Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 16

Murwanye Satani

Murwanye Satani

“Murwanye Satani, na we azabahunga.”​—YAKOBO 4:7.

1, 2. Ni iki tugomba kumenya ku birebana na Satani n’abadayimoni?

MU ISI nshya, ubuzima buzaba ari bwiza cyane. Amaherezo tuzagira ubuzima nk’ubwo Imana yari yaraduteganyirije. Ariko muri iki gihe, tuba mu isi iyobowe na Satani n’abadayimoni (2 Abakorinto 4:4). Nubwo tutababona, babaho kandi bafite imbaraga nyinshi cyane.

2 Muri iki gice, turi busuzume uko twakomeza kuba inshuti za Yehova n’uko twarwanya Satani. Yehova adusezeranya ko azadufasha. Icyakora tugomba kumenya uko Satani n’abadayimoni be batugabaho ibitero byeruye cyangwa bififitse.

SATANI AMEZE “NK’INTARE ITONTOMA”

3. Ni iki Satani aba yifuza?

3 Satani avuga ko abantu bakorera Yehova babitewe n’ubwikunde kandi ko baramutse bahuye n’ingorane, bareka kumukorera. (Soma muri Yobu 2:4, 5.) Iyo umuntu agaragaje ko yifuza kwiga ibyerekeye Yehova, Satani n’abadayimoni barabibona, maze bakagerageza kumubuza. Iyo yiyeguriye Yehova kandi akabatizwa, bararakara. Bibiliya ivuga ko Satani ari ‘nk’intare itontoma, ishaka kugira uwo iconshomera’ (1 Petero 5:8). Aba yifuza kwangiza ubucuti dufitanye na Yehova.—Zaburi 7:1, 2; 2 Timoteyo 3:12.

Iyo twiyeguriye Yehova Satani ararakara

4, 5. (a) Ni iki Satani adashobora gukora? (b) Ni iki cyadufasha ‘kurwanya Satani’?

4 Ntitugomba gutinya Satani n’abadayimoni be. Ububasha bwabo bufite aho bugarukira. Yehova adusezeranya ko Abakristo b’ukuri bagize “imbaga y’abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro ukomeye’ (Ibyahishuwe 7:9, 14). Kubera ko Yehova arinda abagaragu be, nta cyo Satani yakora ngo abibuze kubaho.

5 Iyo dukomeje kuba inshuti za Yehova, Satani ntashobora kudutandukanya na we. Ijambo ry’Imana ritwizeza ko ‘Yehova azabana natwe igihe cyose tuzaba turi kumwe na we.’ (2 Ibyo ku Ngoma 15:2; soma mu 1 Abakorinto 10:13.) Abagabo n’abagore b’indahemuka ba kera, urugero nka Abeli, Enoki, Nowa, Sara na Mose, barwanyije Satani baramutsinda kubera ko bakomeje kwegera Yehova (Abaheburayo 11:4-40). Natwe dushobora kumurwanya kandi tukamutsinda. Ijambo rya Yehova rigira riti: “Murwanye Satani, na we azabahunga.”​—Yakobo 4:7.

TURI MU NTAMBARA

6. Satani atugabaho ibitero ate?

6 Nubwo Satani azi ko ubushobozi Yehova yamuhaye bufite aho bugarukira, akomeza gukora uko ashoboye kose kugira ngo yangize ubucuti dufitanye n’Imana. Muri iki gihe, Satani atugabaho ibitero mu buryo butandukanye, kandi aracyakoresha amayeri nk’ayo yakoresheje kera. Amwe muri yo ni ayahe?

7. Kuki Satani agaba ibitero ku bagaragu ba Yehova?

7 Intumwa Yohana yaranditse ati: “Isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Satani ni we utegeka iyi si mbi kandi yifuza no kwigarurira abagaragu ba Yehova (Mika 4:1; Yohana 15:19; Ibyahishuwe 12:12, 17). Satani azi ko ashigaje igihe gito. Ni yo mpamvu akoresha imbaraga nyinshi kugira ngo duhemukire Imana. Hari igihe atugabaho ibitero byeruye, ubundi agakoresha amayeri.

8. Ni iki buri Mukristo agomba kumenya?

8 Mu Befeso 6:12 hagira hati: ‘Dukirana n’ingabo z’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’ Buri Mukristo arwana intambara na Satani n’abadayimoni. Tugomba kumenya ko abiyeguriye Yehova bose barwana iyo ntambara. Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abefeso, inshuro eshatu zose yagiriye Abakristo inama yo ‘gushikama.’​—Abefeso 6:11, 13, 14.

9. Ni iki Satani n’abadayimoni bagerageza gukora?

9 Satani n’abadayimoni bagerageza kudushuka mu buryo butandukanye. Gutsinda ikigeragezo kimwe Satani aduteje, ntibisobanura ko tumutsinze burundu. Satani ashakisha aho dufite intege nke, kugira ngo abone aho adutegera. Ariko ntitwagombye kugwa mu mutego we, kubera ko Bibiliya itwigisha amayeri akoresha. (2 Abakorinto 2:11; reba Ibisobanuro bya 31.) Umwe mu mitego akoresha ni ugushyikirana n’abadayimoni.

JYA WIRINDA GUSHYIKIRANA N’ABADAYIMONI

10. (a) Gushyikirana n’abadayimoni bikubiyemo iki? (b) Yehova abibona ate?

10 Gushyikirana n’abadayimoni bikubiyemo ubupfumu, ubumaji, ibikorwa bigaragaza imbaraga ndengakamere, gushikisha cyangwa kugerageza kuvugana n’abapfuye, kuraguza n’ibindi. Bibiliya ivuga ko gushyikirana n’abadayimoni ari “ikizira” kandi ko tudashobora kubibangikanya no gukorera Yehova (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12; Ibyahishuwe 21:8). Abakristo bagomba kwirinda ibikorwa byose byo gushyikirana n’abadayimoni.​—Abaroma 12:9.

11. Gushishikazwa n’ibintu bigaragaramo imbaraga ndengakamere byatugiraho izihe ngaruka?

11 Satani azi ko iyo dushishikazwa n’ibintu bigaragaramo imbaraga ndengakamere, ashobora kutugusha mu mutego wo gushyikirana n’abadayimoni mu buryo bworoshye. Gushyikirana n’abadayimoni mu buryo ubwo ari bwo bwose, byangiza ubucuti dufitanye na Yehova.

UKO SATANI AGERAGEZA KUDUSHUKA

12. Satani atera abantu urujijo ate?

12 Satani agerageza gutera abantu urujijo. Atuma bashidikanya, buhorobuhoro bakumva ko “icyiza ari kibi, n’ikibi bakavuga ko ari cyiza” (Yesaya 5:20). Ashishikariza abantu kumva ko inama za Bibiliya zidafite akamaro, kandi ko turamutse twirengagije amahame ya Yehova, twarushaho kugira ibyishimo.

13. Ni mu buhe buryo Satani yagerageje gutuma abantu bashidikanya?

13 Bumwe mu buryo Satani akoresha akagusha abantu mu mutego, ni ugutuma bashidikanya. Ubwo buryo yabukoresheje kuva kera. Mu busitani bwa Edeni, yatumye Eva ashidikanya igihe yamubazaga ati: “Ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani” (Intangiriro 3:1)? Nyuma yaho, mu gihe cya Yobu, Satani yabarije Yehova imbere y’abamarayika ati: “Ese ugira ngo Yobu atinyira Imana ubusa” (Yobu 1:9)? Yesu amaze kubatizwa, Satani yaramugerageje. Yaramubwiye ati: “Niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.”—Matayo 4:3.

14. Ni mu buhe buryo Satani atuma abantu bumva ko gushyikirana n’abadayimoni nta cyo bitwaye?

14 Muri iki gihe na bwo Satani akomeza gutuma abantu bashidikanya. Atuma bimwe mu bikorwa by’abadayimoni bigaragara nk’aho nta cyo bitwaye, bityo abantu bakibaza niba gushyikirana na bo ari bibi koko. Hari ndetse n’Abakristo bumva ko bidateje akaga (2 Abakorinto 11:3). None se, twakwirinda dute gushyikirana n’abadayimoni? Twakora iki ngo Satani atatugusha mu mutego? Reka dusuzume uko Satani ashobora kutugusha mu mutego akoresheje imyidagaduro no kwivuza.

SATANI ADUTEGERA KU BYIFUZO BYACU

15. Ni mu buhe buryo imyidagaduro ishobora gutuma dushyikirana n’abadayimoni?

15 Muri iki gihe, firimi nyinshi, videwo, ibiganiro byo kuri tereviziyo, imikino yo kuri mudasobwa n’imbuga za interineti, biba birimo ibintu bifitanye isano n’abadayimoni, ubumaji n’imbaraga ndengakamere. Abantu benshi bibwira ko kureba ibyo bintu nta cyo bitwaye, bakumva ko nta ngaruka byabagiraho. Nanone umuntu ashobora gushyikirana n’abadayimoni binyuze kuri orosikope cyangwa kuraguza inyenyeri, kuraguza ikiganza, kuraguza umutwe no gutera inzuzi. Satani ahisha akaga gaterwa n’ibyo bikorwa, akereka abantu ko bishishikaje, bitangaje, kandi ko ari uburyo bwo kwishimisha. Hari n’igihe umuntu yibwira ko kureba ibikorwa by’abadayimoni nta cyo bitwaye igihe cyose atari we ubikora. Kuki iyo mitekerereze iteje akaga?​—1 Abakorinto 10:12.

16. Kuki tugomba kwirinda imyidagaduro ifitanye isano n’abadayimoni?

16 Satani n’abadayimoni ntibashobora kumenya ibyo dutekereza. Ariko iyo barebye ibyo duhitamo cyangwa ibyo duhitiramo imiryango yacu, hakubiyemo n’imyidagaduro, bashobora kumenya ibyifuzo byacu n’ibyo dutekereza. Iyo duhisemo firimi, umuzika cyangwa ibitabo birimo ubupfumu, ubumaji, abadayimoni, imbaraga ndengakamere, amavampaya n’ibindi nk’ibyo, Satani n’abadayimoni bamenya ko dushishikazwa n’ibikorwa byabo, bigatuma barushaho kubidushoramo.—Soma mu Bagalatiya 6:7.

17. Ni mu buhe buryo Satani ashobora kutugusha mu mutego akoresheje uburyo bwo kwivuza?

17 Nanone Satani ashobora kutugusha mu mutego akoresheje uburyo bwo kwivuza. Muri iki gihe, abantu benshi bararwaye. Umuntu ashobora kuba yaragerageje uburyo butandukanye bwo kwivuza ariko ntakire (Mariko 5:25, 26). Ashobora kwiheba, akumva ko agomba gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bwatuma akira. Ariko kubera ko turi Abakristo, tugomba gushishoza, tukirinda uburyo bwo kwivuza hakoreshejwe “ubumaji” cyangwa ubupfumu.—Yesaya 1:13.

Mu gihe urwaye uge wishingikiriza kuri Yehova

18. Ni ubuhe buryo bwo kwivuza Umukristo agomba kwirinda?

18 Muri Isirayeli ya kera, hari abantu bakoreshaga “ubumaji.” Yehova yarababwiye ati: “Iyo muntegeye ibiganza mbima amaso. Nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva” (Yesaya 1:15). Zirikana ko Yehova atari kumva amasengesho yabo. Ntitwifuza gukora ikintu cyakwangiza ubucuti dufitanye na Yehova kuko byatuma adakomeza kudufasha, cyanecyane mu gihe turwaye (Zaburi 41:3). Ubwo rero, tugomba kureba niba uburyo bwo kwivuza tugiye gukoresha budafitanye isano n’ubupfumu cyangwa imbaraga ndengakamere (Matayo 6:13). Nitubona hari isano bifitanye, tuge tubwirinda.​—Reba Ibisobanuro bya 32.

INKURU ZIVUGA IBY’ABADAYIMONI

19. Ni mu buhe buryo Satani yatumye abantu benshi bamutinya?

19 Mu gihe abantu bamwe batekereza ko Satani n’abadayimoni batabaho, abandi bo bazi ko babaho bagendeye ku byababayeho. Abantu benshi batinya imyuka mibi kandi babaswe n’imigenzo n’imiziririzo ifitanye isano n’abadayimoni. Abandi bo bavuga inkuru z’ibikorwa bibi by’abadayimoni bigatuma abantu babatinya. Izo nkuru zikunda gushimisha abantu kandi bashishikazwa no kuzibwira abandi. Akenshi zituma abantu batinya Satani.

20. Ni mu buhe buryo dushobora kugira uruhare mu gukwirakwiza ibinyoma bya Satani?

20 Jya uzirikana ko Satani ashaka ko abantu bamutinya (2 Abatesalonike 2:9, 10). Ni umubeshyi uyobya abantu bashishikazwa n’ubupfumu, agatuma bemera ibintu bishobora kuba atari ukuri. Bashobora kubara inkuru z’ibintu batekereza ko babonye cyangwa bumvise. Uko abo bantu barushaho gusubiramo izo nkuru, ni ko barushaho kuzikabiriza. Ntitwifuza gufasha Satani gutera abantu kumutinya dusubiramo izo nkuru.—Yohana 8:44; 2 Timoteyo 2:16.

21. Aho kubwira abantu inkuru zivuga iby’abadayimoni, ni iki dukwiriye kubabwira?

21 Niba hari Umuhamya wa Yehova wigeze gushyikirana n’abadayimoni, ntagomba kubwira abandi ibyamubayeho agamije kubasetsa. Abagaragu ba Yehova ntibagomba gutinya ibyo Satani n’abadayimoni bashobora gukora. Ahubwo, tugomba kwerekeza ibitekerezo byacu kuri Yesu kandi tukazirikana imbaraga Yehova yamuhaye (Abaheburayo 12:2). Yesu ntiyigeze abwira abigishwa be inkuru z’abadayimoni. Ahubwo yakundaga kuvuga ubutumwa bw’Ubwami n’“ibitangaza by’Imana.”​—Ibyakozwe 2:11; Luka 8:1; Abaroma 1:11, 12.

22. Ni iki wiyemeje gukora?

22 Ntituzigere twibagirwa ko intego ya Satani ari ukwangiza ubucuti dufitanye na Yehova. Satani akora uko ashoboye kugira ngo ayigereho. Ariko tuzi amayeri ye kandi twiyemeje kwirinda uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gushyikirana n’abadayimoni. Ntituzigere ‘duha Satani urwaho’ rwo kuduca intege ngo duteshuke ku kemezo twafashe. (Soma mu Befeso 4:27.) Niturwanya Satani, bizaturinda imitego ye, kandi tuzagira umutekano kuko turinzwe na Yehova.​—Abefeso 6:11.