Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 21

Impamvu tutagomba kwirata

Impamvu tutagomba kwirata

WABA uzi icyo kwirata bisobanura?— Dore urugero rubigaragaza. Waba warigeze gukora ikintu utazi gukora neza, urugero nko gutera umupira cyangwa kugenda ku igare? Mbese, hari umuntu waba yaragusetse, akakubwira ati “yemwe, nta byawe, wowe ndakurusha pe!”?— Uwo muntu yarirataga.

Wumva umeze ute iyo bagenzi bawe bakwiraseho? Mbese, byaba bigushimisha?— None se, utekereza ko abandi bo bumva bameze bate iyo ubiraseho?— None se, kubwira mugenzi wawe uti “wowe ndakurusha” byaba ari byiza?— Mbese, Yehova yaba akunda abantu birata?—

Umwigisha Ukomeye yari azi abantu batekerezaga ko bari beza kuruta abandi. Bajyaga birata ku bandi kandi bakabasuzugura. Umunsi umwe rero, Yesu yaciye umugani ugaragaza ko kwirata ari bibi. Reka natwe tuwumve.

Uwo mugani uvuga iby’Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro. Abafarisayo bari abantu bigishaga amategeko y’idini, kandi akenshi bigiraga nk’aho ari abakiranutsi, cyangwa se abera kurusha abandi. Umufarisayo Yesu yavuze mu mugani we, yari yagiye gusengera mu rusengero rw’Imana i Yerusalemu.

Kuki Imana yishimiye umukoresha w’ikoro ariko ntiyishimire Umufarisayo?

Yesu yavuze ko hari n’umukoresha w’ikoro wagiye gusenga mu rusengero. Abantu benshi bangaga abakoresha b’ikoro. Bumvaga ko abakoresha b’ikoro bageragezaga kubariganya babaca imisoro y’ikirenga. Kandi koko abenshi mu bakoresha b’ikoro ntibari inyangamugayo.

Bageze mu rusengero, wa Mufarisayo yatangiye gusenga Imana ati ‘Mana, ndagushimira ko jye ntari umunyabyaha nk’abandi bantu. Siniba cyangwa ngo nkore ibindi bintu bibi. Simeze nk’uriya mukoresha w’ikoro. Ndi umuntu mwiza pe. Niyiriza ubusa iminsi ibiri mu cyumweru kugira ngo mbone igihe kirekire cyo kugutekerezaho. Kandi njyana mu rusengero kimwe cya cumi cy’ibintu byose nunguka.’ Nawe urabona rwose ko uwo Mufarisayo yatekerezaga ko yari umuntu mwiza kuruta abandi bose, si byo se?— Kandi ibyo yabibwiye n’Imana.

Ariko umukoresha w’ikoro we si uko yari ameze. Mu gihe yasengaga, yatinye no kubura amaso ngo arebe hejuru. Yakomeje guhagarara inyuma yubitse umutwe. Uwo mukoresha w’ikoro yari ababajwe cyane n’ibyaha bye, ku buryo yikubitaga ku gituza kubera agahinda kenshi yari afite. Ntiyigeze agerageza kubwira Imana ko ari umuntu mwiza. Ahubwo, yasenze agira ati “Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.”

Muri aba bagabo bombi, utekereza ko ari nde washimishije Imana? Mbese, ni Umufarisayo, we watekerezaga ko ari umuntu mwiza cyane? Cyangwa ahubwo ni umukoresha w’ikoro, we wumvise ababajwe n’ibyaha bye?—

Yesu yavuze ko umukoresha w’ikoro ari we washimishije Imana. Kubera iki? Yesu yabisobanuye agira ati ‘umuntu wishyira hejuru y’abandi azacishwa bugufi. Naho uwicisha bugufi azahabwa icyubahiro.’—Luka 18:9-14.

Ni irihe somo Yesu yashakaga kwigisha mu mugani we?— Yashakaga kutwigisha ko atari byiza gutekereza ko turi beza kuruta abandi. Dushobora kuba tutavuga ko turi beza kuruta abandi, ariko ibyo dukora bikagaragaza ko ari ko dutekereza. Mbese, ibintu nk’ibyo bijya bikubaho?— Reka turebe ibyabaye ku ntumwa Petero.

Igihe Yesu yabwiraga intumwa ze ko zose zari kumutererana igihe bari kuba bamufashe, Petero we yariyemeye, ati ‘n’iyo abandi bose bagutererana, jye sinzigera na rimwe ngutererana’! Ariko Petero yaribeshyaga. Yariyemeraga cyane bikabije. Yaje kugera aho na we aramutererana. Icyakora, nyuma y’aho yaje kugaruka nk’uko tuzabibona mu Gice cya 30 cy’iki gitabo.—Matayo 26:31-33.

Reka dufate urugero rwo muri iki gihe. Mu ishuri, hari igihe mwarimu ashobora kubabaza ibibazo wowe n’undi munyeshuri mwigana. Wakwifata ute uhise ubona igisubizo nyacyo mu gihe mugenzi wawe yaba atinze kukibona? Birumvikana ko wakumva wishimye uramutse uzi igisubizo nyacyo. Ariko se, byaba ari byiza kwigereranya na wa mugenzi wawe watinze kubona igisubizo?— Mbese, byaba ari byiza uramutse ugerageje kwibonekeza mu bandi, usuzuguza uwo mugenzi wawe?

Ibyo ni byo wa Mufarisayo yakoze. Yirase avuga ko ari mwiza kuruta wa mukoresha w’ikoro. Ariko Umwigisha Ukomeye yavuze ko uwo Mufarisayo yibeshyaga. Ni iby’ukuri ko hari umuntu uba uzi gukora ikintu neza kurusha abandi. Ariko ibyo ntibiba bigaragaza ko mu by’ukuri ari mwiza kubaruta.

Kuba uzi ibintu byinshi kurusha abandi, byaba bikugira mwiza kubaruta?

None se, niba koko hari ikintu tuzi abandi batazi, iyo yaba ari impamvu yo kwirata?— Ngaho bitekerezeho nawe. Mbese, ni twe twaremye ubwonko bwacu?— Oya rwose. Imana ni yo yahaye buri muntu wese ubwonko. Kandi ibyinshi mu bintu tuzi, twabyigishijwe n’abandi. Dushobora kuba twaragiye tubisoma mu bitabo, cyangwa tukaba twarabibwiwe n’undi muntu. Kandi se, n’iyo twaba twabyitekerereje, twaba twabifashijwemo n’iki?— Ni byo rwose, twaba twabifashijwemo n’ubwonko Imana yaduhaye.

Niba mugenzi wawe yakoze uko ashoboye, ikintu cyiza ushobora gukora ni ukumubwira amagambo amutera inkunga. Mubwire ko wishimiye ibyo yakoze. Ndetse ushobora no kumufasha kubikora neza kurushaho. Ibyo se si byo nawe uba wifuza ko bagenzi bawe bagukorera?—

Kuki ari bibi kwirata kuri mugenzi wawe kubera ko umurusha imbaraga?

Hari abantu baba bafite imbaraga nyinshi kurusha abandi. Byagenda bite se niba urusha imbaraga mushiki wawe, murumuna wawe cyangwa musaza wawe? Mbese, iyo yaba ari impamvu yo kwirata?— Oya rwose. Ibiryo turya ni byo bituma tugira imbaraga. Kandi Imana ni yo iduha izuba n’imvura n’ibindi bintu byose bya ngombwa kugira ngo ibihingwa bikure, si byo se?— Ku bw’ibyo rero, Imana ni yo tugomba gushimira niba dufite imbaraga.—Ibyakozwe 14:16, 17.

Nta muntu n’umwe muri twe wishimira kumva umuntu wirata, si byo se?— Reka tujye tuzirikana amagambo ya Yesu agira ati ‘icyo ushaka ko abandi bagukorera, nawe ba ari cyo ubakorera.’ Nitubigenza dutyo, ntituzigera tuba nka wa Mufarisayo w’umwirasi twumvise mu mugani w’Umwigisha Ukomeye.—Luka 6:31.

Hari umuntu wigeze guhamagara Yesu, avuga ko ari mwiza. Mbese, Umwigisha Ukomeye yaba yaravuze ati ‘yego rwose, ndi mwiza’?— Oya, si uko yavuze. Ahubwo yaravuze ati ‘nta mwiza ubaho, keretse umwe: ari we Imana’ (Mariko 10:18). Nubwo Umwigisha Ukomeye yari atunganye, nta bwo yirataga. Ahubwo icyubahiro cyose yagihaga Se, ari we Yehova.

Ariko se, hari uwo dushobora kurata?— Yee, arahari rwose. Dushobora kurata Umuremyi wacu, ari we Yehova Imana. Iyo twitegereje akazuba keza ka kiberinka cyangwa ikindi kintu gitangaje cyaremwe, dushobora kubwira uwo turi kumwe tuti ‘Imana yacu ikomeye, ari yo Yehova, ni yo yaremye iki kintu!’ Nimucyo tujye duhora twiteguye kubwira abantu imirimo itangaje Yehova yakoze, n’iyo azakora mu gihe kiri imbere.

Uyu mwana araratira iki mugenzi we?

Soma imirongo ikurikira igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku kwirata, maze urebe icyo wakora kugira ngo ubyirinde: Imigani 16:5, 18; Yeremiya 9:23, 24; 1 Abakorinto 4:7 na 1 Abakorinto 13:4.