Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 34

Bizatugendekera bite nidupfa?

Bizatugendekera bite nidupfa?

NK’UKO ubizi, abantu barakura, bagasaza, bakarwara kandi bagapfa. Ndetse n’abana bato na bo barapfa. Mbese, wagombye kujya utinya urupfu cyangwa umuntu wapfuye?— Waba uzi uko bigenda iyo dupfuye?—

Nta muntu uriho ubu wigeze gupfa ngo hanyuma azuke, ku buryo ashobora kutubwira uko bigenda iyo umuntu apfuye. Icyakora, igihe Yesu, we Mwigisha Ukomeye, yari hano ku isi, hari umugabo ibyo byabayeho. Gusoma inkuru ivuga iby’uwo mugabo bishobora gutuma tumenya uko bigenda iyo umuntu apfuye. Uwo mugabo yari incuti ya Yesu. Yari atuye mu mujyi muto witwaga Betaniya, wari hafi ya Yerusalemu. Yitwaga Lazaro, kandi yari afite bashiki be babiri. Umwe yitwaga Marita, undi akitwa Mariya. Reka twifashishe Bibiliya, duse n’abareba uko byagenze.

Lazaro amaze iminsi arwaye, none ubu ararembye cyane. Yesu ari kure cyane y’i Betaniya. Ku bw’ibyo, Marita na Mariya batumye umuntu ngo ajye kubwira Yesu ko musaza wabo Lazaro arwaye. Ibyo babitewe n’uko bazi ko Yesu aramutse ahageze, ashobora gukiza musaza wabo. Nta bwo Yesu ari umuganga, ariko Imana yamuhaye ububasha bwo gukiza indwara z’ubwoko bwose.—Matayo 15:30, 31.

Icyakora, Lazaro akomeje kuremba, none ageze n’aho apfa Yesu atarahagera. Ariko Yesu we abwiye abigishwa be ko Lazaro asinziriye, kandi ko agiye kumukangura. Abigishwa ntibumvise neza icyo Yesu ashaka kuvuga. Ni bwo Yesu aberuriye ati “Lazaro yarapfuye.” Ibyo bigaragaza iki ku birebana n’urupfu?— Yee, biragaragaza ko gupfa ari nko gusinzira cyane. Iyo umuntu yapfuye, aba asinziriye cyane ku buryo adashobora no kurota.

Ubu noneho Yesu aje kureba Marita na Mariya. Hari n’izindi ncuti z’umuryango nyinshi zahageze. Bose bazanywe no kubahumuriza kubera ko musaza wabo yapfuye. Marita akimara kumenya ko Yesu ari mu nzira, ahise ajya kumusanganira. Mu kanya gato Mariya na we arasohotse, aza kureba Yesu. Mariya afite agahinda kenshi cyane, ku buryo aje arira. Aguye ku birenge bya Yesu. Izindi ncuti ziherekeje Mariya na zo zirarira.

Umwigisha Ukomeye abajije aho bahambye Lazaro. Ako kanya bahise bajyana Yesu ku mva, aho bahambye Lazaro. Yesu abonye ko abantu bose barira, none na we ararize. Azi ukuntu gupfusha umuntu dukunda bitera agahinda.

Kubera ko imva itwikiriwe n’ikibuye kinini, Yesu abwiye abari aho ati ‘mukureho iryo buye.’ Mbese, bagomba kurikuraho?— Marita we aratekereza ko ibyo bidakwiriye. Agize ati ‘Databuja, ubu aranuka kuko amaze iminsi ine.’

Ariko Yesu aramubwiye ati ‘sinakubwiye ko niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana?’ Yesu arashaka kuvuga ko Marita ari bubone ikintu kiri buze guhesha ikuzo Imana. None se, ni iki Yesu ashaka gukora? Bakimara gukuraho rya buye, Yesu ahise asenga Yehova mu ijwi ryumvikana. Hanyuma, Yesu avuze mu ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka”! Ariko se, Lazaro arasohoka koko? Birashoboka se?—

Ariko se, ushobora gukangura umuntu usinziriye?— Uramutse umuhamagaye cyane, ashobora gukanguka. Ariko se, ushobora gukangura umuntu usinziriye mu rupfu?— Oya. Uko wamuhamagara kose, umuntu wapfuye ntashobora kukumva. Yaba wowe cyangwa jye, nta kintu na kimwe dushobora gukora kugira ngo dukangure umuntu wapfuye.

Ni iki Yesu yakoreye Lazaro?

Icyakora, Yesu we atandukanye natwe. Afite ububasha budasanzwe yahawe n’Imana. Ku bw’ibyo, Yesu agihamagara Lazaro, hahise haba igitangaza. Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye, asohotse mu mva! Yongeye kuba muzima! Ubu ashobora kongera guhumeka, kugenda no kuvuga! Ni koko, Yesu azuye Lazaro mu bapfuye.—Yohana 11:1-44.

Ngaho tekereza nawe. Byagendekeye bite Lazaro igihe yapfaga? Mbese, hari ikintu icyo ari cyo cyose, cyaba ubugingo cyangwa roho, cyaba cyaramuvuyemo kikajya kuba ahandi? Mbese, ubugingo bwa Lazaro cyangwa se roho ye byaba byaragiye mu ijuru? Yaba se yaramaze ya minsi ine ari kumwe n’Imana n’abamarayika bayo bera?—

Reka da! Ibuka ko Yesu yavuze ko Lazaro yari asinziriye. Biba bimeze bite iyo usinziriye? Iyo usinziriye cyane, nta cyo uba uzi mu bikubera iruhande, si byo se?— Kandi iyo ukangutse, nta bwo umenya igihe wamaze usinziriye. Ukimenya ari uko urebye ku isaha.

Uko ni ko bigendekera abapfuye. Nta kintu na kimwe baba bazi. Nta cyo bumva. Kandi nta kintu na kimwe bashobora gukora. Uko ni ko byari bimeze no kuri Lazaro igihe yari yapfuye. Iyo umuntu apfuye, aba ameze nk’umuntu usinziriye cyane, ku buryo nta kintu na kimwe aba yibuka. Bibiliya igira iti ‘abapfuye nta kintu na kimwe baba bazi.’—Umubwiriza 9:5, 10.

Lazaro yari mu yihe mimerere amaze gupfa?

Tekereza no kuri ibi bikurikira: mbese, iyo Lazaro aza kuba yaramaze ya minsi ine yose mu ijuru, ntaba yaragize icyo abivugaho?— Kandi se, iyo aza kuba yari mu ijuru koko, hari ubwo Yesu yari kumuhatira kuva aho hantu heza maze akamugarura hano ku isi?— Oya rwose!

Nyamara, hari abantu benshi bavuga ko dufite ubugingo cyangwa roho, kandi ko ubwo bugingo cyangwa iyo roho bikomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Bavuga ko hari ahantu ubugingo bwa Lazaro bwari bwagiye kuba. Icyakora, uko si ko Bibiliya yigisha. Ahubwo, Bibiliya ivuga ko igihe Imana yaremaga umuntu wa mbere, ari we Adamu, Adamu yahindutse “ubugingo buzima.” Adamu yari ubugingo. Nanone Bibiliya ivuga ko Adamu amaze gukora icyaha, yaje gupfa. Yahindutse ubugingo bupfuye, bityo asubira mu mukungugu yavuyemo. Bibiliya ivuga kandi ko abana ba Adamu bose ari abanyabyaha, kandi ko bagera aho bagapfa.—Itangiriro 2:7; 3:17-19; Abaroma 5:12.

Nk’uko bigaragara rero, nta bwo dufite ubugingo bushobora gutandukana n’umubiri wacu. Buri wese muri twe ni ubugingo. Kandi kubera ko twese turi abanyabyaha bitewe n’uko dukomoka kuri Adamu, tuzagera aho dupfe, kubera ko Bibiliya ivuga ko ‘ubugingo bukora icyaha buzapfa.’—Ezekiyeli 18:4.

Kuki tutagomba gutinya abapfuye?

Hari abantu batinya abapfuye. Usanga badashobora kwegera imva kuko batekereza ko abapfuye bafite roho cyangwa ubugingo butandukanye n’umubiri, bushobora kugirira nabi abazima. Ariko se koko, umuntu wapfuye ashobora kugirira nabi umuntu muzima?— Oya rwose.

Hari ndetse n’abantu bizera ko abapfuye bashobora kugaruka ari abazimu, bakaza gusura abantu bazima. Ku bw’ibyo, usanga abantu bamwe basigira abapfuye ibyokurya. Icyakora, abantu bakora bene ibyo bintu ntibaba bizera icyo Imana ivuga ku bapfuye. Niba twe twizera ibyo Imana ivuga, ntituzigera dutinya abapfuye. Kandi niba dushimira Imana kubera ko yaduhaye ubuzima, tuzabigaragariza mu gukora ibyo ishaka.

Ariko ushobora wenda kuba wibaza uti ‘mbese, Imana izazura n’abana bato bapfuye? Mbese, Imana yaba ibishaka koko?’ Reka tuzabivugeho mu gice gikurikira.

Reka turebe ibindi bitekerezo Bibiliya itanga ku birebana n’abapfuye, no kuba umuntu ari ubugingo. Dusome muri Zaburi ya 115:17; 146:3, 4; no muri Yeremiya 2:34.