IGICE CYA 16
Ni iki gifite akamaro by’ukuri?
UMUNSI umwe, hari umugabo waje kureba Yesu. Yari asanzwe azi ko Yesu ari umunyabwenge ukomeye. Byatumye rero amubwira ati ‘Mwigisha, bwira umuvandimwe wanjye tugabane ibintu atunze.’ Uwo mugabo yumvaga ko uwo muvandimwe we agomba kumuha bimwe mu bintu bye.
Iyo uza kuba mu mwanya wa Yesu, wari kubwira iki uwo mugabo?— Yesu yahise abona ko uwo mugabo yari afite ikibazo. Ariko, icyo kibazo nticyari icy’uko uwo mugabo yifuzaga ibintu by’umuvandimwe we. Ikibazo yari afite ni icy’uko atari azi ikintu gifite agaciro kuruta ibindi mu buzima.
Reka natwe tubitekerezeho. Ni ikihe kintu gifite agaciro kuruta ibindi mu buzima bwacu? Mbese, ni ukugira ibikinisho byiza, imyenda mishya cyangwa ibindi nk’ibyo?— Oya, ahubwo hari ikindi kintu kirusha ibyo byose agaciro. Kandi iryo ni ryo somo Yesu yashakaga kwigisha. Kugira ngo abigereho, yaciye umugani w’umugabo wibagiwe Imana. Waba ushaka kumva uwo mugani?—
Uwo mugabo yari akize cyane. Yari afite imirima myinshi n’ibigega. Yarahingaga akeza cyane, ku buryo ibigega bye byageze aho bikamubana bito, akabura aho ahunika umusaruro we wose. Yagombaga kubigenza ate? Yaratekereje ati ‘ngiye gusenya ibi bigega byanjye, maze nubake ibindi binini kurushaho. Muri ibyo bigega bishya, ni mo
nzabika umusaruro wanjye wose n’ibindi bintu byanjye byose.’Uwo mukire yararebye, asanga icyo ari cyo gitekerezo cyiza. Yatekereje ko umuntu uzi ubwenge ari wa wundi ufite ibintu byinshi. Yaribwiye ati ‘mfite ibintu byinshi byiza, bizantunga mu gihe cy’imyaka myinshi. Ubu noneho nshobora kwiruhukira. Nzajya nirira, ninywere kandi nishimishe.’ Icyakora, hari ikintu uwo mukire yibagiwe. Waba uzi icyo ari cyo?— Nta kindi yatekerezaga uretse ubuzima bwe no kwinezeza gusa. Yibagiwe Imana.
Imana rero yaje kuvugisha uwo mugabo. Yaramubwiye iti ‘wa muntu utagira ubwenge we, muri iri joro, urapfa. Ni nde uzasigarana bya bintu wabitse?’ Mbese, igihe uwo mukire yari kuba amaze gupfa, hari icyo ibyo bintu byari kuba bikimumariye?— Nta na kimwe, byari gusigara ari iby’abandi. Yesu yagize ati ‘uko ni ko umuntu wirundanyirizaho ibintu aba ameze, iyo atari umukire ku Mana.’— Luka 12:13-21.
Nta gushidikanya ko udashaka kuba nk’uwo mukire, si byo se?— We icyo yari agamije mu buzima bwe, ni ukugira ibintu byinshi. Ariko yaribeshyaga
cyane. Igihe cyose, yabaga ashaka kugira ibintu byinshi kurushaho. Ariko nta bwo yari ‘umukire ku Mana.’Hari abantu benshi bameze nk’uwo mukire. Buri gihe, baba bifuza kugira ibintu byinshi kurushaho. Icyakora, ibyo bishobora kubakururira ibibazo bitoroshye. Reka dufate urugero. Mbese, ntufite ibikinisho?— Ni ibihe bikinisho ufite? Ngaho mbwira ibyo ari byo.— None se, wabigenza ute usanze hari imwe mu ncuti zawe ifite umupira cyangwa akandi gakinisho wowe udafite? Mbese, byaba ari byiza ugiye kuririra ababyeyi bawe ushaka ko bakakugurira nawe?—
Hari igihe wumva agakinisho aka n’aka gafite agaciro kenshi cyane. Ariko se, bigenda bite iyo hashize igihe?— Kagera aho kagasaza. Gashobora no kumeneka, hanyuma ukumva utakigashaka. Burya rero, hari ikindi kintu ufite gifite agaciro kuruta ibikinisho. Waba uzi icyo ari cyo?—
Icyo kintu ni ubuzima bwawe. Ubuzima bwawe bufite agaciro cyane kubera ko uramutse ububuze, nta kintu na kimwe washobora gukora. Ariko nanone kugira ngo ubeho, ugomba gukora ibintu bishimisha Imana, si byo se?— Nimucyo rero ntitukigere na rimwe tuba nka wa mukire utazi ubwenge wibagiwe Imana.
Abana bato si bo bonyine bashobora gukora ibintu bitarangwa n’ubwenge nka wa mukire. Hari n’abantu bakuru benshi bajya babikora. Hari abahora bashakisha ibintu byinshi by’inyongera. Hari igihe baba bafite ibyokurya bihagije, bafite imyenda, bafite n’aho kuba. Ariko usanga bashaka ibindi birenzeho. Bashaka kugira imyenda myinshi n’amazu manini cyane. Ibyo kandi bisaba amafaranga menshi cyane. Ibyo rero bituma bakora cyane kugira ngo babone amafaranga menshi. Kandi uko barushaho kugira amafaranga menshi, ni na ko barushaho gushaka andi menshi.
Abantu bakuru bamwe na bamwe bahora bashakisha amafaranga ku buryo usanga batakibona umwanya wo kuba mu rugo hamwe n’abagize umuryango wabo. Usanga nta n’igihe bafite cyo gutekereza ku Mana. Mbese, amafaranga yabo ashobora gutuma bakomeza kubaho?— Oya rwose. Mbese, bashobora gukoresha amafaranga yabo bamaze gupfa?— Oya. Ntibishoboka kubera ko abapfuye nta kintu na kimwe bashobora gukora.—Umubwiriza 9:5, 10.
None se, ibyo byaba bisobanura ko kugira amafaranga ari bibi?— Oya. Amafaranga ashobora kudufasha kugura ibyokurya n’imyambaro. Bibiliya ivuga ko amafaranga ashobora kuturinda (Umubwiriza 7:12). Ariko niba dukunda amafaranga, tuzahura n’ingorane zikomeye. Tuzaba nka wa mukire utagira ubwenge wibikiye ubutunzi, ariko ntabe umukire ku Mana.
Kuba umukire ku Mana bisobanura iki?— Bisobanura gushyira Imana mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu. Hari abantu bajya bavuga ko bizera Imana. Batekereza ko kwizera Imana byonyine bihagije. Ariko se, baba ari abakire ku Mana koko?— Oya, ahubwo abantu nk’abo baba bameze nka wa mukire wibagiwe Imana.
Yesu ntiyigeze yibagirwa Se wo mu ijuru. Nta bwo yigeze ashaka kugira amafaranga menshi. Yewe, nta nubwo yari afite ibintu byinshi. Yesu yari azi ikintu kirusha ibindi agaciro mu buzima. Nawe waba ukizi?— Ni ukuba umukire ku Mana.
Ngaho mbwira, ni iki twakora kugira ngo tube abakire ku Mana?— Yohana 8:29). Iyo dukoze ibyo Imana ishaka, irishima. Ngaho mbwira, ni ibihe bintu ushobora gukora kugira ngo ushimishe Imana?— Yee, twavuga nko gusoma Bibiliya, kujya mu materaniro ya Gikristo, gusenga Imana no gufasha abandi kumenya Imana. Ibyo ni byo bintu by’ingenzi koko mu buzima.
Kugira ngo tube abakire ku Mana, tugomba kujya dukora ibiyishimisha. Yesu yagize ati ‘mpora nkora ibyo Imana ishima’ (Kubera ko Yesu yari umukire ku Mana, Imana na yo yamwitagaho. Igihembo Imana yahaye Yesu ni ubuzima bw’iteka. Natwe nitwigana Yesu, Yehova azadukunda kandi atwiteho. Byaba byiza rero twibereye nka Yesu aho kuba nka wa mukire wibagiwe Imana.
Dore imirongo imwe n’imwe igaragaza icyo twakora kugira ngo tugaragaze ko tuzi koko ibintu bifite agaciro mu buzima: Imigani 23:4; 28:20; 1 Timoteyo 6:6-10 n’Abaheburayo 13:5.