IGICE CYA 37
Tugomba kujya twibuka Yehova n’umwana we
TUVUGE ko hari umuntu uguhaye akantu keza cyane. Wakumva umeze ute?— Mbese, wamushimira gusa, ariko ugahita umwibagirwa? Cyangwa ahubwo wakomeza kujya umwibuka, ukibuka n’ako kantu yaguhaye?—
Yehova Imana yaduhaye impano nziza cyane. Yohereje Umwana we hano ku isi kugira ngo adupfire. Waba uzi icyatumye Yesu adupfira?— Icyo ni ikintu gifite akamaro cyane tugomba gusobanukirwa.
Nk’uko twabibonye mu Gice cya 23, Adamu yakoze icyaha igihe yicaga itegeko ritunganye ry’Imana. Kubera ko twese twakomotse kuri Adamu, natwe turi abanyabyaha. None se, utekereza ko ari iki dukeneye?— Urebye, ni nk’aho dukeneye undi mubyeyi mushya, wabaye hano ku isi ari intungane. Utekereza ko ari nde ushobora kutubera umubyeyi nk’uwo?— Ni Yesu.
Yehova yohereje Yesu hano ku isi kugira ngo atubere umubyeyi mu cyimbo cya Adamu. Bibiliya igira iti “‘umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima,’ naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo.” Adamu wa mbere ni nde?— Yee, ni wa wundi Imana yaremye mu mukungugu. Naho Adamu wa kabiri we ni nde?— Ni Yesu. Bibiliya ibigaragaza igira iti ‘umuntu wa mbere [ari we Adamu] yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri [ari we Yesu] yaturutse mu ijuru.’—1 Abakorinto 15:45, 47; Itangiriro 2:7.
Kubera ko Imana yafashe ubuzima bwa Yesu ikabukura mu ijuru ikabushyira mu nda ya Mariya, byatumye Yesu ataba umunyabyaha Luka 1:30-35). Ni na yo mpamvu igihe Yesu yavukaga, abamarayika babwiye abungeri bati ‘uyu munsi Umukiza yabavukiye’ (Luka 2:11). Ariko se, kugira ngo Yesu atubere Umukiza, ni iki yagombaga kubanza gukora?— Yagombaga kubanza gukura, akaba umugabo nk’uko Adamu yari ameze. Ni bwo noneho Yesu yashoboraga kuba ‘Adamu wa kabiri.’
nkatwe abantu twakomotse kuri Adamu. Ngiyo impamvu yatumye Yesu avuka atunganye (Umukiza wacu, ari we Yesu, azatubera na “Data wa twese Uhoraho.” Uko ni ko Bibiliya imwita (Yesaya 9:5, 6). Koko rero, Yesu, we utunganye, ashobora kutubera data mu mwanya wa Adamu, we wakoze icyaha, bityo ntabe agitunganye. Ubwo rero, dushobora guhitamo ko ‘Adamu wa kabiri’ atubera data. Nk’uko tubizi ariko, Yesu na we ni Umwana wa Yehova Imana.
Turamutse tumenye ibihereranye na Yesu, ashobora kutubera Umukiza. Waba ucyibuka icyo dukeneye gukizwa?— Yee, dukeneye gukizwa icyaha n’urupfu twarazwe na Adamu. Ubuzima butunganye Yesu yatanzeho igitambo ku bw’inyungu zacu igihe yari amaze gukura, bwitwa incungu. Yehova yatanze incungu kugira ngo tujye tubabarirwa ibyaha byacu.—Matayo 20:28; Abaroma 5:8; 6:23.
Nta gushidikanya rwose ko nta n’umwe muri twe wifuza kwibagirwa ibyo Imana n’Umwana wayo badukoreye. Si byo se?— Yesu yeretse abigishwa be uburyo bwihariye buzajya bubafasha kwibuka ibyo yabakoreye. Reka turebe ubwo ari bwo.
Reka tuvuge ko turi mu cyumba cyo hejuru Yesu n’intumwa ze barimo, i Yerusalemu. Ni nijoro. Yesu n’intumwa ze bari ku meza. Ku meza hari inyama z’intama zokeje, imigati na vino itukura. Barafata ifunguro ryihariye. Waba uzi impamvu?—
Iryo funguro ribibutsa ibyo Yehova yakoze imyaka amagana n’amagana mbere y’aho, igihe abagaragu be b’Abisirayeli bari abacakara mu gihugu cya Misiri. Icyo gihe, Yehova yabwiye abagaragu be ati ‘buri muryango wice umwana w’intama, maze usige amaraso hejuru ku muryango w’inzu.’ Hanyuma yongeyeho ati ‘mujye mu mazu yanyu, murye uwo mwana w’intama.’
Abisirayeli babigenje uko Yehova yababwiye. Muri iryo joro, umumarayika w’Imana yanyuze mu gihugu cyose cya Misiri. Amazu yose uwo mumarayika yagiye yinjiramo, yagiye ahica umwana w’imfura. Ariko iyo yageraga ku nzu isizeho amaraso ku muryango, yarayirekaga, akajya ku nzu ikurikiraho. Muri ayo mazu nta mwana n’umwe yahishe. Farawo, umwami wa Misiri, yakuwe umutima n’ibyo umumarayika wa Yehova yakoze. Ku bw’ibyo, yabwiye Abisirayeli ati ‘ntimukiri abacakara. Mugende, muve mu Misiri.’ Ako kanya Abisirayeli bahise bafata ibintu byabo babishyira ku ngamiya no ku ndogobe, bava mu Misiri.
Nta bwo Yehova yashakaga ko abagaragu be bakwibagirwa icyo gikorwa yabakoreye, abakura mu bucakara. Ku bw’ibyo, yarababwiye ati ‘incuro imwe buri mwaka, mugomba kujya murya ifunguro rimeze nk’iryo mwariye iri joro.’ Iryo funguro ryihariye, baryise Pasika. Bibukaga ko muri iryo joro, umumarayika w’Imana yagiye arenga amazu yari asizeho amaraso.—Kuva 12:1-13, 24-27, 31.
Ibyo ni byo Yesu n’intumwa ze batekerezaho mu gihe basangira ifunguro rya Pasika. Ubu noneho barangije kurya, none Yesu agiye gukora ikintu gikomeye cyane. Mbere yo kugikora ariko, abanje gusohora Yuda, wari intumwa mbi. Ubu noneho Yesu afashe umwe mu migati yari igiye gusigara, arawusengera, awukatamo uduce, aduha abigishwa be. Arababwiye ati ‘mwakire murye.’ Hanyuma, yongeyeho ati ‘uyu mugati ugereranya umubiri wanjye ndi butange mbapfira.’
Hanyuma, Yesu afashe igikombe cya vino itukura. Nyuma y’isengesho ryo gushimira, agihaye abigishwa be, agira ati ‘munyweho mwese.’ Yongeyeho ati ‘iyi vino, igereranya amaraso yanjye ngiye kumena kugira ngo mbakize ibyaha byanyu. Ibi mujye mubikora kugira ngo munyibuke.’—Matayo 26:26-28; 1 Abakorinto 11:23-26.
Waba wabonye ko Yesu yavuze ko abigishwa be bagombaga gukomeza kujya bakora batyo kugira ngo bamwibuke?— Guhera ubwo,
nta bwo bari kuzongera kujya bafata ifunguro rya Pasika. Ahubwo, rimwe mu mwaka, bari kuzajya bafata ifunguro ryihariye ribafasha kwibuka Yesu n’urupfu rwe. Iryo funguro ryitwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Muri iki gihe, dukunze kuryita Urwibutso. Waba uzi impamvu?— Ni ukubera ko ritwibutsa ibyo Yesu na Se, ari we Yehova Imana, badukoreye.Umugati utwibutsa umubiri wa Yesu. Yesu yemeye gutanga umubiri we kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Naho vino itukura yo itwibutsa iki?— Yo itwibutsa agaciro k’amaraso ya Yesu. Amaraso ya Yesu arusha agaciro amaraso y’umwana w’intama yamenetse kuri Pasika mu Misiri. Waba uzi impamvu?— Bibiliya ivuga ko amaraso ya Yesu ashobora gutuma tubabarirwa ibyaha. Kandi igihe tuzaba twababariwe ibyaha byacu byose, ntituzongera kurwara, gusaza cyangwa gupfa. Tugomba kujya dutekereza kuri ibyo bintu byose mu gihe tugiye kwizihiza Urwibutso.
Ariko se, abantu bose ni ko bemerewe kurya ku mugati no kunywa kuri vino igihe cyo kwizihiza Urwibutso?— Yesu yabwiye abo basangiye umugati na vino ati ‘tuzafatanya mu bwami bwanjye kandi tuzicarana ku ntebe z’icyubahiro mu ijuru’ (Luka 22:19, 20, 30). Ni ukuvuga ko abo bigishwa bari kuzajya mu ijuru kuba abami hamwe na Yesu. Ku bw’ibyo rero, abantu bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu ijuru ni bo bonyine bagomba kurya ku mugati no kunywa kuri vino.
Icyakora, n’abantu batarya ku mugati cyangwa ngo banywe kuri vino na bo bagomba kuba bahari mu gihe cyo kwizihiza Urwibutso. Waba uzi impamvu?— Ni ukubera ko Yesu yatanze ubuzima bwe ku bwabo na bo. Iyo twizihije Urwibutso, tuba tugaragaje ko ibyo byose tukibizirikana. Tuba twibuka impano ihebuje Imana yaduhaye.
Dore imwe mu mirongo igaragaza akamaro k’incungu ya Yesu: 1 Abakorinto 5:7; Abefeso 1:7; 1 Timoteyo 2:5, 6; na 1 Petero 1:18, 19.