IGICE CYA 5
“Nguyu umwana wanjye”
IYO abana bakoze ibintu byiza, ababyeyi babo barishima. Iyo umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu akoze ikintu cyiza, se bimutera ishema akabwira abandi ati “uyu ni umwana wanjye.”
Yesu ahora akora ibintu bishimisha Se. Ni yo mpamvu Se amwishimira. Mbese, waba wibuka ibyo Se wa Yesu yakoze umunsi umwe, igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be batatu?— Yego rwose, Imana yavugiye mu ijuru, ibwira abo bigishwa iti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”—Matayo 17:5.
Buri gihe Yesu yishimira gukora ibintu bishimisha Se. Waba uzi impamvu? Ni ukubera ko akunda Se by’ukuri. Iyo umuntu ahora akora ibintu kubera ko gusa bamutegetse kubikora, yumva bimugoye. Ariko iyo abikorana umutima ukunze, biramworohera. Waba uzi icyo gukorana ikintu umutima ukunze bisobanura?— Bisobanura ko ugikora ubishaka koko.
Ndetse na mbere y’uko Yesu aza hano ku isi, ibyo Se yamusabaga gukora byose yabikoranaga umutima ukunze. Ibyo byaterwaga n’uko akunda Se, Yehova Imana. Yesu akiri hamwe na Se mu ijuru, yari afite umwanya ukomeye cyane. Icyakora, hari umurimo wihariye Imana yamusabye gukora. Kugira ngo awukore, byabaye ngombwa ko ava mu ijuru. Yagombaga kuvukira ku isi ari akana gato. Kubera ko ibyo ari byo Yehova yashakaga, Yesu yabikoranye umutima ukunze.
Kugira ngo Yesu avuke ari akana gato hano ku isi, yagombaga kugira nyina. Waba uzi nyina wa Yesu?— Yitwaga Mariya. Yehova yohereje marayika we witwa Gaburiyeli, ava mu ijuru, aza kuvugana na Mariya. Gaburiyeli yabwiye Mariya ko yari kuzabyara akana k’agahungu.
Ako kana bagombaga kukita Yesu. Ariko se, ni nde wari kuba se w’ako kana?— Marayika yavuze ko Se w’ako kana ari Yehova Imana. Ni yo mpamvu Yesu yari kuzitwa Umwana w’Imana.Utekereza ko Mariya yabyifashemo ate?— Mbese, yaba yaravuze ati “sinshaka kuba nyina wa Yesu”? Oya, Mariya yari yiteguye gukora ibyo Imana ishaka. Ariko se, Umwana w’Imana wabaga mu ijuru, yashoboraga ate kuvukira hano ku isi ari akana gato? Ivuka rya Yesu ryari ritandukaniye he n’ivuka ry’abandi bana bose? Waba uhazi?—
Ababyeyi bacu ba mbere, Adamu na Eva, baremwe mu buryo butangaje, ku buryo bashoboraga kugirana imibonano mpuzabitsina. Hanyuma, akana gato kashoboraga gutangira gukurira mu nda ya nyina. Abantu bajya bavuga ko icyo ari igitangaza! Kandi rwose sinshidikanya ko nawe ari uko ubibona.
Mu birebana n’ivuka rya Yesu, ibyo Imana yakoze byo ni igitangaza gikomeye kurushaho. Yafashe ubuzima bw’Umwana wayo, ibukura mu ijuru, maze ibushyira mu nda ya Mariya. Ni bwo bwa mbere Imana yari ikoze ikintu nk’icyo, kandi guhera ubwo, ntiyigeze yongera kugikora. Nyuma y’icyo gitangaza, Yesu yatangiye gukurira mu nda ya Mariya, mbese nk’uko n’abandi bana bakurira mu nda za ba nyina. Nyuma y’ibyo, Mariya yashyingiranywe na Yozefu.
Yesu yavutse Mariya na Yozefu baragiye ku rugendo, bari mu mujyi w’i Betelehemu. Icyo gihe i Betelehemu hari abantu benshi cyane. Yewe, bari benshi ku buryo Mariya na Yozefu babuze icumbi!
Byatumye rero bajya kurara ahantu amatungo yabaga. Aho ni ho Mariya yabyariye Yesu, maze amuryamisha mu kavure k’inka, nk’uko ubyibonera kuri iyo shusho. Ako kavure ni ko inka cyangwa andi matungo byariragamo.Hari ibintu bishishikaje byabaye mu ijoro Yesu yavutsemo. Hafi y’i Betelehemu, haje umumarayika abonekera abungeri. Yababwiye ko Yesu yari umuntu ukomeye. Uwo mumarayika yarababwiye ati ‘mureke mbabwire inkuru nziza izashimisha abantu. Uyu munsi, havutse umuntu uzakiza abantu.’—Luka 2:10, 11.
Uwo mumarayika yabwiye abo bungeri ko bari gusanga Yesu i Betelehemu, aryamye mu kavure k’inka. Hanyuma ako kanya, abandi bamarayika bo mu ijuru bahise bafatanya na wa mumarayika wa mbere, basingiza Imana. Baririmbaga bagira bati ‘Imana ihabwe Luka 2:12-14.
icyubahiro, kandi mu isi amahoro abe mu bo yishimira.’—Abo bamarayika bamaze kugenda, ba bungeri bahise bajya i Betelehemu, bagera aho Yesu yari ari. Babwiye Yozefu na Mariya ibintu byiza byose bari bumvise. Mbese, waba wiyumvisha ibyishimo Mariya yagize kubera ko yemeye kuba nyina wa Yesu abikunze?
Hashize igihe gito, Yozefu na Mariya bafashe Yesu bamujyana mu mujyi wa Nazareti. Aho ni ho Yesu yakuriye. Amaze kuba mukuru, yatangiye umurimo ukomeye wo kwigisha. Icyo ni kimwe mu bintu Yehova Imana yashakaga ko Umwana we akora hano ku isi. Kubera ko Yesu yakundaga Se wo mu ijuru cyane, uwo murimo yawukoranye umutima ukunze.
Matayo 3:17). Mbese, iyo ababyeyi bawe bakubwiye ko bagukunda, ntibigushimisha?— Dushobora rero kwizera ko Yesu na we byamushimishije.
Mbere y’uko Yesu atangira umurimo we wo kuba Umwigisha Ukomeye, Yohana Umubatiza yabanje kumubatiza mu Ruzi rwa Yorodani. Amaze kubatizwa, habaye ikintu gitangaje! Igihe Yesu yavaga mu mazi, Yehova yavugiye mu ijuru ati “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” (Buri gihe, Yesu yakoraga ibintu byiza. Nta bwo yigeze yifata uko atari. Ntiyigeze abwira abantu ko ari Imana. Marayika Gaburiyeli yari yarabwiye Mariya ko Yesu yari kuzitwa Umwana w’Imana. Yesu na we yivugiye ubwe ko ari Umwana w’Imana. Kandi nta nubwo yigeze abwira abantu ko azi ibintu byinshi kurusha Se. Ahubwo, yagize ati ‘Data aranduta.’—Yohana 14:28.
Ndetse n’igihe Yesu yari akiri mu ijuru, iyo Se yamusabaga gukora ikintu yaragikoraga. Ntiyavugaga ko ari bugikore, hanyuma ngo yikorere ibindi yishakiye. Yakundaga Se, ibyo bikaba ari byo byatumaga amwumvira. Hanyuma, igihe Yesu yari hano ku isi, yakoze ibyo Se wo mu ijuru yari yaramutumye gukora. Nta bwo yamaraga igihe cye yikorera ibindi bintu. Ntibitangaje rero kuba Yehova yishimira Umwana we!
Natwe dushaka gushimisha Yehova, si byo se?— Niba ari ko bimeze, tugomba kugaragaza ko twumvira Imana koko, nk’uko Yesu yabigenje. Imana ituvugisha binyuriye kuri Bibiliya. Ntibyaba ari byiza turamutse tuvuze ko twumvira Imana, hanyuma tukagira ibindi bintu twizera cyangwa dukora binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga. Si byo se?— Ibuka kandi ko niba dukunda Yehova by’ukuri, tuzishimira gukora ibintu bimushimisha.
Reka noneho dusome indi mirongo ya Bibiliya igaragaza ko tugomba kumenya Yesu kandi tukamwizera. Dusome muri Matayo 7:21-23; Yohana 4:25, 26 no muri 1 Timoteyo 2:5, 6.