Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 22

Impamvu tugomba kwirinda kubeshya

Impamvu tugomba kwirinda kubeshya

REKA tuvuge ko umwana w’umukobwa abwiye nyina ati “nimva ku ishuri, ndahita nza hano mu rugo.” Ariko agasigara yikinira n’incuti ze, hanyuma akaza kubwira nyina ati “mwarimu yari yansabye gusigara ku ishuri.” Mbese, kuvuga ibintu nk’ibyo ni byiza?—

Uyu mwana yakoze ikihe kintu kibi?

Reka noneho tuvuge ko umwana w’umuhungu abwiye papa ati “ni ukuri, si jye wateye umupira muri iriya nzu.” Byagenda bite se niba ari we wawuteyemo? Mbese, kuvuga ko atari we wabikoze, hari icyo biba bitwaye?—

Umwigisha Ukomeye yatubwiye icyo dukwiriye gukora. Yagize ati ‘yego yanyu ijye isobanura yego; na oya yanyu ijye isobanura oya. Ibirenze ibyo biba biturutse ku mubi’ (Matayo 5:37). Ni iki Yesu yashakaga kuvuga aho ngaho?— Yashakaga kuvuga ko icyo tuvuze ari cyo tugomba gukora.

Hari inkuru yo muri Bibiliya igaragaza akamaro ko kuvugisha ukuri. Iyo nkuru ivuga iby’abantu babiri bavugaga ko ari abigishwa ba Yesu. Reka duse n’abareba uko byagenze.

Hashize igihe kitageze ku mezi abiri Yesu apfuye. I Yerusalemu haje abantu benshi baturutse kure cyane. Baje kwizihiza umunsi mukuru ukomeye w’Abayahudi witwa Pentekote. Intumwa Petero atanze disikuru nziza cyane, abwira abantu ibihereranye na Yesu, uwo Yehova yazuye mu bapfuye. Ni ubwa mbere abenshi mu baje i Yerusalemu bumvise ibihereranye na Yesu. Barumva bashaka kumenya byinshi kuri Yesu. Babyifashemo bate?

Biyemeje kuguma i Yerusalemu, nubwo bwose nta byo bari bateganyije. Ariko nyuma y’iminsi mike, bamwe muri bo bamaze amafaranga yose bari bazanye. Ubu noneho bakeneye ko hagira ababafasha kubona ibyokurya. Abigishwa b’i Yerusalemu biyemeje gufasha abo bashyitsi. Abenshi muri bo batangiye kugurisha bimwe mu bintu batunze. Amafaranga babonye, barayazanira intumwa. Intumwa na zo ziragenda ziyaha abakeneye ubufasha.

Ananiya n’umugore we Safira ni bamwe mu bagize itorero rya Gikristo ry’i Yerusalemu. Na bo biyemeje kugurisha umurima wabo. Nta muntu ubasabye kuwugurisha. Ni bo babyibwirije. Ariko nta bwo babitewe n’uko bakunze abo bigishwa bashya ba Yesu. Ahubwo mu by’ukuri, Ananiya na Safira barashaka kwigaragaza ko ari abantu beza kandi mu by’ukuri atari ko bimeze. Ubu noneho bigiriye inama yo kuza kuvuga ko bazanye amafaranga yose bagurishije umurima wabo kugira ngo bafashe abandi. Ariko mu by’ukuri, bazaniye intumwa igice cy’amafaranga, none biyemeje kuvuga ko bayatanze yose. Ibyo ubitekerezaho iki?—

Ubu noneho Ananiya aje kureba intumwa. Akihagera, ahise abaha ya mafaranga. Nk’uko byumvikana ariko, Imana yo izi neza ko Ananiya adatanze amafaranga yose. Ku bw’ibyo, Imana ihise imenyesha Petero ko Ananiya abeshya.

Ni iki Ananiya abeshya Petero?

Petero abajije Ananiya ati ‘niko Ananiya, kuki wemeye ko Satani agukoresha ibintu nk’ibyo? Umurima ntiwari uwawe? Nta muntu wagutegetse kuwugurisha. Ndetse n’igihe wari umaze kuwugurisha, ni wowe wagombaga gufata umwanzuro w’icyo uri bukoreshe ayo mafaranga. None kuki wemeza ko uduhaye amafaranga yose, kandi mu by’ukuri ari igice uduhaye cyonyine? Si twe rero ubeshye twenyine, ahubwo ubeshye n’Imana.’

Mbega ikibazo gikomeye! Ananiya yabeshye! Yakoze ibinyuranye n’ibyo yavuze. Ariko aremeza ko ibyo yari yiyemeje gukora ari byo yakoze. Bibiliya itubwira ibyakurikiyeho. Igira iti ‘Ananiya amaze kumva amagambo ya Petero, yahise agwa hasi, arapfa.’ Imana ubwayo yishe Ananiya! Ananiya amaze gupfa, bafashe umurambo we bajya kuwuhamba.

Byagendekeye bite Ananiya amaze kubeshya?

Ubu noneho hashize hafi amasaha atatu. Safira na we aje aho intumwa ziri. Nta cyo azi ku byabaye ku mugabo we. Petero aramubajije ati ‘aya mafaranga muduhaye ni yo mwagurishije umurima wanyu?’

Safira amushubije agira ati ‘rwose, ayo ni yo mafaranga baduhaye ku murima wacu.’ Ariko icyo ni ikinyoma! Basigaranye andi mafaranga ku yo bari bagurishije umurima wabo. Imana rero ihise yica na Safira.—Ibyakozwe 5:1-11.

Ibyabaye kuri Ananiya na Safira bitwigisha iki?— Bitwigisha ko Imana yanga abantu babeshya. Imana ishaka ko twajya tuvugisha ukuri igihe cyose. Icyakora, hari abantu benshi bavuga ko kubeshya nta cyo bitwaye. Mbese, utekereza ko ibyo abo bantu bavuga ari ukuri?— Wari uzi se ko burya indwara zose, imibabaro yose ndetse n’urupfu tubona hano ku isi byose byazanywe n’ikinyoma?—

Yesu yavuze ko ari nde wabeshye mbere y’abandi bose, kandi se byagize izihe ngaruka?

Ibuka ko Satani yabeshye umugore wa mbere, ari we Eva. Satani yamubwiye ko nasuzugura Imana, akarya ku mbuto z’igiti Imana yababujije kuryaho, atari kuzapfa. Eva yemeye ibyo Satani yamubwiye, maze arya kuri izo mbuto. Yaje gutuma Adamu na we aziryaho. Kuva ubwo, bahise baba abanyabyaha, kandi abana bose bari kuzabyara na bo bagombaga kuvuka ari abanyabyaha. Kandi kubera ko abana ba Adamu bose bavutse ari abanyabyaha, bagombaga kujya bababara kandi bagapfa. Izo ngorane zose zavuye he?— Zose zazanywe n’ikinyoma.

Nta gitangaza kirimo rero kuba Yesu yaravuze ko Satani ari ‘umunyabinyoma, akaba na se w’ibinyoma’! Ni we mubeshyi wa mbere wabayeho. Iyo umuntu abeshye, aba yiganye ibyo Satani yatangije. Tugomba kuzirikana ibyo igihe cyose twumvise tugiye kugwa mu mutego wo kubeshya.—Yohana 8:44.

Ni ryari wumva ugiye kugwa mu mutego wo kubeshya?— Mbese, si igihe uba wakoze ikintu kidakwiriye?— Urugero, ushobora nko kumena ikintu, nubwo bwose waba utabishakaga. Baramutse bakubajije uwakimennye, mbese, wagombye kuvuga ko ari musaza wawe, murumuna wawe, cyangwa se mushiki wawe? Wagombye se kuvuga ko utazi uwakimennye?—

Ni ryari ushobora kugwa mu mutego wo kubeshya?

Naho se nk’igihe wasabwe gukora umukoro wawe, ariko ukaba utawurangije? Mbese, wagombye kuvuga ko wawukoze wose, kandi wenda wakoze igice gusa?— Icyo gihe, ugomba kwibuka ibyabaye kuri Ananiya na Safira. Nta bwo bavuze ukuri kose. Kandi kuba Imana yarabishe, byagaragaje ko ibyo bakoze byari bibi cyane.

Ku bw’ibyo, niba hari ikintu twakoze, tugomba kwirinda kubeshya cyangwa kugerageza guhisha ukuri. Turamutse tubigenje dutyo, dushobora gutuma ibintu birushaho kuba bibi. Bibiliya igira iti “umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we.” Nanone igira iti “ntimukabeshyane.” Igihe cyose, Yehova avugisha ukuri, kandi yifuza ko natwe twajya tubigenza dutyo.—Abefeso 4:25; Abakolosayi 3:9.

Tugomba guhora tuvugisha ukuri. Ibyo ni byo tubwirwa mu mirongo ikurikira: Kuva 20:16; Imigani 6:16-19; 12:19; 14:5; 16:6 n’Abaheburayo 4:13.