanye n’abakobwa b’Abamowabu.’ Nanone batangiye gusenga ibigirwamana, hakubiyemo n’imana y’ibitsina iteye ishozi, yitwaga Bayali y’i Pewori. Ibyo byatumye Abisirayeli 24.000 bapfa kandi bari bageze ku mupaka w’Igihugu k’Isezerano.​—Kubara 25:1-9.

4. Ni iki cyatumye Abisirayeli benshi basambana?

4 Kuki Abisirayeli benshi baguye mu mutego wa Balamu? Bahugiye mu binezeza, bibagirwa ibyo Yehova yari yarabakoreye byose. Hari impamvu nyinshi zagombaga gutuma babera Imana indahemuka. Yari yarabavanye mu bubata bwo muri Egiputa, ibaha ibyokurya bari mu butayu, kandi irabarinda bagera amahoro ku mupaka w’Igihugu k’Isezerano (Abaheburayo 3:12). Nyamara barashutswe bagwa mu mutego w’ubusambanyi. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ntitugasambane nk’uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma hagwa abantu” benshi.​—1 Abakorinto 10:8.

5, 6. Ibyabereye mu Bibaya by’i Mowabu bitwigisha iki?

5 Isi nshya iregereje cyane. Tumeze nk’Abisirayeli igihe bari ku mupaka w’Igihugu k’Isezerano (1 Abakorinto 10:11). Abantu bo muri iyi si basambana kurusha Abamowabu. Imyitwarire yabo ishobora gutuma n’abagaragu ba Yehova bagwa mu mutego w’ubusambanyi mu buryo bworoshye. Mu by’ukuri, umutego Satani akunze gukoresha akagusha benshi, ni ubusambanyi.​—Kubara 25:6, 14; 2 Abakorinto 2:11; Yuda 4.

6 Ibaze uti: “Ese nakwishimira ibinezeza by’igihe gito, cyangwa nahitamo kuzabaho iteka mu isi nshya nishimye?” Ubwo rero, tugomba kumvira itegeko rya Yehova rigira riti: “Muhunge ubusambanyi.”​—1 Abakorinto 6:18.

UBUSAMBANYI NI IKI?

7, 8. “Ubusambanyi” ni iki? Kuki ubusambanyi ari bubi?

7 Muri iki gihe, abantu benshi bafite imyifatire y’urukozasoni, kandi ntibumvira amategeko y’Imana arebana n’imibonano mpuzabitsina. Muri Bibiliya, “ubusambanyi” bwerekeza ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe mu buryo buhuje n’amategeko. Nanone bukubiyemo ubutinganyi, kuryamana n’inyamaswa, kwendana mu kanwa, mu kibuno, cyangwa gukorakora imyanya ndangagitsina y’undi muntu mu buryo bubyutsa irari.—Reba Ibisobanuro bya 23.

8 Bibiliya ivuga ko umusambanyi utihana agomba gucibwa mu itorero (1 Abakorinto 6:9; Ibyahishuwe 22:15). Umusambanyi ntiyiyubaha kandi nta kizere abandi bamugirira. Buri gihe, ubusambanyi buteza ibibazo. Akenshi butuma umuntu agira umutimanama umucira urubanza, bugatuma abantu batwara inda zitateguwe, bugateza ibibazo mu muryango, indwara n’urupfu. (Soma mu Bagalatiya 6:7, 8.) Umuntu aramutse afashe igihe agatekereza ku ngaruka z’ubusambanyi, ashobora kudasambana. Ariko akenshi, umuntu atera intambwe ya mbere iganisha ku busambanyi yishakira gusa guhaza irari ry’ibitsina. Inshuro nyinshi, iyo ntambwe ya mbere iba ari ukureba porunogarafiya.

PORUNOGARAFIYA NI INTAMBWE YA MBERE IGANISHA KU BUSAMBANYI

9. Kuki kureba porunogarafiya ari bibi cyane?

9 Porunogarafiya igamije kubyutsa irari ry’ibitsina. Muri iki gihe, porunogarafiya iboneka ahantu henshi, haba mu binyamakuru, mu bitabo, mu ndirimbo, mu biganiro byo kuri tereviziyo no kuri interineti. Abantu benshi batekereza ko porunogarafiya nta cyo itwaye, nyamara iteje akaga. Ishobora gutuma umuntu abatwa n’ubusambanyi, kandi akagira irari rikabije. Kureba porunogarafiya, bishobora gutuma umuntu yikinisha, akagirana ibibazo n’uwo bashakanye, cyangwa bagatana.​—Abaroma 1:24-27; Abefeso 4:19; reba Ibisobanuro bya 24.

Tuge tuba maso mu gihe dukoresha interineti

10. Ihame riri muri Yakobo 1:14, 15, ryadufasha rite kwirinda ubusambanyi?

10 Ni iby’ingenzi ko dusobanukirwa impamvu zishobora gutuma tugwa mu mutego w’ubusambanyi. Muri Yakobo 1:14, 15, hari umuburo ugira uti: “Umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu.” Ubwo rero, ibitekerezo bibi nibikuzamo, uge uhita ubyikuramo. Mu gihe uguye ku mafoto abyutsa irari ry’ibitsina, jya ureba hirya. Niba urimo ukoresha mudasobwa, jya uhita uyifunga, cyangwa niba urimo ureba tereviziyo, uhindure shene. Ntukemere ko ibyifuzo bibi bishinga imizi mu mutima wawe. Naho ubundi, bishobora gushinga imizi, kubyikuramo bikakugora.​—Soma muri Matayo 5:29, 30.

11. Mu gihe dufite ibitekerezo bibi, Yehova yadufasha ate?

11 Yehova atuzi neza kurusha uko twe twiyizi. Azi ko tudatunganye. Ariko nanone azi ko dushobora kurwanya ibyifuzo bibi. Yaravuze ati: “Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana” (Abakolosayi 3:5). Nubwo ibyo bitoroshye, Yehova aratwihanganira kandi akadufasha (Zaburi 68:19). Hari umuvandimwe ukiri muto wakundaga kureba porunogarafiya no kwikinisha. Abanyeshuri biganaga na we bumvaga ibyo ari ibintu bisanzwe, bigaragaza ko umuntu amaze kuba mukuru. Icyakora yaravuze ati: “Byangije umutimanama wange, kandi bituma nishora mu busambanyi.” Yiboneye ko yagombaga gutegeka irari rye, kandi Yehova yaramufashije acika kuri iyo ngeso. Mu gihe ufite ibitekerezo biganisha ku busambanyi, jya usaba Yehova “imbaraga zirenze izisanzwe,” kugira ngo ukomeze ugire ibitekerezo bitanduye.​—2 Abakorinto 4:7; 1 Abakorinto 9:27.

12. Kuki tugomba ‘kurinda umutima wacu’?

12 Salomo yaranditse ati: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa, kuko ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo” (Imigani 4:23). “Umutima” werekeza ku bo turi bo imbere, kandi ni byo Yehova aha agaciro. Ibyo tureba bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye. Umukiranutsi Yobu yaravuze ati: “Nagiranye isezerano n’amaso yanjye. None se nabasha nte kwitegereza umwari” (Yobu 31:1)? Kimwe na Yobu, tugomba kugenzura ibyo tureba n’ibyo dutekereza. Nanone tuge dusenga nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati: “Utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.”​—Zaburi 119:37.

DINA YAHISEMO NABI

13. Ni ba nde bari inshuti za Dina?

13 Inshuti zacu zishobora kutwangiza cyangwa zikatugirira akamaro. Iyo uhisemo inshuti ziyoborwa n’amahame y’Imana, zishobora kugufasha kuyagenderaho. (Imigani 13:20; soma mu 1 Abakorinto 15:33.) Ibyabaye kuri Dina bitwereka ukuntu tugomba kwitonda mu gihe duhitamo inshuti. Dina yarerewe mu muryango wasengaga Yehova kuko yari umukobwa wa Yakobo. Dina ntiyari umusambanyi. Ariko abakobwa b’Abanyakanani bari inshuti ze, ntibasengaga Yehova. Abanyakanani babonaga ibirebana n’imibonano mpuzabitsina mu buryo butandukanye cyane n’uko abagaragu b’Imana babibonaga, kandi byari bizwi ko ari abasambanyi (Abalewi 18:6-25). Igihe Dina yari hamwe n’inshuti ze, yamenyanye n’umusore w’Umunyakanani witwaga Shekemu wamukunze cyane. Shekemu yafatwaga nk’“umunyacyubahiro” kurusha abandi bose mu muryango we. Ariko ntiyakundaga Yehova.​—Intangiriro 34:18, 19.

14. Ni ibihe bibazo Dina yahuye na byo?

14 Shekemu yumvise akunze Dina ‘amufata ku ngufu.’ Ibyo Shekemu yakoze, yabonaga ari ibintu bisanzwe, bidafite icyo bitwaye. (Soma mu Ntangiriro 34:1-4.) Icyaha Shekemu yakoze cyatumye habaho ibindi bikorwa bibi, byateje akaga Dina n’umuryango we wose.​—Intangiriro 34:7, 25-31; Abagalatiya 6:7, 8.

15, 16. Ni iki twakora ngo tube abanyabwenge?

15 Si ngombwa ko tugwa mu makosa nk’aya Dina kugira ngo dusobanukirwe ko amahame ya Yehova adufitiye akamaro. Bibiliya igira iti: “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi” (Imigani 13:20). Nitwihatira gusobanukirwa “imigenzereze myiza yose,” bizaturinda imibabaro itari ngombwa.​—Imigani 2:6-9; Zaburi 1:1-3.

16 Kugira ngo tube abanyabwenge tugomba kwiga Ijambo ry’Imana, tukayisenga mbere yo gufata imyanzuro, kandi tukumvira inama duhabwa n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge (Matayo 24:45; Yakobo 1:5). Birumvikana ko twese tudatunganye kandi tugira intege nke (Yeremiya 17:9). Ariko se umuntu akuburiye ko ibyo ukora bishobora kukugusha mu busambanyi, wakora iki? Ese warakara, cyangwa wakwicisha bugufi ukumvira iyo nama akugiriye?—2 Abami 22:18, 19.

17. Tanga urugero rugaragaza uko inama tugiriwe n’Umukristo mugenzi wacu yatugirira akamaro.

17 Reka tuvuge ko mushiki wacu afite akazi. Umugabo bakorana atangiye kumwitaho mu buryo bwihariye, ndetse amusaba ko basohokana. Uwo mugabo si Umuhamya wa Yehova, ariko ni umuntu mwiza, ugwa neza. Hari undi mushiki wacu wababonye bari kumwe, agerageza kumugira inama. Uwo mushiki wacu azakira ate inama agiriwe? Ese azagerageza kwisobanura, cyangwa azumvira iyo nama agiriwe? Uwo mushiki wacu ashobora kuba akunda Yehova kandi yifuza gukora ibyiza. Ariko se nakomeza gusohokana n’uwo mugabo, azaba ‘ahunga ubusambanyi’ cyangwa azaba ‘yiringira umutima we’?​—Imigani 22:3; 28:26; Matayo 6:13; 26:41.

ICYO URUGERO RWA YOZEFU RUTWIGISHA

18, 19. Sobanura uko Yozefu yahunze ubusambanyi.

18 Yozefu akiri muto yabaye umucakara muri Egiputa. Buri munsi, umugore wa shebuja yamusabaga ko baryamana, ariko Yozefu yari azi ko ari bibi. Yozefu yakundaga Yehova, kandi yifuzaga kumushimisha. Ni yo mpamvu igihe cyose uwo mugore yageragezaga kumureshya, yamwangiraga. Yozefu ntiyashoboraga kuva kwa shebuja, kubera ko yari umucakara. Umunsi umwe, umugore wa shebuja yamuhatiye kuryamana na we, maze Yozefu “arahunga ajya hanze.”—Soma mu Ntangiriro 39:7-12.

19 Iyo Yozefu aza kuba yarakundaga gutekereza ku bintu bifitanye isano n’ubusambanyi cyangwa akaba yaramurarikiraga, yari gusambana na we. Ariko ubucuti Yozefu yari afitanye na Yehova, ni bwo bwari bufite agaciro kuruta ikindi kintu cyose. Yabwiye uwo mugore ati: ‘Databuja nta kintu na kimwe atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?’​—Intangiriro 39:8, 9.

20. Ni iki kigaragaza ko Yehova yishimiye ko Yozefu yamubereye indahemuka?

20 Nubwo Yozefu yari kure y’iwabo, yakomeje kubera Yehova indahemuka, kandi yamuhaye imigisha (Intangiriro 41:39-49). Yehova yishimiye ko Yozefu yamubereye indahemuka (Imigani 27:11). Guhunga ubusambanyi ntibyoroshye. Ariko jya wibuka amagambo agira ati: “Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi; arinda ubugingo bw’indahemuka ze; arazikiza akazikura mu maboko y’ababi.”​—Zaburi 97:10.

21. Umuvandimwe ukiri muto yiganye Yozefu ate?

21 Buri munsi, abagaragu ba Yehova bagira ubutwari, bakagaragaza ko ‘banga ibibi bagakunda ibyiza’ (Amosi 5:15). Uko waba ungana kose, ushobora kubera Yehova indahemuka. Hari umuvandimwe wari ukiri muto wahuye n’ikigeragezo igihe yari ku ishuri. Umukobwa biganaga yamubwiye ko namukopeza mu kizamini k’imibare, azamuhemba kuryamana na we. Uwo muvandimwe yakoze iki? Yabigenje nka Yozefu. Yaravuze ati: “Nahise muhakanira. Gukomeza kuba indahemuka byampesheje agaciro kandi nkomeza kuba umuntu wiyubashye.” Ibyishimo by’“igihe gito” umuntu akura mu busambanyi akenshi bitera intimba n’agahinda (Abaheburayo 11:25). Buri gihe, kumvira Yehova bituma umuntu agira ibyishimo.​—Imigani 10:22.

JYA UREKA YEHOVA AGUFASHE

22, 23. Iyo dukoze icyaha gikomeye Yehova adufasha ate?

22 Satani akoresha ubusambanyi kugira ngo atugushe mu mutego, kandi kumucika bishobora kutugora. Hari igihe twese tugira ibitekerezo bibi (Abaroma 7:21-25). Ibyo Yehova arabizi neza kandi yibuka ko “turi umukungugu” (Zaburi 103:14). None se, Umukristo akoze icyaha cy’ubusambanyi byagenda bite? Ese byaba bimurangiranye? Oya. Iyo umuntu yihannye by’ukuri, Yehova aramufasha. Imana ‘yiteguye kubabarira.’​—Zaburi 86:5; Yakobo 5:16; soma mu Migani 28:13.

23 Nanone Yehova aduha “impano zigizwe n’abantu,” ni ukuvuga abasaza badukunda kandi batwitaho (Abefeso 4:8, 12; Yakobo 5:14, 15). Abo basaza badufasha kongera kugirana ubucuti na we.​—Imigani 15:32.

JYA UGIRA “UMUTIMA W’UBWENGE”

24, 25. “Umutima w’ubwenge” udufasha ute kwirinda ubusambanyi?

24 Kugira ngo dufate imyanzuro myiza, tugomba gusobanukirwa akamaro k’amategeko ya Yehova. Ntitwifuza kuba nk’umusore uvugwa mu Migani 7:6-23. Uwo musore yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi, kubera ko atagiraga ‘umutima.’ Kugira umutima w’ubwenge si ukuba umuhanga. Ahubwo ni ukugerageza gusobanukirwa uko Yehova abona ibintu, kandi tukabikurikiza. Jya uzirikana amagambo agira ati: “Uronka umutima w’ubwenge aba akunda ubugingo bwe, kandi ukomeza ubushishozi azabona ibyiza.”​—Imigani 19:8.

25 Ese wemera udashidikanya ko amahame y’Imana akwiriye? Ese wemera rwose ko kuyakurikiza bizaguhesha ibyishimo (Zaburi 19:7-10; Yesaya 48:17, 18)? Niba wumva utabyemera neza, tekereza ibintu byose Yehova yagukoreye. Bibiliya igira iti: “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza” (Zaburi 34:8). Nukomeza gutekereza ku byo yagukoreye, uzarushaho kumukunda. Jya ukunda ibyo akunda, wange ibyo yanga. Jya ushyira mu bwenge ibintu byiza, ni ukuvuga ibintu by’ukuri, bikiranuka, biboneye, bikwiriye gukundwa, kandi birangwa n’ingeso nziza (Abafilipi 4:8, 9). Nubigenza utyo, ubwenge buturuka kuri Yehova buzagufasha nk’uko bwafashije Yozefu.​—Yesaya 64:8.

26. Ni iki tuzasuzuma mu bice bibiri bikurikira?

26 Yehova yifuza ko wagira ubuzima bwiza kandi burangwa n’ibyishimo, waba uri umuseribateri cyangwa warashatse. Ibice bibiri bikurikira birimo inama zadufasha kugira urugo rwiza.