Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

Urukundo rw’Imana ruhoraho iteka

Urukundo rw’Imana ruhoraho iteka

“Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”​—1 YOHANA 5:3.

1, 2. Kuki ukunda Yehova?

ESE ukunda Imana? Ushobora kuba uyikunda cyane, ukaba warayiyeguriye. Ushobora kuba wumva ko ari yo nshuti yawe ikurutira izindi. Ariko Yehova we, yagukunze na mbere y’uko umukunda. Bibiliya igira iti: “Twe dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.”​—1 Yohana 4:19.

2 Tekereza ibintu byose Yehova yakoze kugira ngo agaragaze ko adukunda. Yaduhaye isi nziza cyane ngo tuyituremo, aduha n’ibintu byose dukeneye ngo twishimire ubuzima (Matayo 5:43-48; Ibyahishuwe 4:11). Yifuza ko tuba inshuti ze, kandi yatumye tumumenya. Iyo dusoma Bibiliya, tuba dutega amatwi Yehova. Kandi iyo dusenga, adutega amatwi (Zaburi 65:2). Akoresha umwuka wera we akatuyobora kandi akadukomeza (Luka 11:13). Yanohereje Umwana we w’igiciro kinshi ku isi, kugira ngo atubature mu cyaha no mu rupfu.​—Soma muri Yohana 3:16; Abaroma 5:8.

3. Twakora iki ngo dukomeze kugirana ubucuti na Yehova?

3 Tekereza inshuti yawe magara yakubaye hafi mu bihe byiza no mu bihe bibi. Hari icyo wakoze kugira ngo mukomeze kugirana ubucuti bukomeye. Ibyo ni na ko bimeze ku bucuti dufitanye n’inshuti yacu ikomeye kuruta izindi, ari yo Yehova. Ubucuti dufitanye na we bushobora guhoraho iteka. Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira iti: “Mugume mu rukundo rw’Imana” (Yuda 21). Twarugumamo dute? Bibiliya isubiza igira iti: “Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”​—1 Yohana 5:3.

“GUKUNDA IMANA NI UKU”

4, 5. (a) ‘Urukundo rw’Imana’ rusobanura iki? (b) Ni iki cyatumye ukunda Yehova?

4 Iyo Bibiliya ivuga ‘urukundo rw’Imana,’ iba ishaka kuvuga iki? Iba ishaka kuvuga urukundo dukunda Imana, aho kuba urukundo idukunda. Ese uribuka igihe watangiraga gukunda Yehova?

Iyo wiyeguriye Yehova kandi ukabatizwa, uba ugaragaje ko umukunda kandi ko wifuza kumwumvira iteka

5 Ibuka uko wiyumvise igihe wamenyaga ku nshuro ya mbere ko Yehova yifuza ko ubaho iteka mu isi nshya. Wamenye ibyo Yehova yakoze byose kugira ngo uzayibemo, kandi umenya ukuntu yaduhaye impano y’agaciro kenshi, igihe yoherezaga Umwana we ku isi (Matayo 20:28; Yohana 8:29; Abaroma 5:12, 18). Umaze kumenya ukuntu Yehova agukunda cyane, byagukoze ku mutima, maze utangira kumukunda.—Soma muri 1 Yohana 4:9, 10.

6. Gukunda umuntu bikubiyemo iki? Urukundo ukunda Imana rwatumye ukora iki?

6 Icyakora igihe wumvaga utangiye gukunda Imana, byari intangiriro gusa. Urugero, iyo ukunda umuntu, kumubwira gusa ngo: “ndagukunda” ntibiba bihagije. Ahubwo unakora ibintu bimushimisha. Mu buryo nk’ubwo, urukundo ukunda Yehova rwatumye wifuza kubaho mu buryo bumushimisha. Urwo rukundo rumaze gukomera, birashoboka ko ari bwo wamwiyeguriye, kandi ukabatizwa. Igihe wiyeguriraga Yehova, wamusezeranyije ko uzamukorera iteka ryose. (Soma mu Baroma 14:7, 8.) Wakora iki ngo usohoze iryo sezerano?

‘TWITONDERA AMATEGEKO YE’

7. Niba dukunda Yehova tuzakora iki? Amwe mu mategeko ya Yehova ni ayahe?

7 Urukundo dukunda Yehova rutuma ‘twitondera amategeko ye.’ Tuyitondera dute? Turamwumvira. Bibiliya itwigisha uko Yehova yifuza ko tubaho. Atubwira ibikorwa bibi tugomba kwirinda, urugero nko gusinda, kwiba cyangwa kubeshya, kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mutashyingiranywe, cyangwa gusenga umuntu uwo ari we wese cyangwa ikindi kintu cyose kitari we.—1 Abakorinto 5:11; 6:18; 10:14; Abefeso 4:28; Abakolosayi 3:9.

8, 9. Mu gihe tudafite itegeko ryo muri Bibiliya rigusha ku ngingo, twabwirwa n’iki icyo Yehova ashaka? Tanga urugero.

8 Icyakora niba dushaka gushimisha Yehova, tugomba gukora ibirenze kumvira amategeko ye. Ntiyaduhaye urutonde rw’amategeko twakurikiza mu bintu byose duhura na byo mu mibereho yacu. Hari igihe tuba tugomba gufata umwanzuro, ariko ntitubone muri Bibiliya itegeko rigusha ku ngingo ritubwira icyo tugomba gukora. None se ubwo twafata umwanzuro mwiza dute (Abefeso 5:17)? Muri Bibiliya, harimo amahame, ni ukuvuga inyigisho zitwereka uko Yehova abona ibintu. Iyo dusoma Bibiliya, tumenya uko Yehova ateye. Tumenya uko atekereza, tukamenya ibyo akunda n’ibyo yanga.​—Soma muri Zaburi ya 97:10; Imigani 6:16-19; reba Ibisobanuro bya 1.

9 Urugero, dutoranya dute ibyo tureba kuri tereviziyo cyangwa kuri interineti? Yehova ntatubwira mu buryo bweruye icyo tugomba gukora. Ahubwo aduha amahame adufasha gufata imyanzuro myiza. Imyidagaduro myinshi yo muri iki gihe yuzuyemo urugomo n’ubusambanyi. Muri Bibiliya, Yehova atubwira ko ‘yanga umuntu wese ukunda urugomo’ kandi ko ‘azacira urubanza abasambanyi’ (Zaburi 11:5; Abaheburayo 13:4). Ayo mahame yadufasha ate gufata imyanzuro myiza? Iyo tumenye ko Yehova yanga ikintu runaka cyangwa ko abona ko kidakwiriye, turakirinda.

10, 11. Kuki twumvira Yehova?

10 Kuki twumvira Yehova? Ntitumwumvira kugira ngo ataduhana cyangwa ngo twirinde akaga gaterwa no gufata imyanzuro mibi (Abagalatiya 6:7). Ahubwo twumvira Yehova kubera ko tumukunda. Nk’uko umwana aba yifuza gushimisha se, natwe twifuza gushimisha Data wo mu ijuru. Nta kintu kiza cyaruta kumenya ko Yehova atwishimira!​—Zaburi 5:12; Imigani 12:2; reba Ibisobanuro bya 2.

11 Nanone ntitwumvira Yehova bitewe n’uko gusa bitworoheye cyangwa bitewe no kubura uko tugira. Nta nubwo duhitamo amategeko n’amahame tugomba kumvira n’ayo tutagomba kumvira (Gutegeka kwa Kabiri 12:32). Ahubwo twumvira Yehova mu buryo bwuzuye, nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze ati: “Amategeko yawe narayakunze, kandi nzakomeza kuyakunda cyane” (Zaburi 119:47; Abaroma 6:17). Twifuza kuba nka Nowa, wagaragaje ko akunda Yehova akora ibintu byose yari yaramutegetse. Bibiliya ivuga ko Nowa ‘yabigenje atyo’ (Intangiriro 6:22). Ese nawe wifuza ko Yehova yakuvugaho ibintu nk’ibyo?

12. Twakora iki ngo dushimishe Yehova?

12 Yehova yiyumva ate iyo tumwumviye? ‘Dushimisha umutima’ we (Imigani 11:20; 27:11). Bitekerezeho nawe! Iyo twumviye Umuremyi w’ijuru n’isi, arishima. Ariko nta na rimwe aduhatira kumwumvira. Ahubwo yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo. Ibyo bisobanura ko ari twe duhitamo gukora ibyiza cyangwa ibibi. Yehova yifuza ko urukundo tumukunda rutuma dufata imyanzuro myiza kugira ngo tugire ubuzima bwiza.​—Gutegeka kwa Kabiri 30:15, 16, 19, 20; reba Ibisobanuro bya 3.

‘AMATEGEKO YE SI UMUTWARO’

13, 14. Kuki kumvira amategeko y’Imana bitagoye cyane? Tanga urugero.

13 Ariko se byagenda bite niba dutekereza ko kumvira amategeko ya Yehova bigoye, cyangwa ko ayo mategeko atubuza umudendezo? Bibiliya igaragaza neza ko ‘amategeko ye atari umutwaro’ (1 Yohana 5:3). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “umutwaro” risobanura “kuremera.” Hari indi mirongo iryo jambo rikoreshwamo, risobanura amategeko adashyize mu gaciro cyangwa abantu bashaka kugenzura ibyo abandi bakora cyangwa kubababaza (Matayo 23:4; Ibyakozwe 20:29, 30). Amategeko ya Yehova “ntaremereye,” ni ukuvuga ko adakomeye cyane ku buryo kuyumvira byatugora. Buri gihe adusaba ibintu bishyize mu gaciro.

14 Urugero, tekereza wagiye gufasha inshuti yawe kwimuka. Ibintu byose yabifunze mu makarito. Amakarito amwe ntaremereye kandi kuyaterura biroroshye. Ariko ayandi yo, araremereye kandi kuyaterura bisaba abantu babiri. Ese iyo nshuti yawe yagusaba guterura ikarito iremereye wenyine? Birumvikana ko itabikora. Kubera iki? Ni ukubera ko itifuza kukuvuna. Yehova na we ameze nk’iyo nshuti. Ntashobora kudusaba gukora ibintu bigoye cyane (Gutegeka kwa Kabiri 30:11-14). Yehova aratuzi. Bibiliya igira iti: ‘Azi neza uko turemwe, yibuka ko turi umukungugu.’​—Zaburi 103:14.

15. Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko amategeko ya Yehova adufitiye akamaro?

15 Mose yabwiye ishyanga rya Isirayeli ko amategeko ya Yehova yari gutuma ‘bahora baguwe neza,’ kandi ko kuyumvira byari gutuma ‘bakomeza kubaho’ (Gutegeka kwa Kabiri 5:28-33; 6:24). Ibyo ni ko bikimeze no muri iki gihe. Ikintu cyose Yehova adusabye gukora gituma turushaho kumererwa neza. (Soma muri Yesaya 48:17.) Buri gihe Data Yehova aba azi icyatubera kiza kurusha ibindi (Abaroma 11:33). Bibiliya igira iti: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Ibyo bisobanura ko ibintu byose Yehova avuga cyangwa akora, aba abitewe n’urukundo.

16. Kuki dushobora kumvira nubwo tudatunganye kandi tukaba turi mu isi mbi?

16 Kumvira Imana si ko buri gihe bitworohera. Tuba mu isi mbi iyoborwa na Satani. Agerageza kudushuka ngo dukore ibintu bibi (1 Yohana 5:19). Nanone tugomba guhatana kugira ngo turwanye ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu bidatunganye, kuko bishobora gutuma tutumvira Imana (Abaroma 7:21-25). Icyakora urukundo dukunda Yehova ruzaduha imbaraga zo gukora ibikwiriye. Abona ukuntu twihatira kumwumvira, kandi na we aradufasha akaduha umwuka we wera (1 Samweli 15:22, 23; Ibyakozwe 5:32). Umwuka wera udufasha kugira imico ituma kumvira Imana bitworohera.​—Abagalatiya 5:22, 23.

17, 18. (a) Iki gitabo kizatwigisha iki? (b) Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

17 Iki gitabo kizatwigisha uko twabaho mu buryo bushimisha Yehova. Tuzamenya uko twashyira mu bikorwa amategeko ye n’amahame mbwirizamuco ye. Ibuka ko nta na rimwe Yehova aduhatira kumwumvira. Iyo duhisemo kumwumvira, turushaho kugira imibereho myiza kandi tukazabaho iteka twishimye. Ik’ingenzi kurushaho, iyo twumviye Imana tuba tugaragaje ko tuyikunda cyane.—Reba Ibisobanuro bya 4.

18 Yehova yaduhaye umutimanama kugira ngo adufashe kumenya ikiza n’ikibi. Iyo dutoje umutimanama wacu, udufasha ‘kwitondera amategeko ye.’ Ariko se umutimanama ni iki, kandi se twawutoza dute? Ibyo tuzabyiga mu gice gikurikira.