Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 14

Tube inyangamugayo muri byose

Tube inyangamugayo muri byose

“Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—ABAHEBURAYO 13:18.

1, 2. Iyo twihatiye kuba inyangamugayo Yehova yiyumva ate?

UMWANA avuye ku ishuri, maze atoragura amafaranga. Ari bukore iki? Ashobora kuyagumana. Icyakora aho kuyagumana, ayashubije nyirayo. Nyina amenye uko umwana we yabigenje, yumva amuteye ishema.

2 Ababyeyi benshi bashimishwa n’uko abana babo ari inyangamugayo. Data uri mu ijuru Yehova, ni ‘Imana ivugisha ukuri,’ kandi iyo tubaye inyangamugayo biramushimisha (Zaburi 31:5). Twifuza kumushimisha kandi ‘tukaba inyangamugayo muri byose’ (Abaheburayo 13:18). Reka dusuzume ahantu hane kuba inyangamugayo bishobora kutugora. Hanyuma turi busuzume ukuntu iyo tubaye inyangamugayo bitugirira akamaro.

TUGE TWISUZUMA TUTIBEREYE

3-5. (a) Ni mu buhe buryo dushobora kwibeshya mu gihe twisuzuma? (b) Ni iki cyadufasha kwisuzuma tutibereye?

3 Kugira ngo tube inyangamugayo, tugomba kwisuzuma tutibereye. Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Mu kinyejana cya mbere, abavandimwe bo mu itorero ry’i Lawodikiya bibwiraga ko bashimisha Imana ariko baribeshyaga (Ibyahishuwe 3:17). Natwe dushobora kwibwira ko turi beza ariko mu by’ukuri twibeshya.

4 Umwigishwa Yakobo yaravuze ati: “Nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye ariko ntategeke ururimi rwe, ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we, gusenga kwe kuba kubaye imfabusa” (Yakobo 1:26). Turamutse tubwira abandi nabi cyangwa tukababwira amagambo yo kubaninura, cyangwa tukabeshya, ariko tukibwira ko Imana itabyitaho bitewe n’uko hari ibyiza dukora, twaba twishuka. Ni iki cyaturinda kwishuka?

5 Iyo twirebeye mu ndorerwamo, tubona uko dusa. Ariko iyo dusomye Bibiliya, tumenya abo turi bo. Bibiliya ishobora kudufasha kumenya aho dufite imbaraga n’aho dufite intege nke. Idufasha kumenya ibyo tugomba guhindura, haba mu byo dutekereza, mu byo tuvuga no mu byo dukora. (Soma muri Yakobo 1:23-25.) Ariko iyo twibwiye ko nta ntege nke dufite, ntitumenya ibyo tugomba guhindura. Bityo rero, kugira ngo tumenye abo turi bo, tugomba kwisuzuma tutibereye dukoresheje Bibiliya (Amaganya 3:40; Hagayi 1:5). Isengesho na ryo ridufasha kumenya abo turi bo by’ukuri. Dushobora gusenga Yehova, tukamusaba kutugenzura no kutwereka aho dufite intege nke, hanyuma tukikosora (Zaburi 139:23, 24). Tuge tuzirikana ko ‘Yehova yanga urunuka umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi akaba ari bo nkoramutima ze.’—Imigani 3:32.

TUBE INYANGAMUGAYO MU MURYANGO

6. Kuki abashakanye bagomba kwirinda guhemukirana?

6 Tugomba kuba inyangamugayo mu muryango. Iyo umugabo n’umugore baganira nta cyo bahishanya, bumva bafite umutekano kandi bakizerana. Abashakanye bashobora guhemukirana mu buryo butandukanye. Urugero, umuntu washatse ashobora kugirana agakungu n’undi muntu, akareba porunogarafiya, cyangwa agakundana mu ibanga n’undi muntu. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Sinicaranye n’abanyabinyoma, kandi sinifatanya n’abahisha abo bari bo” (Zaburi 26:4). Guhemukira uwo mwashakanye, naho byaba mu bitekerezo, bishobora kugusenyera.

Jya wihutira kureka ikintu cyose cyahungabanya urugo rwanyu

7, 8. Bibiliya yagufasha ite gusobanurira abana bawe akamaro ko kuba inyangamugayo?

7 Abana na bo bagomba kumenya ko kuba inyangamugayo ari iby’ingenzi. Ababyeyi bashobora kubibigisha bifashishije Bibiliya. Irimo ingero z’abantu babaye abahemu, urugero nka Akani wabaye umujura, Gehazi wabeshye kugira ngo yibonere amafaranga na Yuda wibye amafaranga kandi akagambanira Yesu ku biceri by’ifeza 30.—Yosuwa 6:17-19; 7:11-25; 2 Abami 5:14-16, 20-27; Matayo 26:14, 15; Yohana 12:6.

8 Nanone Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu babaye inyangamugayo, urugero nka Yakobo wasabye abahungu be gusubiza amafaranga ba nyirayo, Yefuta n’umukobwa we bahiguye umuhigo bahigiye Imana, na Yesu wabaye indahemuka mu bihe bikomeye (Intangiriro 43:12; Abacamanza 11:30-40; Yohana 18:3-11). Izo ngero zishobora gufasha abana gusobanukirwa akamaro ko kuba inyangamugayo.

9. Iyo ababyeyi ari inyangamugayo, bigirira abana akahe kamaro?

9 Ababyeyi bashobora gukura isomo ku ihame ryo muri Bibiliya rigira riti: “None wigisha abandi, ntiwiyigisha? Wowe ubwiriza ngo ‘ntukibe,’ uriba” (Abaroma 2:21)? Iyo ababyeyi bakora ibinyuranye n’ibyo bavuga, abana barabibona. Turamutse dusabye abana bacu kuba inyangamugayo kandi twe tutari zo, byabatera urujijo. Iyo abana babonye ko ababyeyi babo babeshya n’aho byaba mu tuntu duto, bashobora kubigana. (Soma muri Luka 16:10.) Icyakora iyo abana babona ko ababyeyi babo ari inyangamugayo, bishobora kuzabafasha kuba ababyeyi b’inyangamugayo igihe na bo bazaba bafite abana.—Imigani 22:6; Abefeso 6:4.

TUBE INYANGAMUGAYO MU ITORERO

10. Ni mu buhe buryo twaba inyangamugayo mu biganiro tugirana n’Abakristo bagenzi bacu?

10 Nanone tugomba kubera inyangamugayo abavandimwe na bashiki bacu. Hari igihe ibiganiro tugirana n’abandi bishobora guhinduka amazimwe cyangwa gusebanya. Dushobora gukwirakwiza ibinyoma, mu gihe tubwira abandi inkuru tutazi niba ari ukuri. Bityo rero, byaba byiza ‘turinze iminwa yacu’ (Imigani 10:19). Kuba inyangamugayo ntibisobanura ko tugomba kuvuga ibyo dutekereza byose, ibyo tuzi byose, cyangwa ibyo twumvise byose. Niyo ibyo twaba tugiye kuvuga byaba ari ukuri, hari igihe kubivuga byaba bitatureba, atari ngombwa ko tubivuga cyangwa kubivuga bikaba bidakwiriye (1 Abatesalonike 4:11). Hari abantu bavuga amagambo akomeretsa bibwira ko ari ukuvugisha ukuri. Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, buri gihe dukwiriye kubwira abandi amagambo meza kandi arangwa n’ineza.—Soma mu Bakolosayi 4:6.

11, 12. (a) Ni mu buhe buryo iyo umuntu wakoze icyaha atavugishije ukuri atuma ibintu birushaho kuzamba? (b) Ni iyihe mitekerereze twagombye kwirinda mu gihe inshuti yacu yakoze icyaha gikomeye, kandi kuki? (c) Twagaragaza dute ko turi inyangamugayo mu muryango wa Yehova?

11 Yehova yahaye abasaza inshingano yo gufasha abagize itorero. Iyo tubaye inyangamugayo, abasaza badufasha bitabagoye. Kubera iki? Ese uramutse urwaye ukajya kwivuza, wahisha muganga bimwe mu bimenyetso by’indwara urwaye? None se ubimuhishe yakuvura ate? Natwe mu gihe twakoze icyaha gikomeye, ntitwagombye kugerageza kugihisha. Ahubwo, tugomba kubibwira abasaza nta cyo tubakinze (Zaburi 12:2; Ibyakozwe 5:1-11). None se wakora iki mu gihe umenye ko inshuti yawe yakoze icyaha gikomeye (Abalewi 5:1)? Ese wavuga uti: “Ubwo ndi inshuti ye, reka mugirire ibanga”? Ahubwo wagombye kwibuka ko abasaza bafite inshingano yo kumufasha kwiyunga na Yehova no kumufasha kugirana na we ubucuti bukomeye.—Abaheburayo 13:17; Yakobo 5:14, 15.

12 Nanone, tugomba kuba inyangamugayo mu gihe umuryango wa Yehova udusabye gutanga raporo runaka, urugero nka raporo y’umurimo wo kubwiriza. Tunagaragaza ko turi inyangamugayo mu gihe twuzuza fomu, dusaba kuba abapayiniya cyangwa guhabwa izindi nshingano.—Soma mu Migani 6:16-19.

13. Twagaragaza dute ko turi inyangamugayo mu gihe dukorera cyangwa dukoresha Umukristo mugenzi wacu?

13 Abakristo bagomba kwirinda kuvanga umurimo bakorera Yehova n’ibikorwa by’ubucuruzi. Urugero, ntiducuruza iyo turi ku Nzu y’Ubwami cyangwa iyo tubwiriza. Nanone iyo ducuruza, ntidushakira inyungu mu bavandimwe na bashiki bacu. Niba ukoresha Abahamya, uge ubishyurira igihe, ubahembe umushahara mwasezeranye, kandi ubakorere ibisabwa n’amategeko byose. Muri byo hashobora kuba harimo nk’ubwishingizi mu kwivuza cyangwa guhemberwa iminsi ya konji (1 Timoteyo 5:18; Yakobo 5:1-4). Nanone niba ukorera Umuhamya, ntukitege ko agukorera ibintu byihariye adakorera abandi (Abefeso 6:5-8). Uge ukora amasaha yagenwe kandi ukore akazi kose uhemberwa.—2 Abatesalonike 3:10.

14. Ni iki Abakristo bagombye gukora mbere yo gufatanya ibikorwa by’ubucuruzi?

14 Byagenda bite se mu gihe dufatanyije n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu umushinga w’ubucuruzi? Uwo mushinga ushobora kuba udusaba gushora amafaranga cyangwa kwaka inguzanyo. Icyo gihe, hari ihame ryo muri Bibiliya ryadufasha. Iryo hame rivuga ko tugomba gushyira ibintu byose mu nyandiko. Igihe umuhanuzi Yeremiya yaguraga isambu, yanditse inzandiko ebyiri z’amasezerano, rumwe abagabo barushyiraho umukono. Izo nzandiko zombi yarazibitse kugira ngo azazifashishe nyuma yaho. (Yeremiya 32:9-12; reba nanone mu Ntangiriro 23:16-20.) Hari abatekereza ko kwandika amasezerano bigaragaza ko utizera umuvandimwe wawe. Ariko kugirana amasezerano yanditse bishobora kubarinda ubwumvikane buke, guhemukirana n’amakimbirane. Uge uzirikana ko amahoro y’itorero ari yo afite agaciro kenshi kuruta imishinga iyo ari yo yose.—1 Abakorinto 6:1-8; reba Ibisobanuro bya 30.

TUBE INYANGAMUGAYO MURI IYI SI

15. Yehova abona ate ibikorwa by’uburiganya mu bucuruzi?

15 Tugomba kugaragariza abantu bose ko turi inyangamugayo, hakubiyemo n’abatari Abahamya ba Yehova. Yehova adusaba kuba inyangamugayo. Bibiliya igira iti: “Yehova yanga urunuka iminzani ibeshya, ariko amabuye y’iminzani yujuje ibipimo aramushimisha” (Imigani 11:1; 20:10, 23). Mu bihe bya Bibiliya, abacuruzi bakundaga gukoresha iminzani. Icyakora hari abacuruzi bariganyaga abaguzi bakabaha ibituzuye cyangwa bakabishyuza amafaranga aruta ayo bagombye kwishyura. Muri iki gihe na bwo uburiganya burogeye mu bucuruzi. Yehova yanga uburiganya nk’uko yabwangaga kera.

16, 17. Ibindi bikorwa by’ubuhemu tugomba kwirinda ni ibihe?

16 Hari igihe kuba inyangamugayo bitugora, urugero nk’iyo dusaba akazi, iyo twuzuza impapuro za leta, cyangwa dukora ibizamini ku ishuri. Icyo gihe, hari benshi batekereza ko kubeshya, gukabya, cyangwa gutanga ibisubizo bidasobanutse, nta cyo bitwaye. Ibyo ntibyagombye kudutangaza. Bibiliya yahanuye ko mu minsi y’imperuka, abantu bari kuzaba “bikunda, bakunda amafaranga, . . . badakunda ibyiza.”—2 Timoteyo 3:1-5.

17 Dushobora kubona ko abahemu ari bo bagira icyo bageraho muri iyi si (Zaburi 73:1-8). Urugero, hari igihe Umukristo akomeza kuba inyangamugayo bikaba byatuma yirukanwa ku kazi, bakamwambura amafaranga cyangwa bakamugirira nabi. Icyakora kuba inyangamugayo ni byo bifite akamaro kuruta ikintu cyose twakwigomwa. Kubera iki?

AKAMARO KO KUBA INYANGAMUGAYO

18. Kuvugwa neza bifite akahe kamaro?

18 Muri iyi si, abantu b’inyangamugayo, biringirwa kandi bizerwa, barubahwa kandi ni bake cyane. Buri wese ashobora kwihatira kuba inyangamugayo (Mika 7:2). Mu by’ukuri, hari abantu bashobora kuguseka kubera ko uri inyangamugayo, bakavuga ko uri injiji. Ariko hari abandi babikubahira kandi bakakugirira ikizere. Hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova bazwiho kuba inyangamugayo. Hari abakoresha bahitamo guha akazi Abahamya kubera ko bazi ko ari inyangamugayo. Nanone, hari abakozi birukanwa kubera ubuhemu, mu gihe Abahamya baramba ku kazi kabo.

Kuba umunyamwete bihesha Yehova ikuzo

19. Ni mu buhe buryo kuba inyangamugayo bikomeza ubucuti dufitanye na Yehova?

19 Kuba inyangamugayo muri byose bituma tugira umutimanama utaducira urubanza n’amahoro yo mu mutima. Dushobora kuba nka Pawulo wanditse ati: “Twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya” (Abaheburayo 13:18). Ikiruta byose, Data udukunda Yehova, arabibona kandi yishimira ko twihatira kuba inyangamugayo muri byose.—Soma muri Zaburi ya 15:1, 2; Imigani 22:1.