Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

Nyuma y’ubukwe

Nyuma y’ubukwe

“Urukundo ntirushira.”​—1 ABAKORINTO 13:8.

1, 2. Ese ibibazo abashakanye bahura na byo bigaragaza ko urugo rwabananiye? Sobanura.

ISHYINGIRANWA ni impano ituruka kuri Yehova. Iyo mpano ishobora gutuma umuntu arushaho kwishima. Icyakora buri muryango uhura n’ibibazo byihariye. Hari ubwo umugabo n’umugore bahura n’ibibazo byinshi, bagatekereza ko bitazigera bishira, bikaba byatuma urukundo bakundanaga rukendera.

2 Mu gihe duhuye n’ibibazo mu rugo rwacu, ntibyagombye kudutangaza. Ariko ibyo bibazo ntibigaragaza ko urugo rwatunaniye. Hari abashakanye bahuye n’ibibazo bikomeye barabikemura, bongera kubana neza, maze urugo rwabo rurushaho gukomera. Ni iki cyabafashije?

MWEGERE IMANA KANDI MURUSHEHO GUKUNDANA

3, 4. Ni ibihe bibazo abashakanye bashobora guhura na byo?

3 Umugabo n’umugore bashakanye baba batandukanye. Buri wese aba afite ibyo akunda n’ibyo yanga. Ntibabona ibintu kimwe kandi bakora ibintu mu buryo butandukanye. Nanone bashobora kuba bararezwe mu buryo batandukanye kandi bakomoka ahantu hatandukanye. Kugira ngo abashakanye bamenyane neza kandi bumvikane bisaba igihe n’imihati.

4 Uko igihe kigenda gihita, umugabo cyangwa umugore bashobora guhugira mu byabo, ntibitaneho. Icyo gihe baba bameze nk’abatabana. Ni iki cyabafasha kurushaho gukundana?

Inama zo muri Bibiliya zidufasha kugira urugo rwiza

5. (a) Ni iki cyafasha Abakristo bashakanye kurushaho gukundana? (b) Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 13:4, twagombye kubona ishyingiranwa dute?

5 Yehova atanga inama nziza zishobora gufasha abashakanye bakamwegera kandi bakarushaho gukundana (Zaburi 25:4; Yesaya 48:17, 18). Yaravuze ati: “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose” (Abaheburayo 13:4). Iyo wubaha ikintu uba ubona ko gifite agaciro. Urakirinda kandi ntugiteshe agaciro. Yehova ashaka ko tubona ko ishyingiranwa rifite agaciro.

GUKUNDA YEHOVA BIZABAFASHA KUBANA NEZA

6. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 19:4-6, Yehova abona ate ishyingiranwa?

6 Yehova ni we watangije ishyingiranwa. Umwana we Yesu yaravuze ati: “Mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe’? Icyo gihe ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya” (Matayo 19:4-6). Igihe Yehova yatangizaga umuryango, yifuzaga ko abashakanye babana akaramata, bagakundana kandi bakabana bishimye.

7. Ni iki cyafasha abashakanye kugira urugo rukomeye?

7 Icyakora muri iki gihe, abashakanye barahangayitse kandi bahanganye n’ibibazo by’ingutu kurusha mbere hose. Hari igihe ibibazo bibarenga bagatekereza ko nta garuriro, maze bagacika intege. Ariko gusobanukirwa uko Yehova abona ishyingiranwa bishobora kubafasha.​—1 Yohana 5:3.

8, 9. (a) Ni ryari tugomba gukurikiza inama Yehova aduha zirebana n’ishyingiranwa? (b) Twagaragaza dute ko tubona ko ishyingiranwa ari iry’agaciro?

8 Inama Yehova atanga, buri gihe ziba ari ingirakamaro. Nk’uko twabibonye, atugira inama igira iti: “Ishyingiranwa ryubahwe” (Abaheburayo 13:4; Umubwiriza 5:4). Iyo dukurikije inama za Yehova n’iyo byaba bitatworoheye, bitugirira akamaro.​—1 Abatesalonike 1:3; Abaheburayo 6:10.

9 Kubera ko duha agaciro ishyingiranwa, twirinda gukora cyangwa kuvuga ikintu icyo ari cyo cyose cyadusenyera. Ahubwo, twihatira gushyikirana n’uwo twashakanye. Twashyikirana dute?

JYA WUBAHA ISHYINGIRANWA MU BYO UVUGA NO MU BYO UKORA

10, 11. (a) Ni ikihe kibazo gikomeye bamwe mu bashakanye bahura na cyo? (b) Kuki tugomba kwitondera uko tuvugisha abo twashakanye?

10 Hari ibintu umuntu ashobora gukora bikababaza uwo bashakanye. Tuzi ko Abakristo badakubita abo bashakanye cyangwa ngo babagirire nabi. Nyamara, amagambo tuvuga ashobora gukomeretsa uwo twashakanye. Amagambo ashobora kumera nk’inkota. Hari umugore wavuze ati: “Amagambo umugabo wange ambwira arankomeretsa. Nubwo ibikomere bishobora kutagaragara, amagambo mabi ahora ambwira, anshengura umutima. Hari igihe ambwira ati: ‘Urandushya!’ cyangwa ati: ‘Nta cyo umaze!’” Hari umugabo wavuze ko umugore we amusuzugura kandi akamutuka. Uwo mugabo yaravuze ati: “Amagambo ambwira sinayasubiramo. Ni yo mpamvu nirinda kumuvugisha kandi nkitinza ku kazi. Bimpa amahoro kuruta kujya mu rugo.” Muri iki gihe, ibitutsi n’amagambo akomeretsa birogeye mu bashakanye.

11 Amagambo mabi umugabo n’umugore babwirana akomeretsa mu byiyumvo, kandi ibyo bikomere ntibipfa gukira. Yehova ntashaka ko abashakanye babwirana amagambo nk’ayo. Icyakora ushobora gukomeretsa uwo mwashakanye utabizi. Ushobora kwibwira ko umubwira amagambo meza, nyamara we atari uko abibona. Ese niba hari icyo wavuze kikamubabaza, ntiwajya witondera ibyo uvuga?—Abagalatiya 5:15; soma mu Befeso 4:31.

12. Ni iki gishobora gutuma ubucuti umuntu washatse afitanye na Yehova buzamo agatotsi?

12 Uko uvugisha uwo mwashakanye, mwaba muri mu ruhame cyangwa mwiherereye, Yehova arabibona. (Soma muri 1 Petero 3:7.) Muri Yakobo 1:26 hagira hati: “Nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.”

13. Ni iki kindi gishobora kubabaza abashakanye?

13 Hari ikindi kintu gishobora kubabaza abashakanye. Urugero, uwo mwashakanye yakumva ameze ate, utangiye kujya umarana igihe n’undi muntu? Birashoboka ko impamvu ibigutera yaba nta cyo itwaye, urugero nko kubwirizanya n’uwo muntu cyangwa kumufasha kubera ko afite ikibazo. Ese uwo mwashakanye biramubabaza? Hari Umukristokazi wavuze ati: “Kubona umugabo wange amarana igihe kinini n’undi mushiki wacu wo mu itorero kandi akamwitaho, birambabaza. Bituma numva nta gaciro mfite.”

14. (a) Ni irihe hame dusanga mu Ntangiriro 2:24? (b) Ni iki twagombye kwibaza?

14 Kubera ko turi Abakristo, tugomba kwita ku babyeyi bacu no ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero. Ariko iyo tumaze gushaka, uwo tugomba kwitaho kuruta abandi ni uwo twashakanye. Yehova yavuze ko umugabo ‘azomatana n’umugore we’ (Intangiriro 2:24). Twagombye kwita cyane ku byiyumvo by’uwo twashakanye. Ibaze uti: “Ese nita ku wo twashakanye, nkamuha igihe gihagije, kandi nkamugaragariza urukundo?”

15. Kuki Abakristo bashakanye bagomba kwirinda agakungu?

15 Kugirana agakungu n’undi muntu biteza ibibazo mu muryango. Dushobora kumva dukunze uwo muntu, tugatangira kumwitaho mu buryo bwihariye (Matayo 5:28). Ibyo bishobora gutuma dukora ikintu cyatesha agaciro ishyingiranwa.

“UBURIRI BW’ABASHAKANYE NTIBUKAGIRE IKIBUHUMANYA”

16. Bibiliya ivuga iki ku ishyingiranwa?

16 Bibiliya imaze kuvuga ngo: “Ishyingiranwa ryubahwe,” yakomeje igira iti: “Uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’abahehesi” (Abaheburayo 13:4). Muri uyu murongo, “uburiri bw’abashakanye” bwerekeza ku mibonano mpuzabitsina ikorwa n’umugabo n’umugore bashyingiranywe (Imigani 5:18). Twagaragaza dute ko twubaha imibonano mpuzabitsina y’abashakanye?

17. (a) Muri iki gihe abantu benshi babona bate ubusambanyi? (b) Abakristo bo babubona bate?

17 Muri iki gihe, hari abantu batekereza ko guca inyuma uwo mwashakanye nta cyo bitwaye. Ntitugomba kuyoborwa n’iyo mitekerereze. Yehova yagaragaje neza ko yanga ubusambanyi n’ubuhehesi. (Soma mu Baroma 12:9; Abaheburayo 10:31; 12:29.) Turamutse dukoranye imibonano mpuzabitsina n’umuntu utari uwo twashakanye, twaba duhumanyije ishyingiranwa ryacu. Twaba tugaragaje ko tutubaha amahame ya Yehova, kandi tukaba twangije ubucuti dufitanye na we. Bityo rero, tugomba kwirinda ibintu byatuganisha ku busambanyi. Ibyo bikubiyemo kwirinda kurarikira undi muntu.​—Yobu 31:1.

18. (a) Kuki ubusambanyi bugereranywa no gusenga ibigirwamana? (b) Yehova abona ate ubusambanyi?

18 Mu Mategeko ya Mose Yehova yari yarahaye Abisirayeli, icyaha cy’ubusambanyi cyanganyaga uburemere no gusenga ibigirwamana. Ibyo byaha byombi byahanishwaga urupfu (Abalewi 20:2, 10). Ni mu buhe buryo ubusambanyi bwari kimwe no gusenga ibigirwamana? Iyo Umwisirayeli yasengaga ibigirwamana, yabaga yishe isezerano ryo kubera Yehova indahemuka. Iyo yasambanaga, yabaga yishe isezerano ryo kubera uwo bashakanye indahemuka. (Kuva 19:5, 6; Gutegeka kwa Kabiri 5:9; soma muri Malaki 2:14.) Biragaragara ko kuva kera, Yehova yabonaga ko ubusambanyi ari icyaha gikomeye.

19. Ni iki cyadufasha kwirinda guca inyuma uwo twashakanye?

19 Bimeze bite muri iki gihe? Nubwo tutakiyoborwa n’Amategeko ya Mose, uko Yehova yabonaga ubusambanyi ntibyahindutse. Niba tudashobora gusenga ikigirwamana, ntitugomba no guca inyuma uwo twashakanye (Zaburi 51:1, 4; Abakolosayi 3:5). Turamutse tubikoze, twaba dutesheje agaciro ishyingiranwa ryacu kandi tukaba dusuzuguje Imana yacu, Yehova.​—Reba Ibisobanuro bya 26.

WAKORA IKI NGO URUGO RWANYU RUKOMERE?

20. Ubwenge bwafasha bute umuntu washatse?

20 Wakora iki ngo urugo rwanyu rukomere? Ijambo ry’Imana rigira riti: “Ubwenge ni bwo bwubaka urugo kandi ubushishozi ni bwo burukomeza” (Imigani 24:3). Inzu ishobora kuba ikonja kandi nta kintu kiyirimo, cyangwa ikaba isusurutse, ari nziza, umuntu akishimira kuyibamo. Ishyingiranwa na ryo ni uko rimeze. Umuntu w’umunyabwenge na we azakora uko ashoboye mu rugo rwe harangwe ibyishimo, amahoro n’umutekano.

21. Ni mu buhe buryo ubumenyi butuma urugo rukomera?

21 Bibiliya ikomeza ivuga iby’urugo igira iti: ‘Ubumenyi bwuzuza mu byumba by’imbere ibintu byose bishimishije by’agaciro kenshi’ (Imigani 24:4). Ubumenyi bwo mu Ijambo ry’Imana bushobora gutuma urugo rwawe rurushaho kuba rwiza (Abaroma 12:2; Abafilipi 1:9). Mu gihe wowe n’uwo mwashakanye musomera hamwe Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo, muge musuzuma uko mwashyira mu bikorwa ibyo mwiga. Muge musuzumira hamwe uko mwarushaho gukundana no kubahana, uko mwarangwa n’ineza n’uko mwakwitanaho. Uge usaba Yehova agufashe kugira imico yatuma urugo rwanyu rukomera, kandi igatuma uwo mwashakanye arushaho kugukunda.​—Imigani 15:16, 17; 1 Petero 1:7.

Umugabo asengera hamwe n’umugore we mbere yo gutangira gahunda y’iby’umwuka

22. Kuki tugomba gukunda uwo twashakanye kandi tukamwubaha?

22 Tugomba gukora ibishoboka byose tugakunda uwo twashakanye, tukamuha agaciro kandi tukamwubaha. Ibyo bizatuma tugira ibyishimo mu muryango kandi urugo rwacu rurusheho gukomera. Ikiruta byose, tuzashimisha Yehova.​—Zaburi 147:11; Abaroma 12:10.