Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 30

Ni iki cyadufasha kunesha ubwoba?

Ni iki cyadufasha kunesha ubwoba?

MBESE, gukorera Yehova bijya bikorohera?— Umwigisha Ukomeye ntiyigeze avuga ko byoroshye. Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yabwiye intumwa ze ati “ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga.”—Yohana 15:18.

Petero yariyemeye avuga ko atazigera na rimwe atererana Yesu. Icyakora, Yesu yavuze ko Petero yari kumwihakana incuro eshatu zose muri iryo joro. Kandi koko Petero yageze aho aramwihakana (Matayo 26:31-35, 69-75)! Byagenze bite kugira ngo ikintu nk’icyo kibeho?— Byatewe n’uko Petero hamwe n’izindi ntumwa, bose bahiye ubwoba.

Waba uzi icyatumye intumwa zigira ubwoba?— Ni ukubera ko hari ikintu cy’ingenzi cyane zananiwe gukora. Kumenya icyo kintu bishobora kudufasha gukomeza gukorera Yehova tutitaye ku byo abantu batuvuga cyangwa ibyo badukorera. Mbere na mbere ariko, reka duse n’abareba ibyabaye mu ijoro rya nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze.

Bose hamwe babanje kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Pasika yari ifunguro ryihariye Abisirayeli bafataga rimwe mu mwaka, bibuka ukuntu Imana yabakijije ikabakura mu bucakara mu gihugu cya Misiri. Hanyuma, Yesu atangije irindi funguro ryihariye ari kumwe n’intumwa ze. Iryo funguro tuzarivugaho mu kindi gice, kandi tuzasobanukirwa uko rijya ridufasha kwibuka Yesu. Ubu barangije gufata iryo funguro ryihariye. Yesu amaze kubwira intumwa ze amagambo yo kuzitera inkunga, none azisabye kumuherekeza mu busitani bwa Getsemani. Aho ni ahantu bakunda kujya kenshi.

Bakihagera, Yesu abasize aho yigira hirya wenyine, ajya gusenga. Asabye Petero, Yakobo na Yohana ngo na bo basenge. Icyakora, bo bageze aho barisinzirira. Incuro eshatu zose, Yesu agiye agaruka kureba Petero n’izo ntumwa zindi, kandi izo ncuro eshatu zose agiye asanga zisinziririye (Matayo 26:36-47)! Waba uzi impamvu bagombaga kuba maso kandi bagakomeza gusenga?— Reka tugire icyo tubivugaho.

Kuki Petero, Yakobo na Yohana bagombaga gukomeza kuba maso?

Kuri uwo munsi wa Pasika, butarira, Yuda yari kumwe na Yesu hamwe n’izindi ntumwa. Ibuka ko Yuda yari yarahindutse umujura. Ubu noneho bwo, agiye kuba n’umugambanyi. Azi neza ahantu Yesu yari asanzwe akunda guhurira n’intumwa ze mu busitani bwa Getsemani. None Yuda azanye abasirikare aho Yesu ari kugira ngo bamufate. Bakihagera, Yesu arababajije ati “murashaka nde?”

Abasirikare baramushubije bati ‘turashaka Yesu.’ Nta bwoba Yesu afite. Ni yo mpamvu abashubije ati “ni jye.” Abo basirikare batangajwe n’ubutwari bwa Yesu, none bahise basubira inyuma, bikubita hasi. Yesu akomeje agira ati ‘niba ari jye mushaka, mureke intumwa zanjye zibanze zigende.’—Yohana 18:1-9.

Abasirikare bafashe Yesu, baramuboshye, none intumwa zigize ubwoba zirahunga. Icyakora, Petero na Yohana bo barashaka kureba uko biza kugenda. Ku bw’ibyo, barabakurikiye, ariko baragendera kure. Amaherezo, bajyanye Yesu mu rugo rwa Kayafa, umutambyi mukuru. Kubera ko Yohana asanzwe aziranye n’umutambyi mukuru, umurinzi w’umuryango arabaretse we na Petero binjira imbere mu rugo.

Basanze abatambyi bamaze guteranira mu rugo rwa Kayafa, kugira ngo bacire Yesu urubanza. Nta kindi bifuza kitari ukwicisha Yesu. Ku bw’ibyo, bazanye abagabo bo kumubeshyera. Abantu batangiye gukubita Yesu ibipfunsi n’inshyi. Mu gihe ibyo byose biba, Petero ari hafi aho.

Wa murinzi winjije Petero na Yohana mu rugo yitegereje Petero aramumenya, none aramubwiye ati “nawe wari kumwe na Yesu.” Ariko Petero amuhakaniye avuga ko nta hantu azi Yesu. Mu kanya gato haje undi mukobwa, na we aramwitegereza, asanga hari ahantu amuzi. Abwiye abari aho ati “n’uyu yari kumwe na Yesu.” Petero yongeye guhakana avuga ko atamuzi. Mu kandi kanya, haje abandi bantu. Bitegereje Petero, none na bo baramubwiye bati “ni ukuri nawe uri umwe muri bo.” Ku ncuro ya gatatu, Petero yongeye kwihakana Yesu agira ati “uwo muntu simuzi.” Ndetse Petero anarahiye avuga ko ibyo avuga ari ukuri. Ubu noneho, Yesu arakebutse, yitegereza Petero.—Matayo 26:57-75; Luka 22:54-62; Yohana 18:15-27.

Kuki Petero yagize ubwoba cyane kugeza n’aho abeshya ko atazi Yesu?

Waba uzi icyatumye Petero abeshya?— Ni ukubera ko yahiye ubwoba. Ariko se, kuki yagize ubwoba bigeze aho? Ni iki yirengagije gukora cyagombaga kumwongerera ubutwari? Ngaho bitekerezeho nawe. Ni iki Yesu yakoze cyatumye agira ubutwari?— Yasenze Imana, na yo imufasha kugira ubutwari. Ibuka kandi ko incuro eshatu zose, Yesu yasabye Petero gusenga no gukomeza kuba maso. Ariko se, Petero we yabigenje ate?—

Izo ncuro eshatu zose, Petero yagiye yisinzirira. Nta bwo yigeze asenga cyangwa ngo akomeze kuba maso. Bityo, igihe abantu bazaga gufata Yesu, basanze Petero atiteguye. Ku bw’ibyo, igihe Petero yabonaga Yesu bamucira urubanza, bakamukubita kandi bakamucira urwo gupfa, byatumye agira ubwoba bwinshi cyane. Ariko se, igihe gito gusa mbere y’aho, ni ikihe kintu Yesu yari yabwiye intumwa ze ko kizabageraho?— Yesu yari yababwiye ko ab’isi bazabanga, nk’uko na we bamwanze.

Ni ryari ibyabaye kuri Petero bishobora kukubaho nawe?

Reka noneho dutekereze ku bintu bishobora kutugeraho bimeze nk’ibyabaye kuri Petero. Reka tuvuge wenda ko muri mu ishuri. Bagenzi bawe bashobora gutangira kuvuga nabi abantu batajya baramutsa ibendera cyangwa ngo bizihize Noheli. Wabigenza ute se hagize umwe muri bo ugutunga agatoki, maze akakubaza ati “harya nawe ntujya uramutsa ibendera?” Naho se abandi bavuze bati “twumvise bavuga ko utajya unizihiza Noheli!” Mbese, watinya kubabwiza ukuri?— Mbese, wagerageza kubabeshya, nk’uko Petero yabigenje?—

Icyakora ibyo birangiye, Petero yagize agahinda kenshi kubera ko yari yihakanye Yesu. Amaze kubona ko ibyo yakoze ari bibi, yagiye hanze ararira. Koko rero, Petero yaje kugarukira Yesu (Luka 22:32). Ngaho tekereza nawe. Ni iki gishobora kudufasha kunesha ubwoba bushobora gutuma dukora nk’ibyo Petero yakoze?— Ibuka ko Petero yabitewe n’uko yananiwe gusenga no gukomeza kuba maso. None se, utekereza ko dusabwa gukora iki kugira ngo tube abigishwa beza b’Umwigisha Ukomeye?—

Nk’uko byumvikana, tugomba gusenga Yehova tumusaba ubufasha. Igihe Yesu yasengaga Imana, waba uzi icyo Imana yakoze?— Imana yamwoherereje umumarayika wo kumukomeza (Luka 22:43). Ese ye, natwe abamarayika bashobora kudufasha?— Bibiliya igira iti “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza” (Zaburi 34:8). Icyakora, niba dushaka ko Imana idufasha, hari ikindi kintu dusabwa gukora, kitari ugusenga gusa. Waba uzi icyo ari cyo?— Yesu yasabye abigishwa be gukomeza kuba maso. Waba uzi icyo twakora kugira ngo dukomeze kuba maso?—

Ikintu kizadufasha kubigeraho ni ugutega amatwi twitonze ibivugirwa mu materaniro yacu ya Gikristo kandi tukitondera ibintu dusoma muri Bibiliya. Icyakora, tugomba no gusenga Yehova buri gihe tumusaba ko yadufasha gukomeza kumukorera. Nitubigenza dutyo, azadufasha kunesha ubwoba. Bityo, tuzajya twishima igihe cyose tubonye uburyo bwo kubwira abandi ibirebana n’Umwigisha Ukomeye hamwe na Se.

Dore imirongo ya Bibiliya ishobora kugufasha mu gihe gutinya abantu byaba bishaka kukubuza gukora ibyiza: Imigani 29:25; Yeremiya 26:12-15, 20-24; na Yohana 12:42, 43.