Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki abana baba bakeneye ku babyeyi babo?

Ni iki abana baba bakeneye ku babyeyi babo?

Hari igikorwa kirenze kure ubwenge bw’abantu ababyeyi bose bagiramo uruhare. Buri mubyeyi agira agace ko mu mubiri we atanga. Utwo duce twombi ni two dukurira mu nda y’umugore tukazavamo umuntu muzima kandi ushyitse. Ntibitangaje rero kubona ko iyo umwana avutse, hari abantu bavuga bati “kuvuka k’umwana ni igitangaza pe!”

Nk’uko byumvikana ariko, kubyara ubwabyo ni intangiriro gusa y’inshingano y’ababyeyi. Iyo umwana akivuka, ababyeyi be bamwitaho hafi muri byose; ariko uko agenda akura, ni na ko agenda akenera ibindi byinshi birenze kwitabwaho mu buryo bw’umubiri gusa. Aba akeneye gufashwa kugira ngo akure mu bitekerezo, mu birebana n’ibyiyumvo, mu birebana n’umuco no mu buryo bw’umwuka.

Kugira ngo rero umwana akure neza, aba akeneye cyane cyane ko ababyeyi bamugaragariza urukundo. Nubwo ababyeyi bagomba kujya babwira umwana ko bamukunda, baba bagomba no kubimugaragariza mu bikorwa. Koko rero, umwana aba akeneye guhabwa urugero rwiza n’ababyeyi be. Aba akeneye ubuyobozi mu by’umuco, bakamwereka amahame agomba gukurikiza mu mibereho ye. Kandi koko igiti kigororwa kikiri gito. Iyo umwana atitaweho hakiri kare, hashobora kuvuka ingorane zibabaje, kandi rero zijya zivuka.

Uretse muri Bibiliya, nta handi hantu ababyeyi bashobora gusanga amahame meza cyane kuruta ayandi yose. Uburere bushingiye kuri Bibiliya bufite agaciro katagereranywa. Iyo abana bahawe bene ubwo burere, batangira kubona ko inyigisho bahabwa zidaturuka ku bantu, ahubwo ko ziva ku Muremyi wabo, ni ukuvuga Umubyeyi wabo wo mu ijuru. Ibyo bituma bafatana uburemere budasanzwe inama bahabwa.

Bibiliya itera ababyeyi inkunga yo kwihatira gucengeza amahame akiranuka mu bwenge bw’abana babo. Icyakora, uko abana bagenda bakura, usanga akenshi ababyeyi bagira ingorane zo kuganira na bo ku bibazo bimwe na bimwe by’ingenzi cyane. Iki gitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe cyateguriwe gufasha ababyeyi kwirinda icyo kibazo. Iki gitabo kibaha wowe n’umwana wawe ibintu byo mu buryo bw’umwuka mushobora gusomera hamwe. Ikirenze byose ariko, kizafasha abana kurushaho gushyikirana n’umuntu ukibasomera.

Uzabona ko muri iki gitabo, hari aho umwana aba asabwa gutanga igisubizo. Iki gitabo gikubiyemo ibibazo byinshi byatoranyijwe neza. Ibyo bibazo biba bikurikiwe n’akanyerezo (—). Ako kanyerezo kaba kakwereka aho usabwa gutegereza, kugira ngo umwana agerageze gutanga igisubizo. Abana barishima iyo bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga. Ibyo bitabayeho, umwana ntiyatinda kurambirwa.

Icy’ingenzi ariko, ni uko ibyo bibazo bigufasha kumenya ibyo umwana atekereza. Nk’uko byumvikana ariko, hari igihe umwana azajya atanga ibisubizo bitari byo. Icyakora muri iki gitabo, buri kibazo kigiye gikurikirwa n’ibitekerezo byagenewe gufasha umwana gutekereza neza.

Kimwe mu bintu by’ingenzi bigize iki gitabo ni amashusho asaga 230 agikubiyemo. Amenshi muri yo agiye aherekezwa n’akabazo umwana aba asabwa gusubiza, ashingiye ku bintu aba abona n’ibyo mumaze gusoma. Ku bw’ibyo rero, jya ufasha umwana gusuzuma ayo mashusho. Ni uburyo bwiza buzagufasha gutsindagiriza amasomo akubiye mu byo umwana yiga.

Igihe umwana azaba amaze kumenya gusoma, uzamutere inkunga yo kujya agusomera iki gitabo, ari na ko acyisomera na we ubwe. Uko azagenda agisoma incuro nyinshi, ni na ko inama nziza zigikubiyemo zizagenda zimucengera mu bwenge no mu mutima. Icyakora, niba wifuza ko urukundo rurangwa hagati yawe n’umwana wawe rurushaho gukomera kandi mukarushaho kubahana, kora uko ushoboye kose mujye musomera hamwe iki gitabo, kandi mugisome buri gihe.

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ihise, nta muntu washoboraga gutekereza ko hari igihe abana bazaba bahanganye n’ikibazo cy’ubusambanyi, ubupfumu n’ibindi bikorwa bigayitse abana babona muri iki gihe. Ku bw’ibyo, abana bakeneye uburinzi. Iki gitabo gifasha ababyeyi guha abana bene ubwo burinzi mu buryo bwiyubashye, ariko badaca ibintu ku ruhande. Icyakora, icyo abana baba bakeneye cyane kuruta ibindi ni uko ababyeyi babo babayobora ku Isoko y’ubwenge bwose, ari yo Data wo mu ijuru, Yehova Imana. Ibyo ni byo Yesu, we Mwigisha Ukomeye, yakoraga igihe cyose. Twizeye tudashidikanya ko iki gitabo kizagufasha wowe n’umuryango wawe guhindura imibereho yanyu, ku buryo izarushaho gushimisha Yehova, ku bw’inyungu zanyu z’iteka ryose.