Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Imana ni yo isumba byose

Imana ni yo isumba byose

NZI neza ko wemera ko atari twe dusumba byose. None se, waba uzi usumba byose?— Usumba byose ni Yehova Imana. Naho Umwana we se, ari we Umwigisha Ukomeye? Mbese, na we yaba aturuta?— Ni byo rwose, araturuta.

Mbere y’uko Yesu aza hano ku isi, yabanaga n’Imana mu ijuru. Yari ikiremwa cyo mu buryo bw’umwuka, cyangwa se umumarayika. None se, hari abandi bamarayika cyangwa se ibindi biremwa byo mu buryo bw’umwuka Imana yaba yararemye?— Yee, Imana yaremye abandi bamarayika benshi cyane. Abo bamarayika na bo baraturuta kandi baturusha imbaraga.—Zaburi 104:4; Daniyeli 7:10.

Waba wibuka izina rya wa mumarayika wavuganye na Mariya?— Yitwa Gaburiyeli. Yabwiye Mariya ko umwana yari kuzabyara yari kuba ari Umwana w’Imana. Kugira ngo Yesu avuke ari agahinja hano ku isi, Imana yashyize ubuzima bw’uwo Mwana we wo mu buryo bw’umwuka mu nda ya Mariya.—Luka 1:26, 27.

Ni iki Mariya na Yozefu bagomba kuba barabwiye Yesu?

Mbese, wemera ko icyo gitangaza cyabayeho koko? Mbese, wemera ko Yesu yabanje kubana n’Imana mu ijuru?— Yesu yivugiye ubwe ko babanje kubana. Yesu yabwiwe n’iki ibyo bintu? Igihe Yesu yari akiri muto, nta gushidikanya ko Mariya yamubwiye ibyo Gaburiyeli yari yaramubwiye. Yozefu na we agomba kuba yaramubwiye ko Imana ari yo Se nyawe.

Ndetse n’igihe Yesu yabatizwaga, Imana ubwayo yavugiye mu ijuru, iti “nguyu Umwana wanjye” (Matayo 3:17). Nanone mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, Yesu yasenze agira ati “unyubahishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa” (Yohana 17:5). Icyo gihe Yesu yasabaga Imana ko yamuha gusubira mu ijuru kugira ngo bongere babane. Yashoboraga ate kuba mu ijuru?— Byari gushoboka ari uko gusa Imana yongeye kumugira ikiremwa cy’umwuka kitagaragara, ari cyo umumarayika.

Ngaho noneho, reka nkubaze akabazo k’ingenzi. Mbese, abamarayika bose ni beza? Ubitekerezaho iki?— Mu by’ukuri, hari igihe abamarayika bose bari beza. Ibyo ni ukubera ko ari Yehova wari warabaremye, kandi ibintu byose yaremye bikaba byari byiza. Icyakora, umwe muri abo bamarayika yaje kuba mubi. Byagenze bite?

Kugira ngo tubone igisubizo, tugomba kongera gutekereza igihe Imana yaremaga umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva. Hari abantu bavuga ko Adamu na Eva batigeze babaho. Icyakora, Umwigisha Ukomeye we yari azi ko babayeho.

Imana imaze kurema Adamu na Eva, yarabafashe ibashyira mu busitani bwiza, ahantu hitwaga Edeni. Yari paradizo nziza. Bashoboraga kuba baragize abana benshi, bakagira umuryango mugari kandi bakaba muri Paradizo iteka ryose. Ariko hari isomo rikomeye bagombaga kubanza kumenya. Iryo somo twamaze kurivugaho. Ngaho reka turebe niba tukiryibuka.

Ni iki Adamu na Eva bagombaga gukora kugira ngo babeho iteka ryose muri Paradizo?

Yehova yabwiye Adamu na Eva ko bari bafite uburenganzira bwo kurya imbuto zose bashaka zo ku biti byo muri ubwo busitani. Ariko hari imbuto z’igiti kimwe batagombaga kurya. Imana yababwiye uko byari kuzagenda igihe cyose bari kuzaziryaho. Yarababwiye iti ‘muzapfa’ (Itangiriro 2:17; 3:3). None se, isomo Adamu na Eva bagombaga kumenya ni irihe?—

Ni isomo ryo kumvira. Kugira ngo bakomeze kubaho, bagombaga kumvira Yehova Imana! Adamu na Eva ntibagombaga gusa kubwira Yehova ko bazamwumvira. Ahubwo, hari ibyo bagombaga gukora kugira ngo bagaragaze ko bamwumvira. Iyo baza kumvira Imana, bari kuba bagaragaje ko bayikunda kandi ko bashaka ko ibabera Umutegetsi. Ni bwo bari kuzabaho iteka ryose muri Paradizo. Ariko se, iyo baza kurya ku mbuto z’icyo giti, ni iki bari kuba bagaragaje?—

Bari kuba bagaragaje ko badashimira Imana ku bw’ibintu byose yabahaye. Mbese, iyo uza kuba uhari, wari kumvira Yehova?— Adamu na Eva babanje kujya bumvira Yehova. Ariko nyuma y’aho, haje kuza ikiremwa kibaruta, gishuka Eva. Cyatumye asuzugura Yehova. Waba uzi icyo kiremwa icyo ari cyo?—

Ni nde watumye inzoka ivugisha Eva?

Bibiliya ivuga ko inzoka yavugishije Eva. Ariko nk’uko ubizi, inzoka ntishobora kuvuga. None se, byagenze bite kugira ngo ivuge?— Hari umumarayika watumye isa n’aho ari yo yavugaga, kandi mu by’ukuri ari uwo mumarayika wavugaga. Uwo mumarayika yari yaratangiye kujya atekereza ibintu bibi. Yashakaga ko Adamu na Eva bamusenga. Kandi yashakaga ko bajya bakora ibyo avuze. Nanone yashakaga gufata umwanya w’Imana.

Uwo mumarayika mubi yaje gushyira ibitekerezo bibi muri Eva. Yifashishije inzoka, abwira Eva ati ‘Imana yarababeshye. Nimurya imbuto za kiriya giti, nta bwo muzapfa. Ahubwo muzagira ubwenge nk’ubw’Imana.’ Mbese, iyo uza kuba Eva, wari kwemera ibyo iryo jwi ryavugaga?—

Eva yatangiye kwifuza ikintu Imana yamubujije. Yariye ku mbuto z’igiti cyari kibujijwe. Amaze kuziryaho, yahayeho na Adamu. Adamu yanze kwemera ibyo inzoka yari yavuze. Ariko icyifuzo cyo kubana na Eva cyarushije imbaraga urukundo yakundaga Imana. Bityo, na we yariye ku mbuto za cya giti.—Itangiriro 3:1-6; 1 Timoteyo 2:14.

Byagize izihe ngaruka?— Adamu na Eva ntibari bagitunganye, bityo barashaje, hanyuma baza no gupfa. Kandi kubera ko batari bagitunganye, babyaye abana badatunganye, bityo na bo bakajya basaza kandi bagapfa. Imana nta bwo yari yababeshye! Koko rero, kugira ngo umuntu abeho, agomba kumvira Imana (Abaroma 5:12). Bibiliya itubwira ko wa mumarayika washutse Eva yitwa Satani, naho abandi bamarayika babaye babi, bo bakitwa abadayimoni.—Yakobo 2:19; Ibyahishuwe 12:9.

Byagendekeye bite Adamu na Eva bamaze gusuzugura itegeko ry’Imana?

Ubu noneho se, waba wumva impamvu umumarayika Imana yaremye ari mwiza yaje guhinduka akaba mubi?— Byatewe n’uko yatangiye gutekereza ibintu bibi. Yashakaga kuruta abandi bose. Yari azi ko Imana yabwiye Adamu na Eva ko bari kuzabyara abana, bityo yashakaga ko bose hamwe bamusenga. Satani ashaka ko abantu bose basuzugura Yehova. Ni yo mpamvu agerageza kudushyiramo ibitekerezo bibi.—Yakobo 1:13-15.

Satani avuga ko nta muntu n’umwe ukunda Yehova by’ukuri. Avuga ko wowe nanjye tudakunda Imana kandi ko mu by’ukuri tuba tudashaka gukora ibyo Imana ivuga. Yemeza ko twumvira Yehova gusa iyo nta kibazo dufite. Mbese, ibyo Satani avuga ni ukuri? Mbese, uko ni ko tumeze koko?

Umwigisha Ukomeye yavuze ko Satani ari umubeshyi! Yesu yagaragaje ko akunda Yehova by’ukuri, kubera ko yamwumviye. Kandi uzi neza ko Yesu atumviraga Imana gusa iyo yamusabaga gukora ibintu byoroshye. Yayumviraga igihe cyose, ndetse n’igihe abandi bantu babaga badashaka ko abikora. Yakomeje kumvira Yehova, ndetse yemera no gupfa. Ni yo mpamvu Imana yamuzuye, ikamuha ubuzima bw’iteka.

None se, ni nde mwanzi wacu ukomeye kurusha abandi bose?— Nta wundi utari Satani. Mbese, ushobora kumureba?— Oya! Icyo tuzi ariko ni uko aturuta kandi akaba aturusha imbaraga. Ariko se, ni nde urusha Satani imbaraga?— Ni Yehova Imana. Ni yo mpamvu tuzi neza ko Imana ishobora kuturinda.

Soma iyi mirongo igaragaza Uwo tugomba gusenga: Gutegeka 30:19, 20; Yosuwa 24:14, 15; Imigani 27:11 na Matayo 4:10.