Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 20

Mbese, uhora ushaka kuba uw’imbere?

Mbese, uhora ushaka kuba uw’imbere?

HARI umuntu waba uzi uhora ashaka kuba uw’imbere?— Ashobora kuba ajya anasunika abandi ku murongo, ashaka kubajya imbere. Waba warigeze kubona ibintu nk’ibyo?— Umwigisha Ukomeye we yigeze no kubona abantu bakuru bashakaga gufata imyanya ya mbere, ni ukuvuga ya yindi iba ari myiza kuruta iyindi. Ibyo nta bwo byamushimishije. Reka turebe uko byagenze.

Waba warigeze kubona abantu bashaka kuba ab’imbere?

Bibiliya itubwira ko hari igihe Yesu yigeze gutumirwa mu munsi mukuru, mu nzu y’Umufarisayo wari umwe mu bayobozi bakomeye b’idini. Yesu amaze kuhagera, yatangiye kwitegereza uko abandi bashyitsi bazaga, bakitoranyiriza imyanya myiza cyane. Byatumye rero acira abari bahari umugani. Waba wifuza kuwumva?—

Yesu yagize ati ‘umuntu nagutumira mu bukwe, ntukicare mu ntebe y’icyubahiro, ni ukuvuga intebe nziza cyane.’ Waba uzi icyatumye Yesu avuga atyo?— Yasobanuye ko hari igihe hashobora kuza umushyitsi ukomeye kukurusha. Hanyuma, nk’uko ubyibonera kuri iyo shusho, uwakira abashyitsi ashobora kuza akaguhagurutsa, ati ‘imukira uyu mugabo, wowe ujye kwicara hirya iriya.’ Uwo mushyitsi bahagurukije yakumva amerewe ate?— Yakwicwa n’isoni kubera ko abandi bashyitsi bose bamwitegereza mu gihe ajya kwicara mu myanya iciriritse.

Yesu yashakaga kugaragaza ko atari byiza gushaka kwicara mu myanya y’icyubahiro. Ni yo mpamvu yagize ati ‘umuntu nagutumira mu bukwe, uzagende wicare mu myanya y’inyuma, cyangwa se iciriritse. Hanyuma, uwagutumiye azaza akubwire ati “ncuti yanjye, igira imbere mu mwanya w’icyubahiro.” Ni bwo noneho uzahabwa icyubahiro imbere y’abandi bashyitsi bose, mu gihe uzaba ugiye kwicara mu mwanya mwiza kurushaho.’—Luka 14:1, 7-11.

Ni irihe somo Yesu yashakaga kwigisha igihe yavugaga iby’abantu bakunda kwicara mu myanya myiza, cyangwa se iy’imbere?

Waba wumvise icyo Yesu yashakaga kuvuga mu mugani we?— Reka dufate urugero kugira ngo turebe ko wacyumvise. Reka tuvuge ko ugiye gutega bisi cyangwa tagisi, kandi hakaba hari abantu benshi. Mbese, ugomba kubyiga abandi ushaka aho wicara kandi hari umuntu mukuru ugihagaze?— Mbese, ibyo byashimisha Yesu?—

Hari abantu bashobora kuvuga ko ibyo dukora nta cyo biba bibwiye Yesu. Ariko se, nawe ibyo urabyemera?— Igihe Yesu yari mu munsi mukuru mu nzu y’Umufarisayo, yitegereje uko abantu batoranyaga imyanya. Mbese, ntutekereza ko na n’ubu acyita ku byo dukora?— Ahubwo ubu, ubwo Yesu ari mu ijuru, ni bwo atwitegereza neza kurushaho.

Gushaka kuba uw’imbere bishobora guteza ingorane. Akenshi bikunze gutuma abantu batongana, bityo bakaba barakara. Urugero, ibyo bishobora kubaho nk’igihe abana bajyanye muri bisi cyangwa muri tagisi, bagiye nko gusura ahantu. Umuryango w’imodoka upfa gufungurwa, ako kanya abana bagatangira kubyigana buri wese ashaka kugeramo mbere y’abandi. Baba bashaka kwicara mu ntebe nziza, za zindi ziba ziri hafi y’amadirishya. Bigenda bite nyuma y’aho?— Bashobora gutangira gutongana.

Hari ingorane nyinshi zishobora guterwa no gushaka kuba uw’imbere. Byigeze no guteza ingorane intumwa za Yesu. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 6 cy’iki gitabo, hari igihe intumwa za Yesu zigeze kujya impaka zishaka kumenya umukuru kuruta abandi. Yesu yabigenje ate?— Yego rwose, yarabakosoye. Ariko nyuma y’aho, bongeye kujya impaka. Reka duse n’abareba uko byagenze.

Ubu ni ubwa nyuma Yesu agiye mu mujyi wa Yerusalemu. Aherekejwe n’intumwa ze hamwe n’abandi bantu. Yesu yari amaze umwanya ababwiye iby’Ubwami, ku buryo Yakobo na Yohana bahoze batekereza ukuntu bazaba abami, bategekana na Yesu. Yewe, bamaze no kubibwira nyina, witwa Salome (Matayo 27:56; Mariko 15:40). Noneho igihe bakiri mu nzira igana i Yerusalemu, Salome aje gusanganira Yesu, aramupfukamiye, amubwiye ko hari icyo ashaka kumusaba.

Yesu aramubajije ati “urashaka iki?” Salome amubwiye ko yifuza ko yazareka umwe mu bahungu be akicara iburyo bwe undi ibumoso bwe mu Bwami bwe. None se, utekereza ko izindi ntumwa icumi zimaze kumenya icyo Yakobo na Yohana batumye nyina ngo ajye kubasabira Yesu, zabyifashemo zite?—

Ni iki Salome arimo asaba Yesu, kandi byagize izihe ngaruka?

Zahise zirakarira Yakobo na Yohana. Byatumye rero Yesu agira intumwa ze zose inama nziza. Yababwiye ko abategetsi b’iyi si baba bashaka kuba abantu bakomeye. Baba bashaka kwishyira hejuru, aho abantu bose bazajya babumvira. Ariko Yesu we yabwiye abigishwa be ko atari uko bagombaga kuba. Yesu we yarababwiye ati “ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.” Ngaho iyumvire nawe!—Matayo 20:20-28.

Waba uzi icyo umugaragu akora?— Umugaragu ni umuntu ukorera abandi, adategereje ko bazagira icyo bamukorera. Buri gihe afata umwanya uciriritse. Nta na rimwe yicara mu mwanya w’imbere. Igihe cyose aba yumva ko abandi bamurusha agaciro. Ibuka kandi ko Yesu yavuze ko ushaka kuba uw’imbere, agomba kuba umugaragu w’abandi.

None se, ibyo biturebaho iki?— Mbese, umugaragu ashobora kurwanira na shebuja intebe nziza? Ashobora se kujya na we impaka, ashaka kumenya ugomba kurya mbere y’undi? Ubitekerezaho iki?— Yesu yasobanuye ko umugaragu ahora ashyira umukoresha we mu mwanya wa mbere.—Luka 17:7-10.

None se, aho guhora dushaka kuba ab’imbere, ni iki tugomba gukora?— Yee, tugomba kubera abandi abagaragu. Ibyo bisobanura ko tugomba gushyira abandi mu mwanya wa mbere. Ni ukuvuga ko tugomba kumva ko abandi bafite agaciro kuturusha. Waba uzi icyo twakora kugira ngo dushyire abandi mu mwanya wa mbere?— Ngaho ongera uterere akajisho ku ipaji ya 40 n’iya 41, urebe uburyo bumwe na bumwe dushobora gushyira abandi mu mwanya wa mbere tubakorera.

Ibuka ko Umwigisha Ukomeye yashyiraga abandi mu mwanya wa mbere abakorera. Ndetse mu ijoro rya nyuma yamaranye n’intumwa ze, yahagurutse ku meza, azoza ibirenge. Natwe nitujya dushyira abandi mu mwanya wa mbere tubakorera, tuzaba dushimisha Umwigisha Ukomeye na Se, ari we Yehova Imana.

Reka dusome indi mirongo ya Bibiliya idutera inkunga yo gushyira abandi mu mwanya wa mbere. Dusome muri Luka 9:48; Abaroma 12:3; no mu Bafilipi 2:3, 4.