IGICE CYA 36
Ni bande bazazuka, bazatura he?
MU BICE bibiri bibanziriza iki ngiki, twavuze ku bantu bangahe bazuwe?— Twavuze ku bantu batanu. Muri bo, abana bari bangahe?— Abana bari batatu. Bibiliya ivuga ko uwa kane na we yari umusore. Utekereza ko ibyo bigaragaza iki?—
Bigaragaza ko Imana ikunda abakiri bato. Icyakora, hari n’abandi bantu benshi izazura. Mbese, Imana izazura gusa abantu bakoze ibintu byiza?— Umuntu ashobora gutekereza ko ari uko bizagenda. Icyakora, hari abantu benshi batigeze babona uburyo bwo kumenya ukuri ku byerekeye Yehova Imana hamwe n’Umwana we. Ku bw’ibyo, bagiye bakora ibintu bibi kubera ko bari barigishijwe ibinyoma. Mbese, utekereza ko Yehova azazura bene abo bantu?—
Bibiliya igira iti “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Kuki abo bantu bakiranirwa, ni ukuvuga abantu batakoze ibintu byiza, na bo bazazuka?— Ni ukubera ko batigeze babona uburyo bwo kumenya Yehova no kumenya icyo ashaka ko abantu bakora.
None se, utekereza ko abantu bazazuka ryari?— Ngaho ongera utekereze ku byabaye igihe Lazaro yapfaga. Ibuka n’isezerano Yesu yahaye Marita, agira ati “musaza wawe azazuka.” Icyo gihe, Marita yaramushubije ati “nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka” (Yohana 11:23, 24). Ni iki Marita yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko Lazaro yari kuzazuka “ku munsi w’imperuka”?—
Marita yari yarumvise isezerano Yesu yatanze, agira ati ‘abari mu mva [Imana yibuka] bose bazazuka’ (Yohana 5:28, 29). Ku bw’ibyo, ‘umunsi w’imperuka’ uzaba igihe abantu bose Imana yibuka bazazuka. Uwo munsi w’imperuka si umunsi nk’uyu tuzi w’amasaha 24. Uwo munsi uzamara imyaka igihumbi. Bibiliya ivuga ko kuri uwo munsi, ‘Imana izacira abantu bose bo ku isi imanza.’ Mu bantu izacira urubanza, hazaba hakubiyemo n’abazaba bazutse.—Ibyakozwe 17:31; 2 Petero 3:8.
Tekereza ukuntu uwo munsi uzaba ushimishije! Mu gihe cy’uwo munsi uzamara imyaka igihumbi, hari abantu ibihumbi n’ibihumbi bapfuye bazazuka. Ahantu abo bantu bazazukira, Yesu yahise Paradizo. Reka turebe aho Paradizo izaba iherereye, n’ukuntu izaba imeze.
Igihe Yesu yari ashigaje amasaha agera kuri atatu ngo apfire ku giti cy’umubabaro, yavuze ibya Paradizo, abibwira umugabo wari umanitse iruhande rwe. Uwo mugabo yari yakatiwe urwo gupfa azira ibintu Luka 23:42, 43, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.
bibi yari yarakoze. Ariko igihe yitegerezaga Yesu, akumva n’ibyo abantu bamuvugagaho, yatangiye kumwizera. Byatumye uwo mugizi wa nabi abwira Yesu ati ‘uzanyibuke igihe uzazira mu bwami bwawe.’ Yesu yamushubije agira ati “uyu munsi ndakubwira ukuri yuko tuzabana muri Paradizo.”—Ni iki Yesu yashakaga kuvuga aho ngaho? Paradizo iba hehe?— Ngaho tekereza nawe. Ubundi se, Paradizo ya mbere yabaga he?— Ibuka ko Imana yashyize umuntu wa mbere, ari we Adamu, hamwe n’umugore we muri paradizo yari hano ku isi kugira ngo babe ari mo baba. Iyo paradizo yitwaga ubusitani bwa Edeni. Muri ubwo busitani habagamo inyamaswa, ariko nta bwo zaryanaga. Nanone harimo ibiti byeraga imbuto nziza ziryoshye. Harimo n’uruzi runini. Yewe, hari ahantu heza ho gutura pe!—Itangiriro 2:8-10.
Ku bw’ibyo, iyo dusomye inkuru y’uwo mugizi wa nabi uzaba muri Paradizo, tugomba guhita dutekereza iyi si yahindutse ahantu heza ho gutura. Ariko se koko, Yesu azabana muri Paradizo n’uwo mugabo wigeze kuba umugizi wa nabi?— Oya. Waba uzi impamvu Yesu atazatura muri Paradizo hano ku isi?—
Ni ukubera ko Yesu azaba ari Umwami mu ijuru, ategeka Paradizo izaba iri hano ku isi. Kubera ko Yesu azazura uwo mugabo, maze akamuha ibyo akeneye byose, dushobora kuvuga ko ari nk’aho bazaba bari kumwe. Ariko se, kuki Yesu azemerera uwo mugabo wigeze kuba umugizi wa nabi gutura muri Paradizo?—
Reka tugerageze kumenya impamvu.Mbere y’uko uwo mugizi wa nabi avugana na Yesu, mbese, hari ikintu na kimwe yari azi ku birebana n’imigambi y’Imana?— Nta na kimwe. Yakoraga ibintu bibi kuko nta kuri ku byerekeye Imana yari azi. Muri Paradizo, azigishwa ibirebana n’imigambi y’Imana. Hanyuma, azahabwa uburyo bwo kugaragaza niba akunda Imana by’ukuri, abigaragaze akora ibyo Imana ishaka.
Mbese, abantu bose bazazuka bazatura mu isi izaba yahindutse Paradizo?— Oya. Waba uzi impamvu?— Ni ukubera ko hari bamwe bazazuka bakajya kubana na Yesu mu ijuru. Bazaba abami, bafatanye na we gutegeka abantu bazaba bari mu isi izaba yahindutse Paradizo. Ni iki kibitwemeza?
Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yabwiye intumwa ze ati ‘mu rugo rwa Data mu ijuru, harimo imyanya myinshi. Ngiyeyo kubategurira imyanya.’ Hanyuma, Yesu yazihaye isezerano rigira riti “nzagaruka Yohana 14:2, 3.
mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.”—Yesu amaze kuzuka yagiye he?— Yee, yasubiye mu ijuru, ajya kubana na Se (Yohana 17:4, 5). Ubwo rero, Yesu yasezeranyije izo ntumwa ze hamwe n’abandi bigishwa kuzabazura, bakajya kubana na we mu ijuru. Ariko se, bazajya gukorana iki na Yesu mu ijuru?— Bibiliya ivuga ko abigishwa bazazuka ku ‘muzuko wa mbere,’ bazatura mu ijuru bategeke isi ari ‘abami bafatanyije na Yesu mu gihe cy’imyaka igihumbi.’—Ibyahishuwe 5:10; 20:6; 2 Timoteyo 2:12.
Ni abigishwa bangahe bazazuka ku “muzuko wa mbere” kugira ngo bategekane na Yesu ari abami?— Yesu yabwiye abigishwa be ati ‘mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami’ (Luka 12:32). Umubare w’abagize uwo “mukumbi muto,” ni ukuvuga abantu bazazuka kugira ngo bajye kubana na Yesu mu Bwami bwe mu ijuru, urazwi. Bibiliya igaragaza ko abantu bazazuka bagakurwa mu isi, ari abantu ‘ibihumbi ijana na mirongo ine na bine.’—Ibyahishuwe 14:1, 3.
Naho abazaba muri Paradizo hano ku isi bo ni bangahe?— Bibiliya ntivuga umubare wabo. Icyakora, tuzi ko igihe Adamu na Eva bari bakiri mu busitani bwa Edeni, Imana yari yarabategetse kuzabyara abana bakuzura isi. Uko bigaragara, byarabananiye. Icyakora, nta kizabuza Imana gusohoza umugambi wayo wo gutuma iyi si yuzura abantu beza.—Itangiriro 1:28; Yesaya 45:18; 55:11.
Ngaho tekereza ukuntu gutura muri Paradizo bizaba bishimishije! Isi yose izahinduka ubusitani bwiza. Izaba yuzuye inyoni n’inyamaswa, kandi indabo n’ibiti by’ubwoko bwose bizatuma haba heza cyane. Nta muntu n’umwe uzataka indwara cyangwa ngo apfe. Abantu bose bazaba ari incuti. Niba dushaka kuzaba iteka ryose muri Paradizo, tugomba guhera ubu tubyitegura.
Niba ushaka kumenya byinshi ku birebana n’umugambi Imana ifitiye isi, soma mu Migani 2:21, 22; mu Mubwiriza 1:4 no muri Yesaya 2:4; 11:6-9; 35:5, 6; 65:21-24.